Rwanda : Amayobera, ese birashoboka ko ubukungu bw’igihugu burushaho kwiyongera ariko ifaranga naryo rikagenda rirushaho guta agaciro ?
Guverineri John Rwangombwa (ibumoso) ari kumwe na Christine Lagarde umuyobozi w'ikigega cy'Imari cy'isi
[Ndlr :Abakurikiranira hafi imikorere ya leta ya FPR Kagame ntabwo barashobora gusobanukirwa neza imikorere y’abategetsi bagize iyo leta! Iyo ukurikiye neza ibisobanuro abo bategetsi batanga kuri raporo bakora zigaragaza : Ubukungu bw’igihugu, demokarasi n’imiyoborere myiza ; bihita bigaragaza ko buriya butegetsi bwa FPR Kagame budakorera inyungu z’abanyarwanda ahubwo hari abandi bantu bukorera, akaba aribo abo bayobozi baha raporo zififitse kugirango babashimishe! Urugero rutari kure n’ibisobanuro umuyobozi wa banki Nkuru y’igihugu BNR atanga ku izamuka ry’ubukungu bw’igihugu ! Ntabwo ubukungu bw’igihugu bupimirwa ku mubare w’amafaranga ari mu bigo by’imari, kuko igihugu gishobora gukora amafaranga menshi cyane ameze nk’ibipapuro bukayarunda muri ibyo bigo abaturage bari kwicwa n’ubutindi !
Bwaba ari ubukungu nyabaki, umuture ageze aho agura umugati ku mafaranga igihumbi, inka ikagura miliyoni, umwarimu ukamuhemba ibihumbi 30, ni ukuvuga imigati 30 mu kwezi! Icyo gihe ntabwo umuntu yavuga ko ubukungu bwateye imbere. Ubukungu bugaragara ko bwazamutse igihe umuturage afite ubushobozi bwo guhaha iby’ibanze akeneye kandi igihugu kigashobora kugurisha ibintu byinshi mu mahanga byinjiza amadovize; ibyo bisobanuro byombi nibyo bigaragaza ko ubukungu bw’igihugu buri kuzamuka ! Mu gihe abanyarwanda bari kwicwa n’inzara, abakozi ba leta bakaba birenza amezi badahembwa, abarimu bakaba bicwa n’ubukene…, iyi raporo ya Rwangombwa ivuga ko ubukungu bwazamutse ariko ifaranga rikagwa ubutitsa, yahabwa akahe gaciro mu maso y'abanyarwanda ?]
Ubuyobozi bwa banki nkuru y'u Rwanda kuri uyu wa Gatatu bwatangaje ko urwego rw'imari nta kibazo rufite ariko na none ko ifaranga ry'u Rwanda ryataye agaciro ku gipimo cya 9.3 ku ijana muri uyu mwaka wa 2016. Guverineri John Rwangombwa avuga ko nyirabayazana wo kuba ifaranga rikomeje guta agaciro ari uko igihugu kigitumiza ibicuruzwa byinshi hanze kuruta ibyo kigemura. Yabwiye abanyamakuru ko igihugu cyatangiye gufata ingamba z'igihe kirambye.
Agaragaza uko politiki y’ifaranga ihagaze mu Rwanda mu kiganiro n’abanyamakuru, Rwangombwa yavuze ko muri rusange kugeza ubu urwego rw’imari ruhagaze neza. Ku ikubitiro ibi abirebera mu ndorerwamo y’uburyo imitungo y’amabanki, ibigo by’imari ziciriritse n’ibigo by’ubwishingizi yazamutse.
Guverineri Rwangombwa yabwiye abanyamakuru ko mu mezi icyenda ya mbere bigaragara ko umutungo ku mabanki wazamutseho 9.8 ku ijana bigera kuri milliards 2200, ku bigo by’imari iciriritse na byo ko byazamutseho 13.5 ku ijana, mu gihe ibigo by’ubwishingizi n’ubwizigamire uzamukaho 15 ku ijana.
Ukuriye banki nkuru y’igihugu yavuze ko ibipimo bigaragaza ko ubusugire n’ubudahangarwa by’urwego rw’imari bishimishije. Gusa Rwangombwa avuga ko uyu mwaka wa 2016 ifaranga ry’u Rwanda ryo rigenda rirushaho guta agaciro. Avuga ko ku bufatanye bwa Banki nkuru y’igihugu ayoboye n’izindi nzego z’ubutegetsi batangiye gufata ingamba zirimo kongera ibikorerwa mu Rwanda mu mugambi wa Made in Rwanda hakagabanuka ibitumizwa mu mahanga.
Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda mu mwaka ushize wa 2015 bwazamutse ku mpuzandengo ya 6.9 ku ijana. Ibihembwe bibiri bishize kandi bigaragaza ko ubukungu bwazamutse kuri 6.5.
Inkuru ya VOA