Rwanda : « Bavuga ibigondamye imihoro ikarakara » nta kidasanzwe Jean Michel Habineza yavuze kuburyo havuzwa induru !
[Ndlr : Ibinyamakuru mu Rwanda byacitse ururondogoro, ko igihugu nako akarima ka Paul Kagame kayobowe n’abaswa mu bya politiki ! Ntabwo bisaba gukora ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo uboneko u Rwanda ruyobowe kinyeshyamba aho kuyoborwa mu buryo buzima ! Madame Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rufite abayobozi badasanzwe, rukaba rugomba no kuyoborwa kuburyo budasanzwe ; ariko bitewe ni uko ibyo byavuzwe na Mushikiwabo nta nduru zavuze ! Byumvikana gute ko u Rwanda rwaba ruyobowe n’abantu bafite ubumenyi bwuzuye muri plitiki ariko igihugu kikaba kimaze imyaka irenga 21 kitarabona inzego z’ubuyobozi zihamye ? Usanga abanyarwanda bahora mu mpinduka za buri kanya kuburyo wagira ngo FPR imaze ukwezi kumwe ifashe ubutegetsi ! Leta ya FPR Kagame yaciye mu mashuri isomo ry’amateka kugira ngo abana batigishwa ukuri kw’amateka y’igihugu cyabo kuko ayo mateka acira Kagame urubanza, ariko ubwonko ni ikintu kidasanzwe,icyo Jean Michel Habineza yavuze ni ukuri kudakuka n’ubwo bamushyiraho iterabwo ngo avuge ko yashatse kuvuga ibindi ntabwo bishora gusiba ukuri kwigaragaza !]
Umuhungu w’uwahoze ari Minisitiri w’umuco na Siporo, Jean Michel Habineza yiniguriye muri Amerika avuga akamuri ku mutima anenga bikomeye imiyoborere iri mu Rwanda ndetse anasaba amahanga ko yagira uruhare mu guha urungano ruzaza ubumenyi bufatika bwazatuma imiyoborere yo mu Rwanda ihinduka. Ibi yabivugiye mu biganiro mpaka biherutse gutangirwa muri Kaminuza ya Lutheran muri Leta ya California bitegurwa n’Umuryango utegamiye kuri Leta iDebate Rwanda, Jean Michel Habineza uri kumwe n’urundi rubyiruko rwaturutse mu Rwanda nk’ uko tubikesha IGIHE.
Yagize ati "Ndibaza ko ari ingenzi guha ubumenyi bwa ngombwa urungano ruzaza bwazarufasha kwinjira mu kazi rugahindura imiyoborere." Yakomeje avuga ko benshi mu bayobozi b’igihugu mu Rwanda badafite ubumenyi buhagije mu bya Politike kuko bagiye ku butegetsi ku ngufu. Ati “Bitekerezeho, umuntu ava ku rugamba mu ishyamba umunsi umwe ukurikiyeho akaba Perezida.” Uyu musore akimara kuvuga aya amagambo hari bamwe mubo bari kumwe mu biganiro batemeranyijwe nawe bamushinja kuba hari ibyo yirengagije.
Mu bamunenze hari benshi bagarutse ku byo yirengagije nko kuba hari igice kimwe cy’abanyarwanda bari barahejwe, barahindutse impunzi nyuma yo kumeneshwa mu gihugu. Muri bo harimo na Perezida Paul Kagame wahunganye n’ababyeyi be akiri muto, aho yemeye guhara ubusore bwe ndetse no gucikiriza amasomo yarimo yiga mu ishuri rya Fort Leavenworth muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akajya gutanga umusanzu we mu kubohora igihugu ubwo ibintu byari bitangiye kujya iwa Ndabaga.
Ku rukuta rwa Twitter, Sonia Mugabo, rwiyemezamirimo ukora ibijyanye n’imyambarire n’imideri yagize ati “Mu bigaragara, amateka y’igihugu cyacu yatumye aba bantu bajya kurwana muri iryo shyamba uvuga. Ibyo wita ‘kurwana mu ishyamba umunsi umwe, ukaba Perezida ku munsi ukurikira’ nibyo bitumye u Rwanda ruri aho rugeze uyu munsi.”[ndlr : Ibyo uyu Sonia yavuze nabyo ni ukuri kwambaye ubusa, uko u Rwanda ruhagaze ubu bigaragaza imbuto y’ubutegetsi bwavuye kunyeshyamba ! ] Inkuru ikubiyemo amagambo ya Jean Michel Habineza yasohotse ku rubuga rwa Internet rw’ikinyamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ’Graphic Pepperdine’ kigenzurwa na Kaminuza ya Pepperdine.
Nyuma yaho ishyiriwe ahagaragara, yaje gukurwaho nta gihe kinini imaze. Gusa umwe mu basomyi witwa Kevin Gatete usanzwe ari umunyamategeko ndetse akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu yari yamaze kuyitangaho ibitekerezo. Mu gitekerezo Gatete yatanze yagize ati “ Murumuna wanjye, nakwita murumuna wanjye kuko ndi mukuru kuri wowe ndetse kuko nemera kwitwa muto n’abantu bakuru kuri njye.” Yakomeje avuga ko abakuze aba ari abantu babonye byinshi mu buzima bwabo cyane mu gihe abato baba bataravuka.
Yagaragaje ko kuba umuntu ufite ibitekerezo bifatika bitagendera ku mashuri. Ati “Kuba umuntu ufite ibitekerezo bifatika ntabwo bigendera ku mashuri wize, ni ibintu wiga bitewe n’ubuzima wanyuzemo, ntabwo ari mu ishuri gusa ahubwo ni mu burere uhabwa n’ababyeyi.” Yakomeje agira ati “Ntiwibagirwe ko Sankara, Lumumba, Macher : Intwari za Afurika zidashidikanwaho ntabwo bari barize bihambaye. Yewe na Yezu umwana w’umubaji ni uko.”
Mu 1990 afite imyaka 33, nibwo Perezida Kagame wari waragizwe impunzi yahaze byose, ubuzima bwiza bw’ubuto n’amashuri ngo abe yaminuza nk’abandi, ahubwo ayoboka inzira y’ishyamba ajya mu rugamba rwo kubohora igihugu. Icyo gihe yigaga mu ishuri rya gisirikare ryo muri Leta ya Arkansas muri Amerika, ahara ubuzima buryoshye bwa gisore, yemera ndetse no guhara amashuri ye ayoboka inzira y’ishyamba i Kagitumba mu rugamba rwo kubohora igihugu, aho amasasu yavuzaga ubuhuha.
Kuvuga ko benshi mu bayobozi batize Politiki byaba ari ukwirengagiza nkana amateka y’igihugu banyuzemo batabyiteye.
imirasire.com