Rwanda :Ni koko se Paul Kagame afite uburwayi bwo kwibagirwa vuba (Alzheimer) no kugira nabi (paranoïa) ?

Publié le par veritas

Bicaranye mu nama ya ONU, Paul Kagame yabeshyaga Perezida Obama ko nawe azava ku butegetsi mu Rwanda mu mahoro adafashe manda ya gatatu!

Bicaranye mu nama ya ONU, Paul Kagame yabeshyaga Perezida Obama ko nawe azava ku butegetsi mu Rwanda mu mahoro adafashe manda ya gatatu!

Kugirango abasomyi ba «veritasinfo » basobanukirwe neza ikibazo cy’uburwayi bwa Paul Kagame, nibyiza ko tubagezaho ikibazo muganga uvura indawara zo mu mutwe mu gihugu cya Cameroun yahuye nacyo.

Mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe byitwa Jamot byo mu gihugu cya Cameroun, umurwayi wo mu mutwe (umusazi) w’umutegarugori wo muri ibyo bitaro yarimo atembera hafi y’ikizenga cy’amazi (piscine); nibwo yanyereraga yitura muri ayo mazi. Umusazi w’umugabo nawe urwariye muri ibyo bitaro, akaba yari hafi y’icyo kizenga, yahise yiterera muri ayo mazi arohora wa mugore w’umusazi wari ugiye kuzika. Umuganga w’indwara zo mu mutwe wareberaga kure imyitwarire y’uwo murwayi wo mu mutwe w’umugabo, yahise afata icyemezo cyo ku musohora mu bitaro by’abo barwayi bo mu mutwe, kuko icyo gikorwa yakoze cyo kurohora uwo mugore cyabereye muganga gihamya cy’uko uwo murwayi yakize kuko yashoboye gukora igikorwa cy’ubutwari gikorwa n’abantu bazima (bareba kure) !

Mu gitondo cyo ku munsi ukurikiyeho, muganga yahamagaye wa murwayi w’umugabo aza mu biro bye kugirango amumenyeshe icyemezo yafashe cyo kumusohora mu bitaro kuko abona yakize. Umurwayi ageze mu biro, nibwo muganga yamubwiraga ati : «ngiye kukugezaho inkuru ebyiri, inkuru imwe irashimishije, naho indi irababaje», umurwayi atega amati. Muganga aramubwira ati : «inkuru ishimishije nkumenyesha ni uko ugiye gusohoka muri ibi bitaro ukajya kuba iwawe mu rugo kuko wakize, naho inkuru ibabaje ni uko umugore w’umusazi wakijije ejo yaguye mu mazi, muri iki gitondo yiyahuye agapfa, kuko twasanze yimanitse mu mugozi». Nibwo wa murwayi w’umugabo yasubizaga muganga ati : «uriya mugore ninjye wamumanitse hariya kugirango yumuke kuko namukuye mu mazi yajobamye cyane» ! Muganga amaze kumva igisubizo cy’uwo murwayi w’umugabo, yarumiwe ahita aceceka ! Ese hagati y’uyu murwayi na muganga ni nde wagize ipfunwe ry’amagambo yavuze ?

Paul Kagame nawe ati : «ntabwo ndi umusazi» !

Abahanga mu bumenyi  bw’umuntu bemeza ko umuntu wese afite igipimo gito (dose) cy’uburwayi bwo mu mutwe (ibisazi), iyo icyo kigero cy’uburwayi kiyongereye kikagera ku gipimo umuntu akora ibinyuranye n’ibyo abandi bakora kandi we akabona ko ari gukora ibintu byiza, aba yabaye umurwayi wo mu mutwe (umusazi). Abanyamakuru banyuranye bakomeje kubaza Paul Kagame,niba atazahindura itegeko nshinga kugirango yigundirize ku butegetsi, kubera ibyo bibazo, Kagame yasubije abo banyamakuru ko «atari umusazi » (I am not stupid) kuburyo yahindura itegeko nshinga kugirango afate manda ya 3! Nk’uko muganga yashimye igikorwa cy’ubutwari uriya murwayi wo mu mutwe yakoze cyo gukiza umugore wari warohamye, niko abazungu n’abayoboke ba FPR bashimye ubutwari bwa Kagame bwo kuzaba umuperezida wa mbere muri Afurika uzaba wubahirije itegeko nshinga, hakaba isimburana ku butegetsi mu Rwanda binyuze muri demokarasi!

Muri iki gihe Paul Kagame yiyemeje kugundira ubutegetsi akiyongeza manda ya gatatu, abenshi muri abo banyamahanga n’izo ntore bamurataga ibigwi buri munsi, babaye nk’uriya muganga wacecetse akabura icyo avuga igihe umurwayi wo mu mutwe yari yiyemeje gusohora mu bitaro amwemereye ko ariwe wamanitse uriya mugore ngo yumuke! Kagame nawe Demokarasi yarayimanitse mu Rwanda ! Abanyamahanga bogezaga Kagame baracecetse, babuze icyo bavuga ku gikorwa cya Kagame cyo kwigundiriza ku butegetsi arenze ku ndahiro za buri munsi yabwiraga abanyarwanda n’amahanga, akumvikanisha ko aramutse abikoze yaba abaye umusazi! Umwe mu banyamahanga wasomye inkuru y’ikiganiro Paul Kagame yagiranye n’ikinyamakuru « Jeune Afrique », yatwemeje ko Paul Kagame afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe bwo  kwibagirwa vuba cyane ibyo yavuze kenshi (alzheimer), ubu burwayi bukaba bukunze gufata abantu bageze muzabukuru.

Ikirushijeho gutangaza no gutera urujijo, ni uburyo ibisobanuro bya Kagame muri iyi gahunda yihaye yo kuzagwa ku butegetsi bigenda bivuguruzanya! Mu ijambo yavuze ryo kubunani bwo mu mwaka w’2016, Paul Kagame yabwiye abanyarwanda n’amahanga ko yemeye kuzakomeza kubayobora nyuma ya manda ye izarangira muri kanama uyu mwaka. Mu kiganiro yagiranye n’umuyobozi wa « Jeune Afrique » Paul Kagame yavuze ko naramuka atowe mu itora riteganyijwe ku italiki 4 kanama 2017, ashobora kuzayobora manda imwe gusa!  Ko Kagame yemeye kuzakomeza kuyobora nyuma y’2017, ikinamico ry’amatora riri gukorwa mu Rwanda risobanura iki ? Ni ugushaka kwiba abaturage amafaranga y’imisanzu y’amatora cyangwa ni ugushaka kwica no gukoza isoni abemeragato bibwira ko amatora ashobora kubaho mu Rwanda?

Ibikorwa by’amatora biri gutegurwa mu Rwanda, birerekana ko atari ikinyoma gusa ahubwo ari uburwayi Paul Kagame yifitiye (paranoïa) bwo gushimishwa no kugirira abantu nabi nta mpamvu !

Veritasinfo
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
B
Abanyarwanda dukunda abapfu reka tuJYe duhora twicana twiyemeje kuba abacakara ,abantu bapfuye tuba tubashakaho iki?
Répondre
N
@Ntamuhanga. Reka kuvanga amarangamutima yawe na Politike. Gutuka President w'u Rwanda Ntabwo aricyo cyerekana ko Ibyo uvuga ari ukuri. Ndashaka kukubwira ko abanyarwanda bari babayeho nabi President Kagame atarayobora u Rwanda. Ubu uretse mwebwe mwirirwa mukwiza impuha zishingiye ku bibazo byanyu bwite, abanyarwanda benshi bo bazi ko Ubu aribwo abanyarwanda babayeho neza kurusha uko bari babayeho ku ngoma za Habyalimana na Kayibanda. Niwumva utabyemera umbwire nze kuguha ibimenyetso. Ntimukajye mukoreshwa n'ibibazo byanyu ku giti cyanyu ngo mwirirwe musebanya. Gusebanya se nibyo byerekana ko mwebwe muri intungane z'abamarayika.
Répondre
K
@ntamuhanga
Urakoze cyane kutwibutsa kumenya ubwenge
Répondre
L
Ntamuhanga uli umuhanga .
Abwirwa benshi akumva beneyo . Bagira amaso ntibarebe. Bagira am atwi ntibumve.
Hakozwe jenodayidi ya bantous :miliyoni
13 ; n'ibihumbi 300 bya hima-tutsi mu ntambara ya Kagame n'abasaruzi ba Zahabu na Diyama
Muli Afrika niho heza ho gutura ! Nta hiver bagira.
Munsi yubutaka habo harakize: amazi meza
;umwuka mwiza utandujwe nibinyabiziga..
Uko Amerika yatujwe mbere yo gutsemba abasangwabutaka . Ok ; abiba mwibe ; nababwiriki nurubyaro rwanyu.
Répondre
N
Jyewe iyi nkuru irashekeje cyane kugitekerezo cyabasazi nuko bakora byageraho bagakora nkabazima. Ikindi gihe bakaba abasazi. Narihoreye ndarwara cyane, cyane ariko bwo gupfa iyo ndi mumahanga maze umusazi umwe arandeba ati mbese nkawe waje kwisi gukora iki? Wabayeho kubera iki? Nange biranyobera kandi yari umusazi, undi musazi yasanze aho ndyamye ndembye we yaraje yiruka cyane no kunkuramo ibyo nambaye kungufu avuga ko agiye kunyuhagira kuntwara muri Bath, abantu bari aho bati iki nigikorwa gikorwa nabazima, baramushimira bantekea kwemera ibyo umusazi ashaka kunkorera ngo anyuhagire. Maze gukira aba basazi bose mpora mbibuka buri munsi.

Naho kubyerekeye mwene Kanjogera byo simbitindaho kuko abamuroze bikivanga na kamere ye yubugome burenze abagome bose bo kwisi ninabo bamuzi cyane kandi ninabo bo kumuvuga niba urwanda rwarambuwe abantu rugashyirwa munkoramaraso ninako bari bazi icyo bagamije, harimo kurimbura abanyarwanda, kwica ubwoko bumye bwa Aba Bantou kugera bushizeho kwisi, kugabanya abavuga igifransa hakimikwa English, kwica no kurimbura abanyabwnge babanyafrika bose bo muri afrika yibiyaga bigali bahereye kubanyarwanda......
Répondre
P
Ariko tubivuge tubisubireho. Nkanjye ndi umubyeyi, iyo ubonye iriya foto ya H.E. hagati y’abana be, biranshimisha mu gihe cy’isogonda rimwe, hanyuma ngahita nibuka ububi bamuvugaho.
Twese tuba twifuriza ejo hazaza heza ku bana bacu.
Mpiniyaho.
Intore nzirikana ko muri mwe harimo abahanga. Rwose ko ubwicanyi bwatangiye muri 1990, murumva bizangenda gute nimukomereza muri iyo nzira.
Ndabumva rwose 100%. Umugambi ni ugukoresha iterabwoba n’ibinyoma iyo mubwira abazungu.
Twumva atari polotiki izaramba. Dutekereze abatuvukaho ; kuko wagira amazuru maremare, wajijisha ukiyita Umuyuda, twese dufite ikiduhuza : umuco, kuvuga ururimi rumwe, et et …
TWESE DUFITE URUHU RWIRABURA. Intore ziba i Burayi cyangwa muri Amelika ibyo murabizi.
Répondre
K
@ntwari
Umututsi Mwiza iyo avugishije ukuri muramutuka mukamwara!!!
NGAHO beshyuza ibi byanditse hano niba uri umumyarwanda wuzuye kuko nibyo abatutsi bahemukiye URWANDA Muri Macye kagame kumurindi yaravuze ati niyo abatutsi Bose Bari MURWANDA bapha bagashira ati kuri we ntacyo bimubwiye none mwirirwa mubeshya NGO genocide ninterahamwe zayikoze kandi abatutsi biyemererako aribo bicaga abahutu besnhi kurusha uko abatutsi baphaga

Nyamara kagame ahubwo subusazi GUSA nuburozi burimo kuko kagame numututsi uteye ukwe kuko yica agatema nishami ahahazeho.
Répondre
K
Abatutsi iyo badafashwa na America ntacyo barikugeraho.
Uruhare rw’Abanyamerika mbere y’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana (6/04/1994)
20/05/2017 by chief editor 1 comment
Muri video clip aho amurika igitabo cye amaze gusohora cyitwa « U.S. Made » ndetse na nyuma yaho no mu kiganiro aherutse kugirana na Radio Itahuka Bwana Jean-Pierre Mugabe hari aho yavuze ko Abanyamerika (abasirikare) bari Entebbe muri Uganda mbere y’ihanurwa ry’indege mu kwa 4/1994. Aha mfite icyo nabivugaho.

Dore uko byari bimeze icyo gihe. Nibyo koko mbere y’uko indege « Mystère-Falcon 50 » ifite nimero 9XR-NN y’igihugu cy’u Rwanda yari ishinzwe gutwara umukuru w’igihugu (avion présidentiel / presidential aircraft) ihanurwa n’intwaro 2 za RFP-Inkotanyi zakorewe m’u Burusiya zo mu bwoko bwa « 9K310 Igla-1 », ministeri y’ingabo y’Amerika (US Department of Defense) ikunze kuyita « SA-16 » cyangwa umuryango wa OTAN (NATO) nawo ukayita « Gimlet », mu ma saa mbili mw’ijoro ryo kuwa 6/04/1994 abasirikare 330 b’Abanyamerika bari bamaze iminsi mike cyane bakambitse ku kibuga cy’indege cy’i Bujumbura mu Burundi. Ntabwo ari Entebbe (Uganda) nkuko twabibonye haruguru.

Leta ya Prezida Bill Clinton yari ishyigikiye ko Paul Kagame na RPF-Inkotanyi bafata ubutegetsi biciye munzira y’imirwano y’amasasu bamaze kwivugana Umukuru w’igihugu Juvénal Habyarimana. Mbere yiraswa ry’indege babanje kohereza mu karere k’ibiyaga bigari abasirikare b’Abanyamerika kugira ngo bazabashe gutera ingabo mu bitugu mu gihe RPF-Inkotanyi idashoboye gufata igihugu. Iyo Leta ya Prezida Clinton yari izi neza ingaruka ry’iraswa rya Prezida Habyarimana. Ni ukuvuga ibizakurikira bishingiye kubwicanyi ndenga kamere ! Ntabwo iyo Leta ya Prezida Clinton yari yitaye k’ubuzima bw’Abanyarwanda muri rusange ahubwo umugambi wayo kwari kuzakoresha Paul Kagame na gatsiko ke gutera no kwigarurira igihugu cya Zaïre kubera umutungo kamere gitunze. Abasirikare b’Amerika boherejwe ntabwo bari abo gutabara abanyarwanda ahubwo bari abo guha ibikoresho n’amakuru ingabo za FPR hifashishijwe ikoranabuhanga no kuzitabara mu gihe zagira intege nke ku rugamba.

Nibwo rero bohereje aba « Marines » 330 i Burundi ndetse n’ubwato bw’intambara ku inkombe z’inyanja i Mombasa muri Kenya. Abo ba « Marines » bitiriwe « Ishema ry’inyanja ya Pasifika » (Pride of the Pacific) ni inzobere mukurwanira mu mazi kandi bazobereye mukujya gutabara byihutirwa aho byakomeye (forward-deployed, rapid-response forces) ba barizwa mu mutwe witwa « 11th Marine Expeditionary Unit » mu gikorwa bise « Operation Distant Runner » yari iyobowe na colonel James T. Iulo. Uyu mutwe (Unit) ukaba ari umwe muri zirindwi z’ingabo z’Amerika zihabwa amabwiriza na « US Marine Corps » nayo ikaba ari imwe muri eshanu zigipande (branch) cy’ingabo z’Amerika (US Armed Forces) igahabwa nayo amabwiriza na ministeri y’ingabo z’Amerika (US Department of Defense).

Abo baje bafite ibirwanisho bihambaye. Navuga nka za kajugujugu z’intambara (Attack helicopters) zigera kuri 3, indege 4 za gisirikare zitwara abantu, izitwara ibikoresho bya gisirikare n’izindi zitwara za bombes za korewe mu ruganda rwa « Lockheed » : imwe yo mu bwoko bwa « C-130 Hercules », indi yo mu bwoko « C-141 Starlifter » n’ebyiri zo mu bwoko « C-5 Galaxy ». Kubera ubuto bwa parking bw’ikibuga cy’indege cy’i Bujumbura kitashoboraga kuzakira zose icyarimwe izi eshatu zanyuma (1 « C-141 Starlifter » ne 2 za « C-5 Galaxy ») zo zari ku kibuga mpuzamahanga cy’i Nairobi muri Kenya. Ebyiri murizo (C-5 Galaxy) zafashije u Bubiligi mukujya kuzana bamwe mu ngabo zayo bari muri za unités zigize « Régiment Para-Commando ». Ni ukuvuga : « Compagnie Antichar Para-Commando », « Escadron de Reconnaissance Para-Commando », « 3e Bataillon Parachutiste », « Batterie d’Artillerie de Campagne Para-Commando », « 4e Chasseurs à Cheval (« Escadron A » na burende zayo CVR-T) », n’aba-para 29 bo muri forces spéciales bo muri « 1e Cie d’Équipes Spécialisées de Reconnaissance » bose hamwe bagera kuri 600 mu gikorwa bise « Opération Silver Back » na « Opération Blue Safari » yari iyobowe na colonel Jean-Pierre Roman.

Iyo ya mbere (« Silver Back ») yari inshinzwe gucyura abanyamahanga baba mu Rwanda mu gihe ubwicanyi bwari butangiye nyuma yihanurwa ry’indege naho iyo yakabiri (« Blue Safari ») yari inshinzwe gucyura bataillon yayo iba muri « MINUAR » (kuva hagati mu kwa 3/1994) ariyo « 2e Bataillon Commando » (2 Bn Cdo). Nibutse ko iyi « bataillon » yasimbuye mugenzi wayo yatangiranye na MINUAR (18/11/1993) ariyo « 1er Bataillon Parachutiste » (1 Bn Para). Aba (1 Bn Para) nibo baherekeje bamwe mu bayobozi ba RPF na bataillon ya RPA (3rd Battalion) babavana ku Mulindi (General Headquartes) bakabageza muri CND i Kigali kuwa 28/12/1993 mu gikorwa bise « Opération Clean Corridor ».

Mbere yihanurwa ry’indege abasirikare muri rusange ba « MINUAR » bari 2.548. Muri bo 440 bari Ababiligi (abi indorerezi (observateurs) 12 n’abakomando 428 ba « 2 Bn Cdo »). Ni muri abo hishwemo 10 mu gitondo cyo kuwa 7/04/1994 n’abandi 3 batavugwa namba bo bishwe n’injoro indege ikimara guhanurwa kandi mu karere ka Masaka-Kanombe aho iyo indege ya Mystère-Falcon 50 yarasiwe !

Abanyamerika bo muri « 11th Marine Expeditionary Unit » bari bafite imitamenwa arizo « burende » (blindés / Tanks) zo mu bwoko bwa « M-113 ». Ebyiri muri zo zagaragaye mu Rwanda mu ngabo z’Ababiligi ubwo zari zifite inshingano zo guherekeza imodoka zahungishaga abanyamahanga biganjemo Ababiligi 1500, Abafaransa 525, Abadage 350, Abanyamerika 255, Abanyekanada 200, Abataliyani 198, Abasuwisi 175, Abanyespanyole 135, Abaholandi n’Abongereza guhera kw’itariki ya 10/04/1994 mu gihe abasirikare b’Abafaransa bagera 190 bo muri « 3e RPIMa » ndetse na bamwe bo muri « Commandement des Opérations Spéciales » (COS) mucyo bise « Opération Amaryllis », yari iyobowe na colonel Henri Poncet, bo batangiye kuzana ingabo zabo guhera kuwa 9/04/1994 hamwe n’abandi bakomando b’Abataliyani bo Special Forces : 112 bo muri « 9° Reggimento d’Assalt Paracadutisti » ibarizwa muri « Brigade Folgore » (Brigata parcadutisti « Folgore »), abakomando 65 bazobereye kurwanira mu mazi (Incursori della Marina) bo mu mutwe witwa « Gruppo Operativo Incursori » n’abandi basirikare 78 bazobereye kurwanira mu kirere bo muri Brigade ya mirongo ine na gatandatu (46^ Brigata Aerea) n’indege zabo eshatu (1 « C-130 Hercules », 2 « Aeritalia G.222 ») mucyo bise « Operazione Ippocampo ».

Kugira ngo uwo mugambi wabo utazabapfubana Leta ya Prezida Clinton yategetse Abafaransa ndetse na Leta y’Ababiligi kutivanga mu bibazo byo mu Rwanda no guhita bavana ingabo zabo gitaraganya kugira ngo bitamera nko mu kwa 10/1990 muri « Opération Noroît » y’Abafaransa (4/10/1990 – 14/12/1993) bafatanyije na « Division Spéciale Présidentielle – DSP » (Zaïre) yari iyobowe na Général Mahele aho bafashije ingabo z’u Rwanda (Forces Armées Rwandaises – FAR) kurwanya Inkotanyi kimwe na « Opération Green Beam » y’Ababiligi (4/10/1990 – 2/11/1990) yo yacungaga umutekano w’umujyi wa Kigali no kurinda ikibuga cy’indege cy’i Kanombe kugira ngo kidafatwa na RPF-Inkotanyi. Banategetse na « MINUAR » kutagira icyo bakora. Byageze kuri 21/04/1994 abenshi bazinze akarago bataha iwabo hasigara abasirikare 270 gusa !

Umutwe w’aba « Marines » (11th Marine Expeditionary Unit) wari utewe inkunga n’ubwato bw’intambara bw’Abanyamerika bugenewe gutwara za kajugujugu (Landing Helicopter Assault), n’indege nto ziguruka kandi zikagwa ahantu hagufi (short take-off and landing – STOL) ni zihaguruka no kugwa zihagaze (Vertical and/or short take-off and landing – V/STOL) aribwo bwitwa « USS Peleliu » (LHA-5) bakunze kwita « The Fighting Five ». Ubwo bwato bwari ku nkombe z’i Mombasa muri Kenya. Buhabwa amabwiriza n’ubuyobozi bw’ingabo bwazobereye kurwanira mu mazi ariyo « US Navy » nayo ihabwa amabwiriza na « US Department of Defense ». Ubu bwato bw’intambara « USS Peleliu » (LHA-5) bufite ibikoresho bihagije byo kuba bwakwirwanaho cyangwa mugutera. Uretse imbunda zarutura navuga ko ubwo bwato bufite indege z’intambara 6 zo mu bwoko bwa « McDonnell Douglas AV-8B Harrier II » na za kajugujugu 31 zo mu bwoko bwinshi bunyuranye.

Abo ba « Marines » (11th Marine Expeditionary Unit) baje no kuza mu Rwanda nyuma gato RPF-Inkotanyi ifashe Ikigo cya Kanombe (camp Colonel Mayuya) n’ikibuga mpuzamahanga cya Kanombe (aéroport international Grégoire Kayibanda) tariki ya 22/05/1994 aba ariho banakambika.

Ngayo nguko iby’Abanyamerika mu Rwanda 1994.

F-Flavien Lizinde (FlavLiz)

Bruxelles, 19/05/2017
Répondre
U
Umujyi w abaflama Gand kortemark
https://www.youtube.com/watch?v=iDMt20HelaQ
Répondre
R
NTWARI JEAN PAUL NDAKUZI NDAGUSHUHUJE CYANE
Répondre
N
Ubuse Veritasinfo ni ikinyamakuru cyangwa ni umuganga wa magendu bamwe bita ba Rumashana? Veritasinfo isigaye yita Abantu abasazi itanabasuzumye ngo ahubwo igendeye ku byo abanyamahanga bavugiye mu kabari cyangwa mu isoko? Abaganga baragwira!!! Uwapfuye yarihuse. Abanyarwanda bakunda u Rwanda nibo ubwabo bisabiye ko itegeko nshinga rihindurwa kugirango President Kagame nawe yongere agire uburenganzira bwo gutorwa kuko babona neza ko agifite ubushobozi cyane cyane ko Ibyo yagejeje ku banyarwanda mu myaka ishize ntawundi mu President wigeze abigeraho kuva u Rwanda rwaba Repubulika. Ngiyo impamvu urubyiruko n'abakuze mu mpande zose z'u Rwanda muri iyi minsi bakunda kwibyinira indirimbo nziza igira iti MUTORE CYANE AKUNDA ABANYARWANDA KAGAME PAUL U RWANDA YARWUBATSE NEZA MUTORE CYANE. MBE BANYARWANDA INKA NI IYURUKUNDO UWAGUHAYE AMATA YAKWIMA IKI KINDI MUTORE CYANEEE. Ngiyo impamvu Veritasinfo n'abambari bayo babarirwa ku mitwe y'intoki ngo babona umuntu wateje imbere u Rwanda ari umusazi!! hahahaha Afrika yose isigaye iza guteranira mu Rwanda rwa President wacu Kagame none Ngo ni umusazi! hahahaha!!! Ubuse ari Wowe wiyita umuganga wa magendu ubundi ukihindura umufana w'interahamwe bwacya ukumva u Rwanda rukwiye gutegekwa n'umukobwa wiyambika ubusa akifotoza bamaze kumurongora Ubwo ahubwo ntiwasanga ari Wowe mwehu, utakimenya gutandukanya ikiza n'ikibi, usigaye ubona Abantu bakora neza ukabita abasazi? Ngo President Kagame ni umusazi? Umusazi ni Wowe kanyare mu isoko!! Iririre Wowe na benewanyu.
Répondre
G
Ntwari ni nde wamubeshye ko manda zirangizwa no kuba umuntu nta bushobozi agifite? Ni nde se waba yaramubeshye ko umuyobozi ukoze neza ibyo yatorewe ahembwa manda y'akamama?
U
Umujyi w'abaflama Gand kortemark

https://www.youtube.com/watch?v=hE82JIonQw4
Répondre
S
Magayane ati :«Hazabaho isubiranamo ry'abiyicaje ku ntebe. Hazabaho inzara, agahili n'agahinda, no kwiyahura. Hazabaho urwikekwe yewe n’umwana azatinya se na nyina ; hazabaho amalira yuzuye intango ku bali mu bihome hazabaho ibisahira-nda birya akaribwa n’akataribwa, bazakora ibishoboka byose ngo batsinsure Rwara rw' umugara rubundiye mu mashyamba, nyamara nabyutsa umugara igihuru kizabyara igihunyira. Bazafatanya n' abanyamahanga, nyuma bibe zero, ahubwo intambara yongere itangire ikazahagarikwa na l'ONU ya gatatu ».

Magayane ati : « uwo rutuku uzaza agahagarara hagati y'abazaba barwana, niwe uzatoranya Umutegetsi . Hazabaho inyoni z'uducurama zizarika mu biti by'abo biyicaje ku ntebe. Hazabaho ibika ry' isake isura urwimo ikigera ku mutambiko w' urusenge, Hazabaho abandi bazahanura nkanjye bakabizira. Hazabaho ihene izabyara isekurume indwi zange konka. Umwami w' ishyamba azaza kwiba ».
Répondre
S
Hari igihe nibaza nimba INDAGU ziciririkana mu banyarwanda atari uburyo bwo kuyobya ubwenge (drogue) maze bagasinzira bakiha feeling bityo bakwibagirwa akaga barimo. Kagame ntabwo ari abazungu bazamuvanaho kuko ntacyo yabatwaye, ntabwo ari amatora azamuvanaho kuko kwiba amatora kuri Kagame no kwica ABAHUTU ari nko kunkwa amarwa k' umugabo w' umunyarwanda! Abanyarwanda ntibadahaguruka ngo bamurase ejo muzategekwa na Cyomoro, cyangwa n' indaya Janet akomeze kuduhotora
D
"Akabi kamenyerwa nkakeza !" ?
Maze igihe nibaza kuri uyu mugani wabakurambere nkashoberwa !
Abanyarwanda bamaze imyaka 400 bicwa (=hutu+tutsi bakennye) sibyo ?
Ni gute mu kinyejana cya 21 : umu dasso asyonyora umuzunguzayi akihungura akavumbi akagenda hakabura numutera ikibuye ?
Ni gute umusoda arunda abana muli ruhurura agasukaho lisansi agatwika hakabura numwe wayibasukaho nabo ngo bumve uko bimera ?
Ni gute barasa indaya abazigiyeho bagafunga lisanti bagasohoka hakabura nuwavuza akamo ?
Ni gute Abanyabwenge nabakire bashize bicwa ; abagihumeka bakarebera ?
Nyabuneka mudusubize iyi nshoberamahanga yakamasa ko mu Rwatwibarutse.
Répondre
B
Kagame ameze nka wa mwami w'umusazi wabayeho mu Rwanda witwa Mazimpaka, abanyarwanda bazarabukwa ko bayobowe n'umurwayi bamaze gushira!
Répondre