Nkurunziza yerekanye ko abahutu badashoboye gutegeka,iyo akaba ari impamvu ishobora gutuma Kagame atera u Burundi (umuyobozi wa FNL)!

Publié le par veritas

Ambasaderi Isidori Nibizi yakirwa Dmitri Medvedev muri 2009 mu Burusiya

Ambasaderi Isidori Nibizi yakirwa Dmitri Medvedev muri 2009 mu Burusiya

Ambasaderi Isidore NIBIZI umuyobozi wa FNL ishami rya gisilikare aratangaza ko FNL yiteguye gutabara abarundi bari kwicwa na Nkurunziza. Isidore Nibizi yagiranye ikiganiro na radiyo Impala ifatanyije na Veritasinfo, asobanura kuburyo burambuye ibyerekeranye n’uko politiki yifashe i Burundi no mu karere k’ibiyaga bigari muri rusange, uko FNL ihagaze muri iki gihe, amatora y’i Burundi n’amaherezo y’ubutegetsi bwa Nkurunziza. Ambasaderi Isidore Niyibi abona igihe kigeze FNL igatabara abarundi kuko ibibazo byatewe na Nkurunziza bigomba gukemurwa n’umuheto ! Dore incamake y’ikiganiro Ambasaderi Isidore Nibizi yatanze :
 
Ambasaderi Nibizi yabanje kuvuga umwirondore we ; yavuze ko ari umurundi uri mu buhungiro mu gihugu cy’u Bufaransa, akaba ari umuyobozi w’ishyaka rya FNL ryiyemeje kurwanya ubutegetsi bwa Nkurunziza rikoresheje intwaro. Ishyaka rya FNL rikaba rifite abasilikare bari mu ishyamba, naho Isidore Nibizi akaba umuyobozi wa FNL mu rwego rwa politiki. Isidore Nibizi yize amashuri makuru yerekeranye n’ubwabatsi (ingénieur Urbaniste) mu gihugu cy’u Burundi, mu mwaka w’1990 yari ashinzwe imirimo yo kubaka imijyi mito mu Burundi (projet d’aménagement des centres urbains), nyuma y’umwaka yagiye kwigisha mu ishuri ry’imyuga i Gitega(école des travaux publics) ; mu gihe yari ahamaze umwaka, nibwo ubutegetsi bwa Buyoya bwatoteje abahutu cyane, bitewe ni uko yari umu palipehutu bituma afungwa imyaka 2, afungurwa kubwa perezida Ndadaye, nyuma yo kwica Ndadaye byabaye ngombwa ko ahunga ajya mu ishyamba muri palipehutu yaje kuba FNL nyuma y’amasezerano yo kurangiza intambara i Burundi mu 2008.
 
Bari mu ishyamba Isidore yashinzwe ibya politiki muri palipehutu, mu mwaka w’2008 nibwo habaye amasezerano Arusha yo guhagarika intambara no kugabana ubutegetsi, muri icyo gihe yahise agirwa «Ambasaderi w’igihugu cy’u Burundi mu Burusiya » kuva mu mwaka w’2009 kugera mu w’2011. Mu mwaka w’2010 nyuma y’amatora mu Burundi FNL yavuye muri leta bitewe n’uko Nkurunziza yari amaze kwiba amajwi muri ayo matora ; iyo akaba ari nayo mpamvu Isidore Nibizi yahise ava ku mwanya wo kuba Ambasaderi ahungira mu Bufaransa akomeza gukorera FNL ku mwanya wo kuba umuyobozi wayo. Nyuma y’amasezerano y’Arusha mu mwaka w’2008 Palipehutu yahundiye izina yitwa FNL gusa.
 
Amateka ya FNL n’inkomoko y’ibice 3 biyivugwamo.
 
Ambasaderi Isidore asobanura ko Palipehutu (parti pour la Libération du peuple Hutu) yashinzwe na Gahutu Remy mu mwaka w’1980 kugira ngo ibohoze  abahutu bakomeje kwicwa i Burundi. Mu mwaka w’1990 Gahutu Remy yarishwe, ariko mbere y’urupfu rwe yasize ashinze inzego zikomeye z’ishyaka rya palipehutu zigizwe n’inzego 2 zikomeye arizo urwego rwa politiki n’urwego rwa gisilikare. Gahutu Remy yasize umurage (irage) ndetse n’intego (icyivugo) za palipehutu zigizwe n’intego 5 kandi abagize FNL bose barazizi arizo : 1.Kwemera ko uri umuhutu kandi wakandamijwe, 2.Ubumwe, 3.Ko umuhuza ari ishyaka (umugambwe), 4.kwemera ubuyobozi (indongozi), 5.gukoresha umuheto (intwaro).
 
Ambasaderi Isidore avuga ko abakoresha izina rya FNL n’ikirango (ikimangu) cyayo batujuje ziriya ngingo zose ntabwo ari aba FNL nyabo, mu biranga FNL harimo umuheto, umuntu wese uvuga ko ari umu FNL adafite umuheto ntabwo uwo yuzuye kuko adakurikiza umurage wa Gahutu Remy. Iyo akaba ariyo mpamvu Agathon Rwasa na Bigirimana Jacques biyitirira FNL ataribyo kuko badafite umuheto bityo bakaba baratatiye igihango cy’umurage wa Gahutu Remy. Ambasaderi Isidore Nibizi akaba yemeza ko aba FNL (Front National de Libération) nyabo ari abari kumwe nawe kuko bafite umurage w’umuheto (ingabo n’intwaro). Palipehutu yahindutse FNL bitewe ni uko amasezerano y’Arusha ndetse n’abandi bantu bategetse ko izina hutu ritagomba kujyaho.
 
Ambasaderi Isidore uyobora FNL ifite igisilikare yemera ko Agathon Rwasa na Bigirimana Jacques bagarutse muri FNL nyayo ifite umuheto (igisilikare ) bakakirwa neza. Isidore avuga ko uretse n’abo bahoze ari abayobozi n’abandi bantu bose bashaka kugana FNL babakira neza, yemeza ko FNL irimo abarundi b’amoko yose, abahutu, abatutsi n’abatwa. Ikibazo gikomeye cyatumye Rwasa atandukana na FNL ni uko mu mwaka w’2010 ubwo Nkurunziza yari amaze kwiba amatora, Agathon Rwasa yahunze ntibamenye aho yagiye, asiga abasilikare ba FNL bavuye mu gisilikare no mu gipolisi cya leta y’u Burundi bakajya mu ishyamba kurwanirira FNL ntamuyobozi bafite.
 
Abo basilikare bagumye mu ishyamba babura ubayobora kuko Rwasa yabataye mo akigendera, ahubwo nyuma abasilikare ba FNL bumva ko mu mwaka w’2013 Agathon Rwasa yumvikanye na Nkurunziza ngo agaruke, kuri FNL rero bakaba babona Agathon Rwasa yarataye urugamba kuko yataye abasilikare mu ishyamba badafite ubayobora, baba ingabo zidafite umutware! Abantu bayoboka Rwasa ntabwo ari abayoboke ba FNL ahubwo ni abayoboke biwe ku giti cye! Bigirimana we yatwawe na leta ya Nkurunziza nk’umukozi wa leta kuko we yahawe n’amafaranga kugira ngo acemo ishyaka FNL mo ibice bibiri, ubu akaba ari igikoresho cya CNDD FDD.
 
Nkurunziza yishe abahutu benshi kurusha abo ingoma z’abatutsi zishe!
 
Ku kibazo cyo kumenya niba FNL ikirwanira abahutu bakandamijwe kandi muri iki gihe u Burundi buyoborwa n’umuperezida w’umuhutu, Ambasaderi Isidori yagize ati «Niba Nkurunziza ari umuhutu ntitubizi,kuko abahutu yishe basumba kure abo abaperezida bamubanjirije bishe» ! Yakomeje avuga ko mu mwaka w’2008 i Muyinga abahutu barishwe bajugunywa mu migezi y’Akanyaru n’Akagera, hirya no hino mu Burundi abahutu bagiye bicwa barashwe kubutegetsi bwa Nkurunziza kuburyo bigaragara ko Nkurunziza yarwaniye inda ye gusa! Mu mwaka w’2005, muri Bujumbura rurale abahutu bakubiswe ibiboko, muri iki gihe Nkurunziza yariye umutungo w’igihugu cyose, abahutu abasiga mu buja ,ubu bakaba bicwa n’inzara! Muri iki gihe ntabwo Nkurunziza ari kurwanira ubwoko bw’abahutu ahubwo yabasubije inyuma nta nubwo arwanira ubwoko bw’abatutsi, ibyo arwanira ni ibye ku gite cye gusa !
 
Ku kibazo cyo kumenya aho abasilikare ba FNL baherereye, Isidore yavuze ko bari i Burundi, ko nta musilikare wa FNL uri muri Congo ko n’amahanga (monusco) yagiye kubashaka yo akababura. Niba hari umusilikare wa FNL waba ugiye muri Congo ni uko yaba agiye kureba abavandimwe be bahungiyeyo kugira ngo abasuhuze kuko bamerewe nabi naho ubundi FNL iri mu Burundi.
 
FNL ivuga iki ku matora ateganyijwe i Burundi
 
Ambasaderi Isidore avuga ko ku italiki ya 01/03/2014 yasohoye itangazo ryamenyeshaga abarundi n’amahanga ko amatora ateganyijwe mu Burundi mu mwaka w’2015 adashobora kuba! Muri iryo tangazo nerekanye ko impamvu amatora atazashoboka mu Burundi ari uko ishyaka CNDD FDD ryari ririmo ritegura “Imbonerakure” rikaziha n’ibirwanisho! Izo Mbonerakure bazihaye imyenda ya gisilikare n’iy’abapolisi, ibyo byose bikaba bikorwa na Nkurunziza bitewe ni uko adashobora kuva kubutegetsi bitewe n’abantu yishe batagira urugero! Nkurunziza afite ibyaha byinshi birimo imitungo yibye (crimes économiques) n’ibyaha by’intambara (crimes de guerres) nk’uko byagenze mu Cibitoke mu ntambara iherutse kuhaba. Nkurunziza akoresha urwego rushinzwe amatora kuburyo urwo rwego rwagiye no kwandika abanyarwanda ngo bazaze gutora i Burundi!
 
Isidore agira ati “Ubu hasigaye ukwezi kumwe ngo amatora abe i Burundi, nta kwiyamamaza kurabaho, none ayo matora azaba ate abantu batiyamamaje?” ku kibazo cy’uko Nkurunziza yitwaza ko arengera u Burundi bitewe n’uko yatsinze inyeshyamba z’abatutsi zateye mu Cibitoke, Ambasaderi Isidori avuga ko izo nyeshyamba z’abatutsi ntazo azi i Burundi kuko iyaba zari zihari leta  ya Nkurunziza iba yarabivuze kumugaragaro ko yarwanye n’inyeshyamba z’abatutsi none kugeza ubu ntacyo iravuga ku bantu yarwanye nayo mu Cibitoki! Ambasaderi Isidori yagize ati:” Aho ibintu bigeze mu Burundi ni uko buri muntu wese ashobora gufata intwaro akarwanya ubutegetsi bwa Nkurunziza, niba abatutsi barashoboye gufata intwaro bakarwanya ubutegetsi ni uko baba bamaze gusobanukirwa ko ubutegetsi bwa Nkurunziza atari bwiza, none se ko FNL yafashe intwaro ntirimo abahutu n’abatutsi? Nkurunziza nareke kubeshya ko hari ubwoko arengera kuko buri wese azafata intwaro amurwanye”.  
 
Isidore yemeza ko hari n’abarwanashyaka ba CNDD FDD bazafata intwaro bakarwanya ubutegetsi bwa Nkurunziza bitewe n’uko ari kujyana igihugu mu manga kitazava kikuyemo! Kubyerekeranye ni uko abantu benshi batekereza ko Paul Kagame ariwe ushuka Nkurunziza ngo yigundirize kubutegetsi bityo nawe azabone impamvu yo guhindura itegeko nshinga mu Rwanda, nawe yigundirize kubutegetsi, Ambasaderi Isidore avuga ko ibyo kwiha manda ya gatatu kuri Nkurunziza ari dosiye ije vuba cyane, Ambasaderi Isidori yagize ati:”Nkurinziza agishyika kubutegetsi yabwiye abarundi ati- nshimiye Imana yonyine yanshyize ku butegetsi si abarundi bantoye- ibyo akaba yarabivuze mu 2005, akomeza avuga ati –nzava kubutegetsi Yezu Christu agarutse!- Icyo gihe manda ya kabiri n’iya gatatu ya Nkurunziza byari bitaraba”!
 
Icyo gitekerezo cyo kugundira ubutegetsi cyagumye muri Nkurunziza, akaba ari yo mpamvu akigera kubutegetsi yakoze ibibi byose ashatse kuko azi ko atagomba kuvaho, abantu Arabica ntiwarora, bitewe ni uko yitwaje ko ashyizweho n’Imana, ntabwo rero ari Kagame uri kumushuka! Nkurunziza yagurishije indege y’igihugu amafaranga ayashyira kuri konti ye, akora n’andi makosa menshi cyane kuburyo adashobora gutinyuka kuva kubutegetsi kuko azi neza ko yaruhukira mu Mpimba! Muri uwo mugambi wo kugundira ubutegetsi ashyigikiwe n’agatsiko karimo: Gén.Adolph Nshimirimana, Bunyoni, Kazungu, Ndakugarika n’abandi; abo nibo bakora ibishoboka byose ngo bahe Imbonerakure ibirwanisho, bagaha n’abapolisi uburyo bwose bushoboka kugira ngo Nkurunziza agume kubutegetsi! Ibyo rero byo kuvuga Kagame ko amushuka sibyo, kuko Nkurunziza umugambi wo kugundira ubutegetsi awumaranye igihe kirekire.
 
Imyitwarire ya Nkurunziza ishobora gutuma Kagame atera u Burundi agashyiraho ubutegetsi ashatse!
 
Ku kibazo cy’abavuga ko Paul Kagame ashobora gutera u Burundi, Ambasaderi Isidore yagiza ati” Nkurunziza arimo aha inzira umuntu wese wakoresha diplomatie akabwira amahanga ko abahutu badashoboye gutwara igihugu, abantu bagenda bavuga gutyo amahanga yabumva”! Isidore asobanura ko ubwo Nkurunziza yajyaga mu ishyamba, yavugaga ko agiye kurwanya ibintu bibi abayoboraga icyo gihe bakoraga, none uyu munsi yasumbije abo bantu bose bayoboraga gukora ibintu bibi; Isidore ati:” ubu rero uno munsi abo bavuga ko Kagame yagenda akazana umututsi akamushyiraho, uyu munsi agiye akabwira amakungu ati abahutu ntibazi gutwara, ayo makungu azomwumva!” Ibyo bigenze gutyo amahanga agomba kuzana uwo mututsi kuko muri iki gihe amahanga afite uruhare rukomeye cyane mu mitegekere y’ibihugu!
 
Isidore avuga ko u Burundi bugiye kujya mu ntambara ikomeye cyane, bitewe ni uko Nkurunziza afite ibitekerezo by’amacakubiri kandi yagombye kuba umuhuza, akaba arimo agenda yibasira abatutsi, ibyo akaba aribyo bishobora gutuma Paul Kagame ashoza intambara mu Burundi avuga ko agiye gutabara abatutsi! Isidore yemeza ko Imbonerakure zihohotera ku mugaragaro abatutsi bigatuma bahungira mu Rwanda, abashingamateka ba CNDD FDD bandika inyandiko z’amacakubiri ku mugaragaro, ibyo abo bashingamate bandika bizatuma amahanga avuga ko abahutu batazi kuyobora kandi hari abahutu babizi maze ingaruka zabyo zizagwe kubahutu bose! Abatutsi nibiyemeza bakavuga ko bagiye gukuraho Nkurunziza amahanga azabumva ndetse n’abahutu bari kurenganywa na Nkurunziza nabo bazabumva!
 
Ku kibazo cy’uko kagame ahangayikishijwe ni uko ngo FDLR yaba iri kujya i Burundi kandi hakaba hari amakuru avuga ko FDLR ifatanya na FNL, Ambasaderi Isidore Nibizi yararahiye aratsemba ko nta bushuti buri hagati ya FDLR na FNL, Isidore avuga ko nta kintu na kimwe FDLR na FNL bahuriyeho kuburyo bagirana ubushuti, FDLR irwanya ubutegetsi bwo mu Rwanda, FNL ikarwanya ubutegetsi bw’i Burundi, FDLR nta butaka ifite (base arrière) cyangwa intwaro ngo FNL ibe yajya kubiyisaba kandi na FNL nayo ni uko ntacyo ifite FDLR yaza kuyisaba, ibyo byose rero ntaho bihuriye kugira ngo FDLR igirane ubushuti na FNL; abantu babivuga ni ababa bashaka kudusebya bashaka kumvikanisha ko twese turi abahutu tukaba turwanira ubwoko kandi ataribyo. Niba FDLR ishobora kuba ikorana na leta ya Nkurunziza ni iyo leta yabimenya twe ntitubizi ariko abarundi bose turi kumwe mu gihugu hose batubwira ko nta FDLR babona, babona Imbonerakure gusa z’abarundi nta mu FDLR bari bigera babona!
 
Ku kibazo cyo kumenya icyo abavuga ko FDLR iri i Burundi baba bagamije, Ambasaderi Isidore asanga ari uburyo bwo kugira ngo Paul Kagame azabigire urwitwazo mu kugaba igitero cya gisilikare ku Burundi; kuko nibikomeza kuvugwa cyane bizageraho bibe nk’ukuri maze Kagame atere u Burundi avuga ko agiye kurwanya FDLR iriyo kandi ahubwo azaba azanye umuntu ashaka gutereka ku buyobozi bw’u Burundi bikamera nk’uko Laurent Désiré Kabila bamwicaje ku ntebe i Kinshasa kandi baravugaga ko bagiye kurwana kubatutsi b’abanyamurenge FDLR yahohoteraga muri Kivu!
 
Imbonerakure zifite ububasha busumbye kure ubw’ingabo z’igihugu!
 
Kukibazo cy’imibanire ya FNL n’Imbonerakure, Ambasaderi Isidore avuga ko FNL yafashe intwaro kugira ngo irwanye Imbonerakure zihohotera abarundi, Isidore ntiyumva ukuntu u Burundi bufite igisilikare n’igipolisi bizwi n’amategeko ariko inyuma yabyo hakajyaho umutwe w’Imbonerakure uhambwa intwaro n’ibikoresho bisumbye iby’ingabo z’igihugu, nyamara uwo mutwe ntabwo wemewe n’itegeko nshinga ndetse n’amasezerano y’amahoro y’Arusha, akaba ariyo mpamvu twiyemeje gufata intwaro ngo turwanye uwo mutwe tubona warashyiriweho gukora ihonyabwoko ry’abapoliticiens batavuga rumwe na Nkurunziza na CNDD FDD! Ntaho rero FNL ifite aho ihuriye n’Imbonerakure.
 
FNL yiyemeje kurwanya Imbonerakure kugira ngo igihugu kibone amahoro kandi n’abasilikare benshi bakaba badashyigikiye izo mbonerakure! Uwo mutwe washyizweho na Nkurunziza ufite ububasha busumbye amategeko: Imbonerakure zikubita abashingamateka izuba riva, imbonerakure zijya muri gereza zigafungura abantu ku mugaragaro, zifata aba conseillers bakomeye bo muri présidence zigakubita ku mugaragaro, zifata abantu babo bo muri CNDD FDD zikabakubitira imbere y’umukuru w’ishyaka areba ntashobore kubabuza, Imbonerakure zigeze aho zikubita abasilikare bagiye mu biruhuko (congé), birumvikana ko mu gihe Nkurunziza yaramuka agumye kubutegetsi kandi hari abasilikare badashyigikiye ibikorwa by’imbonerakure, bishobora kuzatuma habaho Coup d’Etat. Ibyo bikazatera akajagari mu nzego z’umutekano kuburyo bizabyara intambara y’abakunda CNDD FDD n’abatayemera!
 
Nkurunziza yasuzuguye amahanga yose, ONU yohereje abantu bo ku mugira inama kuri manda ya gatatu ntiyabumva, Ubumwe bw’Afurika ntako butagize Nkurunziza aranga, Amerika ( USA) u Buraya, perezida Kikwete… yabateye utwatsi, ibyo bikaba byerekana ko Nkurunziza akomeje kuyobora diplomatie izahita ihagarara kandi imishahara y’abakozi ituruka hanze, ubwo abarundi bagomba kwitegura kwicwa n’inzara! Ibyo byose kandi bikazakurikirwa n’igitugu gikomeye kuko ntamashyaka azongera kubaho abantu basubire mu ishyaka rimwe!
 
Ku kibazo cyo kumenya icyo ingabo za FNL zikora muri iki gihe, Ambasaderi Isidore avuga ko FNL yatangiye kuva cyera urugamba rwo kurwanya leta ya Nkurunziza, FNL ikaba ihamagarira abandi banyepolitiki barimo ba Radjabu, Nyangoma, ndetse n’abandi bamaze kuva kuri Nkurunziza bo muri CNDD FDD bose bagafatanya. FNL ntabwo yahagaritse intambara ikaba yiteguye kurwana kubarundi bari guhohoterwa. Isidore asanga kandi byaba ari byiza abanyepolitiki bo muri Afurika cyane cyane abo mu karere k’ibiyaga bigari batavuga rumwe na leta z’ibyo bihugu bashyizeho ishyirahamwe ribahuza, Association nk’iyo iramutse ibayeho n’amahanga yayifasha.
 
Isidore Nibizi yarangije ikiganiro asaba abarundi guhuza imbaraga bakarwanya bivuye inyuma ubutegtsi bwa Nkurunziza bukomeje kubicira ubusa. Abarundi kandi bagomba kumenya ko amatora adashoboka muri iki gihe mu Burundi, ahubwo Nkurunziza agomba kwirukanwa n’uruhembe rw’umuheto kuko abagombaga gutora amashyaka atavuga rumwe na Nkurunziza ubu bari guhungira mu bihugu bikikije u Burundi.
 
Ubwanditsi
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :