Norvège : Major Emmanuel Munyaruguru yanyujijwe inzira y' ikiyaga cya Rweru atanzwe na Major Ntashamaje Gérard!

Publié le par veritas

Major Emmanuel Munyaruguru

Major Emmanuel Munyaruguru

Amakuru ava mu gace ka Tromsø mu majyaruguru y’igihugu cya Norvège aravuga ko umugabo w’umunyarwanda ariko ufite ubwenegihugu bwa Norvège witwa Emmanuel Munyaruguru yaburiwe irengero mu gihugu cya Uganda hakaba hagiye gushira amezi agera ku icumi!

Uyu mugabo yari muri Promotion ya 135 ya Ecole Royale Militaire y’i Bruxelles mu Bubiligi aho yavuye ari Ingénieur, yahoze ari Major mu ngabo z’u Rwanda (FAR) mbera ya 1994 akaba yari ashinzwe ibijyanye n’igenamigambi (planification) muri Ministeri y’ingabo z’u Rwanda mu 1994. Akaba ari n’umuvandimwe wa Dr Félicien Kanyamibwa, umwe mu bayobozi b’umutwe wa gisirikare urwanya Leta y’u Rwanda ufite ibirindiro muri Congo witwa RUD-Urunana.

Nyuma ya 1994 yahunze u Rwanda aza kugera mu gihugu cya Norvège aho yari amaze imyaka myinshi, akaba yarakoze akazi nka Ingénieur muri komini ya Tromsø aho yari atuye ndetse akaba yarigeze kuba muri njyanama ya Komini ya Tromsø ku itike y’ishyaka ry’abakozi ryo muri Norvège (Arbeiderpartiet) ubu akaba yakoraga ibikorwa bigamije kuzana amahoro mu karere k’ibiyaga bigari by’Afrika.

Amakuru y’ibura rye kandi yemezwa n’igipolisi cy’umujyi wa Tromsø aho yari atuye kivuga ko cyabonye amakuru ajyanye n’ibura rye mu mwaka ushize ariko ngo ntabwo cyashoboye kumubona mu gihugu cya Uganda amakuru ya nyuma cyabonye n’uko hari abantu ba Leta y’u Rwanda bamuhigishaga uruhindu aho i Bugande! Mu mwaka wa 2008 uhera yashyizwe kandi mu cyegeranyo cya ONU ashinjwa gukorana na FDLR kimwe n’abandi banyarwanda batuye muri Norvège.

Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Kamarampaka iravuga ko ibura rya Major Munyaruguru ryaba rifitanye isano na Major Gérard Ntashamaje wahoze mu ngabo za FPR bari bafitanye ubucuti. Uyu Major Gérard Ntashamaje (ndlr: ku ifoto) n’ubwo yari Major mu ngabo za FPR ariko ngo ni umuhungu wa Antoine Ntashamaje wategetse Minisiteri zitandukanye ku butegetsi bwa Perezida Habyalimana. Nyuma yaje guhungira mu gihugu cy’u Bubiligi aho yashinze umutwe wa gisirikare urwanya Leta y’u Rwanda witwaga RPR-Inkeragutabara wari ufite ibirindiro muri Congo aho wari ufatanije na RUD-Urunana, umwe mu bayobozi ba RUD akaba ari Dr Félicien Kanyamibwa utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, umuvandimwe wa Major Munyaruguru.

Uyu Ntashamaje yaje gutahuka mu Rwanda mu buryo butunguranye ndetse yakirwa neza, mu gutaha kwe akaba yaravuze ko yatahutse nyuma yo gusaba imbabazi umukuru w’igihugu kandi ko Perezida Kagame yazimuhaye, ahakana amakuru avuga ko yaguzwe na leta y’u Rwanda. Gusa ngo nyuma yo gusubira mu Rwanda kwa Major Ntashamaje nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga, ubucuti bwe na Major Munyaruguru bwarakomeje ku buryo, Major Ntashamaje yasuraga Major Munyaruguru iwe i Tromsø muri Norvège! Amakuru afite gihamya akavuga ko hari umuntu wiboneye Major Ntashamaje mu rugo kwa Major Munyaruguru nyuma y’uko bitangajwe ko Major Ntashamaje yasubiye mu Rwanda.

Imirasire
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
I
mbonyingabo uvuze ukuri urwanda na uganda ni igihugu kimwe kiyoborwa n'abatutsi gusa u rwanda ni secteur ya uganda kuko abategetsi bategeka u rwanda ni abanyamahanga b'abagande
Répondre
K
Nizereko ntawe ugomba kumushinja urda ahubwo norvege isobanure aho yamushyize
Répondre
M
Ikikibazo Emmanuel kigomba kubera isomo abantu bafite imyanya ikomeye, cyangwa bakora politic iburaye yuko ntatandukaniro riri hagati yokuza mu Rwanda cyangwa Ibuganda. Niba wumva ntamutekano wagirira Murwanda menya yuko ni bugande ntawo uzahagirira kuko nigihugu kimwe.
Répondre
M
ibyo birasanzwe iwacu iyo niyo politics
Répondre
K
Ibyo Boniface yanditse arangiza, navuga ko atangiye gusobanukirwa gato. Malheureusement yali yatangiye nabi.
Ikibazo si Hutu-Tutsi, Ni même Nilotiques-Bantous. Ahubgo nikindi kibazo gikomeye cyane gishobora kuzabangamira abanyaburayi mugihe cyizaza. Abanyafrika turasumbirijwe.
Répondre
M
KARAKE YAVUYE I KIGALI MUBWONGEREZA BABIZI NDETSE BAMWANGIRA NO KUGIRANA INAMA NAWE KUKO KUVA YAVA I KIGALI BARI BAZI IKIMURINDIRIYE: UKU NI UKURI GUKAZE KU IFATWA RYA KARENZI KARAKE

ITANGAZO RYO KUMBUGA NSANZEMO UKURI GUKAZE. NIMWISOMERE KU IFATWA RYA KARENZI KARAKE

Itangazo ku ifatwa rya Karenzi, ikibazo cya Hamite na Bantou nacyo mubikorwa nticyagiye kigaragara nk´uko kivugwa : Abakunda kuganira kungingo bashobora kutubwira icyo batekereza kuri ibi :

Kubantu bakurikirana ibisigaye biba kuri Fpr n’impinduka ziza buri gihe, Abatazi Fpr bamenye ko yubatse kukwiyemera gusa gusa gusa. Ibyo biba mubikorwa byayo byose kuburyo n’icyo itakoze ikiyitirira. Kubya Karake gufungirwa muri UK ni umutima wa système ya Fpr elargi wakomeretse kandi ntuzigera ukira kugeza ihirimye. Gufatwa kwe ni ibintu byaturutse i Bukuru mubongereza kuko Premier Ministre uriho yari aherutse no gutukira mu nama Kagame mubihugu by’iyo mumajyaruguru bayihuriyemo. Kagame nta soutien ya za leta asigaranye uretse abantu kugiti cyabo kubera inyungu bwite. Karenzi mu kumufata icyagendeweho cyane ni genocide hutu. ´Abavictime bafite inyota y’ubutabera bashimire video yIkondera na Rutayisire Boniface kuko kugeza ubu niyo yashyigikiye cyane gutuma hafatwa icyemezo kuko byatije umurindi n’abadashaka Fpr bari mu Butegetsi bw´abongereza. Bamwe baguma batumwa ngo babigoronzore baganisha ahandi ariko nicyo byaturutseho birazwi. Kuva Karenzi ava Kigari yari yiteguwe kuburyo amakuru amwe avuga ko nubundi biba binakewe ko hari ababisaba kugirango bigire isura nziza.

Abo muri Fpr bamenye ko akabo kashobotse kuko bazajya bahora barwaye umutwe kugeza Fpr ihirimye (guerre psychologique). Iriya ni intangiro kandi turavuga ibyo tuzi. Karenzi ari munkotanyi za mbere zaje mu Rwanda, abaye no muba mbere bashyizwe mumuriro.

Kagame wagiririwe inama na lobby ngo atuke abanyarwanda bamwe ngo nibo babiteye iyo stratégie de communication yo kubona ucitse akaguru ugashakisha uburyo byaragara ko ugaciwe n’abawe kugirango ubone uko ugira maîtrise ya communication de crise chez les lobbies babisabye irashaje cyane. Abatabizi babimenye ko système ya Fpr élargie iyo ibona ibintu biyisize ibyegeka kubayo kugirango byitwe ko ariyo yihiritse. Uko ninako nk´ igitabo cya Ruzibiza cyanditswe genocide hutu tumaze kuyimenyesha isi yose igihe bamwe mubanyamahanga bari bashyigikiye Fpr bavugaga ngo urukuta ruraguye. Birazwi ko Ruzibiza mubamuhaye amakuru harimo n’abo muri Fpr ariko baba badashobora ku bigaragaza kuko byitwa ko babikoze kugiti cyabo.

Biriya bya Kagame byo gutuka abantu bamwe kubya Karenzi ntashingiro bifite kuko ubundi Kagame abo yikomye by’ukuri ntajya abavuga amazina cyangwa ngo abavuge kuburyo wabamenya ahubwo aca amarenga ya kure cyaneee. Iyo Fpr uyiciye akaguguru utari uwayo, yo ubwayo yica amaguru yombi ikoresheje abayo.

Kubatarakukiye neza bamenye ko Karenzi yafashwe bivuye kubyemezo by’abategetsi b´abongereza. Kuva ikibazo cya genocide hutu tumaze kugishyira kuka rubanda abongereza batangiye banena abo muri Fpr kuko n’abandi bongereza bari bafite andi makuru bakaba baziko bizagira n’ingaruka zikomeye mumateka. Icyo twagiye dukora cyose abongereza bagiye bagikurikirana cyaneee ndetse byaba ngombwa bakohereza abantu babo.

Nanone Abibeshya ko Fpr ishobora gushyigikirwa yitwaje ubututsi (kuba umututsi) baribeshya cyane, abongereza icyo bakeneye ni akarere.

Ababona nanone ibintu babinyujije mukayunguruzo ka bantu contre Hamite nabo hari za éléments badafite. Ubundi Nkurunziza w´u Burundi afata ubutegetsi yazamuye amadarapo y’ ibihugu byose uretse ubufaransa bwonyine. Ibya Nkurunziza bya je gusa naho bigize indi sura igihe yahaga ama contrat abarusiya ariko ntacyahindutse cyane.

Abatutsi b´ i Burundi bafatwa nk´abantu barwanya icyongereza n’abongereza.

Iyo twigereje ibikorwa twagiye twibonera n’amaso hari ibibazo twibaza niba théorie ikoreshwa mukuvuga bantou contre hamites ihura na pratique iriho kuko mumyaka y’ibuhumbi bibiri na kangahe, abatutsi b´i burundi bari muri Tutsi International bagiye gusaba Kagame gufata ikibazo cy’abatutsi nk´ikibazo cy ´akarere batahiye aho kuko nta soutien babonye. Bari baciye kuri Ambassadeur Umutoni Christine mu Bubirigi bageza naho bigerera i Kigali ubwabo ariko babatera utwatsi kuko ibintu siko byari biteye. Ndetse hakozwe na pression ngo Kagame akore leta y’abatutsi muri kivu anahatuze impunzi zabasomari n’abandi ariko ntabyakozwe kandi byarashokaga.

Aha rero uwashaka yakwibaza ikibazo cyo kumenya niba ibya Bantu contre Hamite niba ari intambara bwite y’abanyafurika cyangwa niba bayihatirwa kungufu abandi bakayitsindagira bagirango ni impamo koko. Cyangwa se wenda ni ukugirango ibintu bihinduke gutyo kuko ibyatekerezwaga byose Fpr igitsinda na nyuma yaho byashwanyutse.

Ikindi cyatuma umuntu yibaza ni intambara ya Congo. Abanyamahanga bashyigikira Fpr gutera Congo bari bazi impera y’ intambara ko ari uguhirika Mobutu no gufata ubukungu bwa Congo. inkotanyi nkuru zirimo Kabarebe ndetse wabitangiye n’ubuhamya bo ntibatekerezaga ko bagera Kinshasa. Bararwanye batungurwa n’uko basanze bigendeka ndetse mugihe gito baba bafashe Kinshasa babura n’icyo bayikoresha kuko nta projet bari bafite kubera ko batunguwe no gusanga Ingabo za Congo zitarabagaho. Aha nasaba abasirikare bakuru nka Kayumba n’abandi kutubwira icyo batekereza kuri ibi bintu bityo tukabigereranya n’ibyigeze kuvugwa na Kabarebe abwira abanyamakuru ataramenya neza intera ibya Congo bizagira.

Ndibuka ko i Kigali intambara ya Congo batayivuzeho rumwe ndetse na coordination yayo yagiweho impaka zikomeye hasabwa ko yayoborwa n’ababaye Congo nka ba Sarto n’abandi ariko birananirana. Icyo gihe n’abacuruzi benshi barimo benewabo b´abari bayoboye urugamba bangirwaga no koherezayo ibicuruzwa ariko ibintu byagiye bihindukana n’ibihe.

Kuri twe rero iyo bavuga intambara ya Bantu contre Hamites mubihugu by’afrika yo hagati usanga uko bivugwa atari ko biri mubikorwa bya buri munsi n’ibimenyetso bimwe na bimwe byagiye bibaho bibyerekana. Kuba ikibazo cya hutu tutsi kiriho mukarere nibyo ariko kubihundura Hamite contre Bantou ubanza atari ukuri cyane kuko iyo biza kuba bimeze nk´uko bivugwa ibintu biba byaragenze ukundi.

Ikindi cyo kwibaza: Ese muri Ethiopian na Érythrée ko hari ibibazo ni ba Hamite Contre Bantou ? Ese ko i Burundi abongereza n’aba hollandi South Africa na Tanzaniya n’abandi bari bashyigikiye abahutu bakambura ubutegetsi abatutsi byo byumvikana gute ko abari bashyigikiye kuba Abitirirwa kuba ba Hamites barenze bakimika Bantou ? Uretse guca iruhande mubya Hamite na Bantou ni intambara ya nde na nde? Ese ibyo bintu réalités sociopolitique y’abanyarwanda n’Afrika uretse kubitsindagirwa n’abashakisha uburyo bacamo ibice abanyafurika bakabona abo bajya inyuma?

Turasaba ababishoboye kubiganiraho hakaba umucyo. Hari n’ibindi byinshi tudashobora gutangaza ariko tubona biterekana ko hari ikibazo cya Bantou na Hamite mukarere no muri Afrika.

Bitangarijwe i Bruxelles tariki ya

27/06/2015

Rutayisire Boniface

President w´Ishyaka Banyarwanda na Tubeho Twese ASBL

Tel (32) 488250305

Répondre
G
Wowe wiyise Kigali wonse nabi pe tu es d un cynisme fou jyaniraho puuuu
K
Uti Génocide hutu , yewe yewe ? MUKWIYE GUSANWA KUKO MWARANGIRITSE ,
K
ngo ukubita imbwa aba shaka shebuja
Ufata Karenzi Karaki aba ashaka FPR-Kagamé Paul
Ngo abanye n'abazungu bavugako bakora igerageza (sondage d'opininon)
Gufata karake Karenzi ni ukureba ingufu n'ugutinyuka kw'abarwanya ubutegetsi bwa Kigali uko bingana .
babona bafite ingufu bakabafasha guhirika FPR-Kagamé ,babona ari ba bwoba n'ibigwari ubutegetsi bakaburekara Kagamé bakamufasha kwikiza izo ngirwa opposition.
Ngaho aho(ubwenge n'ubutwari)bigaragarira
Rukokoma,padiri,fdu-inkingi,ps imberakuri,Kigeli mwami ku izina,FDLR,n'abandi ubu nimwe musigariwe abanyarwanda,abakongomani n'amahanga nimwe ahanze amaso.
Muzongere kuvuga ngo ntabababwukije karetse niba nutashakaga kubyuka.
Ni mugitsindwa muzagwe kugasi kandi niko bizagenda.nimugitsinda muzaba mutsinze amatora azaba mu Rwanda muri 2017.
Mbifurije ingendo nziza mu Bwongereza na Espaniya nizo zizabategurira izo mu Rwababyaye rukanabatunga mbere yo gutungurwa na kakamasa kabi kamara amashyo
Répondre
A
Yewe birantangaza cyane. Ariko ebe yabivuze ukuri iyo amamilioni yabantu babanyafrica yicwa ashira ntakibazo. Ariko umuzungu umwe gusa yishwe isi yatwikwa. Mbese mwa banyafrica mwe meibaza iki? Mbese muzakanguka giheki?
Naragenze ndabona. Nabonye nibitabonwa nabantu kwisi. Ariko banyarwanda ni mukanguke bwakeye kera. Nimuhumuke murebe. Muzibure amatwi mwumve.

Ok. That' s all I need to say

Buy now
Répondre
B
Merci Kivu. Bien dit. Rien à ajouter....
Naho Mobutu kwa Bush, niba Mobutu koko aliwe wajyaga kwishakira i bière muli Frigo, ahubwo Bush yali yamubuuriye nuko we yabaye igicucu. Urumva se wowe hatalimo agasuzuguro ? Bush se yarabuze abakozi ? Uretse fatalisme yawe Kivu yaguhishuliye, nibyawe biranashekeje reka twisekere. Ubwo se shahu urumva ahantu nkaho Kagame yaligusubirayo ?
Répondre
K
Niko se Joe

Tanga noneho ibitekerezo byawe uve imbere y'umuzungu muli défaitisme na fatalisme wibwira ko essentialisme yawe uyisangiye n'abandi. Imyitwalire yawe mubitekerezo ntacyo izamalira Afrika. On n'a pas besoin de ton blues. Pour le Rwanda encore moins. Nous avons gagné malgré vous et nous gagnerons encore. Na Rose Kabuye ntimwifuzaga ko awuvamo. Et surtout ne me parle pas de ce qu'elle est devenue par la suite. Pas d'amalgame s'il te plaît....ça serait encore plus médiocre de ta part.
Répondre
J
Nagirango nsubize umuntu wiyita BENE.

None se, Abongereza ubita ibicucu, ibyo byose ntibabizi (ndavuga amategeko yo muri Espagne).

Ngirango uziko, bashobora kubihindura mu munsi 1 (24h), biterwa n’inyungu z’igihugu cyabo, kandi bakarengera (proteger les interets) abenegihugu…

Nkwibutse ko ubutabera bw’i Burayi atari GACACA. Mu cyumweru gishize, mu gihugu cy’u Bubiligi, abacamanza bagiye gusaka mu biro bya vice-premier ministre nib ntibeshye (Minister Joweli MILIKE).

Na none ubwo bushuti na ba Blere, ntukirengaze inshuti Mobutu yari afite…
Hari abavuga ko yajyaga kwizanira Byeri muri frigo yo kwa Boushi…

Ariko yapfuye nk’mbwa. Kandi abo bose yitaga "inshuti" ze bari bafite power.

Tujye twitondera ibintu twandika.
Répondre
E
Umuryangow'uyu mu Papa wihangane.

Ariko hagataho nifuzaga kunyuzaho igitekerezo cyanjye.

Hari umukongomani nigeze gusoma inyandiko ye, arira, abogoza...wavuze ko bapfushije miliyoni zirenga shanu (5) z’abantu…

Hari abantu wagirango ntibari kuri iyi SI, ko batuye ku kwezi.

Icyo tureba ni Umunyaburayi wishwe, yaba Umwesipanyoro, yaba Umufaransa (abari mu ndege ya Kinani, kandi icyo gihe KK yari muri état major ya HE), yaba Umunyekanana (kuko bose ni ibibyara)….

Naho kuza ku rubuga uzanye miliyoni y’Abakongomani bishye na bene wabo, ibyo ntacyo bibwiye Abanyaburayi.

C'est triste à dire.
Répondre