Abahoze mu nkotanyi bavuga iki ku rubanza rwa Diane n'umuryango we? ... Turababaye, imitima yacu irimo kuvirirana... ( Capitine Kayumba Rugema)

Publié le par veritas

Kuvuga icyo utekereza cyangwa ukagaragaza akababaro kawe n'icyaha kijyana umuntu muri gereza!

Kuvuga icyo utekereza cyangwa ukagaragaza akababaro kawe n'icyaha kijyana umuntu muri gereza!

[Ndlr: Nyuma y’inkuru ivuga ku cyemezo cyo gufunga Adeline na Diane Rwigara by’agateganyo, “veritasinfo” irabagezaho ikiganiro Kayumba Rugema wahoze ari umusilikare mukuru mu nkotanyi avugamo icyo abatutsi n’inkotanyi by’umwihariko bafite ku mutima kubera uru rubanza!] Kuri uyu wa mbere taliki ya 23 Ukwakira 2017,Saa cyenda n’iminota 10, abacamanza binjiye mu cyumba cy’iburanisha ngo batange umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuri Adeline Rwigara Mukangemanyi n’abakobwa be Anne na Diane Rwigara. Diane na nyina Mukangemanyi bamaze gukatirwa gufungwa by’agateganyo bahise batangaza ko bajuririye uyu mwanzuro.

Abantu nanone bari benshi cyane mu cyumba cy’iburanisha, abaregwa nabo binjiye muri iki cyumba uko ari batatu ariko ubu noneho bari kumwe na Me Gatera Gashabana kuko Me Buhuru Pierre Celestin atari ahari. Mu cyumba cy’iburanisha hongeye kugaragara Frank Habineza, wahatanye ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu Rwanda mu matora aheruka yaje gukurikirana uru rubanza. Kuwa gatanu ushize Urukiko rwasubitse gutangaza umwanzuro warwo kuko dossier y’abaregwa ngo yabaye nini ikaba yari ikeneye umwanya munini.

Umucamanza yabanje gusoma incamake z’imiburanishirize y’uru rubanza rwahereye tariki 06 Ukwakira. Yavuze n’inzitizi zose zatanzwe mu iburanisha ndetse n’uburyo abaregwa bose uko barezwe ndetse nibyo ubushinjacyaha bwashingiyeho bubarega. Mu gusoma imyanzuro, Umucamanza yavuze ko Ubushinjacyaha bwasabye ko abaregwa bakurikiranwa bafunze kuko bwagaragrazaga ko bashobora gutoroka ubutabera cyangwa gusibanganya ibimenyetso bw’ibyaha  baregwa.

Urukiko ngo rwasuzumye imiburanire y’impande zombi, abaregwa n’ubushinjacyaha.

Ibiganiro byufatiwe kuri telephone z’abaregwa ababunganira bavuze ko atari ibyaha bihunganya umutekano ,kandi ko babifatiriye nta ruhusa babiherewe,  Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko atari ibimenyetso by’itumanaho kuko bitafashwe mu gihe babivugaga. Kuri iki, Urukiko rwasanze Amategeko agena amagenzura y’itumanaho atararenzweho kuko ngo ibiganiro byafashwe byaramaze kugera kubo byagenewe, ibi ngo si ukugenzura ibikorwa by’irumanaho. Bityo ngo Ubugenzacyaha ntabwo bwagombaga kubanza gusaba uruhushya mbere yo kubikoraho. Muri dossier ngo hagaragayemo uruhushya rwo gusaka rwahawe ubugenzacyaha bityo ngo ifatira ry’ayo majwi ryakozwe hubahirijwe amategeko. Urukiko rwavuze ko ibyo abunganizi b’abaregwa bavuze ko gufatira byakozwe bidakurikije rwasanze nta shingiro bifite.

Adeline Rwigara Mukangemanyi yari yemeye ko izo ‘audio’ ze zavanywe muri telephone ze ariko ngo ntabwo yemera uko zafashwe kuko binjiye mu buzima bwe bwite kandi yaganiraga n’umuryango n’inshuti. Umwunganira yavuze ko nta mugambi wo guteza imvurura muri ibyo biganiro kuko ari ibyo yaganiraga n’abavandimwe kandi afite agahinda nyuma yo kubura umugabo we. Urukiko ngo mw’isesengura ry’ibyo biganiro no kubihuza n’amategeko ngo rwasanze harimo impamvu zikomeye zo guteza imvururu.

Urukiko rwavuze ko ibyo kuvuga ko ibiganiro bagiranaga abo babiganiraga atari rubanda ngo nta gaciro bifite kuko ibyageze hanze y’umuryango biba byageze muri rubanda. Ku cyaha cyo gukurura amacakubiri ngo video zafashwe (ubwo Police yazaga gufata abaregwa)  zirimo impamvu zikomeye zituma Mukangemanyi akekwaho iki cyaha kuko ngo imvugo zirimo  amagambo yo gucamo ibice abanyarwanda.

Uwamahoro Anne Rwigara  aregwa gukwirakwiza urwango no guteza imvururu muri rubanda kubera inyandiko ze kuri WhatsApp  n’amajwi yohereje kuri WhatsApp hamwe n’ibaruwa yandikiye Jeune Afrique we akaba abihakana kuko iyo baruwa atayisinyeho. Mu kuburana Anne yavuze ko ubwo butumwa bwa WhatsApp bwari ubwo ku muryango we gusa, ko yumva koherereza ubutumwa bwe umuvandimwe mu gihe ari mu gahinda bitagize icyaha. Urukiko ngo rwasanze bigaragara ko amagambo Anne yabwiye mukuru we muri Audio na message kuri WhatsApp ngo atari impamvu zifatika zigize icyaha kuko ubushinjacyaha butagaragaje ko hari abandi benshi yabibwiraga.

Ibaruwa yandikiwe Jeune Afrique nayo Urukiko rwavuze ko itafatwa nk’impamvu y’icyaha kuko ngo nta mukono uriho n’ubwo handitseho ko ari abana ba Rwigara ariko nta zina ririho. Impamvu zashyikirijwe n’ubushinjacyaha ngo ntizikomeye ku buryo zatuma Anne Rwigara akekwaho gukurura imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Anne kandi ngo kuba yaravuze ko Leta ari ‘Mafia’ ngo nta kigaragaza ko yashakaga guteza imvururu muri rubanda kuko ngo ntibagaragaje ahandi hanze byageze.

Diane Shima Rwigara we ngo ibyo yavugiye mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo kwangirwa kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, umwunganizi we yavugaga ko ari uburenganzira bwe kuvuga uko abona ibintu, kandi gukora inama z’ituze ntibibujijwe mu Rwanda. Urukiko ariko rwarasesenguye rusanga ngo kuba yaravugiye mu nama n’abanyamakuru ko ‘Abanyarwanda bahagurukira rimwe bagiye kwica gusa’ ngo ari impamvu ikomeye yo guteza imvururu. Ndetse kubyireguraho byakozwe nawe n’umwunganizi we basanze nta gaciro bifite.

Ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano  ibimenyetso byagaragajwe n’ubushinjacyaha birimo raporo ya ‘forensic laboratory’ y’uko imikono itandukanye n’iya ba nyiri ubwite bamusinyiye, we akaba yarabihakanye yemeza ko listi za mbere yatanze yasanze numero z’indangamuntu ziriho zidasa n’iziri kuri listi imushinja ngo akaba yarabonye ko barimo bamuhimbira ibyaha.

Urukiko ruvuga ko hari ubuhamya bw’abantu basinyiye Diane Rwigara ariko mw’ibazwa bavuze ko batigeze bamusinyira, we yavuze ko babajijwe batewe ubwoba. Gusa mu bamusinyiye ngo hari uwavuze ko atigeze amusinyira kuko icyo gihe yari yaragiye muri Uganda. Urukiko rusanga mu bimenyetso by’ubushinjacyaha harimo impamvu zikomeye zigize icyaha, ngo kuba uregwa avuga ko ababajijwe batewe ubwoba ibyo avuga ngo nta shingiro bifite kuko nta bimenyetso afite by’ibyo avuga.

IMYANZURO Y’URUKIKO

Urukiko rwanzuye ko hari impamvu zikomeye zituma Adeline Rwigara n’umukobwa we Diane Rwigara bakekwaho ibyaha bakurikiranyweho bihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri. Bityo rutegeka ko bakurikiranwa bafunze by’agataganyo.

Urukiko rutegetse ko kuko nta mpamvu zigaragara mu bimenyetso bishinja Anne Rwigara agomba guhita arekurwa. Adeline Rwigara Mukangemanyi yahise avuga ko atishimiye imikirize y’urubanza ndetse ko ajuriye. Diane nawe yavuze ko atemera ibyemezo by’Urukiko nawe ngo arajuriye.

Inkuru y’umuseke

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A
Good morning papa...thank you for your 60years of killing & hate!
Papa we ati: mwana wanjye se ubu nguhe iki?

Nuko wakomeza ukumvisha uriya muryangonrwa RWIGARA twanga URUNUKA.
Ariko papa uziko burigihe ndota natwe batugize kuriya! Natwe umunsi byatugezeho dore ko ejo bundi nanategetse ko BARASA ABANTU IZUBA RIVA mpita numva ngize ubwoba.

Dont worry my beauty... Bazaca heeee mukirere seee - mumazi seeee Oya turakomeye.

Gusa mwana wa nanjye ariyamaraso ANNE RWIGARA ahora abona nanjye iyo ngiye kumeza MBONA IMBUGITA BASOGOSE RWIGARA ibiryo bikananira.

Ihorere Papa uzategeka kugeza muri 2034 ntacyo uzaba...

SHA INKONI IKUBISE MUKEBA. Ibyo murigukora nibyo bizababaho. Ababana mukurunga mumihanda UMUNSI TWABAVUDUKANYE nzaba ndeba ibirometero ange na se baziruka! MAYIBOBO nizo zizabifatira aka KADAFI polo yabyiniye kurukoma bamaze kumuca umutwe.

POLE RWIGARA FAMILY
POLE FDU MEMBERS
POLO MUSHAYIDI
POLE KIZITO
POLE RUSAGARA NA BYABAGAMBA
POLE BANYARWANDA.

IMINSI YA Polo irikubarirwa kuntoki.
Répondre
M
@ Kalisa, nibyo koko ibyo kwa Rwigara birababaje. Nashimye (narrative) inkuru wanditsi, HAKENEWE ABAHANGA BAZI GUKINA VIDEO NGO BAZAYIDUKINIRI. Iyinkuru yaba documentary nziza.
Répondre
S
NKUNDA "SERGE WA RNC na JP NDAYISHIMIYE.

Hari aka Audio bashyiraho iyo ikiganiro gitangiye ku Itahuka aho URIYA MWICANYI POLO agira ati: Ngo hari nabavuga ko bazataha aruko POLO YAVUYE HO: AVANWAHO NANDEEEE? DEMOKARASI SEEEE; INTAMBARA SEEEE IKI SE? NIBYIZA KUJYA MUTWIBUTSA IBYO IYI RUHARWA YAGIYE IVUGA ariko MBISABIRE ikintu kandi muzakimpe:

UKO IKIGANIRO GITANGIYE MUJYE MUNASHYIRAHO AMAGAMBO: BIZURU EVODI UWIZEYE (NOT IMANA) YAVUZE AGIRA ATI:

IGIHU CYSFASHWE N'AMABANDI - KIYOBOWE KIBANDI.....

MUZABA MUKOZE.

REKA NISUHURIZE ABIYUMVAMO UBUTUTSI KURUTA ABANDI:

Mwikoreje abanyarwanda Ibiseke ngo aho murashaka Umwami...SHA NIMUHAGARARE MWUMVE KUKO URWISHIGISHIYE ARARUSOMA.

KAGAME YATEGUYE JONODIDE HAMWE NABO MUMURYANGO WUMUGORE KWA MUREFU MAZE BARIMBURA IKITWA UMUTUTSI(BAMENA AMAGI NGO UMURETI UBONEKE) BARAKOMEZA BICA ABATUTSI BINZOBERE KANDI BAKOMEYE BABAGIRIYE NEZA ngabo ba KABERA ASIEL; KAREGYEYA; KIGELI bamuhaye UBUROZI; BISHE RWIGARA none IMPFUBYI ZE NUMUFASHA WE BARI KUBAGARAGUZA AGATI MU MAPINGU koko BATUTSI bintagondwa: UBU IBYO EVODE YAVUZE AYA MABANDI MURAZA KUYAKIZWA NI IKI KOKO?

Ahaaaa mbiswa. ICYAKORA ba NYAMVUMBA nabandi basoda tuzababaza ibi bintu. SIKERA KANDI.

Mbiswa njye mu kiriyo cya RWABUJINDIRI ngo yujuje UBUGOME IMYAKA 60. Ariko kuki ABAGOME BARAMBA KOKO! Ubu rero bacase KEKE bati HAPPY DEATHDAY...
Koko ABABYEYI BABORERA MUMAGEREZA KOKO?
Répondre
K
Reka turebe uko ibintu byakurikiranye:Habayeho Rwigara wari umucuruzi uciriritse ku Kibuye, arongora deline babyarana abana b’abahungu n’abakobwa.Rwigara yakomeje gucuruza arunguka yubaka uruganda ku ngoma ya Habyarimana.Rwigara yashyigikiye byimazeyo inkotanyi kugeza zifata ubutegetsi, amasezerano bagiranye sinyazi ariko arahari, nyuma inkotantyi zimaze gufata ubutegetsi bwa politiki zashatse gufata ubutegetsi mu bukungu (ubucuruzi, ubwubatsi,gutwara abantu) binyuze muri Crystal venture.Rwigara ntabwo yashatse gufatanya n’inkotanyi bavanga imali, Rwigara yashyize amafaranga menshi muri za properties (kubaka amazu no kugura ibibanza) ndibuka rimwe mu Kiyovu umukozi yarapfuye bari kubaka ndibwira mur de soutenement, Rwigara bagiye kumufatira ku cyunamo umujenerali aritambika ariko ntabwo byaje kumugwa neza. Rwigara yabaye muri solidarité Kibuye,amanama yose yaberaga iwe n’ubwo atari we wayayoboraga, ba Sebarenzi na ba Kabera Assiel nibo bari babikomeyemo aho bari murahazi.Rwigara yatumiwe gusobanura akantu gatoya atashye agongwa na kamyo,igonga uruhande atari yicayemo (photo) aranga arpfa n’ubwo bivugwa ko bamujyana mu bajandarume yari agihumeka, polisi yatubwiye ko umushoferi wamugonze atari yashira impumu ko izamubaza amaze kuzishira, ngira ngo nanubu ntarazishira. Umuryango wa Rwigara wasabye ko hakorwa enquete ku rupfu rwa Rwigara, nanubu ntayirakorwa.Kwa Rwigara ngo bandikiye Jeune Afrique (bari babonye uwo batakira), nyuma basenye inzu ya Rwigara mu Kiyovu ngo kuko itakurikije amategeko kandi bakishyura ikiguzi cyo kuyisenya. Nyuma Diane yamenyesheje ko ashaka kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika bahita basohora photoshop yambaye ubusa;ntibyamuciye intege yarakomeje ariyamamaza kugeza commission imwangiye ngo ntiyujuje imikono mu gihe Mpayimana Philippe yayujuje yigaramiye mu Bufaransa.Ngo niyo waba warashatse kuba perezida wa repubulika bikakunanira ntabwo uri hejuru y’amategeko.Urubanza rwabanirijwe no gusiragira kuri DMI ngo na Garde presidentielle yaba yarasuye kwa Rwigara. Urubanza rutaratangira hasohowe ibyari kuri telephone ya ba Rwigara. Ibi byose n’ibindi ntarondoye wagira ngo ni Cinema nyamara byarabaye.Aha rero umuntu yavuga byinshi ariko nyirabayazana ni urupfu rwa RWIGARA Assinapol.Atarapfa Diane ntabwo yigeze agaragara mu ruhando rw’amashyaka atavuga rumwe na FPR.Uriya mulyango wagize ishavu ku buryo kuwujyana mu rukiko atari byo byihutirwaga, bagombaga kubakorera counseiling kuko barahahamutse.Twese siko twihanganira ibitubaho, niba ubucamanza bwacu bwigenga (ndatinya ko butigenga) bwagombye gukurikirana urupfu rwa Rwigara mbere ya byose. Ubucamanza bwakagombye guhana abantu basohoye ibiri muri Telephones za ba Rwigara kuko nibo bari kwatsa umuriro. Abishimira ko abantu bafunzwe jye ntituri kumwe, utaranirwa agaramye agira ngo ijuru riri hafi.
REPLY
Répondre
S
Buri gihe iyo numvise reportage ya Eric Bagiriyubusa ( VOA) cg Mwambutsa Jean- Claude, ku byerekeye urubanza rwa rwigara’s, ikintu bahurizaho ni uko ngo abari mu rukiko baba bari kwimyoza gusa. Nkibaza nti none se bavandi tuzimyoza Kagame kugeza ryari? Dore inama ntanga: ubutaha buri wese azaze yitwaje urusenda ruhagije, hanyuma ziriya dayimoni ngo ni polisi nizizana ba Rwigara tuzisuke urusenda mu maso mu gihe bari kurwana no kureba tubambure Imbunda tubarase turase abacamanza tujye hanze turase ikitwa polisi, ingabo, dasso, abanyerondo ariko twongera umubare w’imbunda. Twinyabye camp-Kigali tuyifate tumanuke gato avenue Paul 6 dufate BNR hepfo yaho gato hari dayimoni nkuru ihatuye tuyifate mpiri ubundi abanyarwanda bongere bahumeke. Asyi gari we ibi birarambiranye. Urusenda rushobora kutubohora.
Répondre