Rwanda : Leta ya Paul Kagame yahunze ubutabera kubera gutinya Madame Victoire Ingabire!
Paul Kagame asuzugura ubutabera kuko azi neza ko na Hitler atigeze aburanishwa, dore ko yigereranya nawe!
[Umukobwa yabwiye nyina ati : «Abahungu bambwiye ngo nurire igiti nge gusoroma imbuto ». Nyina aramusubiza ati : «Reka reka ! Ubwo bashakaga kukurebera ikariso!». Umukobwa niko gusubiza nyina ati : « Nanjye nari nabiketse, ariko nagiye kurira mbanza kuyikuramo ! »] Iki gitekerezo kiradufasha gusobanukirwa neza imitekerereze n’imiyoborere mibi ya Paul Kagame n’ingaruka zayo. Paul Kagame atekereza nk’uyu mwana w’umukobwa wiyambitse ubusa ngo abahungu batamurebera ikariso ! Ibihugu bikingira ikibaba Paul Kagame mu bikorwa bye bibi byo guhohotera uburenganzira bw’ikiremwamuntu bihora birata ko u Rwanda rufite ubutabera nyabwo ; ndetse bimwe muri ibyo bihugu bikamugemurira abanyarwanda ajya kwica urubuzo ngo bagiye guhabwa ubutabera n’u Rwanda!
Imbere y’urukiko rw’Afurika rushinzwe kurengera uburenganzira bw’ikiremwa muntu, Paul Kagame yiyambuye ikariso, yandikira urwo rukiko ko adashobora kurwitaba kuko kuriwe urwo rukiko ruha uburenganzira uregwa agashobora kwisobanura! Ni ukuvuga ko kwa Kagame iyo warezwe nta jambo ugira ryo kwisobanura! Bagukatira utaburanye ! Ikinamico tubona mu Rwanda ngo bari kuburanisha aba ari ugutekinika ! Nonese ibihugu bikomeye bibeshya ko byohereza abantu kwa Kagame ngo bahabwe ubutabera nta soni bitewe n’uku kwiyambika ubusa kwa Kagame imbere y’ubutabera bw’Afurika ? Impamvu Leta ya Kagame itanga ziyibuza kwitaba ubutabera mu rubanza rwa Ingabire ziteye isoni ! Leta ya Kagame yagize isoni zo kujya imbere y’ubutabera kuko ntacyo ifite yavuga, urukuta rw’amategeko Paul Kagame yavugaga ko arirwo ingabire azahura narwo, ahubwo ni Kagame urukubiseho agahanga !
Ibiro by’ « urukiko rw’Afurika » (Greffe) rushinzwe kuburanisha ibyaha bijyanye n’ihohotera ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, byemeza ko hashize ukwezi byakiriye ibaruwa byandikiwe na leta y’u Rwanda. Muri iyo baruwa, leta y’u Rwanda iramenyesha urukiko rw’Afurika ko itazitabira urubanza rwa Madame Victoire Ingabire! Urwo rubanza rwa Victoire Ingabire, bikaba biteganyijwe ko rutangira kuburanishwa guhera kuri uyu wa gatatu taliki ya 22 Werurwe 2017. Urwo rubanza rukaba rugomba kuburanishirizwa ku kicaro cy’urukiko rw’Afurika rw’uburenganzira bw’ikiremwa muntu ruri « Arusha » mu gihugu cya Tanzaniya.
Leta y’u Rwanda ivuga ko impamvu ziyibuza kuzitabira urwo rubanza, ari ukubera ko : «Hari abantu bashinjwa ibyaha bya jenoside y’abatutsi yo mu mwaka w’1994 cyangwa se bahunze ubutabera, bitwaza amasezerano ashyiraho urwo rukiko rw’Afurika, bigatuma abo bantu bakekwaho ibyo byaha baruhabwamo ijambo »! Leta y’u Rwanda ikomeza ivuga ko : «abo bantu bakekwaho gukora ibyo byaha bihutira gusaba ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa, kandi mu masezerano ashyiraho urwo rukiko bitemewe guha ijambo umuntu ushinjwa ibyaha bya jenoside! » Radiyo y’ «Ijwi ry’Amerika» dukesha aya makuru, yemeza ko abacamanza b’urukiko rw’Afurika rw’uburenganzira bwa muntu bayimenyesheje ko ibisobanuro bya leta y’u Rwanda nta shingiro bifite; bityo akaba nta kintu na kimwe gishobora kubuza ko urubanza rwa Madame Victoire Ingabire gutangira kuburanishwa n’urwo rukiko guhera kuri uyu wa gatatu.
Urukiko rw’Afurika rwamenyesheje ko n’ubwo leta y’ u Rwanda yatinye kujya mu rukiko, bitazabuza ko urubanza ruburanishwa mu mizi yarwo ; Urukiko rukaba rwiteguye kwakira ababuranira uruhande rumwe. Urukiko ruvuga kandi ko ruzaburanisha urwo rubanza kugera ku ngingo ya nyuma yarwo ndetse rukanasomwa. Hashize umwaka leta y’u Rwanda imenyesheje ko yisubiyeho ikaba ikuye umukono yashyize ku masezerano yemerera urwo rukiko,ubusanzwe abantu ku giti cyabo cyangwa amashyirahamwe, bemerewe gutanga ibirengo ku giti cyabo muri urwo rukiko; ariko kuva ku italiki ya 1 Werurwe uyu mwaka, abanyarwanda bakaba batemerewe gutanga ikirego muri urwo rukiko ku giti cyabo. Umucamanza uyobora urwo rukiko Sylvain Oré ukomoka mu gihugu cya «Cote d’Ivoire » yabisobanuye muri aya magambo , yagize ati :
«Urwanda rwashyize umukono kuri ayo masezerano, ariko nyuma ruza kwisubiraho rurasinyura ; icyambere twakoze ni uko twakiriye icyo cyemezo cy’u Rwanda, ubu tukaba turimo tureba inkurikizi ku manza zijyanye n’ibirego abantu bari baratanze ku giti cyabo. Nubwo u Rwanda rwikuye muri ayo masezerano, ntibishobora guhagarika iburanishwa ry’imanza ku birego byatanzwe ku bantu no ku mashyirahamwe yigenga ! Nbwo u Rwanda rwikuye muri ayo masezerano, abaturage barwo n’amashyirahamwe bashobora kunyura mu ishami ry’umuryango w’ubumwe bw’Afurika bagatangamo ibirego byabo, Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika nawo ukatugezaho ibyo birego urukiko rukabisuzuma, tugaca urubanza. Ubwo buryo nibwo bukoreshwa mu bihugu bitashyize umukono ku ishingwa ry’uru rukiko nk’igihugu cya Libiya cyangwa Kenya. Tukaba dufite imanza muri uru ruki zivuye muri ibyo bihugu. »
Madame Victoire ngabire yatanze ikirego muri urwo rukiko rw’Afurika rw’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, arega leta y’u Rwanda ko yarenze ku masezerano arengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu rubanza rwe kandi u Rwanda rwarashyize umukono kuri ayo masezerano. Hari abandi banyarwanda bareze leta y’u Rwanda harimo na Kayumba Nyamwasa ari kumwe n’abandi bantu barindwi basabaga urukiko rw’Afurika guhagarika ibyo gusubiramo itegeko nshinga mu Rwanda kugira ngo Kagame azagwe ku butegetsi ! Leta y’u Rwanda yavuze ko nta rubanza na rumwe izitaba kuri ibyo birego byose rwarezwe ! Hari ibirego 5 byarezwe leta y’u Rwanda biri muri urwo rukiko.
Icyemezo cy’urukiko rw’Afurika rw’uburenganzira bwa muntu cyo kuburanisha imanza zarezwemo leta y’u Rwanda ni icyo gushyigikirwa kandi icyo cyemezo cyambitse leta ya Paul Kagame ubusa ! Urubanza ruzacibwa na ruriya rukiko rugomba kuzabera ikitegererezo (jurisprudence) ku banyamategeko no ku bihugu byinshi byagemuraga abantu mu Rwanda ngo byizeye ko bagiye guhabwa ubutabera ! Abanyagitugu bayoboye bimwe mu bihugu by’Afurika harimo Paul Kagame, bahora basakuza bavuga ko « urukiko mpanabyaha mpuzamahanga CPI » ruri i La Haye ngo rurenganya abanyafurika ngo kuko ari abirabura ; none se Paul Kagame azarega iki urukiko rw’Afurika rushinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu ko noneho ari urukiko rw’Afurika ? Ibi byerekana ko «umutego w’ikinyoma ushibuka nyirawo agihari ! »
Veritasinfo