Amatora mu Bufaransa ku mwanya wa perezida wa Repubulika

Publié le par veritas

Macron na Le Pen nibo bari imbere

Macron na Le Pen nibo bari imbere

Kuri iki cyumweru taliki ya 23 Mata 2017, abafaransa bazindukiye mu kiciro cya mbere cy'itora ry'umukuru w'igihugu. Ku isaha ya saa mbiri z'umugoroba ku isaha y'i Paris, nibwo haratangira gutangazwa amajwi ya mbere araba yamaze kubarurwa avuye mu biro by'itora. Kuba kandida 11 biyamamaza, 2 ba mbere mu majwi nibo bazahatanira umwanya w'umukuru w'igihugu ku Cyumweru taliki  ya 07 Gicurasi 2017. Turagenda tubagezaho uko ibintu byifashe muri iri tora rya mbere (Fungura iyi baji kenshi):
 
20H11: Ibiro by'amatora bimaze gufunga, ibarura ry'amajwi ryatangiye. Kugeza ubu ikigereranyo cy'amajwi amaze kubarurwa kirerekana ko abakandida babiri bagomba guhatana mu kiciro cya kabiri bamaze kwigaragaza:
 
1)Emmanuel Macron afite amajwi y'agateganyo y'ikigereranyo cya 23,7%
 
2)Marine Le Pen afite amajwi y'agateganyo y'ikigereranyo cya 21,7%
 
Umwanya wa gatatu uriho Fançois Fillon na Jean Luc Mélanchon bombi banganya amajwi y'agateganyo ari ku kigereranyo cya 19,5%. Amashyaka akomeye yombi: LR na PS yatsinzwe amatora akaba ari guhamagarira abayoboke bayo gutora Emmanuel Macron mu kiciro cya nyuma!
 
18H00: Imibare y'agateganyo iri kuva mu biro by'itora, ku isaha ya saa kumi n'ebyiri irerekana ko Emmanuel Macron ari imbere cyane (25%) akaba amaze gutambuka cyane Madame Marine Le Pen (22%), naho François Fillon (19%) na Jean Luc Mélanchon (19%) bakaba begeranye cyane. Itora riracyakomeje ibiro by'itora bya mbere bikaba birafunga imiryango saa moya z'umugoroba.
 
17H20: Mu majwi y'Abafaransa baba mu mahanga, batoreye muri z'ambasade z'Ubufaransa mu bihugu binyuranye, Emmanuel Macron niwe wabonye amajwi menshi; naho abafaransa bari mu bihugu by'Ubufaransa hirya no hino ku isi (la France outre-mer) Jean Luc Mélanchon niwe wabonye amajwi ya mbere.
 
17H05: Ku isaha ya saa kumi n'imwe (i Paris), ministre w'ubutegetsi bw'igihugu mu Bufaransa yatangaje ko kugeza kuri iyo saha abafaransa bagera kuri 69,42% aribo bari bamaze gutora. Ku isaha nk'iyo mu matora yo mu mwaka w'2012, abafaransa bagera kuri 70,59% nibo bari bamaze gutora.
 
16H51: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Donald Trump, amaze kwandika ku rubuga rwe rwa Twitter ko asanga "itora ry'umukuru w'igihugu ubu riri kuba mu Bufaransa rishimishije"!
 
Ku isaha ya saa sita z'amanywa ku isaha y'i Paris mu Bufaransa, ikinyamakuru "la libre" cyo mu Bubiligi cyatanze ikigereranyo cya mbere cy'abakandida bari imbere mu majwi ku buryo bukurikira:
 
1)Emmanuel Macron niwe uri imbere ku majwi 24%
2)Marine Le Pen niwe wa kabiri n'amajwi 22%
3) François Fillon aza ku mwanya wa gatatu n'amajwi 20,5%
4)Jean Luc Mélanchon akaza ku mwana wa kane n'amajwi 18%
 
NB: Aya ni amajwi y'agateganyo agendeye ku igereranya gusa ntabwo ari amajwi nyayo yabaruwe kubatoye
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
@ Ntwari<br /> Ntabwo ntangajjwe na réaction yawe yanditswe mu mvugo nyandagazi nkuko mubimenyereye kandi mwabitojwe n'intore izirusha intambwe. Igihugu cyacu ntigikeneye abantu bagoreka amateka kuko yo ntabyemera.Ushobora kunsubiza utubazo dukeya dukurikira? Nindewateguye génocides? (au pluriel), ninde wahanuye indege ya Habyarimana? ninde uteza Nzaramba mu Rwanda? ninde wishe Kabera Assiel, Rusereka, Rwigara,Mucyo, Karegeya n'abandi ntarondoye? urabona muzacecekesha abanyarwanda kugeza ryari? muzahagarika kubeshya gihe ki?
Répondre
N
@Kalisa. Nubwo urimo wihinduranya amazina nk'uruvu iyo ruhindura amabara, ntabwo umutima w'ubukunguzi ufite wo ushobora guhinduka. Interahamwe mugeze ahantu habi cyane kuko musigaye muvuga ibitarabayeho. Kugoreka amateka mwikuraho genocide yakorewe abatutsi mwateguye mukanayishyira mu bikorwa igahagarikwa n'Inkotanyi ziyobowe na HE Paul Kagame none kubera ikimwaro musigaye muyikuraho mugahimba impuha ngo na Kagame yarayikoze, ibyo sibyo bizabahanaguraho icyaha cya genocide yakorewe abatutsi kuko mwayikoze isi yose ireba mwebwe mwibwiraga ko muzayihakana bikabakundira ariko ntibigikunze imigambi yanyu yarabapfubanye niyo mpamvu musigaye mwirirwa muvuga amagambo aterekeranye nk'abarwayi bo mu mutwe. Ibigambo uhuraguye aha rero biragaragaza ko wataye umutwe usigaye witiranya ibyifuzo ufite n'ukuri kw'ibyabaye n'ibiriho biba. Papa Francis yasabye imbabazi abanyarwanda none uti ntazo yasabye, impamvu ubihakana ni uko byakubereye nk'inzozi kubona isi yose igenda ibatahura yamara kumenya imigambi yanyu ya Sekibi ikabigarika. E Macron urimo uvugira ukiha no kumutekerereza ngo ntiyasaba imbabazi u Rwanda, ibyo ni ibyifuzo byawe wowe interahamwe rukushwa ariko ntabwo wabyitirira E Macron kuko ntiyagutumye. Natanazisaba Kandi nta gitangaza kirimo bizatinda bitebuke n'undi azazisaba abanyarwanda bazabiharanira kugeza igihe ubufaransa buzasabira imbabazi abanyarwanda kubera genocide yakorewe abatutsi Leta y'u Bufaransa yagizemo uruhare. U Rwanda ntabwo rukiri colonie y'ubufaransa nko mu gihe cya Habyalimana. Kumbwira rero ngo ninjyane comments yanjye ku igihe.com, ndakwibutsa ko jyewe NTWARi ntategekwa nawe aho ngomba kuvugira mvugira, aho uzajya hose kubeshya nzahagusanga nkunyomoze. Ntugirengo ni ya Radiyo yanyu rutwitsi RTLM mwajyagaho mukabeshya abaturage ntawe ubanyomoza. Burya si buno ubu muzajya muvuga ibinyoma tuvuge ukuri nikubarya mukabura uko mubigenza muziyahure.
Répondre
N
@Muneza. Mbwira igihugu wari wajyamo ku isi ugasanga nta bashomeri bahaba? Jye mu bufaransa narahabaye nzi abantu barara ubusa, nzi abashomeri bahaba batagira ingano, jya muri Amerika ureba abantu basabiriza bahuzuye, Iyo ndirimbo yanyu rero yo kubeshya ngo mu Rwanda hari inzara, abantu barayiharurutswe, niba ujya ureba television wari wabona mu makuru mpuzamahanga bavuga ko u Rwanda ruri mu bihugu bifite inzara? Hari ibihugu birimo inzara muri Afrika birazwi Hari Sudani y'amajyepfo, Hari Somalia, n'u Burundi. Cyereka niba utajya usoma cyangwa ureba amakuru kuko nabonye uvuga nk'umuntu w'umuswa. Abanyarwanda bariho Kandi si wowe ubabeshejeho. Iyo nzara iri mu nzozi zawe ntabwo iruta ubuzima bw' abantu miliyoni bazize interahamwe zatojwe n'abafaransa. Imbabazi rero bagomba kuzisaba kandi bazazisaba ni hahandi hawe. Ese ubundi wowe ko ndeba wishyira imbere nk'akaguru kambaye ubusa, uri umuvugizi w'ubufaransa? Cyangwa uri umuvugizi w'interahamwe? Wapfuye urwo upfuye ukareka gushyanuka?
Répondre
K
@Ntwari<br /> Wowe ntabwo uzi ibyo uvuga. E Macron ni candidat wa Finance na medias. Nta shyaka agira ngo azabona abadepite benshi mu matora ataha. Kuba perezida byo ni ihame kuko uwo ariwe wese wakwiyamamaza na Front National yatsinda. Baravuga ko azabona 62% mu gihe Le Pen azabona 38%. Abafaransa iyo bageze kuri Front National bakora urukuta. Kuvuga rero ngo E Macron azasaba imbabazi abanyarwanda waba urota. Ngo Papa yasabye imbabazi, ntazo yigeze asaba abanyarwanda, yasabye Imana imbabazi ku bakirisitu bijanditse muri génocides barimo na Paul Kagame wayiteguye.Rero wikwikirigita ngo useke nta mbabazi E Macron azabasaba. Dore ko murisha gfénocide y'abatutsi mwirirwa mwiriza nkaho nta bandi bapfuye bibaturutseho. Mutaratera u Rwanda ngo mugere n'aho muhanura indege yarimo abaperezida 2 ninde wari wapfuye. Ugiye kumbwira ngo n'abahutu bahanuye indege, ubwo se waba ubeshya nde? ko na Kagame ubwe yiyemerera ko ari we watanze amategeko yo guhanura indege. Wambwira icyo mwajije Mucyo, aho ntiyari atangiye kuvuga ko mwamutegetse kubeshya muri ya rapport ye? Mukemure ibibazo bya Nzaramba mureke amarangamutima. Kandi ndakugira inama yo kujyana comments zawe kuri Igihe.com cyangwa rushyashya.net , naho hano uracurangira abahetsi.
Répondre
M
@Ntwari,kuri Wowe ikihutirwa ni ugusaba imbabazi kubufaransa mugihe abanyarda bamazwe ninzara,chômage,ubukene,....mwakemuye ibibazo byanyu mukareka kwanduranya ???
Répondre
N
Twizeye ko Macron azaba intwari akitandukanya n'abayobozi bamubanjirije bagize isoni n'ipfunwe ryo gusaba imbabazi abanyarwanda. Twizeye ko azasaba imbabazi ku ruhare leta y'ubufaransa yagize muri Genocide yakorewe abatutsi, agatera ikirenge mu cya Papa Francis nawe wasabye imbabazi mu izina rya kiriziya gatorika kubera bamwe mu bayoboke bayo nabo bishoye mu bikorwa by'urukozasoni byo kwica abatutsi. Twizeye Kandi ko Macron atazashidikanya guta muri yombi inkoramaraso z'abajenosideri zahinduye ubufaransa indiri yazo, twizeye ko we atazaba ikigwari nk'abasaza bamubanjirije bihinduye nyoninyinshi kuri iki kibazo. Twizeye ko Macro azavugurura inzego z'ubutabera z'ubufaransa zikiri inyuma cyane mu bijyanye no kohereza abicanyi mu Rwanda bateguye bakanashyira mu Bikorimana genocide yakorewe abatutsi. Twizeye ko ubutabera bw'ubufaransa noneho buzinyara mu isunzu bugatera intambwe nk'ibindi bihugu byateye imbere mu butabera bikohereza interahamwe mu Rwanda, ibyo bihugu ni Leta Zunze ubumwe za America, Canada, Ubuholandi, ubudage, Suede, n'ibindi... Twifurije Macron myiza no gukura isomo ku miyoborere myiza y'ibyo bihuguu navuze byanze guhishira interahamwe. Erega n'ubundi baca umugani ngo uhishira umurozi akakumara ku rubyaro.
Répondre
K
Abafaransa bareba kure,ntabwo ari nk'abanyamaerika batora abanyamahane gusa nta kindi bashingiyeho! Abafaransa batoye Emmanuel Macron ufite gahunda y'uko Ubufaransa bugomba gukomeza umugabane w'Uburayi bukawuyobora mugihe Marine Le Pen we yishakira ubwigunge nka Trump! Macron , azi ubwenge, arakize , aracyari muto , azageza ubufaransa kuri byinshi kurushaho uretse ko bwateye imbere, azabugeza aharenzeho!
Répondre
B
Nabonye na ya Gavumenti yacu ikorera muri cave yashyigikiye Makoro. Guhubuka.com, bagarira yose.
Répondre
K
Ndabona abanyarwanda bishimiye gutora mu Bufaransa kuko mu gihugu cyabo cy'u Rwanda demokarasi nk'iyo badashobora kuyibona! Mu Bufaransa nta tora aha ihaba , abantu bishimye pee!!
Répondre