Amatora mu Bufaransa : Ese uradushyiraho iterabwoba ryo kwiyahura ?
Kuri uyu wa kane taliki ya 23 Werurwe 2017, Televisiyo yo mu Bufaransa « France 2 » yatumije umwanditsi witwa Christine Angot kugira ngo agire icyo yibariza cyangwa se yungurane ho ibitekerezo n’umukandida w’ishyaka ry’abarepublika mu Bufaransa (LR) Bwana François Fillon. Madame Christine Angot akaba ari umwanditsi uzwiho kuvugisha ukuri, akaba adaca ku ruhande k’uko ibinttu bimeze!
Madame Christine Angot ari imbere ya Fillon n’umunyamakuru uzwi cyane David Pujadas, yatangiye asoma inyandiko irimo amagambo ashaririye cyane kubijyanye n’imyitwaririre yo kwizirika umukanda umukandida Fillon asaba ko abafaransa bagomba kwiyemeza ariko imyitwarire ya Fillon iri gukorwaho iperereza n’abacamanza, bikaba byarashyize abafaransa benshi mu gihirahiro cy’aya matora ! Nyuma yo gusoma iyo nyandiko, hakurikiyeho guterana amagambo akarishye hagati ya Madame Christine na Fillon. Abashyigikiye François Fillon bari baje gukurikirana icyo kiganiro mu nzu ya televiziyo bahaye induru Madame Christine Angot, ibyo bikaba byaratumye Madame Christine Angot asohoka muri icyo kiganiro kitarangiye abitewe n’uburakari yari atewe n’abayoboke ba Fillon.
Mu ntangiriro, Christine Angot yatangiye avuga mu ijwi rituje, akaba yarabwiye umukandida Fillon muri aya magambo ati: «Uzi neza ko uramutse utowe, tuzaba dufite umukuru w’igihugu udafitiwe ikizere n’igice kinini cy’abaturage ? (…) Mu mahitamo ya Fillon na Le Pen, abantu benshi bazifata. (…) igiteye umujinya, ni uko witwara nk’umuntu ushobora kugira icyo amarira igihugu (…) Kubyerekeranye n’akazi k’abafasha bawe nk’umushingamateka, uratinyuka ukavuga ko byemewe n’amategeko : Ni mpamvu ki abantu bakora ibyaha byoroheje bakwishinja kuba abanyamakosa ? Iyaba wari wararetse ntiwiyamamaze, twari guhitamo abarepubulika mu cyiciro cya kabiri cy’amatora nta ngorane, aho guhitamo Le Pen nta pfunwe biduteye (…) Ese uriyumvisha ko ubumwe bw’abaharanira repubulika wabushyize mu bibazo ?»
Umunyamakuru yahaye ijambo François Fillon ngo agire icyo avuga kuri ayo magambo ya Christine, Maze Fillon avugana uburakari bwinshi ati : «Wowe ufite ubuhe burenganzira bwo kuncira urubanza ? Turi mu gihugu cyubahiriza amategeko, ntabwo ari uko ikinyamakuru kiyemeje kunshinja ibinyoma, bihita bivuga ko icyaha cyampamye.(…), nahoze numva uvuga impano z’ibikomo wahawe, njye amakote nahawe narayasubije… » Guterana amagambo kwa Fillon na Madame Christine kuri televiziyo, ni ikimenyetso cy’uko Bwana Fillon aramutse atowe nk’umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa umuriro ushobora kwaka mu baturage !
Abumva ururimi rw’igifaransa nibarebe amashusho y’uko guterana amagambo muri icyo kiganiro hagati ya Madame Christine Angot na François Fillon: