Rwanda : Icyo abantu banyuranye bavuga ku mubonano wa Paul Kagame na Papa François i Roma.

Publié le par veritas

Papa francis aganira na Paul Kagame i Vatican.

Papa francis aganira na Paul Kagame i Vatican.

Kuwa mbere taliki ya 20 Werurwe 2017, mu masaha ya mbere ya saa sita, nibwo Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda yagiranye ibiganiro na Papa François i Vatican. Uwo mubonano wa Kagame na Papa François ukaba uzandikwa mu mateka y’imibanire ya Kiliziya Gatolika n’ubutegetsi bwa Paul Kagame. Ibyo biganiro abo banyacyubahiro bombi bagiranye byamaze iminota igera kuri 25. Nyuma y’uwo mu bonano, ibiro bikuru bya Papa i Vatikani byasohoye itangazo risobanura muncamake ubutumwa  Papa yagejeje kuri Paul Kagame. Papa François yagize ati : «Dufite umubabaro ukomeye, njyewe ubwanjye, ubutaka butagatifu bwa Vatikani ndetse na kiliziya muri rusange, dutewe na jenoside y’abanyarwanda yo mu mwaka w’1994. Twifatanyije n’abahekuwe nayo kimwe n’abakomeje kugerwaho n’ingaruka z’ibyo bihe bikomeye. Ndasaba Imana imbabazi ku byaha ndetse n’intege nke kiliziya yagaragaje kimwe n’abakristu bayo bose barimo na bamwe mubihayimana batwawe n’urwango ndetse n’ubugizi bwa nabi, bagatatira inshingano zabo  z’iyogezabutumwa, bakishora mu bikorwa bibi byabaye muri icyo bihe.»

Izi mbabazi Papa François yasabye Imana kubera bamwe mu bakristu n’abihayimana bijanditse muri jenoside, zihuye nizo Papa Jean Paul II yasabye mu mwaka w’2000, ubwo kiliziya yizihizaga yubire y’imyaka 2000 yari imaze ishinzwe ku isi. Papa François kandi yagaragarije Paul Kagame ko imbabazi asabye Imana ari ikimenyetso cyiza cy’ubwiyunge bw’abanyarwanda. Papa François yasabye Paul Kagame kureba ejo hazaza h’igihugu kandi akita ku kibazo cy’impunzi z’abanyarwanda n’abandi bantu babaye. Nyuma y’uyu mubonano wa Papa François na Paul Kagame, abantu banyuranye bagize icyo bawuvugaho. Ntabwo twinjira mu isesengura ry’ibitekerezo batanze, ahubwo turabibagezaho uko ba nyirubwite babitanze, buri wese yikorere irye sesengura :

1.Paul Kagame : Nyuma yo kubonana na Papa, Paul Kagame ubwe yanditse ku rubuga rwe rwa twitter aya magambo : «Umunsi mwiza no guhura na Papa Francis...ibihe bishya mu mibanire hagati y’u Rwanda na Kiliziya. Kubasha gusabira imbabazi ibibi muri ubu buryo ni igikorwa cy’ubutwari ».

2.Musenyeri Filopo Rukamba, uyubora inama y’abepiskopi mu Rwanda , nawe yagize icyo abwira radiyo y’i Vatikani kuri uyu mubonano wa Papa François na Paul Kagame, Rukamba yabivuze muri aya magambo : «Umwaka ushize w’impuhwe z’Imana Perezida yari yifuje kumva icyo Papa avuga kuri Jenoside, ubu rero babonanye, Paapa yasabye imbabazi ku bw’abakristu bijanditse muri Jenoside….kuko hari ibisa no kuvuga ngo Kiliziya nk’urwego isabe imbabazi ariko kuri twe Kiliziya ntabwo yakoze Jenoside ni abantu bakoze Jenoside kandi ni abana ba Kiliziya kandi Papa yabasabiye imbabazi, ndibaza ko ari ikintu kiza. Guhura kwabo mu by’ukuri twari tubizi ko bazabonana ariko ntitwari tuzi igihe… ariko uko tuzi Papa ntabwo byadutunguye ko asaba imbabazi ku bibi byakozwe, kandi binakurikiye ibyo Papa Jean Paul II yakoze mu 2000 ubwo nawe yasabaga imbabazi ku bibi byose byakozwe n’Abakristu gatolika mu Rwanda. Ndibaza ko bizahindura byinshi….Ntabwo Papa yasabye imbabazi z’uko Kiliziya yagize uruhare muri jenoside, ahubwo Papa yagaragaje ko Kiliziya yemera ko jenoside yabayeho mu Rwanda ». Rukamba yasobanuye ko icyaha ari gatozi, ko nta muntu kiliziya yatumye gukora icyaha mu izina ryayo.

3.CNLG na IBUKA nabo bagize icyo bavuga ku mubonano wa Kagame na Papa François. Muri rusange iyo miryango yombi yishimiye imbabazi Papa yasabye Imana kuri jenoside y’u Rwanda, ariko bavuga ko Papa agomba gutera indi ntambwe, CNLG na Ibuka bagize bati : «Papa na vaticani basabwa gutera intabwe idasanzwe, bagakora ibishoboka byose mugucira urubanza abapadiri bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 harimo Fortunatus Rudakemwa, Thomas Nahimana na Theophile Murengerantwari bakomeje guhakana no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside aho bari mu bihugu byo hanze kandi ari ibyaha byibasira inyoko muntu ».

4.Faustin Twagiramungu alias Rukokoma, wabaye ministre w’intebe w’u Rwanda ubu akaba ari umuyobozi w’ishyaka rya RDI Rwanda Rwiza, yakoresheje twitter maze agira icyo avuga ku mubonano wa Kagame na Papa François. Twagiramungu yagize ati : «Biratangaje kubona Papa François yakira Paul Kagame wategetse iyicwa ry’abasenyeri 4, akica abaperezida 2, agakora na jenoside mu Rwanda no muri Congo (RDC) ».

5.Ndagijimana JMV wabaye ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda akaba n’ambasaderi w’u Rwanda, abinyujije kuri facebook yagize icyo avuga kuri uyu mubonano wa Kagame na Papa François. Ndagijimana yagize ati : «Ntawanze ko Kiliziya isaba abanyarwanda imbabazi ariko guha ubutumwa umwicanyi ruharwa Paulo Kagame ni ugutuka Imana y'i Rwanda. Si ubwa mbere Kiliziya Gatolika igambanira INZIRAKARENGANE. Mwibuke Musenyeri Classe amagambo avanguramoko yakoresheje avuga ko abanyarwanda bamwe gusa aribo bazi ubwenge, ko abandi nta bwenge bagira. Igikorwa cya Papa Fransisko si ukwibeshya ahubwo ni ikosa akoze abizi kandi abigiriwemo inama na Kiliziya yo mu Rwanda. Abahekuwe na Kagame bose bakwiye kwigaragambya no kwamagana Papa Fransisko akabimenya.»

6.Padiri Thomas Nahimana, abinyujije kurubuga rwa « leprophete » yanditse inyandiko ndende ifite umutwe ugira uti : « iyo umugabo asumbirijwe asubira kucyo yanganga », muri iyo nyandiko asobanura uko abona uyu mubonano wa Kagame na Papa François. Hari aho Padiri Thomas agira ati : «…Ibyo Paul Kagame yaganiriye n’abayobozi bakuru ba Kiliziya gatolika ni byinshi kandi ntabwo byose byavugwa mu itangazo risoza uru ruzinduko. Ikitashyizwe mu itangazamakuru ni uko yabwijwe ukuri ku byerekeye ibibazo bikomereye igihugu cyacu ndetse n’akarere k’Ibiyaga bigari, n’uruhare rukomeye abifitemo. Mu mpano Umunyagitugu Paul Kagame yahawe uretse ibitabo bitatu byanditswe na Papa Francis, yashyikirijwe kandi n’UMUDARI ushushanyijeho UBUTAYU, Papa akaba yahaye Paul Kagame umukoro wo gukora ibishoboka byose akagarura UBUSITANI aho yahinduye UBUTAYU. »

7.Umunyamategeko Charles Kambanda akaba n’umwarimu muri kaminuza zo mu gihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika,yanyujije inyandiko ku rubuga rwe rwa facebook agaragaza icyo atekereza ku magambo Papa Francis yabwiye Paul Kagame. Kambanda yagize ati : «…hari abantu benshi bari kubeshya ko Papa Francis yasabye imbabazi z’uko kiliziya yagize uruhare mu bwicanyi bwabereye mu Rwanda mu mwaka w’1994 bakunze kwita jenoside. Ntabwo aribyo na gato, nta mbabazi Papa yasabye z’uko kiliziya yakoze ubwicanyi, ahubwo Papa yakoresheje imvugo ikoreshwa buri gihe muri kiliziya gatolika iyo umusasaridoti atura igitambo cya misa ; mu isengesho avuga buri gihe akaba asaba Imana imbabazi z’ibyaha by’abantu bose n’intege nke za kiliziya kuri iyi si ».

8.Kuri whatsap : Nyuma y’uyu mubonano wa Paul Kagame na Papa Francis , ku mbuga nkoranya mbaga no mu binyamakuru byinshi byandika ku Rwanda hari ibitekerezo byinshi by’abantu banyuranye bivuga kuri uyu mubonano, ndetse no kuri telefoni zigendanwa abanyarwanda bari guhererekanyaho ubutumwa buteye butya : «Ni byiza kuba umuyobozi wa Kiliziya Gatolika yasabye imbabazi, ariko yazisabye Imana Ishobora byose, ntabwo yazisabye abanyarwanda cyangwa se leta  y’u Rwanda. Ndabona ibyo Papa yavuze ntaho bitaniye nibyo Abasenyeri bavuze mu minsi ishize ! Ni imvugo irimo urujijo cyangwa se uburyarya ? Cyangwa se yavuze ibyo yemera, kuba yavuze génocide rwandais ? Jenoside y’abanyarwanda iracyari imvugo ikoreshwa cyane n’abanyamahanga, naho mu Rwanda tugatsindagira jenoside y’abatutsi ! Haracyari ikibazo !! Ibuka yakagombye kwamagana ibi bintu, ni gute Papa asaba Imana imbabazi aho kuzisaba abanyarwanda ? kuki aterura ngo avuge ko kiliziya yakoze jenoside …? »

Umwuka mubi wavutse hagati ya leta iyobowe na Paul Kagame na Kiliziya Gatolika watewe ni uko Leta ya FPR Kagame ishinja Kiliziya Gatolika kuba yarakomeje ikibazo cy’amoko hagati y’abahutu n’abatutsi mu Rwanda kugeza ubwo icyo kibazo kivutsemo jenoside kandi kiliziya ikaba yari ibanye neza na Leta  ya Perezida Juvénal Habyarimana ntiyamagane imikorere mibi y’ubutegetsi bwe. FPR Kagame ikaba isaba kiliziya kubisabira imbabazi kandi igatanga n’impozamarira kubacitse ku icumu! Ese nyuma y’umubonano wa Papa na Paul Kagame i Vatikani ikibazo cyari hagati y’impande zombi kirakemutse ? Cyangwa « urwishe ya nka ruracyayirimo ? » Igisubizo tuzagihabwa n’amateka !

Veritasinfo
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
Ntabwo Papa yari gufata risque yo gusaba ikintu azi neza ko atari bugihabwe. Yasabye Imana imbabazi kuko azi neza ko izigira. Yirinze gusaba abanyarwanda imbabazi kuko ntazo bagira. Ntawe usabwa icyo atigeze atunga. Umunyarwanda utagirira imbabazi mugenzi we w'umwirabura nta kuntu yazigirira umuzungu. Ni logique yumvikana 100%.
Papa yavuze genocide y'abanyarwanda kuko azi neza ko ariyo yanditse muri textes za ONU. Kuvuga witakuma "genocide yakorewe abatutsi" bifite ingaruka ababikoresha batajya bibazaho. Ituma abantu bibaza ikihishe inyuma y'iyo nyito bigatuma bajya gusoma les textes za ONU bagasanga handitsemo "genocide y'abanyarwanda".
Répondre
L
Igihe.com cyatwandikiye inkuru igereranya Pappa,Clinton,Kofi Annan,kubyo bakoze,bidafite aho bihuliye na gato. Igishimishije ni abanyarwanda banditse ibyo batekereza kuli iyo nkuru,berekana ko,Clinton na Kofi Annan, basangiye icyaha n,inkotanyi ,ahubwo bakwiye kuba bali muli 1930. Ko ahubwo Pappa yasabye imbabazi kumana,kandi ntanaho ahuliye nitsembatesemba .
Répondre
M
gushinyagura bikabije cyakora
Répondre
K
Kagame yatsinzwe igitego cy'umutwe na Papa Francis wasabye Imana imbabazi kuberra ibyaha abana ba Kiliziya gatolika bakoze mu gihe cya Génocide , asabira abagizweho n'ingaruka ndetse n'abakizigirwaho ubu. Kagame ntabwo yakwivana mu basabiwe imbabazi ku mana kuko nawe ari umugatolika. Aho gusimbuka mu kirerer ngo yatsinze niyemere ko nawe yasabiwe imbabazi, amenye ko iryo jambo imabazi ribaho, azisabe abanyarwanda kandi nawe azitange.Gusa ndakeka ko akabaye icwende katoga. Kagame nta somo yavanye i Roma uretse kubwira Jeannette na Louise ngo nibatege ibitambaro mu mutwe nk'ababikira. Niba rero hari isomo yavanyeyo: afungure abanyapolitiki bose bafungiwe ubusa, afungure urubuga rwa politiki, areke kwiyamamaza kuri mandat ya gatatu bityo asubizeho constitution ya mbere ya referendum ya nyirarureshwa...
Répondre
P
Umbaye kure.Rwose Kagame,nawe nasabe imbabazi abanyarwanda,areke guteka imitwe ngo niwe kamara. Maze arebe ukuntu agira imigisha.
B
Ibikomeza :
34.Ninde wari gutegura genosayidi 2 muri aka gace agaheta Byumba yica mpaka muri RDC uretse Kagame .
35.Ninde wari guhanura nindege ya Kinani ngo atangize genosayidi 2 uretse Kagame waziteguye.
36. Ninde wari gutinyuka kwirara mu bagogwe abica kugirango avutse uburakari mu banyagihugu bategekanywe imyaka 400 yikiboko cy'umwami uretse Kagame.
36.Ninde wakoze impunzi zitabalika zabahutu nabatutsi ku isi nkuko papa Fransisi ya0bisubiyemo uretse Kagame.
37.Ninde wateje inzara nzaramba ; abantu bakaba bageze aho balya imbwa ninzoka 0batarabyigeze uretse Kagame.
38.Ninde wasubijeho uburetwa bwinka ku bulyo nta nujya kunnya ngo itonera umuturanyi bakamufunga uretse Kagame.
39.Ninde utanga urugero rubi mu kubyaragura hilya no hino uretse umulyango wa Kagame.
40.Ninde wazanye imbuto za OGM zangiza ubutaka uretse Kagame na busines zokwicisha inzara abaturage.
41.Ninde waciye umubano wu Rwanda nibihugu bidukikije uretse Kagame n'intambara ze.
42.Ninde wabasha gushora abana bacu mu kinyoma ko Rwanda yifashije kandi Nzaramba yamaze abantu uretse Kagame.
43.Ninde watinyuka gukona abagabo babanyarwanda ngo nuko bakennye uretse Kagame.
44. Ninde ufite infungwa zabarwayi mu bitaro ; bakabuzwa gutaha babuze icyo bishyura uretse Kagame.
45. Ninde uri gukwirakwiza sida nizindi ndwara zibitsina ; abarangije kaminuza zamafuti bakajya kuba indaya iGoma na Uganda kuko babuze akazi; mu gihe abana ba Kagame baminuza Amerika ; byakora nde uretse Kagame.
45.Ninde ufunga abanyagihugu batagira dosiye uretse Kagame.
46. Ninde uligisa abaturage amezi nyuma yo kwemera ko polisi ibafite; igasubiza igice abandi ikabata muri Rweru uretse Kagame.
47.Ninde ufite ingabo zirambiwe amatambara zirasana buri munsi kubera depression uretse Kagame.
48.Ninde uragije abaturage abasoda nimbunda mu gihugu hose ; ku bulyo nujya kuvuga iwe mu nzu yongorera ngo umusoda uli ku mulyango atumva uretse Kagame ninde wabikora.
49.Ninde wishe abasenyeli nabihayimana mu ngoma zose zabaye uretse Kagame.
50. Ninde wica abasilamu yikanga balinga akabarasa atababuranishije uretse Kagame.
51.Ninde urasa akamanika ses freres d'armes uretse Kagame.
52. Ninde ufite infungwa ibihumbi nibihumbi yica bifungiwe nahatazwi yica ngo batazamukura ku butegetsi uretse Kagame.
53.Ninde muperezida watinyuka gutunga indege 6 ze bwite abaturage be bari lwicwa ninzara uretse Kagame.
54.Ninde ubuza abaturage gutaha ngo bakore politiki mu gihugu cyabo uretse Kagame.
55.Ninde ufunga akanatera ubwoba amashyaka uretse Kagame.
56. Ninde ukora sakililego yo guhindura constitution kandi ariwe ushinzwe kuyilinda ; ngo kugirango azagwe ku butegetsi nkaho habuze abanyarwanda bamusimbura uretse Kagame.
******Ndashimira abanyarwanda bose batinyuka kuvuga aka karengane tubayemo ; ndashimira abanyakuri bose : abahutu,abatwa n'abatutsi mukomere turi kumwe kandi twese hamwe tuzatsinda iyi ngoma ya sekibi yatumaze ku babyeyi ; urushako n'abavandimwe kugirango igire abamiliyarideri agatsiko k'abantu bangahe barara muri hoteli ya miliyoni 20/ku munsi muri Amerika mu misoro yacu .Mukomere. Twese hamwe nimbaraga z'Imana tuzatsinda kandi vuba.
Répondre
B
NI NDE
1. Ni nde wari kwemera kuva muri Leta zunze ubumwe za Amerika uko
muhazi akaza mu muriro w’amasasu uretse Kagame wabikoze.
2. Ninde washobora guhagarika Jenoside isi yose irebera uretse
Kagame wabishoboye?
3. Ni nde washobora kunga abanyarwanda, abishe n’abiciwe bakabana
nta rwikekwe uretse Kagame wabishoboye?
4. Ninde wabasha guca urwango rushingiye ku moko rwigishijwe igihe
kirekire, abanyarwanda bagahuzwa n’ubunyarwanda uretse Kagame
wabishoboye?
5. Ninde wabasha kurinda umutekano w’abantu n’ibintu,
agatanga n’inkunga y’ umutekano mu amahanga uretse Kagame
wabishoboye?
6. Ninde wabasha gutungisha abanyarwanda, akabaha amata uretse
Kagame abanyarwanda bise Biganza bigaba amaliza?
7. Ninde wabasha gukura abantu mu bukene, akabaha imbuto
n’ifumbire bakihaza bagasagurira n’amasoko uretse Kagame wabishoboye?
8. Ninde wabasha guhesha u Rwanda n’abanyarwanda agaciro uretse
Kagame wabishoboye?
9. Ninde wabasha kuzamura ubukungu bw’u Rwanda kugeza aho
rusigara ari intanga rugero, no guhanga imirimo ku rubyiruko uretse
Kagame wabishoboye?
10. Ninde wabasha kuvuza abanyarwanda binyuze mu bwisungane mu
kwivuza no guhashya indwara nka SIDA, Igituntu, Malariya n’izindi
uretse Kagame wabishoboye?
11. Ninde wabasha gutanga uburezi bw’imyaka 12 kuri bose uretse
Kagame wabishoboye?
12.Ninde wabasha kwimakaza ubutabera, no guca umuco wo kudahana
uretse Kagame wabishoboye?
13. Ninde wabasha guteza imbere uburinganire bw’umugabo
n’umugore u Rwanda rukaba icyitegerezo cy’isi yose uretse Kagame
wabishoboye?
14. Ninde washobora gushyiraho gahunda yo guteza imbere no gusubiza
mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero uretse Kagame
wabishoboye?
15. Ninde wabasha guteza imbere ikoranabuhanga aha abana za
mudasobwa uretse Kagame wabishoboye?
16. Ninde wabasha kuzamura uburinganire bw’umugabo n’umugore
uretse Kagame wabishoboye?
17. Ninde watanga demokarasi ku baturage yo kwishyiriraho abayobozi
no kubikuriraho igihe batabagejeje ku cyo bari biteze uretse Kagame
wabishoboye?
18. Ninde wabasha gushyiraho GACACA (ubutabera bwunga) itsinda ikibi
ikunga abanyarwanda uretse Kagame wabishoboye?
19. Ninde wabasha kuzana isuku mu gihugu kikaba urugero rw’amahanga
uretse Kagame wabishoboye?
20. Ninde wabasha kugeza umuriro, amazi meza, imihanda, n’amavuriro
mu Igihugu cyose uretse Kagame wabishoboye?
21. Ninde wabasha guca nyakatsi akubakira abatishoboye mu gihugu
cyose uretse Kagame wabishoboye?
22. Ninde ubasha korohereza abashoramari, kuzamura abikorera,
inganda n’amakoperative uretse Kagame wabishoboye?
23. Ninde ushobora gufasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe
abatutsi binyuze muri FARG uretse Kagame wabishoboye?
24. Ninde ubasha kuba inshuti y’abana, urubyiruko n’abakuze, akabatega
amatwi ndetse akabateza imbere uretse Kagame wabishoboye.
25. Ninde ubasha gutanga ubwisanzure ku amadini ntavangura iryo
ariryo ryose uretse Kagame wabishoboye?
26. Ninde ushobora gukorana n’abo barwanaga yatsinze, akabashyira
mu ngabo no mu mirimo itandukanye uretse Kagame wabishoboye?
27. Ninde wabasha kwitangira, gukunda abanyarwanda kurenza uko
yikunda uretse Kagame wabishoboye?
28.Ninde watuma serivisi zitangwa neza kandi byihuse hifashishijwe
ikoranabuhanga uretse Kagame wabitangiye?
29.Ninde ushobora kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, no gushyiraho
ibigo ngororamuco uretse Kagame wabishoboye?
30. Ninde ushobora guteza imbere ubutwererane n’amahanga nko
kwinjira muri East African Community (Umuryango w’ibihugu
by’Africa y’iburasirazuba), Commonwelth (ibihugu bivuga ururimi
rw’ Icyongereza) uretse Kagame wabishoboye?
31. Ninde wabasha kubona ibihembo bishingiye ku miyoborere
myiza, ubukungu, ubutabera imiyoborere myiza y’abaturage ahabwa
n’amahanga uretse Kagame?
32. Ninde wabasha gutuma turaga abana bacu igihugu cyiza, giteye
imbere, kiyubashye kandi cy’intangaruger
o muri byose uretse
Kagame wabitangiye?
33. Ninde wabashije kutugeza ku byiza byose no kubirinda uretse
Kagame?
Kagame uri Rudasumbwa, emera ukomeze uyobore u Rwanda kuko
wabereye Abanyarwanda
Répondre
L
Wa shyano we lyiyita Kantengwa Emma niba wasinze inyama z' imbwa n'inzoka zitavukuye ; wabajije abalyi bazo uko bazikura amenyo mbere yo kuzilya ngo zitabatera raje . Urakamesingobyi wa cyontazi we cyumwicanyi . Mwishe abantu ngo mukire nyamara muzapfa mudakize ; mwangara ; musaba uwo mwimye nuwo mwahemukiye ; nkuko umugaba wanyu Rwabuzisoni Gapfakare Kagome yirwa arangara ku isi yose atazi iyo ajya niyava kubera ibisazi byabo yishe !
Répondre
E
Abatekamutwe baragwira.Aha Aka kanya Padiri Thomas Nahimana,agize artya,asubira mw'ikanzu y'Abapadiri yari yariyambuye ku mugaragaro,none yigize umuvugizi we,ndetse n'umusesenguzi.Ahubgo yanatubgiye ibyo Papa yabgiye Kagame,ariko bitanditswe.Hahaaaa!!!!Nkaho rwose yarahibereye,mur'ubgo bgiru bg Kagame na Papa Francisco.Ejo azaba atangaza ko yashinze guverinoma yo mu buhungiro abisabge na Papa.Harahagazwe....
Répondre
E
Umunyamategeko Porofeseli Kambanda,nawe aransekeje cyane.Ati:Nta gishya Papa yakoze,nta mbabazi yasabye,ariko yavuze nk'abasaseridoti bose mu gitambo cya misa.Iyo ntiti rero Charles Kambanda ndayibaza nti:Ese Kagame n'abamuherekeje basomewe misa?Ese aho Papa yabakiririye ni mu Kiliziya?se aho PhD wacu ntiyaba yibgira ko abgira injiji nka zimwe yasize mu gihugu,zimwe babgiraga gutema Abatutsi bivuye inyuma?Ese aho azi aho Abanyarwanda bageze mu myumvire?Cyanga arabgira ba bandi bifuza guhora babgirwa ibyo bashaka?N'akumiro gusa.Iyo ntiti y'umwarimu wo muri Amerika igorek'amagambo,hano atubanye injiji pe!Ese iyo na Papa adasaba imbabazi,we ubge yishe nde?Ko se Kambanda azi neza abahotoye niba nawe atarimo ntibanyanyagiye I Rwanda?Hari ubakurikirana ngo ntibsaba imbabazi nkaswe?Ubu Abanyarwanda barabirenze bari ku yindi chapter y'ubuzima.
Répondre
N
Nanjye ntegereje ko Kagame arega Rukokoma, naho ubundi nakomeza kwicecekera biriya byaha Twagiramungu amurega araba abyemera ko yabikoze kuko mu rurimi rw'igifaransa baravuga ngo : qui ne dit pas un mot, consent! Ni ukuvuga ngo iyo utagize icyo uvuga kubyo bakurega uba ubyemera, kandi amagambo yavuzwe na Rukokoma agera kure akanafatwaho ukuri n'abakurikirana politiki yo mukarere, none se Kagame yatinyuka akabivuguruza?
Répondre
I
Klingibulera na Sarkuzi bapfukamye imbere ya Kagome bamusaba imbabazi . z'iki ? Kuko Kagome yishe miliyoni 13 z'abanyafrika y'ibiyaga kugirango abageze mu bilyo bya diama na zahabu ndetse namadolari atameshe kuri ba Sariku ! Muragirango papa amupfukamire amuca iki ? Wabonye ubuso bwa Leta ye uko bungana ?
Nyirubutungane Papa Fransisi yibaniraga n 'abakroshari iwabo mbere yo kuba Papa ;yasinyiye gusenga Imana imwe gusa ;kwicisha bugufi no kwanga ubukire bw'isi ; ari nayo mpamvu bamutoreye kwicisha bugufi kwe ! Ntakeneye gupfukama imbere ya satani Kagome ; satani isanga izindi ! Imana ishobora byose Nyirubutungane papa Fransisi yasinyiye iramuhagije . Nta zindi mana akeneye ku isi .
Buri munsi mu isengesho lya papa ; mubo asabira cyane kuri iyi si ; abahutu n'abatutsi barenze miliyoni 13 Kagome yishe kugirango ategeke ; anaherekeze ibikomangoma byari bisonzeye umutungo kamere wa RDC; ziliya miliyoni ziza ku isonga mu isengesho lye. Désolé pauvre Kagome ; genda satani muve imbere ; Nyirubutungane papa Fransisi apfukamira Imana ntapfukamira Satani ! Ku bemera Imana : gusura papa kwa Kagome ni kimwe mu bishuko bya satani nkuko Yezu yashutswe nayo kandi ari Imana.
Igishuko cya mbere papa yagitsinze : Yarebye hejuru ati : "Mana ishobora byose ; ndeba jyewe muntu uri imbere y'uyu mugabo wishe imbaga y'abahutu n'abatutsi wiremeye ! Jyewe nk'umuntu ibyo namwitura ntibyagushimisha ; Nihakorwe ugushaka kwawe ntihakorwe ukwanjye muntu.Amen! Arangije ati : ubutayu wakoze usarura aho utahinze muri billiya bihugu genda uhasubize ubusitani ugaruke usabe imbabazi Imana ! ( ku bakristu iyi ni msg ikomeye cyane !)
Nyagasani yakire mu bwami bwayo izi roho z'abantu ziciwe ubusa kubera ko "Monnsieur" yarose kuba umwami w'Afrika y'ibiyaga .Amen!
Répondre
G
Faustin ati:

"Biratangaje kubona Papa François yakira Paul Kagame wategetse iyicwa ry’abasenyeri 4, akica abaperezida 2, agakora na jenoside mu Rwanda no muri Congo (RDC)".

Ibyo ni ibirego, n'amagambo bikarishye (accusations gravissimes).

Ariko se, Kagamé ntagira aba avocats? Kuki ibyo Faustin avuga, bitagira inkurikizi, ngo byose bijye ku Karubanda, twese Abanyarwanda tumenye UKURI, aho guhora mu mazimwe.

Papa Francis ntiyabatsinze icyumutwe, ndavuga abari bategereje Kashi ya Kiliziya.
Répondre
M
Ntagishya kiri muri ariyamagambo ya papa kitavuzwe mbere na papa wambere muri 2000, nabasennyeri bo mu Rwanda. Kereka yenda niba igishya aruko Kagame wa koze genocide muri Congo no mu Rwanda, wanishe abasenyeri na abapadiri yageze kwa papa.
Répondre