Rwanda: Uko polisi yishe Imam Mugemangango Muhamed. Aya maraso y’ inzirakarengane ntazapfa ubusa!

Publié le par veritas

Uyu muntu wari uhari yicwa yadutangarije ko we noneho ubu yiboneye kandi yemeye ko u Rwanda rufite ibibazo bikomeye yagize ati:” Imam Mugemangango Muhamed bamuzanye mu masaha ya saa mbiri n’igice za n’injoro, bava mu muhanda uva i Kanombe werekeza i Remera bari mu modoka ebyiri. Bageze ahitwa mu Ruturusu barahagarara, uwo mwanya umupolisi umwe yahise ajya gufungira umuhanda hepfo abandi 2 bajya haruguru. Ni uko Imam Mugemangango Muhamed baba bamukuye mu modoka bamwicaza muri kaburimbo baramubwira ngo niyicuze. Na we arababwira ngo nibamubabarire ntibamwice arababwira byose.

Baramushubije ngo navuge ibyo yakoze, arababwira ngo yarateshutse agambanira igihugu ariko nibamubabarire ntibamwice ntazasubira. Ubwo muri uwo mwanya hahita haza umukuru w’umudugudu w’aho bari. Abapolisi baramubwira ngo nahite agenda, na we aragenda. Umupolisi ufite inyenyeri abaza Imam Mugemangango Muhamed ngo urabona bimeze gute? Imam aramusubiza ngo mbabarira. Uwo muporisi ahita abwira mugenzi we ngo “fanya haraka”.

Ni uko uwo mupolisi uhawe itegeko ahita arasa Imam Mugemangango Muhamed isasu mu mutwe. Ubwo hahita haza imodoka y’ambulance ya gisirikare baterura umurambo barawutwara. Hasigaye abaporisi bane n’imodoka. Ubwo hahise haza imodoka y’umurenge wa Remera ishinzwe irondo ngo yari ihamagawe n’umukuru w’umudugudu. Bahageze hakiri amaraso mu muhanda babaza ba bapolisi ngo n’iki cyabaye? Umupolisi umwe arababwira ngo mwe muri bande? Baramubwira ngo twe turi abasirikare ba reserve force tukaba dukorera muri uyu murenge. Umupolisi arababwira ngo ahaaaaaa, ni akabazo simple kari kabaye ariko twagakemuye muzakamenyeshwa”.

Source : rugali.com

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
Ko bavuga ko yari chef wa masqué ntibavuge ko yari inspecteur wamashuri muntara y iburengerazuba ?? Yarafite licence muri sciences de l éducation, akaba yari umu rescapé de génocide uvuka i nyanza. Asize umugore n abana 2. Imana imwakire mubayo.
Répondre
M
@ Muvunyi Victor,

Ariko ayo mategeko muyamenye aho mutangiriye kubazwa amaraso mwamennye! !!
Ubuse ari uriya wiyemerera ko yari mu bokorwa kugambanira igihugu, n'impinja, ababyeyi, abasaza n'abakecuru batwikiwe mu nsengero za Ntarama, Nyarubuye, nyamata n'ahandi, andembe hirya no hino abahutu twashinguzagamo ama seroums tukazibaga zibona zizira ko zavutse ari abatutsi, ayo mategeko ntiyabagaho??

Ngo kirya abandi bajyavkukirya kikishaririza koko!!

Munyarukato
Répondre
M
@MUNYARUKATO. IYO UMUNTU AREBYE NEZA, ASANGA IZI NYANDIKO ZA "MUNYARUKATO" ARI IZIGAMIJE KURINDA INGOMA Y'INGOME ABEGA BIGABIYE, IYOBOWE NA KAGOME WAKURUYE "AKAGA" KAGWIRIYE U RWANDA(.) UYU "MUNYARUKATO" AGOMBA NO KUBA ATAZI ICYO IJAMBO "POLICE" BIVUGA, N'UBWO UBONA ABASHINZWE AKO KAZI KA "POLICE" MU RWANDA, BATAZI INSHINGANO ZABO : PERQUISITIONS ZA NIJORO NTIZIBAHO(keretse iyo ijoro ribaguyeho bazirimo), KWICA IMBOHE NGWAHA NUKO YEMEYE ICYAHA(PRESOMPTION D'INNOCENCE) !!! KANDI NIYO BWABA ARI UBUCAMANZA NTIBWAMUHA ICYO GIHANO "CY'URUPFU" KUKO NTA KIBA MU MATEGEKO MPANABYAHA Y'U RWANDA(.) AHUBWO NTUGIRENGO IYO "NKOTA" YA RUKARABANKABA KAGOME YIBESHYE INZIRA : KUKO YIBASIYE "ABANYAMADINI" KUVA YAZANA AKAGA MU GIHUGU(.) NTA DINI NA RIMWE RYO MU RWANDA ATARAKORA MUNDA URETSE "ABAYISILAMU" BARI BARAMWIHISHE : NGABO ABASENYERI B'I KABGAYI ARATSEMBA AGEREKAHO NA BA MWIZIHIRWA BA BUKAVU(RDC), ABAPADRI N'ABAPASTERI, ABABIKIRA N'ABANDI BAKOZI B'IMANA B'INGELI ZOSE ARATSEMBA !!! (.) NONE YAHUTSE MURI BENE "MOHAMED"(Imana imuhe amahoro n'imigisha) : UBWO AHEREYE KURI BA "IMAM", BA "SHEHI" NA BA "AYATOLLAS" NA "MUFTI" BABE BAVUGA ISENEGESHO RYABO RYA NYUMA, KUGIRANGO "ALLAH" AZABAKIRE MU BAHIRE BE, NIBA BATAGIZE BWANGU NGO "BIVUNE" UYU MUNYAGWA KAGOME UGIYE KUMARA ABANYARWANDA, ASHAKA ABO YISASIRA KUBERAKO IMINSI YE IBAZE !!! (.) UYU MUVANDIMWE WACU NYAKWIGENDERA "IMAM MUGEMANGANGO MUHAMED"(R. I. P.) IYI MISEGA YIVUGANYE, AMARASO YE ARATABAZA, AZABOKAME(.) A L L A H A K B A R (.)=/=
Répondre
K
. Guantanamo yarimo abajihadiste bake ? Ko se Amerika itabarashe, ni uko yabuze amasasu ? Uriya Imam ntiyazize ko ari Jihadiste. Kaga aba yaramugemuriye Amerika , agasobanura uko afasha ISIS. Nba baratoranyije kumuhotora, ni uko bari bafite ubwoba ko Amerika nimubaza, izasanga azi amabanga Atari akwiriye kumeneka ,
Répondre
A
rukokoma , ba padiri na rusesabagina ba Kayumba na opposition n'abihaye Imana barituramiye bica na Imamam n'abanyarwanda,
Bariya bagambanyi Nzamurambaho,Nduhungirehe nabandi babesywa bana beshya FPR bose ni abana bakamiwe n'ingoma ya Habyarimana kuva muri FPR bitwaje ko bambura ibibanza barumuna babo ibyo ni isoni n'amatakirangoyi .Bavuzeko barenzwe n'inda mbi bituma bagambanira benewabo twabyumva
Bisamye basandaye abagambanyi bose baramenyekanye kandi ntabwo bazongera kubeshya abanyarwanda ;barahemukira abo bakomokam n'abazabakomokaho
Répondre
I
Ibivantara byishyize kubutegetsi mu Rwanda mu myaka 25 buri munsi kwica ngo impanuka zimodoka, inkongi zimirizo, abacengezi, kuburirwa irengero, genocide yabatutsi, kwiba, noneho hagezweho ISI. Mwarateye imbere kuko mwafatanyije nabazungu kwica abanyafrika murabamaze, hanyuma muzakora iki? Ko mbona musigaje mbarwa abantu bake cyane mu Rwanda muzahaka bande? Ko mubamaze? Fpr/inyenzi-inkotanyi ntizi 2+ 3 = ? Fpr/inyenzi-inkotanyi bar a izo ntoki zawe umenye igisubizo. No kubara intoki zawe ntabyo wamenya kuko utigeze ukandagirano mu muryango wishful I na rimwe. Ibintazi gusa, ibiyongoyongo byo mu bishanga, ndekeye aha munteye isesemi ngiye kuruka.
Répondre
I
Ubu muri amerika twiteguye guha hitler Paul kagame ibihembo byakayabo kamadollar meshi cyane kuko yadufashije kwica ISIS Mugemangango Muhamed. Fpr-kagame nubundi twabashyize kubutegetsi kubera ko twari tuzi ko ako kazi mukazi mugafitiye impamyabushobozi twabigishije guhera muri 1990. Mukomereze aho. mwice mumareho ibyo binyarwanda.
Répondre
K
Haaaaaaaa!!!! Mu kanya murandika ko muri abambere mu bihugu bikomeye birwanya ISIS!! Iyi mitwe mukina mwica abanyarwanda ntizabahira! Ubu se muragira ngo mwibagize aba Fransa ukuntu mwabasebeje ku isi yose ngo bafashije abahutu gukora génocide mu Rwanda? Ubu se mubaye abafatanya bikorwa bo kurwanya iterabwoba kandi arimwe muri kuyogaza akarere k'ibiyaga bigari? Muzabeshye abahinde! Mujye mutinya umuti w'ikaramu. Amanyanga yose muri gukorera abanyarwanda nabatuye mu karere k'ibiyaga bigari azabagaruka nta shiti.
Répondre
A
SHEBUJA YABABWIYE KO BAKAGOMBYE KUBYINA INTSINZI IGIHE CYOSE BORETSE IMBAGA. IBUKA - MWIHANGANE.
UWICISHA INKOTA NIYO NAWE AZAZIRA!
Répondre
M
Erega umwicanya ntarobanura ubwoko cyangwa idini. Nakagame rero abamwibeshyeho yuko azababarira kubera ubwoko cyangwa idini yabo pole.
Répondre
D
Mana Mushobora byose, Mugenga wa byose, Wowe waremye abantu k'ubushake bwawe, turagutakambiye, turakwiginze ngo utugirire ubuntu maze udukize iyi ngoma-mpotozi y'abicanyi n'abarozi ( FPR)..
Akira roho zose z'inzirakarengane kandi twizeye ko Uzazihorera.
Byoe tubigusabye mu izina rya Yesu Kristo.
Amen!
Répondre
A
Amakuru dukesha le journal le FIGARO "Rwanda : un présumé recruteur de l'EI abattu. Un imam rwandais, soupçonné de recruter des jeunes pour qu'ils rejoignent les rangs du groupe Etat islamique (EI) en Syrie, a été abattu samedi alors qu'il tentait de s'échapper après avoir été arrêté, a indiqué la police rwandaise. "C'est la première affaire" de recrutement présumé au Rwanda de jihadistes pour la Syrie, a déclaré aujourd'hui le porte-parole de la police, Celestin Twahirwa.

Muhammad Mugemangango, imam adjoint de la mosquée du quartier de Kimiromko, à Kigali, avait été placé en garde à vue "sur des soupçons d'implication dans des activités terroristes", a expliqué la police dans un communiqué. De retour d'une perquisition de son domicile où il avait accompagné les policiers, "il a sauté du véhicule, essuyant immédiatement des tirs" de la police qui ont provoqué sa mort, selon le communiqué" yemwe izi nyenzi nitutazihagurukira mumaguru mashya Africa zirayimaramo abantu !
Répondre
M
Jye nagizengo baramubeshyeye naho nawe yiyemereraga ko yagambaniye igihugu!!
Uwo se ahubwo utamurashe ntiwazabibazwa!

Mwaraburiwe ariko ntimwumva.
Répondre
R
Abakiri muri gahunda za hutu-tutsi, kiga-nduga ... murambabaje. Banyarwanda mwajwemo, Kagame si umututsi, si umuhutu, si umunyarwanda, yemwe si n'umuntu. Ni ishitani kandi ntabihisha. Ashaka ko twese tubibona tugatinya bityo akajya adukoramo nk'ukora mu mukumbi w'ihene yiyororeye ngo ashobore gutanga ikimazi kwa sekibi boss we. Mucyo tugarukire Uhoraho, twange amabi Gatindi ashaka kudukoresha arimo ubwicanyi, ubugambanyi, kuroga, gutekinika n'andi mabi nk'ayo. Dusenge kandi dukundane ibindi Nyagasani azabyirangiriza. Mugire amahoro y'Imana.
Répondre

africa irahiye kabisa!!!
kigalitoday.com/spip.php?article28469#sthash.1D3w8QqU.uxfs
Répondre
J
aka gatsiko k'amabandi aho kagejeje igihugu bimaze kunsesema.abanyarwanda dukwiye kwitabara.tukareka ibyubuhutu, ibyubututsi, ibyuturere ibyo Kuva Uganda, congo n'ibindi?Niko Col Karegeya Yazize ko ari umuhutu,Mushaidi afungiye ko ari umuhutu?namwe mugitiza agatsiko umurindi mumenye ko ruriye abandi rutabibagiwe.ejo nimwe.kandi kadafite amaboko yanyu ntikakora biriya bibi byose.uriya warashe Imam(RIP), iyo ahindukiza imbunda akarasa iriya ngirwa mupolisi , ibintu biba byarahinduye isura.turasaba abantu bose bafite abavandimwe mugipolisi mu gisirikare, kubashishikariza kwanga gukoreshwa ibikorwa bibi.RWESE HAMWE TUZATSINDA!!!!!!!!!!!!!!
Répondre
K
DORE I GIHUGU KOKO CYATEYE IMBERE MULI BYOSE. NI HEHE HANDI ABANTU BARASWA , BAMBAYE AMAPINGU, NGO BALI BAGIYE KUMUSAKA SAA TATU ZIJORO? NTABWO ALI UWAMBERE NTANUBWO ALI UWANYUMA. NINDE WARUTA UMUGANGA WAVURAGA KAGAME? YARASHWE ATE? NINDE WARUTA ASSINAPOL WAHAMBWE ATARANAPFA? NINDE WARUTA RUJUGIRO WAHAHIYE INKOTANYI ZIKILI MU MASHYMBA? NINDE WARUTA ABANDI BOSE TWESE TUZI, BARASHWE IZUBA LIVA?
Répondre
B
Abahutu ubundi bafite ikibazo cyo kutimenya buriya bazashake indirimbo z'umuhanzi wari umeze nk'umuhanuzi witwa Bikindi bongere bazumve neza cyane cyane iyo jye nakwita "nanga abahutu", bazasanga ibyo yavugaga ari byo 100/100, iyo urebye iriya ngoma yo mu Rwanda y'ikinyoma imaze abana b'u Rwanda ntiwabisobanukirwa impamvu imaze imyaka irenga 20 yica yiba, muri make ikora amahano. Ikibabaje FPR yaje irimo abatutsi benshi none ubu abenshi bayirimo ni abahutu bikindi yavuze gusa yibeshye ko ari bake cyane kandi ahubwio aribo benshi! Kagame azabamara !
Répondre
M
ubusesenguzi buri gukorwa n,uko atazize iby,abaterabwoba biragaragara ko yaba yarazize ibindi ibya icc bikaba urwitwazo
Répondre
N
Ko mperuka indirimbo yari ngo ABAYISILAMU NIBO BANA BEZA batijanditse muri genocide; bari ku ibere none wa mutindi abadutsemo. uwapfuye yarihuse kabisa !!!
Répondre
C
Ubutegetsi bwa Kagame burababaje kandi buteye iseseme. Ariko kandi Abanyarwanda ntimukwiye kwama muvuza induru kuko nimwe umuti w,ibibazo vyose kagame arimo guteza.. Abanyarwanda mubishatse nuno munsi, mwarara muhagaritse kagame n, umwicanyi wese akorana na we aho ari hose kw.isi.
Répondre
K
Genocide se yari yaba! Ashwida! Ahubwo buri muntu wese agomba kwitabara uko byamera kose. Abazungu muri amerika bishe abirabura kuva kuruhinja kugera kumusaza ngo babahora uko Imana yabaremye ko ari abanyafrika kugera ubwo uwarokotse wese yishyize hamwe nundi munyafrika bagaturana kugirango batabarane, nabo bajye bihorera kuko ntabutegetsi bwo ku barengera, hanyuma bishe umwirabura umwe bakica abazungu babili cg batatu. Ubwo ubukana bwaracogoye muri icyo gihugu, uyu munsi ibyo bakorera impunzi bavanye muri Afrika uwo babonye ari nyakamwe bizabara abandi kuko nibirebire cyane. Uko niko bategetse kagame ngo ariko azategeka abanyarwanda kuko abatutsi ni kimwe nabazungu naho abahutu ni ibicibwa si abantu ni kimwe nabirabura cg abanyafrika muri amerika. Ibyo nibyo bigomba kubahirizwa kuko ubutegetsi bwa kagame buhabwa umugisha na amerika kagame agashyira mu bikorwa amabwiriza yahawe.
Ntureba se ko umubano urakomeye cyane wibihugu byombi, kuri kagame ngo niba baramubatije Leader cg leadership wa afrika? ntumbaze. Akumiro?
Répondre
M
kbs ndumva yarapfuye urwagashinyaguro natwe twese nirwo tuzapfa mana we dutabare ese ubu duhagurukiye rimwe baturasa twese?niyo mpamvu murwanda nemeza ko hazabe another big genocide
Répondre
K
Ariko bose bakora kimwe? Bishoboka bite ko abo bishe bose ngo baba barimo gutoroka ? mwebwe ntibimaze kubarambira inkuru z'infungwa ziraswa zirimo guturoka ?? Ni bya bindi ngo Turabirambiwe !!! Nibashake izindi scenario! Nawe ese, niba umufungwa aherekejwe n'imodoka 2 z'abasirikare n'abapolisi, ubwo yiruka kuko afite amaguru angana ate ?? Reka mbabwire, mu minsi izaza muzunva bemeza ko Kagame bamurashe arimo gutoroka!!! Uwicisha inkota aba ariyo azazira. Muzabibaze interahamwe ndetse n'inkotanyi bose bari baragize ubwicanyi ibikinisho!!!
Répondre
A
erega ubwo bupolisi wumva ni bwambavu mbili n'inkoko butayirashe ntibwashobora kuyirukaho ngo buyifate !
N
Hari n'undi musomyi hambere aha wigeze kwandika agira ati : IBI BINTU C'EST DU SATANISME. Ibi biteye kwibazwaho kabisa, naho ubundi sinzi aho tugana!!!!!!!
Répondre
B
Iyi niyo Democracy bashaka ko tugira i Burundi. Ubu nibwo butabera bipfuza ko amahanga yose yakurikiza. Sinzi igihe amahanga azarekera aho kubeshya ko akurikirana uburenganzira bwa zina muntu. None se naba barazira mandat ya gatatu ya Pierre Nkurunziza. Harya ubu ninde Prezida wihisha arimo kwica abaturage be? Bamwishe urwa Dr Gasakure. Ubwo babuze uko bamushira mu kadoyi ngo bamurungike muri Rweru, cyangwa bamushyire muri ya modoka ya Rwigara yagize agisida, ikavyara agasashi kakaziira umwuka wa Nyakwigendera Rwigara. Harageze ko abantu muhumuka mukabona ko ikibazo kitari hagati yabahutu n'abatutsi. ko ahubwo ikibazo ari izi Nkoramaraso zifatiye u Rwanda mu gipfunsi. Mpora mbivuga ko abanyarwanda bazipfuza Havyara batazasubira kumubona. Imana yo isumba byose, ibikomeye nibidakomeye, abami ningabo zabo, nitugirire imbabazi nkizo Imam Yishwe ari gusaba.Tabara Mana. Waduhaye umwami wica abe. Umwami yisumbukuruza. Umwami rusahuriramunduru. Umwami yitaaka uko atari, kandi akadutegeka kumusingiza mu cyimbo cyawe Mana. Habwa Icyubahiro
Répondre
H
Satani ihorana icyaka kandi inywa amaraso yabantu gusa, hiyongeraho amadayimoni meshi nayo akeneye amaraso ninyama byo kurya no kunywa ngayo amasezerano kagame yagiranye na Satani hamwe na madayimoni. Ibitambo byo kujya kwa Satani bizahoraho, ndetse niyo abanyarwanda bose bashiraho yatanga ibitambo biva kumiryango ye. Amasezerano ya Satani kagome agomba kuyubahiriza igihe cyose. Mwizina rya Yesu Kagame ntantere umwaku ni mugitondo.
Répondre