Uyu mwaka w’2016 uzatubere uwo kwibohora twanga agasuzuguro (Faustin Twagiramungu)

Publié le par veritas

Uyu mwaka w’2016 uzatubere uwo kwibohora twanga agasuzuguro (Faustin Twagiramungu)
Banyarwanda, banyarwandakazi, mbifurije umwaka mushya muhire w’2016. Uyu mwaka rero w’2016 ndawifuriza abanyarwanda kugira ngo bazawugiremo ibyiza byinshi, bazawugiremo amahoro, bazawugiremo uburumbuke bazawugiremo n’ikintu cyo kwizerana mu gihugu ; abanyarwanda bose bakabana mu bumwe.
 
Gusa rero ntabwo uyu mwaka twawutangira tutagize inshingano zibyo tuba twiyemeje kuzageraho muri uyu mwaka. Nibyiza rero ko muri uyu mwaka twarwanya politiki y’agasuzuguro, tukarwanya politike isa niduhindura ibicucu, ikaba kandi politiki yo kuduha ibyo twakwita ubuhendabana kugirango dukomeze tuyoborwe buhumyi, ni nkaya politike twajyaga twita ngo : «Humiriza nkuyobore
 
Iyo politike rero ishingiye kugasuzuguro, ni ukuyitekerezaho twese abanyarwanda, kandi tugatekereza uburyo bwo kuyivamo, nicyo cya ngombwa. Nano kandi uyu mwaka ntabwo dushobora kwibagirwa ibindi bikomereye igihugu cyacu ; twavuga nk’ikibazo kijyanye n’imibereho y’impunzi cyane iziri muri Congo n’izindi ziri mu bindi bihugu, tukaba tuzi neza ko uwo mubare w’impunzi ugeze ku bihumbi 350. Ni umubare munini rero uruse nibura incuro ebyiri umubare w’impunzi zari hanze mu mwaka w’1990.
 
Kuri iki cya mbere rero, agasuzuguro tugomba kukanga kandi ni ngombwa ngo tukange. Kuko abari k’ubutegetsi batubwira ko tugomba kwiha agaciro, ntabwo twakwiha agaciro kandi turi mugasuzuguro.Ntabwo twakwiha agaciro kandi dusa n’ingaruzwamuheto, ntabwo kandi twakwiha agaciro dusa n’abantu bategekwa n’abantu bitwara nk’abashefu abandi bakitwara nk’abasushefu, abandi bakitwara nk’abamotsi. Ibyo bintu tukaba tudashobora kubyemera mu gihugu cyacu, ni ibintu twarwanyije kuva kera, ubu aho bigeze muri iki kinyejana cya 21, n’intambara twarwanye zose dushaka demokarasi, dushaka kwishyira tukizana tukaba twarabibuze, ntabwo twabirekera aho.
 
Agasuzuguro rero kagomba gucika, uko kazacika ni uko tugomba no guca politiki ya mugabo umwe; ntamugabo umwe mugihugu, ababyeyi barabyaye, nabo babyaye abagabo, babyara yewe n’abagore, ndetse tuvuge n’inkumi n’abasore babishoboye. Ntabwo rero twumva ko umuntu umwe yakwimikwa, akaba umwami w’igihugu, akaba mugabo umwe, akaba ariwe ushobora byose, ko abandi babyawe ntakamaro bamaze. Iyo politike tuzayirwanya. Tuzayirwanya kandi koko, tugomba kuyihagurukira, cyane cyane urubyiruko, rugomba kwishyiramo ko ejo hazaza, aribo bagomba kuzayobora igihugu. Bagomba kwanga bene iyo politiki ya mugabo umwe. Bategereje kugeza igihe bazarererwa bakageza aho perezida wa repubulika ageze, ku myaka hafi 60, akaba aribwo bayobora igihugu, ibintu byaba bikomeye cyane !
 
Nkaba rero nibwira ko aho ibintu bigeze ubu ngubu, tugomba gushyira mugaciro, tukanga iyo politiki y’ikinyoma, tukanga politiki yo kugaruka mu buja, tukanga politike y’agasuzuguro, tukanga na politike yo gukoreshwa kimwe n’uko twakoreshwaga mu gikoloni no ku ngoma ya cyami. Ikindi rero nk’uko nabivuze, ntabwo twakwirengagiza n’ubwo bihora bivugwa ko abanyarwanda bafite amahoro mu gihugu, iyo baza kuyagira n’abandi baba baratashye. Ntabwo twinyagambura, ibyo bita mugifaransa espace politique ntibaho, demokarasi perezida Kagame yarayanze, kandi ni mugihe, koko kera ubwami ntibwari bufite demokarasi, nawe yigize umwami iyo demokarasi ntayishaka. Ibyo ariko tuzabirwanya.
 
Ikindi yavuze ko atazubahiriza n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ntabyo mpimba yabivuze ku italiki ya 30 z’ukwezi kwa gatandatu mu mwaka w’2012, yari mu nama yicyo bita « Fondation Imbuto ». ati : « ntabwo ibyo bintu bishobora kumbera mu gihugu, kuko standards z’igihugu cyange zitabishoboye ». Nkaba rero ngirango mpagurutse abanyarwanda mbabwira ko uyu mwaka w’2016, ntabwo ari ukuvuga ko ari umwaka wo kwibohoza, ninko gushyoma, ugomba kuba umwaka wo kwibohora kugasuzuguro, tugakurikiza za ngingo uko nazibabwiye. Ntabwo abanyarwanda tugomba kumera nk’abantu b’ibikange, perezida akajya muri komine, mu karere cyangwa se ibyo bita district ati : « namenye ko ibyo mukora ahangaha, hari bene wanyu mucumbikira », ntiyavuze abo aribo, ati : « ariko muzagira uwo mucumbikira tuzabarasa ku manywa yihangu ». kubera ko twakanzwe, aho abantu bakamurebye igitsure bamubaza bati uzaturasira iki ku manywa y’ihangu, ahubwo abantu bakamukomera mu mashyi !
 
Ibyo rero byo gukomera umuntu mu mashyi ushaka kubarimbura, nibyo mugomba kwanga, mugashira ubwoba, mukamenya ko igihugu ari icyanyu, mukamenya ko igihugu atakiguze. Mukamenya ko politike ya « Gira Inka », atari politiki yo gutuma mudindira mu mitima no mumitwe yanyu. Mukamenya ko politike yo kubeshya no kwihesha agaciro kandi ntako mufite, ko iyo politike mugomba kuyirwanya, mukihesha agaciro nyine koko ! Politike ya «gira inka» yo ntabwo inka perezida abaha ari izo yaguze mu murage yasigiwe n’iwabo, cyangwa se mu mafaranga ye bwite. Izo nka muhabwa ni izituruka mu mafaranga ava mu mahanga cyangwa se n’izituruka mu misoro yanyu bwite.
 
Bityo rero ibyo muhabwa ni bike kurusha ibyo bashyira mu mifuka, ibyo bagura indege zibatwara, ibyo bishyurira abana babo kujya mu mahanga no kwiga mu mashuri yaza université z’ikirenga n’ibindi nk’ibyo ; igihe abanyu bacupira biga ibidashobotse badashobora kuzakoresha mu bindi bihugu, cyane cyane ibihugu bidukikije. Bityo rero, banyarwanda, Banyarwandakazi, ntabwo navuga amagambo menshi, ntaza no kurondogora, ariko murwanye mwivuye inyuma politike y’agasuzuguro.
 
Mwange agasuzuguro, mwange kuyoborwa nk’impumyi, mumenye ko igihugu ari icyanyu, mu menye ko mutakigurishije, mumenye ko ntamugabo umwe, mumenye ko gutora mutoreshejwe nk’abantu batagira ibitekerezo, mugatora umuntu umwe gusa hari n’abandi bashobora gutorwa, ibyo mugomba kubyanga bitewe n’uko twabirwanyije, tugomba kubikomeza, tukajya muri demokarasi, tukajya muri politike itubereye, yo mugihe tugezemo.
 
Murakaramba, murakagira amahoro, Murakabaho.
 
Faustin Twagiramungu
Perezida wa RDI-Rwanda Rwiza.
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :