Rwanda: Imfungwa n'abagororwa nizo ngabo Paul Kagame asigaranye!
[Ndlr : Icyampa nkamenya icyo izi mfungwa n’aba bagororwa baba batekereza iyo FPR iri kubasaba kuyirwanaho ngo bamagane ukuri kwagaragajwe muri filime yakozwe na BBC ! Aba banyururu bafunzwe na FPR, ngo bemera ko bagize uruhere muri jenoside, mukandi kanya bakatubwira ko bakurikiranyweho gukora jenoside kandi imanza zararangiye ! Aba banyururu nibo bakoreshwa mu gushinja ibinyoma inzirakarengane FPR iba ishaka guca umutwe, ibi byose amahanga arabizi ariko akicecekera kuko azi neza ko amaherezo uburakari bw’abaturage buzitura ku mutwe w'abicanyi bayobora igihugu bakaziyambaza n’iyo mwijuru ikabahakanira nk’uko bimereye ubu Blaise Compaoré wayoboye Burukina Faso imyaka 27 yose! None se abazungu Paul Kagame yibira umutungo wa Congo bananiwe guhagarika filime ya BBC, imfungwa yarenganyije zitazi n’ibivugwa muri iyo filime nizo zizashobora kuyihagarika ku isi yose ?]
Imfungwa n’abagororwa bakurikiranyweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi bari muri Gereza ya Muhanga bamaganiye kure filimi ya BBC kuko ngo ishaka gusubiza inyuma intabwe bateye mu bumwe n’ubwiyunge nyuma ya Jenoside yabasigiye ibikomere byinshi. Bahereye ku kuri kw’amateka ya Jenoside bazi basaba ko BBC yasaba imbabazi Abanyarwanda n’Isi muri rusange kuko iki cyaha cyo kuyipfobya kidakorerwa Abanyarwanda gusa ahubwo n’Isi yose muri rusange.
Tariki ya 29 Ukwakira 2014, imfungwa n’abagororwa bo muri iyi gereza barahuye bashimangira gahunda ya Ndi Umunyarwanda bemeza ko yabacengeye. Bongera gukangurirwa kurwanya ibiyobyabwenge no kurwanya umuco w’ubutinganyi. Aba bagororwa bemera ko bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko bimakaje gahunda ya Ndi Umunyarwanda birega, bemera icyaha kandi bagasaba imbabazi imiryango bahemukiye.
Nyuma yo gucengerwa n’iyi gahunda bavuga ko yabagize Abanyarwanda bazima, ngo niyo mpamvu bahagarukiye kwamaganira kure uwo ari we wese wabasubiza muri aya mateka yabateye kuko ngo nabo bakomerekejwe no kwishora mu bwicanyi, n’urundi ruhare rutandukanye bayigizemo. Bizimana Claver, ufungiye muri Gereza ya Muhanga akaba aniyemerera ko akurikiranyweho kugira uruhare muri jenoside yagize ati “[…] turamagana cyane iyi filimi, biratubabaza nk’abagororwa, twemera ko twagize uruhare muri Jenoside; kubona ipfobywa! Abatutsi nibo bishwe kuko icyo gihe nibo bahigwaga, nta muhutu wahigwaga”. Bizimana akomeza avuga ko kuvuga ko abapfuye benshi ari Abahutu ari ukwigiza nkana, bijyana no guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Bizimana ntiyemeranya n’abavuga ko Jenoside yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, Bizimana yagize ati “Nubwo tuvuga ko jenoside yabaye mu kwezi kwa kane ariko na mbere yaho hari ibikorwa bigaragara ko byasaga nk’igeragezwa hirya no hino, ukareba ibyaberaga muri Kibirira na Bugesera Abatutsi bicwa, kwaba ari ukurengera.” Yakomeje agira ati “Jenoside turayamagana twivuye inyuma, tuzi ko yabayeho kandi ntabwo twakwemera ko hari abakomeza kuyipfobya cyane ko yatugizeho natwe ingaruka, tunemera n’uruhare twayigizemo niyo mpamvu uyu munsi tuyamagana.” Bizimana avuga ko irindi pfobya bumvise ari aho bavuga ko hapfuye Abatutsi bake n’aho bashinja bamwe mu bayobozi b’u Rwanda kuyigiramo uruhare kandi ahubwo bari bakwiye gushimirwa uruhare rwabo mu kuyihagarika.
“Gupfobya iyi jenoside bidukomanga ku mutima, tukumva biratubabaje cyane, niyo mpamvu dusaba Abanyarwanda n’abatuye Isi kuyamagana cyane, dukwiye guhagurukira icyarimwe tukamagana twivuye inyuma iyi filimi.” Yakomeje agira ati “BBC yakosheje izana iyi filimi tubona igamije gusubiza inyuma ubumwe n’ubwiyunge bwari bumaze kuducengera.” Ikindi aba bagororwa bagenderaho bemeza ko kuyihakana bidakwiye ngo ni uko hari bamwe mu bayobozi bemereye mu ruhame ko bayiteguye; urugero batanze ni Kambanda Jean wahoze ari Minisitiri w’Intebe muri Guverinoma y’Abatabazi.
N’ubwo batayibonye ariko ngo bumvise ibyayo… Undi wamaganye iyi filimi ni Ruzigana Emmanuel ufungiye nawe muri Gereza ya Muhanga wanahoze ari Burugumesitiri wa Komini Nyamabuye, ubu uyobora Club Anti-Crime muri iyi gereza. Ruzigana yagize ati “Ndegwa icyaha cya jenoside kandi nemera uruhare nayigizemo, twumvise kuri radiyo ko iyo filimi ipfobya Jenoside, bitwibutsa impamvu dufunze, ni ukubera amacakubiri twakuriyemo. Twahagurukiye kuyamagana ngo n’abandi batazagwa mu mutego mubi twaguyemo.”
“Sinayibonye twumvise ibivugwamo kuri radiyo na televiziyo, buri wese twamutiza umuganda tukayamagana kuko numvise ipfobya. Abemera icyaha cya Jenoside tuyamaganye ku mugaragaro n’undi wese watuzaho afite ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa apfobya twamwamagana kuko yaba atuganisha ahantu habi twavuye.” Kuba iyi filimi igaragaza ko hapfuye Abatutsi bake, Ruzigana yagize ati “Ikibazo si umubare kuko n’umuntu umwe uzira uko yavutse byagombye kubabaza Isi yose kuko Jenoside ni icyaha gikorerwa inyokomuntu, isi yose.”
Yakomeje avuga ko abitwaza indege atari byo kuko ngo biyiziye ukuri kandi barimo kwandika ayo mateka azagaragaza ukuri gutandukanye na BBC asanga igamije gupfobya jenoside. Ruzigana avuga ko jenoside yakorewe Abatutsi yamugizeho ingaruka; ”umuryango wanjye uhorana ikimwaro, uhorana ipfunwe, abana banjye ntibarezwe neza uko bikwiye […], ibyo uwashaka kubitugaruramo numva twafatanya tukamwamagana.”
Inkuru y’igihe