Burundi : sinteganya guhunga nubwo mfite impungenge z’ubuzima bwanjye.(Agathon Rwasa)
Umunyepolitiki Agathon Rwasa wamaze igihe kirekire abarwa nk’umwe mubakuriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi, aragaragaza ko afite impungenge z’ubuzima bwe bushobora guhungabana. Impamvu ituma avuga ibyo, ni uko umutekano uri kugenda urushaho kuba mucye mu Burundi nyuma y’itorwa rya perezida Pierre Nkurunziza ritavugwaho rumwe na bose bitewe na manda ya gatatu yiyamamarije.
Agathon Rwasa akaba yarigeze kuba umuyobozi w’inyeshyamba zirwanya leta y’u Burundi zikoresheje intwaro kimwe na Nkurunziza nawe wabaye inyeshyamba nyuma y'urupfu rwa perezida Melchior Ndadaye. Bwana Agathon Rwasa akaba yagaragaje impungenge z’umutekano we mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’ibiro ntaramakuru by’abongereza «Reuters» bahuriye mu mujyi wa Cap Town uri mu gihugu cy’Afurika y’epfo.
Rwasa yabwiye uwo munyamakuru ko ahorana impungenge zo kugwa mu gico cy’abagizi ba nabi mu Burundi, ibyo bikaba bituma ahora buri gihe ahindura inzira agomba kunyuramo kugira ngo ayobye uburari bw'abashobora kumugirira nabi. Rwasa yagize ati : « umutekano wanjye kimwe n’uwa abarundi benshi urabangamiwe». Ku kibazo cy'a politiki mu Burundi Rwasa yagize ati: "Tugomba kugira ubushishozi tukemera gukora ibiganiro by'ukuri, naho nidukomeza kuba intumva, tukizera ko intwaro, amafaranga cyangwa se izindi mbaraga bizadukemurira ibibazo, igihugu cy'u Burundi gishobora kuzahinduka Somaliya nk'uko yari imeze mu myaka ya 90". Nubwo Rwasa yatangaje ibyo, yabwiye umunyamakuru wa «Reuters» ko adateganya gusaba ubuhungiro mu gihugu cy’Afurika y’epfo; Rwasa yifuza gusubira mu gihugu cye kugira ngo abe hafi y'umuryango we n'abavandimwe.
Agathon Rwasa akaba akuye urujijo mu bantu rwaterwaga n’amakuru yemezaga ko yasabye ubuhungiro mu gihugu cy’Afurika y’epfo n'ubwo atavuze igihe azasubirira mu Burundi. Agathon Rwasa uzwi nk’umwe mubanyepolitiki bakomeye barwanyaga ubutegetsi, yemeye kwinjira mu nteko ishingamategeko y’igihugu cy’u Burundi nyuma y'amatora y’abadepite n’umukuru w’igihugu, ayo matora akaba ataritabiriwe n’amashyaka atavuga rumwe na Nkurunziza watowe nka perezida mu mpeshyi z’uyu mwaka w’2015.
Source : Reuters.