Rwanda : Nibyo se koko Karugarama na Mary Baine bashobora guhabwa igihembo cya nyuma cyo gufungwa ?
Umugabo yagiranye ubushuti bukomeye n’impyisi, kuburyo iyo mpyisi yajyaga imuzanira inyama z’umuhigo w’inyamaswa yishe. Iyo uwo mugabo yageraga hafi y’aho abantu benshi bateraniye yafataga ya mpysi akayikubita ku mugongo kugira ngo yereke rubanda ko abanye nayo neza! Aho yanyuraga hose ahetse iyo mpyisi, abagabo bamuhaga induru, bakamubwira bati: «wamugabo we iyo mpyisi uhetse amaherezo izakurya»! Umugabo akabasubiza yisekera cyane, akababwira ko babanye neza n’iyo mpyisi ko ntacyo izamutwara! Impyisi yaje kugira ikibazo cyo kugira inzara kuko nta nyamaswa yabonaga, buri muhigo yakoraga yataha amaramasa! Nk’uko byari bisanzwe bimenyerewe, wa mugabo w’inshuti yayo yayikubise ku mugongo bageze ahateraniye abantu benshi, bageze hirya gato aho abantu batabare, ya mpyisi ishinga urwara mu bitugo byawa mugabo, umugabo arayibaza ati: «bigenze bite ko unshinze inzara», impyisi iramusubiza iti : « uzanjye wemera icyo abagabo bakubwira! » Impyisi ihita ifata wa mugabo iramurya! Sinjye wahera!
Iki gitekerezo cy’umubano w’impyisi n’uyu mugabo gishobora kubera isomo abantu benshi bakomeye bo muri FPR (kera ikibaho) bashyize Paul Kagame ku mugongo bakamuvana muri Uganda bakamugeza mu Rugwiro i Kigali ! Mugihe bazaga bamusigasiye mu mwaka w’1994 baririmba indirimbo yagira iti : «amarira y’abanyarwanda azakizwa no gutsinda urugamba »! Ngira ngo muri iki gihe tugezemo byagora inkotanyi nyinshi kuririmba iyi ndirimbo ! Sinarondora amazina y’abarwanye inkundura kugira ngo Paul Kagame agire imbaraga zingana n’iz’intare, ariko abenshi muribo izo mbaraga za Paul Kagame zarabahitanye, abandi zibagira ibimuga abasigaye barahunga! Umwe mu bagabo bakomeje Paul Kagame cyane kugera ubwo ahanganye n’impuguke za Loni zamushinjaga guhohotera uburenganzira bw’ikiremwamuntu ni : Tharcisse Karugarama, ariko aho ibintu bigeze we na Madame Mary Baine, bashobora kuba bagiye guhabwa igihembo cya nyuma kigenerwa abo umwami Paul Kagame aba yatanze!
Nk’uko amakuru «veritasinfo» ikesha ikinyamakuru «umusingi.net» abivuga, Tharcisse Karugarama wigeze kuba ministre w’ubutabera ndetse na Madame Mary Baine wayoboraga ikigo k’igihugu cy’imisoro n’amahoro RRA barimo bakorerwa dosiye yo kubakura mu nzira kuko icyo bari bategerejweho bakirangije! Karugarama wazajye itekinika ry’ibyaha muri ministeri y’ubutabera nawe agiye gukorerwa itekinika ryo gufungwa no kwamburwa ibye! Nk’uko ikinyamakuru « umusingi » kibivuga Uwahoze ari Minisitiri w’ubutabera Tharcise Karugarama na Mary Baine wayoboraga ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro RRA bashobora gufungwa cyangwa ibyabo bigatezwa cyamunara kubera dosiye ikomeye cyane ivugwamo n’iterabwoba. Ikinyamakuru Umusingi cyagejejweho amakuru n’umugabo witwa NZABANDORA Alexandre wo mu kagari ka NTANGO, Umurenge wa NYABITEKERI mu karere ka NYAMASHEKE, avuga ko agiye kurega mu Nkiko uwahoze ari Minisitiri w’ubutabera mu Rwanda Tharcise Karugarama na Mary Baine wahoze ayobora ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro kubera igihombo bamuteje ndetse Karugarama akamushyiraho iterabwoba. Nzabandora avuga ko mu mwaka w'1997 yari afunzwe acyekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akaba yari yaraguze imodoka ya HIACE ifite No.RR 1117 A ayiguriwe na Banki ya Kigali ku nguzanyo.
Amaze gufungwa imodoka ye yakoraga taxi ariko ikamugemurira ibiryo kuri gereza igasubira mu kazi.Rimwe iyo modoka yaje imugemuriye ihageze abasirikare bitwa Ajida Rutagambwa n’uwari umwungirije witwa Suriyetona Gatare James bayoboraga gereza ya Kimironko bafashe iyo modoka n’ibyangombwa byayo bahita bayijyana ku rugamba rw’abacengezi. Nzabandora yaje gufungurwa agirwa umwere atangira kugukurikirana ikibazo cy’imodoka ye. Kubera ko yari azi abayitwaye yatanze ikirego hanyuma Karugara intumwa nkuru ya Leta asanga Leta izishyuzwa iyo modoka n’inzu ya Nzabandora kuko Banki yahise iteza cyamunara inzu ye; uretse nibyo Karugarama yatinye ko leta yakoreraga izacibwa amande, nibwo yatangiraga gutekinika yemeza ko imodoka Nzabandora avuga ari indi modoka atari iyo abasilikare batwaye!
Ikinyamakuru Umusingi gikomeza kivuga ko gifite kopi y’ibaruwa Mary Baine wayoboraga Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro RRA yandikiye Karugarama Kuwa 30 Werurwe 2010 amubwira ko Nzabandora Alexandre nta modoka ye yanditse mu kigo ayobora ko ibyangombwa atanga avuga ko afite imodoka ari ibihimbano, kuko imodoka zose ziba zanditse muri icyo kigo kuko zisorera plaque. Baine yanditse uru rwandiko abizi neza ko abeshya kuko nyuma Banki yatanze ibyangombwa byemeza ko imodoka ari iya Nzabandora nkuko « umusingi » ufite kopi y’ibaruwa ya banki ubigaragaza. Karugarama nawe yahise yandikira Komiseri mukuru wa Polisi y’igihugu icyo gihe wari Mary Gahinzire nawe ukwiye kubazwa muri iyo dosiye kuko ntabwo wapfa gufata umuntu ngo ufunge nta perereza rikozwe ngo urebe ko ibyo bamurega ari ukuri. Ubwo Gahonzire yafashe Alexandre Nzabandora arongera aramufunga. Umwe mu bantu yahishe mu ntambara niwe wavuze ati reka njye muri Banki nshake ibyangombwa kuko ibindi bari barabitwaranye n’imodoka ndetse bayigira Ambulance ya gisirikare nkuko Nzabandora abivuga.
Ibyangombwa bimaze kuboneka byemezaga ko imodoka ari iya Nzabandora, uwitwa Muhumuza Richard ubu akaba ari Umushinjacyaha mukuru akaba ariwe wafashe icyemezo cyo gufunguza Nzabandora ndetse Nzabandora akaba ashimira cyane Muhumuza kuko yashishoje akabona akarengane yakorewe akamufungura. Nzabandora ntabwo yicaye yakomeje gusiragira Inkiko zose kugeza ubwo bamutumye icyangombwa cya RRA kuko bari bazi ko Mary Baine yababwiye ko ntabyangombwa by’iyo modoka bihaba ariko nyuma barabitanze barabitanga, Nzabandora abishyikiriza urukiko rwari rwabimusabye kugirango urubanza rucibwe ku nyungu ze maze Leta ishobore kumwishyura. Icyangombwa yaragitanze ariko urubanza umucamanza ararugoreka avuga ko abasirikare bayimwambuye aribo bagomba kuyishyura kuko ngo babikoze ku giti cyabo (ndlr : nyamara iyo modoka yakoreshwaga n’urwego rwa leta).
Ikinyamakuru umusingi kikaba kibaza uburyo abasirikare bari barinze gereza byavugwa ko icyo gikorwa bakoze cyo kwambura umuturage imodoka ye ku nyungu za leta bagikoze ku giticyabo! Ikinyamakuru umusingi gisanga bamwe mu bacamanza nabo bakwiye kujya bakurikiranwa kuko bateza abantu igihombo ndetse abandi bagahombya Leta. Nzabandora avuga ko yagiye kurega Karugarama akiri ministre na Mary Baine maze ngo Karugarama akoresha indi nimero ya Telephone ahamagara Nzabandora amutera ubwoba ndetse agerekaho n’ibitutsi byinshi amubwira ko agomba gukura ikirego yamureze mu rukiko niba ashaka amahoro! Nzabandora yahise yandika urwandiko rukurayo ikirego mu Rukiko ariko ubu akaba asaba Leta ko itegeka Karugarama na Mary Baine kumwishyura imitungo ye bamuhombeje babyanga nabo bagafungwa.
Ikinyamakuru Umusingi cyabajije Karugarama icyo avuga ku kibazo yateje Nzabandora maze agira ati “wamunyamakuru we niba unzi, n’imyaka mfite ubu koko uwo muturage imodoka ye nayishakagaho iki? Ngo nyihe umugore wanjye se cyangwa abana banjye se ? Nakoraga ibyo babaga bambwiye gukora kandi nabaga mpagarariye inyungu za Leta, azakore ibyo ashaka”. Nzabandora akaba yarageze mu nzego zose na MINADEF ndetse yabonanye na Gen Kabarebe James amwandikira urwandiko aho yamubwiye ko nta ruhare Leta yagize mu ibura ry’imodoka ye. Nzabandora yibajije icyabujije leta yose gukora iperereza kugira ngo imodoka ye iboneke, yiyemeje kuzageza ikibazo cye kuri Perezida Kagame mugihe aba yasuye abaturage kandi niko yabikoze. Ikinyamakuru umusingi gisobanura ko Kagame aherutse kubazwa n’umunyamakuru ubwo yagiranaga ikiganiro nabo kuri Stade Amahoro ; abazwa umuti w’ikibazo cy’abantu baba bafite ibibazo babimaranye imyaka n’imyaka ariko yabasura, bamubwira ibibazo byabo ako kanya agahita abikemura, maze avuga ko ari abayobozi babi kuko ibibazo bakagiye babikemura vuba. Kagame yagize ati «erega usanga no gucyemura ibibazo biba byoroshye ariko abayobozi bakabyitwaramo nabi» !
Nyamara ikizwi cyo ni uko abo bayobozi bakemura ibibazo nabi kuko baba basabwe kubikora uko Kagame abishaka, no mu mvugo ya Karugarama kuri iki kibazo biragaragara ko yakoreshwaga ibintu nawe atemera, akavuga ko hari abandi babimutegetse! Ni nde se wundi uri hejuru ya ministre ushobora kumutegeka uretse Kagame ? Iyi mikorere ya Kagame yo gukemura ibibazo ngo byananiye abayobozi be ni uburyo bwo kubasuzugura kugira ngo akomeze agaragare ko ariwe ushoboye wenyine, ko adahari igihugu cyahirima ! Kagame akoresha abantu amakosa nyuma akijijisha avuga ko ariwe watanze ibisubizo ! Kugira ngo abo bayobozi bace bugufi, Paul Kagame abatukira imbere y’abaturage maze bagakoma mu mashyi! Karugarama akaba yarazize kunenga itegeko ry’ingengabitekerezo maze akabivugira kuri BBC aho yagize ati: «ntabwo ushobora guhana umuntu ngo ni uko yatekereje !» Karugarama yahise yamburwa umwanya wa ministre ariko arushaho kuba ikigarasha kuko yagaragaje ko adashyigikiye manda ya gatatu ya Paul Kagame kimwe na Muligande !
Karugarama ubu amaze igihe ari kugatebe nta kazi ka Leta afite bikaba byaravuzwe mu bitangazamakuru bitandukanye ko yazize kurwanya manda ya 3 ya Perezida Kagame! Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Mary Baine nawe kugira ngo agire icyo avuga ku Kibazo cya Nzabandora Alexandre ariko nimero ye ntinyuramo ! Mary Baine akaba yarirukanywe na Paul Kagame maze afunga n’umugabo we Col.Tom Byabagamba ! Kuba Karugarama na Mary Baine bashobora gushyirwa aho Kagame ashyira ibindi bigarasha, ni uko abona bakomeje kumubera ikibazo kugira ngo umwaka w’2017 uzagere abantu bose bashobora gupfukama bakamusenga nta numwe ushinze ijosi! Ngiyo inyiturano Paul Kagame ari guha abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bamushyize ku mugongo bakamugeza mu Rugwiro!
Veritasinfo