Rwanda:Dr.Bizimana Jean Damascène arashaka kwica Gitera aho kwica icyabimuteye !

Publié le par veritas

Dr Bizimana Jean Damscène aragoreka amateka nkana!

Dr Bizimana Jean Damscène aragoreka amateka nkana!

Mu kinyamakuru « igihe.com » cyabaye umuzindaro w’ingengabitekerezo ya FPR hasohotseho inyandiko igoreka amateka ! Ibitekerezo biri muri iyo nyandiko bikaba byavuzwe n’umugabo witwa Bizimana Jean Damascène ushinzwe komisiyo yo kurwanya jenoside, uwo mugabo akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga yo mu rwego rwa dogitera, ariko ibyo avuga wagirango ni umuturage utarageze mu ishuri! Uyu Bizimana azi neza ko ubwoko butakibaho mu Rwanda rwa Kagame, none atangiye kutwigisha ko izina umututsi ari ryiza cyane !  Izina rishobora kuba ryiza ariko rikanduzwa kandi niko byagenze, iyo uvuze umututsi mu karere k’ibiyaga bigari atari no mu Rwanda gusa, buri wese uryumvise agira icyo yibwira mu bwonko bwe! None se Dr. Bizimana arashaka kumvisha abanyarwanda ko Gitera ariwe waharabitse izina ry’abatutsi ? Nyamara umwami Mutara Rudahigwa niwe wabujije abatware b’abatutsi kwica Gitera, yagize ati : « Aho kwica Gitera, nimwice ikibimutera !»Kuri iyo nyandiko yo mu « gihe.com » umwe mubasomyi yagize icyo abwira Dr.Bizimana kigusha mu ijambo rya Rudahigwa, dore uko yamuhanuye :

Urakoze Dr Bizimana, ni byiza kubwira abakiri bato aho ibi bibazo byose twivurugutamo byavuye. Cyakora ndareba ngasanga ugarukira kuri effects (ingaruka) ari nazo zaje kuba causes (impamvu) y’imvano y'ibibazo u Rwanda rwagize nyuma ya 59. Niba usoma igihe rero nkwisabire uzatekereze ku bibazo akenshi tutibazaho utubwire:

1-Byagenze bite kugirango aba twita ko badukanye ingengabitekerezo bazamure ijwi, ndetse bikagera no muri revolution ya 59? Kuki abo ba Gitera na ba Kayibanda bazamuye amajwi, bagasakuza, ni uko bari baguwe neza? Ni uko nta kibazo cyari gihari? Kuki ibi tutabikoraho ubushakashatsi?

2-Iyo bavuze révolution ya 59 abenshi twumva iyicwa ry'abatutsi kandi ni byo, ariko ntitunareba ukuntu abantu bari barakandamijwe mu gihe cy'ubwami n'ubukoloni, abantu babaga mu ntanzi z'urugo, hari inzara z'urudaca, ubuhake, n’ibindi! Kuba hari abazamuye ijwi bakerekana ko hari igice kinini cy'abaturage cyari kibangamiwe numva ari ibintu byumvikana, kimwe n'uko iyo habonetse abantu bafata intwaro bagatera ingoma y'igitugu nabyo biba byumvikana.

3-Uburyo babikoze, guhamagarira abantu kwica abandi, abahutu kwica abatutsi, ni ubusazi, ni ubugome bukabije. Ndetse n'uburyo byagiye bikomeza gukururukana kugeza muri 59. Gusa rero nibaza niba hari isomo tubikuramo iyo ndebye imitangire y'akazi hano iwacu, uko inzego zihagaze, abaziyobora, igisirikari, igipolisi! Ni bande bafata decisions (ibyemezo)? Open your eyes (nimufungure amaso), Dogiteri, aho ingengabitekerezo ntimaze kwimonogoza muri za structures z'ubuyobozi?

4-Iyo umuntu agiye muri causes lointaines (impamvu za kure) z'icyateye genocide n'ingengabitekerezo yayo umuntu azisanga i Bwami no mu bashefu benshi cyangwa abatutsi bakuru bo mu bihe byashize. Ibi umuntu abibona mu migani myinshi... igaragaza ukuntu umuhutu ari bwenge buke, umuhutu ari biri hanze, umuhutu ari uwo kurya gusa, ari umucakara, atari uwo kuyobora: umugani ngo "utuma abahutu atuma benshi", ijambo "kugira abahutu benshi", n’ibindi.

Ayo se ni amagambo aje ubu? Nakubwira ko abatari bake iyi ngengabitekerezo bacyiyifite. Aha rero umuntu akibaza ati: aho ntidukwiye no gutera indi ntambwe tugashakisha icyateye Gitera kuvuga ibyo yavuze? Niba bataravukanye urwo rwango, aho ntibarebye ibyo ababyeyi babo bagirirwaga bagasanga bageze igihe cyo gufungura umunwa bakatura bakavuga? Aho byagejeje u Rwanda ni habi, ariko kandi uburyo turimo no kugoreka amateka, amateka azabitubaza, dore ko amateka ariryo somo rya mbere!! - Dr Bizimana, urazi neza icyo kugera kuri niveau ya Doctorat bivuga, uzi neza icyo bita critical view ya histoire, uzi neza what being objective means (kugera ku ntego), aho iki si cyo gihe cyo kwinjira muri histoire abantu bagashakisha icyabaye kugirango urwango hagati y'abahutu n'abatutsi rwiyongere....

Aho isoko (imvano) nyirizina ntiyaba iri mu bami n'abatware benshi basangaga umuhutu ari icyo ntazi badashobora gusangira ndetse bagomba no kumukumira ku mutungo w'igihugu? Aho si cyo cyatumye abahutu ba mbere bashoboye kugera mu ishuli no gutekereza batarihanganiye ibi? Byumvikane ko ari abavuye mu iseminari kuko ishuli ry'indatwa ryari iry'abana b'abatware n'abandi batutsi bakomeye, ibi se ni ibyo kwishimira? Ibi se byongeraga ubumwe? Ko nta mutware se cyangwa umwam watuye ngo avuge ko atari byo? Ko ntawerekanye ko ari ivangura? Abazungu bajyaga se kubikomeza iyo abatware bavuga ko atari byo?

Ikibazo gusa n'uko aho abahutu bafatiye ubutegetsi bataruse abo batware bo hambere ahubwo ubugome ubundi bwakorerwaga mu ibanga rikomeye bakabukora ku mugaragaro. Dr Bizimana, reba inzego zacu uko ziteye, ucishe amaso muri services zinyuranye z'igihugu, uzirebe neza uhereye no kuri urwo rwego uyobora, ujye ku za polisi n'inzego za gisirikari, n’ahandi. Ubu tuvuze ko irondabwoko ritwugarije, tukavugako ibi atari ibyo, byakwitwa icyaha, bikitwa ingengabitekerezo. Ninde se utabibona, ni nde se utabizi... ninde se utazi uko akazi gatangwa, ninde se utazi criteria za interviews zikorwa, ni nde se utabona abiga n'ababihagaritse? Ni nde se utabona abarangiza amashuri babona akazi n'abarangiza bakaba nk'abatarageze mu ishuli !

Abari mu kazi ubu, abafite iyo myanya yo hejuru ubu nibo bashobora no kurihira abana babo amashuli meza, bakiga bakaminuza bakaba qualified, bagahabwa akazi... ejo se muzavuga ko izo injustices zose zitagaragaraga, ejo se tuzavuga ngo ibi byose byabaye bitateguwe... Dogiteri...ni uko discours politiques ari politiques nyine naho ubundi icyo nakubwira cyo ni uko ikibazo kuri iyi si ya Rurema ari kimwe: amateka asa n'aho ntacyo atwigisha !

Ubwanditsi
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
U
harya mupfyi iki?NGO n ubwoko da?umuhutu ava amaraso ASA ate?cg umutusti aye ASA ate? bihemba angahe kuba umuhutu cg umutusti?mubure gushyira hamwe mukemure ibyi igihugu cyanyu! narumiwe gusa ahandi bafite amoko arenga magana mugihugu kimwe ariko barunvikana naho mwebwe ho yewe nzabandora Niba mutazamarana,naragenze ndabona mwabuze ubwenge nurukundo muri MWe gusa nakindi muzira mwamenyeko umwanzi w Africa yose ari rutuku mukareka kurwana hagati yanyu yewe Trump avuga ukuri koko Niko mutagira amatwi.
Répondre
C
Bizimana Jean-Damascène est devenu expert dans la fabrication et l’altération des faits, le tout dans l'unique intérêt d'encenser Kagame et son régime d'une part et de montrer qu'il oeuvre brillamment pour son maître d'autre part.
Une mise au point s'impose au sujet ses affirmations de Bizimana sur Gitera.
La fabrication des fait sur ne partie de l’histoire de notre pays n’ôte en rien à l’effectivité des faits notoirement connus par des Rwandais et dont certains Rwandais encore vivants ont vécu.
Une des doléances de Kayibanda, Gitera et leurs compagnons adressées au roi Mutara III Rudahigwa est connue des Rwandais et précisée dans le cahier de doléances dit Manifeste des Bahutu.
Se fondant sur l’idée que tous les Rwandais, Hutu, Tutsi et Twa sont frères et sœurs et qu’ils doivent dès lors jouir des mêmes droits, ils ont demandé l’instauration d’un régime monarchique à la britannique c’est-à-dire un régime dans lequel le Roi règne mais ne gouverne pas. La direction de l’exécutif étant constitutionnellement confiée à un premier ministre issu d’un parti qui a remporté l’élection législative.
Dans les lettre et esprit du cahier des doléances, Mutara III Rudahigwa devait continue être roi du Rwanda mais au sein d’un régime parlementaire à la britannique. Le Groupe dit de Neuf a demandé entre autres l’instauration d’un régime démocratique de nature à mettre au premier rang le mérite et à garantir, à tous les citoyens du Royaumeà savoir Hutu et Twa et Tutsi, une égalité en droit et en fait quant à leurs droits, obligations. Bref, le Royaume du Rwanda pour tous les Rwandais, la justice pour tous les Rwandais et la loi pour tous les Rwandais.

Contrairement aux affabulations de Bizimana, Gitera et ses compagnons n’ont donc jamais demandé l’abolition de la monarchie.
Pourquoi y a-t-il eu alors l’abolition de la monarchie ?
La réponse du roi Mutara aux doléances présentées par Gitera et autres fut cinglante : il dénie aux Hutu (représentés par les auteurs du Manifeste susmentionnée) le lien de fraternité entre les Hutu et les Tutsi évoqué avec bonne foi par ces derniers. Il leur demandé de se regarder dans la glace et se poser entre autres les questions suivantes. Depuis quand les Hutu sont des frères des Tutsi ? Depuis quand les Hutu et les Tutsi sont égaux
Pour le roi, ce lien évoqué par les Hutu c’est du fantasme qui les caractérisé. Il n’a jamais existé et n’existera jamais. Les Hutu sont nés pour obéir et servir les Tutsi et ce sera toujours ainsi.
Pour le roi dire que les Hutu et les Tutsi sont des frères était constitutif d’une infamie ou ignominie à son endroit, infraction lourdement punissable. Il a ordonné aux auteurs de ce Manifeste de ne plus commettre cette infraction sous peine de s’exposer au châtiment suprême à savoir la mort. Les intéressés n’ont pas obéi à la mise en garde du Roi. Dès lors que le roi prétendait être roi de tous les Rwandais, Gitera et ses camarades ont majoré leurs doléances : les Rwandais devront se prononcer démocratiquement se prononcer sur le maintient ou l’abolition de la monarchie. Seule la réponse issue de la volonté du Peuple sera retenue ( voir Manifeste des Bahtu sur la Toile et les commentaires).
Quelle a été la réaction du Roi ? Il a ordonné à sa milice ou de pourchasser les mauvais arbres partout où ils sont dans le royaume et les déraciner de sorte qu’ils ne puissent jamais repousser.
Sitôt dit sitôt fait. Ces milices ont parcouru toutes les compagnes du royaume en semant la mort et la terreur contre les Hutu listés. Ce fait est historique même si Bizimana semble sciemment le gommer.
Il ressort de l’ensemble des faits irréfutables par quiconque de bonne foi que les événements qu’a connu notre pays dans les années fin 50 et début 60 sont imputables aux Tutsi monarchistes, que ce sont les Tutsi qui ont commencé les massacres des Hutu et nullement l’inverse, que les Hutu ont toujours voulu un règlement pacifiques des problèmes posés et vivre en paix et en harmonie avec les Tutsi qu’ils qualifiaient de frères, que se sont les Tutsi qui ont dénié aux Hutu le lien fraternité avec eux. Et ce fut ainsi dans toute l’histoire de notre pays comme en témoignent les causes du drame qui a endeuillé notre pays, devenu un fonds de commerce pour le régime Kagame, le tout sous réserver de prouver le contraire.
Ce sont la réaction négative du roi aux doléances légitimes de la masse populaire opprimée dite Bahutu et les crimes commis par ses milices contre les Hutu sur l’ensemble du Rwanda qui ont entraîné la réaction négative et foudroyante des Hutu contre les Tutsi monarchistes en particulier, attachés viscéralement à leurs privilèges. Si le Roi avait écouté le Peuple, le Rwanda serait peut-être aujourd’hui une monarchie à la britannique.
L’histoire racontée par Bizimana c’est l’histoire version Kagame et les siens. Les faits sont têtus a dit Kagame. Le fait de travestir les faits historiquement connus des Rwandais et le monde entier n’honore pas docteur Bizimana. C’est regrettable qu’il soit tombé aussi bas. Pourtant, il peut servir son maître et son régime et être reconnu comme bon serviteur sans se livrer aux affabulations et fabrication des faits. Il suffit d’éclairer objectivement les Rwandais sur de nombreux problèmes juridiquement posés dans notre pays. Kagame et les oligarques du régime ne pourront pas lui en tenir rigueur. A défaut, il aurait été judicieux pour lui de se taire. Tous les Hutu de service ou tous les Tutsi membres du clan Kagame ne sont pas membres du club d’experts en affabulations ou divagations. Ils ne cherchent pas tous le palme d’or dans ce domaine.
Répondre
M
Une très bonne vision critique impartiale! Dans la mesure du possible, il faudrait essayer de publier des versions anglaises et/ou françaises pour certains articles car nous vivons maintenant
dans un monde globalisé. Nous devons nous adresser au monde, et non seulement aux rwandais et burundais!
Répondre
U
Muntu,
Excellente vieille idée de diversifier et multiplier les langues de publication de certains articles de ce site notamment en Français et en Anglais même si ça suffit pas ; faut PUBLIER DANS TOUTE LES LANGUES POSSIBLES DU MONDE (partout où nous vivons dans "ce monde globalisé", dis-tu). Néanmoins, comment y arriver si au lieu de nous retrousser les manches et se mettre à cette tache, nous préferons ACCUMULER DES RICHESSES MATÉRIELLES qui peuvent nous être PILLÉES À TOUT MOMENT (cas de Lusaka-Zambie), ETANT DONNÉ QUE NOUS NE SOMMES PAS CHEZ NOUS?!
Buri gihe ducurika ibintu : "TURAKIRA TUKIBAGIRWA GUKINGA"!
Muntu, dis-moi : quand est-ce que "LE MUNTU", FERMENTERA-IL SA BOISSON D' EULESINE-ORGE-SORGHO (UMUSURURU) PAR "L' UMUSEMBURO"?
NON! DIS-MOI : QUAND "LES BANTU" CESSERONT DE CONSOMMER DU JUS DE BANANE POUR BOIRE DU VIN FERMENTÉ PAR "LES IMBETEZI"?
JE PERSISTE ET JE SIGNE ET JE L' ECRIS EN CARACTERES MAJISCULES :
NON! DIS-MOI : QUAND EST-CE QUE "UBURO BWINSHI" ACCEPTERONT COMME MOI, DE RECEVOIR "UBUKI" POUR ENFIN ETRE FERMENTÉS EN "INKANGAZA" ET "INTURIRE"?
NON! DIS-MOI : QUAND?

C' EST EXACT ; L' ON L' A DIT VRAI ET JUSTE :

"UBURO BWINSHI NTIBUGIRA UMUSURURU"!

Dr Célestin KARANGWA ka NZUNGIZE k' i NYAGATOVU, i DKR-SNGL
C
Comme je le dis depuis plusieurs années, le cas de notre pays sous Kagame est sui generis dans les annales de l'histoire politique de l'Afrique. Les oligarques du régime Kagame de tous niveaux de qualification, ingénieurs, médecins, docteurs en droit, histoire, journalistes etc rivalisent dans les divagations. Chacun y va avec sa spécialité.
Il semblerait que ce Monsieur Bizimana Jean-Damascène est titulaire d'un doctorat obtenu en France. Ce qui caractérise un juriste c'est la rigidité et l’honnêteté intellectuelles à tous les égards. Bizimama s'est illustré et s’illustre et ce, depuis plusieurs années, dans l'invention des faits sur l'histoire du Rwanda et les accusations sans fondement contre la France, pays qui l’a nourri et logé ou tout simplement qui l’a fait, le tout au mépris de la règle élémentaire qui s'impose à toute personne de son niveau de qualification : honnêteté et rigueur intellectuelles.
Concernant le Manifeste des Bahutu dont feu Gitera fut un des auteurs, son contenu a été analysé et commenté par Rwandais et étrangers. Son objet est connu des Rwandais qui s’intéressent à l’histoire de notre pays. Tout juriste digne de ce nom come toute personne de bon sens reconnaît que le Manifeste dit des Bahutu est limpide, que l’interpréter serait se livrer à la fabrication des faits.
Sur Gitera, Bizimana fait abstraction de la réponse cinglante verbale du roi Mutara III Rudahigwa à la lettre de doléances légitimes et claires présentées par les fondateurs de la République Rwandaise, à la chasse à l’homme contre les ceux qui ce roi a appelé le mauvais arbre, la mise a mort des ces derniers par les milices royales sur décision du roi ci-dessus mentionné. Les martyrs Hutu sont connus, certains de leurs veuves et postérités sont encore vivants. Pour Bizimana, les Batutsi représentés par le roi Mutara III Rudahigwa avaient parfaitement de rejeter les doléances des représentants de la masse populaire Hutu, Tutsi et Twa et l’élimination physique avec une barbarie indescriptible à savoir la mise à mort publique à la Kandoya des mauvais arbres était justifiée.
Dans l’esprit et la lettre des auteurs de la Manifeste susmentionnée, le mot Bahutu, signifie « tous les opprimés rwandais, Hutu, Tutsi et Twa » et nullement les Hutu au sens sociologique ou ethnique du terme. Feu Kayibanda a exposé clairement la signification de ce mot. Il est du devoir des parents d’expliquer à nos jeunes ce qui s’est exactement passé. A défaut, si ces derniers retiendront l’histoire du Rwanda version Kagame, via les individus comme Bizimana pour les Saintes Ecritures.
Bizimana a, à son actif, plusieurs publications sur le génocide dit des Tutsi. De tous ses écrits et déclarations publiques, il ressort les incohérences caractérisées, la fabrication et altérations des faits sur les raisons réelles de la Révolution Rwandaise et du drame rwandais d’une part et la mauvaise foi intrinsèque d’autre part. Les Rwandais qui le lisent et l’écoutent se posent raisonnablement la question de savoir s’il est allé à l’école et dans l’affirmative comment a-t-il pu obtenir un doctorat en droit dont il prétend être titulaire.
Son appartenance à l’ethnie tutsi (je dis ethnie tutsi car Kagame a bien dit que le fait de ne pas dire qu’au Rwanda il ya trois ethnies, Tutsi d’abord, Hutu ensuite et Twa enfin est constitutif de négationnisme du génocide des Tutsi) a gravement altéré son esprit de pensée, de jugement et son bon sens élémentaire. Il est frappé d’un dysfonctionnement intellectuel profond.
Ce Monsieur qui doit ce qu’il est à la France a même accusé celle-ci d’avoir commis le génocide des Tutsi. Lors d’une compagne publique contre la France, un Rwandais lui a demandé d’apporter les preuves de ses accusations contre la France. Dans ses explications, il a affabulé.
En réalité, au vu de ses écrits qui encensent Kagame et son régime, Bizimana veut entrer dans le premier cercle du régime Kagame et partant espérer recevoir le Palme d’Or du commandant suprême. Il veut être la reproduction de l’image de ce dernier dont la haute expertise dans les contradictions, mauvaise foi, malhonnêteté, affabulations, mépris absolu des Rwandais et insanités en tous genres n’est pas à prouver. Ses dires s’inscrivent dans le droit fil des siens pour qui, les Tutsi sont une race spéciale au Rwanda et par conséquent, ils n’ont rien de commun avec les Hutu d’une part et les Tutsi sont les vrais Rwandais et conséquemment celui-ci leur appartient d’autre part.
La différence est que Kagame n’est pas docteur en droit. Celui-ci a droit aux circonstances atténuantes quant ses divagations publiques. Pour Bizimana, il est docteur en droit et corrélativement un érudit car outre ses compétences discutables en droit (lequel ?), il semblerait qu’il est aussi un expert dans le domaine religieux, raison pour laquelle il a approuvé le bien-fondé de la décapitation de l’Eglise catholique rwandaise dont il était pourtant membre avant de défroquer. Questions : Va-t-il encore à la messe ? Pourquoi ?
Certes les dires de Bizimana méritent quelques commentaires mais il ne faut pas leur accorder une quelconque crédibilité.
Répondre
M
@ KABAKA alias UKWEZI,

Gukwirakwiza propaganda zishingiye ku bihuha se shahu wibeshya ko bizazimiza ukuri? Niyo Kanjogera yaba yarakoze ibyo umwitirira cg izo 13 Millions zikaba zarapfuye se nkuko ubyifuza wibeshya ko haricyo bihindura kuri génocide abahutu twakoze mu Rwanda muri 1994 n'ingaruka zayo?? Niba ibihuha byaduhanaguragaho amaraso twamennye gereza mu Rwanda n'Arusha ntizakabaye zuzuye abahutu bakarabye inkaba abandi mukaba mukomeje kwiruka isi mutatabazwa ngo murahunga ubutabera.
Répondre
M
Iyo usomye iyi nyandiko usanga ubwanditsi bwa veritasinfo buri gukora icyo bita genocide apology nyine ari bimwe twita guhakana genocide werekana ko abayikoze bari bafite impamvu zumvikana. Niba abo bahutu bawe bari bararenganye ugomba no kutwereka ukuntu umukecuru, uruhinja, umusore, ingimbi, umwangavu ndetse n'ibimuga bishwe urw'agashinyaguro ngo nuko indege yahanuriwe i Kigali kandi hari n'abatari bazi uko Kigali nuko indege isa kuva bavuka.Mwagiye mwemera ko mwakoze amahano mukanemera no guhangana n'ingaruka bibagira ho! Ibindi ubundi!
Répondre
M
Niba Maniriho utari inkomamashyi ya Kagame, tu es un illetté udakurikira ukuri! Ushobora kumbwira uwavuze: "si c'est Kagame et ses hommes qui ont abattu l'avion, il faudrait réviser toute l'histoire". Et ceci va arriver très, très, très bientôt, que tu le veuilles ou non!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
C
Maniriho, il faut éviter de reproduire comme un perroquet les divagations des experts dans ce domaine. Il faut répondre à chaque affirmation ou argument contre argument. Ce n'est pas le fait de crier sur tous les toits "génocide des Tutsi ou "négationnisme de celui-ci" que vous serez crédible quant à vos dires. Il me semble que vous fuyez la Vérité. Celle-ci vous fait peur comme le débat public sur le drame rwandais et la gestion de Kagame. Plus vous chantez "génocide des Tutsi, plus vous minimisez celui-ci et moins vous serez crédible ou pas du tout crédible dans votre chanson. Les massacres des Tutsi ne peuvent être niés par qui que ce soit comme ceux des Hutu. Nier les massacres des Hutu ne signifie pas qu'ils n'ont jamais existé ou que le monde va croire à vos dires cyniques. Si les Tutsi se considèrent comme une race sui generis au Rwanda et en Afrique et partant qu'ils n'ont rien de commun avec les Hutu, dans ce cas, ils doivent être traités tels quels, sous peine d'être plus roi que le roi. Les conséquences de la division des Rwandais en trois strates des citoyens seraient alors exclusivement imputables aux auteurs de cette division. Le génocide est une qualification juridique des faits et nullement de faits comme vous l'affirmez. Pour qu'un fait soit juridiquement qualifié de génocide, il faut que les éléments constitutifs de celui-ci soient réunis. Le génocide n'est pas une question de nombre mais d'intention. Dans le cas des Tutsi Rwandais, nul ne peut prétendre disposer des preuves du génocide exclusivement des Tutsi ou avoir trouvé les preuves de celui-ci là où l'ONU, le TPIR, les Tutsi représentés par Kagame et l'OUA n'ont rien trouvé nonobstant l'armada de moyens mis en oeuvre pour lestrouver. Si vous avez les sources de vos dires, vous pouvez les partager avec les lecteurs de Véritas Info.Dans cette affaire comme dans l'histoire de notre pays, ce sont les Tutsi qui se sont toujours singularisés et nullement les Hutu qui les ont singularisés comme l'affirment honteusement certains oligarques et propagandistes du régime Kagame. La parfaite illustration est le préambule point 1 et l'article 14 de notre constitution qui consacrent la singularité des Tutsi par rapport aux autres composantes de la société rwandaise. Les Tutsi sont vus et consacrés par la constitution rwandaise comme une race spéciale avec les droits y afférents c'est-à-dire les droits dont bénéficient exclusivement des Tutsi.
En légalisant la divison des Rwandais au lieu d'oeuvrer pour l'unité nationale, le cohabitation harmonieuse entre les Hutu, Tutsi et Twa et la concorde nationale, Kagame a commis l'irréparable. La division du Peuple Rwandais, Peuple qui vient du fond des âges,en plusieurs strates aura, en tout état de cause, des conséquences dont il est a priori difficile de mesurer la gravité. Les années ne produisent pas les âges mais la vieillesse. Kagame et les oligarques de son régime ont-ils pensé à leurs postérités? Certes quelques uns ont planqué leurs magots volés dans les paradis fiscaux pour leurs enfants mais tous les orgarques n'ont pas accès aux caisses publiques. Le Rwanda et son Peuple sont éternels. Kagame et les siens semblent l'ignorer. Son objectif était de réduire les Hutu à une proportion acceptable par lui. Plus de vingt ans au pouvoir, a-t-l atteint son objectif?
K
Kuri Mutabazi
Kanjogera .......wabagaga umwana wumuhutu uko agiye kunnya ; ngo hatazagira umuhutu ujya ejuru ko ntacyo umuvuzeho ?
Ibishahu bya Karinga ko ntacyo ubivuzeho ?
Ni ibara lyaguye iwacu kuva kare.
Niba ushaka amahoro musuke byose ku ntara!!!
Naho iyo miteto n'amalira ya nyirarubeshwa ( on en a assez vu )
Uwishe wese(hutu tutsi twa ) azahanwa (ou ca va bruler ) Nta mwishi mubi numwiza bose ni amabyi nibibabi biyaheha !
Umwami wanyu yaravuze ngo ntukice Gitera uzashake ikibimutera; nangwa nawe yarebaga kure. Iyo mumwumva ntabwo igihugu kiba kiri mu nyenga !
Répondre
U
@Mutabazi
Mbe Kimanuka ;
Niba utari umubeshyi ukaba ukunda ukuri ;
Wambwira impamvu abatutsi bishe miliyoni 13 zabantu bo muri aka gace kibiyaga badafatwa ngo bafungwe ?
Iyo miteto ishobora gushira ! Ku mugani wawe ; ukuri nyako ukurenza urugo kukagaruka !
Répondre
M
Umunyarwanda yarihoreye ati: " Ukuri uragutwika ntigukongoka ".
Uyu mugabo Bizimana aho yabeshye nihe koko!!
Banyarwanda tuzakizwa no kwemera ukuri byanze bikunze.
Dr Bizimana uvuga ibi ni umuhutu utavangiye ku babyeyi bombi, ayo amacakubiri yayakuriyemo arayigishwa ariko ubwenge bwe bwamutoje kureba kure akamagana amacakubiri aho ava akagera.
Ashobora rwose kuba afite bene nyina bamaze abantu nkuko twese mu bahutu bimeze. Ariko se kuki mwamuhatira kuryamira ukuri kandi yaratojwe urwangano, akarwigishwa mu mashuli, abahutu bakica abatutsi areba akagira ubutwari bwo kwitandukanya n'amahano yakozwe n'ubwoko bwe aribyo ari gitangira ubihamya atarya iminwa??
Erega ntibikwiye ko " umuhutu nyawe ari uwahekuye urwanda nkuko twabyigishijwe!!

Niba uyu munsi hari abahutu bababajwe nibyo benewacu bakoze nka Bizimana, Député Bamporiki, Rucagu n'abandi ntibikwiye kubabera icyaha kurusha bamwe mu bahutu benewacu cg ababyeyi bacu bamaze abantu kandi ibimenyetso birahari kuko abantu mu rwanda ntibiyishe barishwe.
Ubuse tujye aho rwose tubeshye ko ariya mategeko 10 y'abahutu Gitera atayanditse kandi byarabaye ku manywa y'ihangu??
Tureke rero gukabya no gushaka kuzinzika ukuri ahubwo twirengere amahano twakoze kuko umugabo nuwishyura ibyo yariye..
Twanga amahoro rwose kandi ntacyo atwara!!
Répondre
A
http://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-intwarane-za-yezu-na-mariya-zajyanywe-mu-kigo-ngororamuco
Répondre
B
KARABAYE MUBURUNDI , BASHUTSE PRESIDENT NKURUNZIZA NGO YIRUKANE CHEF DETAT MAJOR GEN PRIME , NONE YANZE KANDI NABASILIKALI BAGIYE KURUHANDE RWA PRIME !!! UBU INGABO ZIRAHANGANYE !!! NKURUNZIZA ARARUTSINZWE !!!
Répondre
N
NIBYO MWIFUJE , ALIKO NTABWO MUZABIGERAHO. IYO NKURU WAHIMBYE, UKEKA YUKO TUKILI MULI 1990-1994 MU RWANDA?
S
Byose ndabireba, ngasoma inyandiko namagambo nkasanga FDLR ari intwari haba muri iyi si no mwijuru. Ba nyamitiba-ibida bituzura ntakindi bizi atari ugusukagura ibijambo bitagira itangiriro niherezo ngo babone ibyo basuka mu bida byabo. Ahari kujya ubwenge hagiye inda nahari kujya umutwe hagiye ikibuno baremye bacuritse. Ndashimira FDLR yarinze impunzi ntizitsemberwe gushira kwisi. Ibyo nibura bwenge harimo icyo gihitwe ngo ni Dr. Bizimana Jean Damscene baziyimbire igihe nikigera kuko ukora wese arahembwa azabona. Ibyo avuga azabisubiramo. Ntakitagira iherezo.
Répondre
A
BIRENZE UKWEMERA PE! MUSOME INKURU ILI KU IMIRASIRE.COM. ABANYESHULI BABUZE AMAFARANGA YO GUKORA STAJE, INZARA , AHO BACUMBIKA, BYOSE, BABURA IGISUBIZO.
NGIYO APARTHEID KOKO. NAWE SE HALI ABIGA MULI ZA USA, HALI ABIGA MU MASHULI HANO, BAHABWA BYOSE. HALI N'ABANDI BALI MU MUHANDA. EJO RERO, NGO TWATEYE IMBERE MULI BYOSE. HARABAYE NTIHAKABE.
Répondre
R
Mwihangane kuko Shitani yateye Urwanda amaherezo izashya ikongoke amahoro azagaruka abanyarwanda bongere batunge batunganirwe. Abantu beshi murwanda mu ntara zose Bari kwicwa ninzara barahamba buri munsi kubera inzara, abandi bafite ubukene burenze imbaraga zumwana wamuntu. Guca inshuro, ubuhake, ubuja nubugaragu nibyo biri mu rwanda rwa shitani polo kagome. Bwaki mu bibondo byabana, Sida, macinya, amavunja, ibisebe byose nibyo Bielefeld mu Rwanda. bene kanyarwanda mwe ni mutabare turashize.
M
Erega amateka ahora ari amateka nubwo wagerageza kuyahindura ntahinduka!!
Rwose abahutu twarahemutse tureke gusaza imigeri dupfana abavugisha ukuri.
Uwahakana ko bariya bagabo ba Gitera, Mbonyumutwa, Kayibanda n'abandi baturaze umuvumo wo kunywa amaraso y'inzirakarengane ntacyo yaba abeshyeho kuko ibyo bakoze biranditse, bifite abatangabuhamya kandi nibyo byatugejeje ku mahano twakoze muri 1994 aho twiraye mu baturanyi inshuti n'abavandimwe kukabicira kubamara twibeshya ko dutsemba ubwoko tutahanze.
Ibyo Dr Bizimana avuga rero ni ukuri kwambaye ubusa kandi kuba bamwe mu bahutu bahakana uruhare bo cg benewabo bakoze ntacyo bizahindura ku mateka.
Kuba ndi umuhutu ntanarimwe bizambuza kwamagana amahano twakoreye abavandimwe badukamiye tubahora uko bavutse.

Munyarukato
Répondre
H
Muvandimwe Munyarukato, kuva natangira kujya ndeba ibyo aba bantu kururubuga bandika nasanze utajya uhinduka mubyuvuga kandi ufite ukuri kubera ibyo wabonye byagushegeshe, wowe icyo nzi cyo nuko uri umuhutu wifuza kubaho nkuko Masamba yabivuze ko umuntu ari nkundi.
Munyarukato, reka nkubaze, kuki aha kurubuga rwa (abahutu) bandika ko mu Rwanda abahutu babuze akazi, ariko uretse kwikunda kwanyu buriya mubaze abatutsi nabo bacitse kwicumu barangije za kaminuza ko mbona nta kazi barabona?
Ngo ikimenyane? Mwibeshya abanyarwanda, njye rata simbabeshya ikimenyane kiba hose kwisi. simvuze mwijuru kuko ntaribwahagere,
Urugero, Louis Michel yari ministre wububanyi namahanga wububirigi nyuma aza kuba undi muntu nyuma , nyuma none umuhungu we nti mubona icyo aricyo? byavuye he se kuvuga ngo umwana agenda nkase, ni mukore cyane ubundi niba muba mumahanga mwe kujijisha ababa mu Rwanda, niba Twagiramungu afite abana , ejo muzabumva nkuko twumva umuhungu wa Etiene chisekedi wa Mulumba.
Njye ntuye mu burayi, huzuye ikimenyane cyinshi cyane ariko ntaukivuga kubera ko hari iintu bya ngombwa buri wese abona abigenewe namategeko, mwihangane no murwanda birikuza, urugero, ni passeport wasaba kumurenge kera waragombaga kujya i Kigali, ubu ibyangombwa ubishaka online Cfr Irembo.rw.
None niihe gihugu cya Afrika cyadusize?
Burundi se, Congo se, TZ , Bagenzi uwambaye ikirezi ntamenya uko cyera, nuko nyine hari benshi bataranagaruka ngo barebe ko ya mirambo yimpinja zbatutsi basize kugasi zashyinguwe neza!
A
Yewe munyarukato we ! Nako munyarukundo we! Amakuru ki yawe? Are you all righ?
U
Uyu mu dogiteri ari gukoresha doctorat ye amacuri!! Dogiteri ugoreka amateka arabona ari kwerekeza he abanyarwanda?Uyu Dogiteri ashobora kuba atarigeze abona na rimwe Gitera cg ngo amubone n'amaso ye cg ngo yumve ijambo rye!!! Abaterebo bahanzweho ubanza bamaze kubereka ko hari agafuni kabategereje!!!! Nawe se Uwintebe ngo bamubatije ubuhutu kandi ngo ari umututsi ukomoka mu Mutara!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! None Dogiteri ngo Gitera yise abatutsi ko ari inzoka!! Ibi bigambo muvuga mwambaye za karuvati abaturage mushinzwe bari kurengana mu nzego zose, mumenye ko urubyiruko ruriho muri kino gihe ibyo by'amoko mukomeje gukurura batabyitayeho!! Ibibazo bafite ntibirobanura umututsi,umuhutu, umutwa. Bazakora revolution ya 2 ya karundura maze bashyire ku ruhande aba bose basabitswe n'ingengabitekerezo y'amoko! Aba baterebo rero bari kurushanwa kwandika amateka mabi bamenye ko revolution ya 2 itazabarebera izuba. Aya magambo y'urukazasoni muri gucengeza mu baturage mu minsi iri imbere muzaba mucirwa imanza nka Mugesera! Ni aho gusenga!
Répondre
L
Kwiga ntibibuza imbwa kuba imbwa.
Umukombambehe w'umugambanyi Bizimana Jean Damascène ni ukumushyira kuri lisite imwe
hamwe n'anadi banyinda n'abagambanyi batuma U Rwanda n'Abanyarwanda bahabwa akato ku isi yose.
Ntacyo mpfa n'abatutsi kimwe n'ubundi bwoko ariko nabagirinama bose yaba abatutsi ,abahutu abasajya ,abatwa kwikiza uwangiza amateka n'izina ryabo.
Ubwoko umuntu arabuvukana kandi akabupfana.Igihinduka kuri nyirabwo ni imyitwarire ,ibitekerezo n'ibikorwa bya nyirubwoko.
Bityo abavuga ngo ndi Umunyarwanda utagira ubwôoko ni abanyarwanda batagira ubwoônko bagamije kuyobya amarari bahemukira u Rwanda n'Abanyarwanda.Iyo utangiye kwihakana icyo uri cyo ni uko uba hari icyo wikekaho kibi.
Abanshi mufite inshuti z'abatutsi mu bihugu binyuranye ku isi:Usibye kwitwikira icyunamo kiri gukurikirana banyirukukizana baba ba Bihozagara,ba Karugarama n'andi,izina umututsi ntaho rikivugwa neza n'agato uhereye mu Rwanda ni bande bacyumva bavugako umututsi ari umpfura?
Muri Afrika mu baturanye ntaho batamwikanga ngo ni umurozi,umwicanyi,umujenosideri,umwambuzi,inzoka,umuhemu n'ibindi n'ibindi bizina bigayitse.
Mu burayi ,Amerika n'Aziya bamufata nk'umubeshyi,umwicanyi ,indaya,n'ibindikubw'amarorerwa FPR-kagame ikorera u Rwanda,u Buganda,Congo,Burundi,Bruxelles,uk,Zambia;Afrique y'amajyepfa n'ahandi.
Abahutu nabo si shyashya: babatwerereye akazina k'interahamwe,abanyabwoba abicanyi,abajenosideri n'akandi keza haba muri Afrika,Uburayi ,Aziya n'Amerika abahutu ni ABAKOZI mu kuzamura ubukungu NIMUKOMEREZE AHO.
Kuva uyu munsi awariwe wese narwanye abagizi ba nabi batuma u Rwanda n'Abanyarwanda batakaza agaciro kabo bagamije kwigwizaho agaciro k'imitungo biba abayikoreye.
Baba ba RUCAGU Boniface, ba Makuza,ba ngirwa minisitiri Sarafina,ba nda niniEvodi,Ba mutimamubi wo murutiba Bizimana Jean Damascène ,Bandaryasimpage Paul,Barisiha rusahuzi Ndahiro panama papers,Ba Mpemukendamuke Emmanuel,Ba Ngorekamateka ngororewe Alias gaciro,ba Ndabiryanzabiruka Nduhundirehe,ba nkiriremuruginarwamaraso Rugira Alias Natatiyigihango,
Ba Mbafungishe mfatimitungoyabo Alias Nzabizira Anatole,Ba banashize nkagwizamabondo Denis Alias Bazaytobora aba bose nimubashyire kurutonde rwabahemu bandikwe mu mateka kimwe na bateguye bakanakora za Jenoside hirya no hino.
Uwaba azi uko bakora site interinete yambwira nkayikora bityo ushako kunyoherereza abo bagome baoreka amateka bica bakanicisha abanyarwanda banagayisha u Rwanda nkabashyira kuri site
Harakabaho Intwari zitabara abatwa ,abahutu,abatutsi
Répondre
K
Bizimana arajijisha aravuga. Ibyo azi!
Répondre
M
EREGA MURAMURENGANYA. IBYO AVUGA NTABWO ALIBYO AFITE KUMUTIMA. AZIKO ATABIVUZE, ATAMENYA ICYAMUKUBISE. RWARAKABIJE SIWE WANYOMOJE KO INKOTANYI ZITISHE ABANTU MULI KONGO? MUZAMUBAZE UMULYANGO WE ABAWUMAZE? NYAKWIGENDERA MUVOMA, YILIRWAGA ALILIMBA MRND, ADASHOBORA NO GUSOBANURA AHO ITANDUKANIYE N'ISHYAKA- ABANYARWANDA BALI BAZI POLITQUE, BARATABARUTSE, ABANDI NI IMBEHE ZABO BAREBA GUSA.
Répondre
U
Hummm, Bizimana nimumureke akomeze yisaze yikunkumure buriya azi ko abwira ibicucu? ubu ivangura, irondakoko, gutsikamirwa, ubuhake, ubucakara byongeye kwucazwa ku ntebe kdi n' abana bato barabibona. Barangiza ngo: ingengabitekerezo???? yewe, ubu ni bwo itangiye ahubwo. Ibinyoma n' ubugome bw' inyenzi bimaze gutera iseseme ikibura iki ngo iyi ngoma ihirikwe!
Répondre
K
Amateka, amatyeka , amateka! urayagoreka akiyangira. Mu rwa Gasabo ho ngo babuze ayo bigisha mu mashuri. Kuri Kagamé ngo hagati ya 1959 na 1994 mu kwa karindwi nta Rwanda rwabagaho.Ni gute tudashobora kwiyandikira amateka nyayo? Ubu se tuzitabaze abanyamahanga ngo batwandikire amateka? BIZIMANA.
H
Ndaribwa ribwa,iyaba bari bateye ngombereke.Akimara kubivuga yiboneye ibyabaye i Rubavu ubwo cumi n,umwe bicwagwa ,abandi bakabatwara.Nono se wakagabo we uraribwa ribwa kugeza ryari aho nturi muminsi yanyuma.