Rwanda: Paul Kagame yijeje abaturage bo mu Bugarama ko ibitero bibagabwaho abihagaritse!
Abanyarwanda baca umugani ugira uti :" ntawe uyoberwa umwibye, ahubwo ayoberwa aho yamuhishe"! Abaturage bo mu Bugarama i Cyangugu bamaze iminsi bagabwaho ibitero bya gisilikare bigahitana abantu abandi bagakomereka, bashobora kuzirikana uwo mugani! Inzego za gisilikare cya Paul Kagame zitangaza ko zatangiye iperereza ryo kumenya abagabye ibyo bitero no kubahiga kugirango baryozwe ibyo bikorwa bibi, ariko kugeza ubu ntabwo icyo gisilikare kiratubwira aho amaperereza ageze, ahubwo igikurikiraho ni uko habaho ibindi bitero, andi maperereza akongera gutangira n'aya mbere atararangira! Ku bitero byose byagabwe mu Bugarama, ntacyo Kagame yigeze avuga, ariko ku gitero cyo kuri uyu wa kabili taliki ya 20 kamena 2017, Paul Kagame yatangaje ko yamenye abateye ibyo bitero ko kandi bitazongera kubaho!
Kuri uyu wa kane taliki ya 22 kamena 2017 ubwo Paul Kagame yari amaze gukora ikinamico ryo gutanga kandidatire yo kwiyamamariza ubuperezida kandi yariyemeje kutazaburekura, yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru maze ababwira ikimuri ku mutima ku bitero bigabwa kubaturage mu Bugarama, yagize ati: "Sinibwira ko bizasubira kabiri, gatatu, nta buryo bwo kugikemura cyangwa uwabiteye atarumva ko bidakwiye. Amakuru dufite ubu, byaturutse hanze. Hari Abanyarwanda bakoranye n’abo baturutse hanze gutera ibibazo, bateye grenade, barashe abantu, hari abakomeretse, hari abapfuye, hari n’abafashwe babigizemo uruhare. Turacyakurikirana neza kugira ngo tumenye ukuri kwabyo. "
Iyi mvugo ya Paul Kagame irasobanura neza ko azi neza abagaba ibitero ku baturage abo aribo, ko kandi abafiteho ububasha bakaba bamwumvira! Niba Kagame avuga ko ibyo bitero bitazongera kugabwa ku baturage, bisobanura ko Paul Kagame ariwe ubigaba kubaturage cyangwa se akaba akorana n'ababigaba kuburyo agiye kubabuza! Uretse n'igihugu cy'u Rwanda, n'ibihugu by'ibihangange ku isi bifite intwaro za kirimbuzi ntabwo biratinyuka kuvuga ko ibitero by'iterabwoba bigabwa ku baturage babyo bigiye kubihagarika! Ariko Kagame we afite ububasha bwo guhagarika ibitero bigabwa ku baturage bikozwe n'abo yita abanzi be! Niba se abo banzi bagaba ibitero baturuka hanze y'igihugu, kandi Kagame akaba atarabafata, azahagarika ate ibitero byabo? Ni uko se agiye kumvikana nabo bagahagarika ibyo bitero cyangwa ni uko ariwe ubakoresha? Igisubizo twagihabwa na Kagame ubwe!
Abazi neza imikorere ya Kagame n'amayeri yose akoreshe mu kugundira ubutegetsi, bemeza ko Paul Kagame ari umuhanga cyane mu gukura inyungu mumvururu! Kugirango yemeze abanyarwanda ko ntawundi ugomba kuvugwa uretse we ko kandi igihe atazaba ahari bazagira ibibazo, yihaye ububasha nk'ubw'Imana! Avuga rimwe gusa byose bikabaho!! Gutera akaduruvayo mu baturage , nyuma akavuga ko ibyo bihagaze kubera ko yabivuze gusa; ubwo ni ubuhanga Kagame yihariye! Abantu bose kandi bagomba kwemera ibyo avuze, utazabyemera cyangwa se akagaragaraho kubona ko hari undi muntu ushobora kuyobora u Rwanda mu mahoro atariwe, afatwa nk'ikitso cy'umwanzi w'igihugu! Imikorere n'imitekerereze nk'iyo ya Kagame ntaho itaniye n'imitekerereze ndetse n'imikorere y'interahamwe Kagame yita abanzi be!
Amakuru agera kuri "veritasinfo" yemeza ko kumugoroba wo kuwa gatatu taliki ya 21 kamena 2017, Paul Kagame yohereje intwaro zikomeye mu Bugarama zirimo n'izo bita blindés! Abazi neza ibya gisilikare bakaba bemeza ko intwaro nk'izo atari izo kurwanya umugizi wa nabi witwaje intwaro yoroheje cyangwa se ufite igisasu cya grenade, ko ahubwo ari izo kurwana intambara ikomeye! Abakurikirana politiki yo mu karere k'ibiyaga bigari bakaba bemeza ko Paul Kagame ashobora kuzagaba igitero ku gihugu cy'Uburundi kugira ngo aburizemo ikinamico ry'amatora riri gukorwa mu Rwanda mu gihe yabona ko byatuma yongera kugira ijambo mu rubuga mpuzamahanga. Paul Kagame aratinya ko amahanga yazamufatira ibihano bikakaye igihe azaba yigundirije ku butegetsi nyuma y'aho bizaba bimaze kugaragara ko yibye amatora! Kugirango ibyo bihagarare n'uko hagomba kuba intambara, niyo mpamvu Kagame avuga ko abateye mu Bugarama baturutse hanze y'igihugu bakabifashwamo n'abanyarwanda bari imbere mu gihugu none ubu abo bose akaba agiye kubahagarika!
Nk'uko byakunze kuvugwa kenshi, Paul Kagame yafashe igihugu mu muvu w'amaraso akaba azagisiga kiri gutemba umuvu w'amaraso!! Imana yonyine niyo igomba gutabara abanyarwanda!
veritasinfo!