Rwanda : Igihugu cya USA cyagemuriye Dr Léopold Munyakazi ubutegetsi bwa FPR-Kagame !
Kuri uyu wa gatatu taliki ya 28/09/2016 ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha y’i Kigali, nibwo Dr Léopold Munyakazi yari amaze kugezwa ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe, agemuriwe ubutegetsi bwa FPR-Kagame bikozwe n’igihugu cy’igihangange ku isi cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA)! Dr Léopold Munyakazi ashinjwa n’ubutegetsi bwa FPR-Kagame ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi no kuyipfobya. Dr Léopold Munyakazi yari amaze imyaka 12 mu gihugu cya USA aho yari yarasabye ubuhunzi bwa politiki. Kugemurira Dr Léopold Munyakazi ubutegetsi bwa FPR-Kagame byongeye gushimangira ko guhungira Kagame muri USA ari nko guhungira « Ubwayi mu kigunda » !
Dr Léopold Munyakazi afite imyaka 66 akaba afite imyabumenyi y’ikirenga mu ndimi (Doctorat). Ubutegetsi bwa FPR- Kagame bushinja Dr Léopold Munyakazi ko yafatanyije na Burugumesitiri Mbarubukeye Jean, akaba yarakanguriye abahutu ba Kayenzi muri perefegitura ya Gitarama kwica abatutsi ndetse hakaba n’abatutsi yiyiciye ubwe abasanze mu nzu. Mu mwaka w’2004 nibwo Dr Munyakazi yashoboye kuva mu Rwanda ahungira muri USA nyuma yo kuva mu buroko by’agateganyo yari yashyizwemo n’inkotanyi mu Rwanda.
Ubutegetsi bwa FPR-Kagame bwatanze impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi Léopold Munyakazi mu mwaka w’2008 nyuma y’aho Munyakazi yari amaze gutanga ikiganiro muri kaminuza ya Amerika agasobanura ko jenoside mu Rwanda yatewe n’intambara ya FPR yashoje ku Rwanda, icyo kiganiro akaba aricyo cyarakaje ubutegetsi bwa FPR-Kagame bwiyemeza kumusaba Amerika ngo adakomeza kuvuga ukuri azi kandi yiboneye ku mahano FPR-Kagame yashoyemo u Rwanda !
Igihugu cya USA cyemera imikorere y'ubutabera bwa FPR Kagame 100% !
Imiryango mpuzamahanga ishinzwe ubutabera n’uburenganzira bwa muntu harimo n’umuryango w’abanyamerika witwa HRW (Human Rights Watch), byemeza ko ubutabera bwo mu Rwanda bubogamye. Iyo miryango igaragaza muri za raporo zayo ko nta bwisanzure abacamanza bo mu Rwanda bafite kandi abatangabuhamya bakaba badashobora kuvugisha ukuri kubera iterabwoba bashyirwaho n’ubutegetsi (gutekinika ibirego) ! Muri macye, iyo umuntu agiye kuburana mu Rwanda, agezwa imbere y’ingirwabacamanza hagakorwa ikinamico ryo kuburana kuko uregwa aba yaremejwe icyaha ndetse yaranakatiwe mbere y’uko urubanza ruba, ibyo nibyo igihugu cya USA cyemera !
Igihugu cya USA kivuga ko aricyo gihugu gifite demokarasi n’ubutabera ntangarugero ku isi, ariko ubucamanza bw’icyo gihugu bukaba budashobora kuburanisha umuntu ushinjwa icyaha cya jenoside mu Rwanda, ahubwo bugahitamo ku mushyikiriza ubutabera bwo mu Rwanda buzwi ko aribwo bwa nyuma ku isi mu gutekinika ibyaha! Uretse n’uko nta butabera buri mu Rwanda, imfungwa zo muri icyo gihugu zikorerwa ibikorwa by’iyica-rubozo kandi ibyo Amerika irabizi neza ! Nubwo bimeze gutyo, Amerika ibirengaho ikohereza abantu mu Rwanda kujya kwicwa urubuzo!
Amakuru menshi yatangajwe n’impuguke zikurikiranira hafi ibikorwa by’igihugu cya USA mu karere k’ibiyaga bigari, yemeza ko nyuma y’umwaka w’1994, Paul Kagame amaze gufata ubutegetsi mu Rwanda, perezida wa USA muri icyo gihe Bwana Bill Clinton yahaye uburenganzira Paul Kagame bwo kwica umuntu wese urwanya ubutegetsi bwe. Bill Clinton akaba yarabwiye Kagame ko agomba guhera ku bahutu bajijutse bashobora kurwanya ubutegetsi bwe kimwe n’abantu bose bazi uruhare Amerika (Bill Clinton) na Kagame bagize muri jenoside yo mu Rwanda.
Bill Clinton yemereye Paul Kagame ko igihugu cya USA kizakoresha imbaraga zacyo gifite ku isi kigafata abahutu bose bahunze Kagame bamurwanya cyangwa batemera politiki ye ; Clinton kandi akaba yarasabye urukiko rwa TPIR Arusha kutazaburanisha umututsi numwe ku byaha bya jenoside cyangwa by’intambara yabaye mu Rwanda no muri Congo. Amategeko n’amabwiriza yo kurengera Paul Kagame yashyizweho na Bill Clinton yakomeje kubahirizwa n’abandi bakuru b’ibihugu bya USA bamusimbuye no kugera ku nzego zose z’icyo gihugu ! Ni muri ubwo buryo Dr Léopold Munyakazi yagemuriwe Kagame !
Ese kurengerwa na USA kuri Paul Kagame bimuha amahoro?
Ubutegetsi bwa Bill Clinton bwafashije Paul Kagame gufata ubutegetsi mu Rwanda akoresheje imbaraga, icyo gikorwa kikaba cyarabyaye jenoside mu Rwanda. Amerika yakomeje gukingira ikibaba ubutegetsi bwa Kagame muri iyi myaka 22 kugira ngo ihishire uruhare rwayo muri jenoside yo mu Rwanda. Paul Kagame nawe akaba yarahembye Amerika amabuye y’agaciro yasahuye kandi akomeje gusahura muri Congo.
Muri urwo rugamba rwo gusahura Congo Paul Kagame yakozemo jenoside y’impunzi z’abahutu yica n’abakongomani barenga miliyoni 6 (reba video hasi)! Bitewe nuko yakoreraga igihugu cya USA, byatumye Paul Kagame ntacyo abazwa muri ubwo bwicanyi bwose ! Ariko nubwo Kagame ashyigikiwe n’ingwe z’Amerika, ntibimubujije guhangayika akaba ahora yikoreye umusaraba w’ikoti ry’icyuma ngo ari kwirinda amasasu, kuko yamaze kwishyira mu mutwe ko azicwa arashwe !
Bitewe n’uko azi neza ko igihe cyose azaba adafite ubutegetsi azabazwa ubwicanyi bukomeye yakoze, Paul Kagame yanze kurekura ubutegetsi kuburyo mu mwaka w’2017 yiyemeje kuzabugwaho ! Amerika (USA) nayo ikaba ifite ihurizo ryo kwikorera umusaraba w’ubutegetsi yashyigikiye nabwo buregwa gukora jenoside ebyiri : iy’abatutsi n’iy’abahutu nk’uko Rudasingwa Théogène wari umunyamabanga mukuru wa FPR muri 94 abihamya (ku ifoto Rudasingwa yari yicaranye na Kagame ubwo babonanaga na Perezida Bush).
Ese igihugu cya USA kiteguye guta muri yombi abicanyi bagaragajwe na Rudasingwa bagize uruhare muri jenoside y’abatutsi n’abahutu ? Ese Amerika (USA) yiteguye gufata Rudasingwa Théogène ikamwoherereza Kagame kuko yavuze ko na Kagame yakoze jenoside ( bifatwa nko gupfobya jenoside yakorewe abatutsi) ? Niba se igihugu cya USA ntacyo gikoze muri ibi byombi ni ikihe kizere abanyarwanda (abahutu n’abatutsi) bazaha Amerika (USA) ko ishaka ubutabera mu byukuri ?
Amateka niyo azaduha igisubizo.
Ubwanditsi.
impamvu z'ubwicanyi bwa Paul Kagame muri Congo