Rwanda : KAGAME aziyongeza indi manda ntagisibya!

Publié le par veritas

Nimunyitegereze, murabona njye ndi uwo guhindura itegeko nshinga ?

Nimunyitegereze, murabona njye ndi uwo guhindura itegeko nshinga ?

Mu kiganiro cyakozwe n’umunyamakuru BARORE Cléophas kigatambutsa kuri télévision y’u Rwanda, havuzwe byinshi ku birebana no kongererwa manda kwa Kagame. Njye ariko natangajwe n’uburyo umuntu avugira undi nk’aho babisezeranye. Ubwo ndavuga abatumirwa muri icyo kiganiro bagize bati « Kagame ntashobora kwanga ibyo abanyarwanda bamusabye ». Ndetse ngo cyaba kizira ku munyamuryango wa FPR kwanga icyo abarwanashyaka bamusabye dore ko ngo abanyarwanda benshi ari abanyacyama(FPR). Njye naribwiraga nti kubera ko Kagame ntacyo arabivugaho, biranashoboka ko yazavuga ati : «mu rwego rwo kubahiriza Demokarasi sinzitoza ku mwanya wa perezida muri 2017 ». Ariko rero nsanze naribeshye bikabije kuko ibiri gukorwa byose ni Kagame ubiri inyuma kugira ngo abone uburyo bwo kuba perezida ubuziraherezo.

Ibyo nibwiraga rero byayoyotse ubwo nari maze gusoma Jeune Afrique yasohotse kuri uyu wa mbere kuwa 30 werurwe 2015. Mu kiganiro kirambuye Jeune Afrique yagiranye na Kagame, biragaragara ko ibiri gukorwa byose ari we ubiri inyuma kandi ko atiteguye kuva ku butegetsi keretse apfuye, yishwe, afashwe mpiri cyangwa ameneshejwe ! Izo nizo mpamvu zonyine enye zizamukura ku butegetsi.

Mu kiganiro cye na Jeune Afrique, Kagame yemeye ko ikibazo cy’ihindurwa ry’itegeko nshinga kiri kuganirwaho mu bwisanzure na demukarasi, ati «abanyarwanda ubwabo nibo bazifatira icyemezo ». Aya magambo ya Kagame arababaje kuko twese tuzi neza ibibi byinshi akorera abanyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’abahutu. Ntabwo rero Kagame yakwifuza ko itegeko nshinga rihindurwa kugira ngo agume kubutegetsi ngo kibure gukorwa!

Nta burenganzira bwo kuvuga icyo ushaka buba mu Rwanda

Abajijwe ku ifungwa rya BBC mu Rwanda, Kagame asa n’uwariye indimi ati : «BBC yashatse kutugorekera amateka, abayobozi bayo bagomba kwisobanura ». Kubera icyo gisubizo cya Kagame kidasobanutse, Jeune afrique yacyuririyeho imubaza niba koko mu Rwanda haba uburenganzira bwo kuvuga icyo ushaka mu bwisanzure. Igisubizo Kagame yatanze kirasekeje gusa. Yagize ati «Mpura n’ibihumbi by’abantu mu ngendo ngirira mu gihugu hose. Abanyarwanda bahabwa umwanya uhagije bagafata ijambo nanjye nkabumva. Banenga abayobozi babo, bakarega abaturanyi babo, bakavuga ibibazo n’ibirego byabo. Ndabasubiza, ngategeka abatunzwe urutoki n’abo baturage kwisobanura, maze ngafata icyemezo. Ibyo ni ibiki bitari ukuvuga icyo ushaka ?». Ngicyo igisubizo cya Kagame.

Umunyamakuru wa Jeune Afrique iyo ataba abogamiye kuri Kagame, yari kumubaza byinshi byerekeye iki gisubizo yari atanze kuko ntaho gihuriye n’ikibazo yari abajijwe. Twakwibutsa ko Kagame atanga akayabo k’amadolari muri Jeune Afrique kugira ngo ijye imuvuga neza. Iki gisubizo cya Kagame rero n’ubwo kidasubiza ikibazo yari abajijwe nagisesengura ku buryo bukurikira :

-Biragaragara ko Kagame ari we ufata ibyemezo n’umurongo umuyobozi wese wo mu Rwanda agomba gukurikira. Iyo abaturage bategereza Kagame ngo babone uko banenga abayobozi babo, byumvikanisha ko nta jambo umuyobozi afite ku bo ayobora kandi yitwa ko aribo bamwitoreye. Muri démocratie nyayo, ubutegetsi bwegerejwe rubanda buha rubanda uburenganzira bwo gukuraho umuyobozi udakora uko bikwiye. Nyamara mu Rwanda bategereza Kagame ngo babone ubuvuga akarengane kabo. Kagame azabageraho ryari, nka rimwe mu myaka itanu, umuturage yaramaze kwicwa urwa nyamunyagwa. Iki ni ikimenyetso cy’igitugu Kagame ayoborana u Rwanda;

-Kagame niwe uca imanza z’abaturage n’abayobozi nk’aho yasimbuye inkiko. Ati : «ngategeka abayobozi batunzwe urutoki kwisobanura ». Bishatse kuvuga ko igitugu atagishyira ku baturage gusa ahubwo n’abamufasha kuyobora barahagorewe kuko abasebereza imbere y’abaturage nta kwitangira.

-Abandi bayobozi ntibemerewe gufata icyemezo cyagirira abaturage neza ahubwo bo bihutira gushyira mu bikorwa ibyo Kagame yabategetse yewe n’iyo byaba bigirira abaturage nabi. Noneho akagaruka ameze nk’Imana itabaye abaturage kandi byose ari we bivaho.

-Nta rundi rwego rufata ibyemezo mu Rwanda uretse Kagame. Ati “ngafata icyemezo”. Ibi birerekana ko nta wundi muyobozi ushobora gufata ibyemezo uretse we.

Ibi rero ntibishobora gufatwa nk’aho ari uburenganzira bwo kuvuga icyo ushaka. Kuvuga icyo ushaka ntibisobanuye kuvuga ibibazo kuko ibibazo bikemurwa n’abayobozi ni nacyo babereyeho ndetse n’inkiko nta kindi zagiriyeho uretse kumva bene ibyo bibazo. Kagame rero icyo akora ni uguca imanza si ukureka ngo abantu bavuge icyo bashaka. Kuvuga icyo ushaka ni ukuvuga uko wumva ibintu si ukuvuga ibibazo. Kuvuga ibibazo byitwa kurega si ukuvuga icyo ushaka.

Kagame ntiyemera abamunenga kuko nta bwisanzure buba mu Rwanda

Mu by’ukuri, iyo Freedom house n’indi miryango itegamiye kuri leta isesengura ikigero cy’ubwisanzure mu Rwanda, babikora mu myumvire y’ibihugu byateye imbere kandi iyo myumvise ubwayo ibangamira ubwo bwisanzure. Kuri twe abanyarwanda, nta bwisanzure utivuje, utigishijwe, utabonye aho urara, utariye, utamurikiwe, nta bwisanzure nta buringanire hagati y’abagabo n’abagore”. Kuri Kagame rero iyo wariye, ukivuza, ukagira amashanyarazi, nta bundi bwisanzure buba bukenewe mu gihugu. Biteye isoni. Ubona ahubwo iyaba yabivuga abanyarwanda badashonje, batacyicwa n’indwara n’ibindi.

Iyo urebye uburyo FPR yaharaniye ko mu masezerano ya Arusha bandikamo ko uburenganzira bwa muntu ari mpuzamahanga(Universel), ntiwakumva Kagame we avuga kuriya. Ntagira n’isoni zo kuvuga ko ibihugu byateye imbere binyonga ubwisanzure bwa muntu. Mu gifaransa byanditse bitya: “En réalité, quand Freedom house et autres ONG prétendent évaluer le degré de liberté au Rwanda,  elles le font en fonction d’une conception occidentale restrictive de cette notion ». U Rwanda si akarwa kihariye, nta n’ubwo rugomba kubaho uko Kagame abyumva.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Kagame yigeze abazwa umuntu w’icyitegererezo kuri we, maze asubizanya ubwishongozi bwinshi ngo icyetegererezo cye ni umunyarwanda ! Ubwo byari mu rwego rwo kugaragaza ko akunze abanyarwanda cyane. Nyamara icyo kibazo Jeune Afrique ikigarutseho, Kagame ati «Lee Kuan Yew ni umugabo wahinduye igihugu cya Singapour n’abaturage bacyo. Nibyo natwe turi gukora mu Rwanda ». Ubwo se umunyarwanda aracyari icyitegererezo cya Kagame kandi we yigereye muri Singapour ? Kagame agira indimi nyinshi, umuntu wemera ibyo avuga aba yishuka. Niba mugira ngo ndabeshya muzibuke igihe yari azigirijwe n’ibibazo by’abanyamakuru bamubazaga niba atazahindura itegeko nshinga kugira ngo yongeye kwitoza. Yarababwiye ngo «Nimunyitegereze, murabona njye ndi uwo guhindura itegeko nshinga ? ». None se ubu agiye gukora iki yitwaje abaturage ?

Umwanzuro

Abagize amahirwe yo gukora ku ifaranga nibatugurire intwaro, abize ibya gisirikari batujye imbere badutoze uko barwanya ingoma y’igitugu  maze duhirike Kagame ku mbunda, naho kubwa démocratie byo ntibizakunda !

Me KUBWIMANA Jacques
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
Reka nongere nshimangiye ayamagambo yawe "Abagize amahirwe yo gukora ku ifaranga nibatugurire intwaro, abize ibya gisirikari batujye imbere badutoze uko barwanya ingoma y’igitugu maze duhirike Kagame ku mbunda, naho kubwa démocratie byo ntibizakunda !" Ntawundimuti wurwanda uretse intambara ba padiri ndahimana barasetsa imikara.
Répondre
R
Ibyo uvuga ni ukuri, kandi abanyarwanda benshi cyane cyane INTAWARI za FDLR zabyumvishe mbere. Ariko nibarize Kubwinana, ubu nibwo wamenya ko Kagame azavanywaho ni imbaraga z'imbunda? Igihe cyose wandikaga usebya FDLR, wari utarabyumva cg uba wigira injiji nk'izindi zose tubona zireba ariko ntizibone! Akindi kibazo njye kinyica cyane, ni abantu bitwa ko bari muri opposition birirwa baburana iby'Itegeko Nshinga! Harya iri ririho mwararitoye? Njye wari uhibere rishyirwaho, sinigeze nditora, kuko barantoreye. Rero ntabwo mbona ko abantu bari muri cas nk'iyanjye iyi débay yakwiye kudushishikaza kuko yaba iri Tegeko Nshinga ririho cg iryo bazashyiraho . Aussi longtemps que ibintu bitazaba byahindutse mu butegetsi, abantu bakaba bashobora gutora mu bwisanzure, simbona impamvu opposition ishyushye. FDLR yarabyumvishe kare, kuko niyo yonyine yumva ko igomba d'abord guhindura ubu butegetsi, ahasigaye abantu bakaba batangira gutekereza kuri izo débats démocratique ariko bafite aho bazikorera kandi mu bwisanzure. Naho abandi bategereje guhangana na FPR démocratiquement, muribeshya cyane kuko ntimuteze kubigeraho, bimeze nka amakipe abiri, imwe ya Rugby andi ari iya football, yabahura yombi yifuza gukina football. Sinibwira ko ikipe ya football, quelque soit son niveau d'expérience, ishobora gutsinda iya Rugby. Est-ce que ce match aurait-t-il un sens? Gusa njye sintekereza ko hari équipe ya football yakwemera gukina n'iya Rugby kuko ntabwo yazigera ikora ku mupira na rimwe!
Y
Wowe Mugwiza, ni gute upublia article mu yindi? Aha hagenewe commentaires, tu alourdis la lecture. Never again!
Répondre
K
Mu Rwanda hari urwenya rubabaje, njye mbona ibintu bavuga n'ibyo ibinyamakuru byo mu Rwanda byandika nkumva ngize agahinda! Ubona abantu bajijutse nari nzi bari gutekereza nk'abana b'ibitambambuga isoni zikanyica nkiyumvamo ikimwaro cyo kwitwa umunyarwanda kandi wize; ngaho namwe nimumbwire:

1.Byumvikana gute kubona igihugu kizima gituwe na miliyoni 11 z'abaturage bavuga ko ntawundi muntu wayobora u Rwanda uretse Paul Kagame?
2.Iyo abantu bajijutse kandi bitwa abayobozi birirwa bavuga ngo abaturage barasaba ko Kagame yongezwa manda , abo baturage babishaka bazi umubare wabo? umubare w'abatabishaka se wo barawuzi? Nibakoresha referandum yo guhindura itegeko nshinga bazavuga ko bakurikije icyifuzo cy'abahe baturage?
4.Ese niba abatemera icyifuzo cyo guhindura itegeko nshinga nibafata intwaro bakavuga ko barwanira ubushake bw'abanyarwanda hari uzabihakana kandi nabo ari abanyarwanda?
5.Ese nyuma yo kwemeza ko Paul Kagame yemerewe kongererwa manda kandi bikandikwa mu itegeko nshinga kugira ngo akomeze kuba umukuru w'igihugu hari amatora azaba mu 2017 kandi bizaba byemejwe ko Kagame agomba gukomeza?

Ibi byose ndabireba bikancanga nkibaza niba mu mitwe y'abanyarwa hadashobora kuba hari ikintu kibuzemo!
Répondre
M
INZIRA IRACYALI NDENDE KU BANYARWANDA TWESE. AMAHORO ARACYALI KURE.IBY'AMATORA BYO TWAGOMBYE KUBYIBAGIRWA. AMATORA NKAYO TUMAZE KUBONA MULI NIGERIA,NTABWO ASHOBOKA MURWAGASABO. MURABONA MWESE IMIKINO YATANGIWE GUKINYWA, MU BYITWA AMASHYAKA ABALIZWA HANO IWACU? KAGAME AZAVAHO NKUKO YAGIYEHO, NTAYINDI NZIRA. KILIYA GISILIKARE AKANGISHA,ONU IBIMYE IKIRAKA, BOSE BAGATAHA, IMBEHE ZIKUBIKWA, YABA ALI INTAMBWE YAMBERE.ALIKO RERO, NTAWARUSHAGA HITLER INGABO N'IBIKORESHO, NYAMARA BYARANGIYE YIMANIKA MU MUGOZI!
Répondre
M
Ku bw'iyi nkuru n'umwanzuro wayo, dukuriye inzira ku murima abashaka kuza kwitoza muri 2017. Murashaka gusiga umugani gusa. Nimutange ayo mafaranga azabazana agurwe intwaro naho ubundi iby'amatora yo mu Rwanda turabizi. Ikindi naho Kagamé atahindura itegeko nshinga(uretseko bidashoboka) FPR igatanga undi mukandida, mumenye ko systeme y'amatora itazaba yahindutse. Kwiba amajwi ni ihame. Kandi ushobora kubona Kagamé yongeye gushyiraho umwanya wa visi Perezida, akayoborera mu ngirwa perezida!
Padiri Thomas aransetsa iyo avuga ngo azasaba amahanga azabe ahari, abo bazaba bahari se bazira ruswa, ko FPR iri special mu gutanga ruswa.
Anyways, mwirangazwa n'ihindurwa ry'itegeko nshinga, kuko uko mwavuga kose ntibizamubuza kurihindura, par contre nimugume mu mwuka umwe wo gushaka uburyo bwo guhirika Kagamé n'agatsiko ke ku mbaraga (n'ubwo tuzi ingaruka z'intamabara, gusa aho gupfa mpagaze napfa bigashira).
Répondre