Paris: Misa yo gusabira Ali Bongo Ondimba Perezida wa Gabon yavutsemo imvururu irahagarara!

Publié le par veritas

Ali Bongo Ondimba agifatwa n'uburwayi ageze muri Arabia saoudite

Ali Bongo Ondimba agifatwa n'uburwayi ageze muri Arabia saoudite

Ubuzima bw'abayobozi b'abicanyi n'abanyagitugu bayobora ibihugu by'Afurika bwuzuye amayobera: Abo banyagitugu iyo bishimye bavugwa nabi, barwara bagasabirwa gupfa, bapfa hakavuka imvururu! Kubera igitugu n'ubwicanyi yakoreye abaturage ba Gabon, uburwayi bw'Ali Bongo Ondimba bukomeje kugirwa ibanga ndetse amakuru menshi akaba yemeza ko Ali Bongo yitabye Imana mu kwezi gushize  umurambo we ukaba ubitse mu buruhukiro bw'ibitaro byagizwe ibanga mu gihugu cy'Arabia Saoudite. Leta ya Gabon yo yemeza ko Ali Bongo arwariye mu bitaro byo mu Bwongereza. Umuryango w'Ali Bongo ukaba waragize ikibazo cyo gukora ikiriyo bitewe no gutinya imvururu zishobora kuvuka muri Gabon.

Umuryango w'Ali Bongo wifashishije mu ibanga bamwe mu bafaransa n'ibyitso by'abaturage ba Gabon bashyigikiye ubutegetsi bw'Ali Bongo baba mu Bufaransa, maze basaba misa yo gusabira Ali Bongo, iyo misa ikaba yabereye muri kiliziya iri mu mujyi wa Paris kuri uyu wa gatandatu taliki ya 24/11/2018. Kugirango iyo misa yitabirwe n'abanyegabo benshi, hatangajwe ko iyo misa yasabwe na Jean Ping utavuga rumwe n'ubutegetsi bw'Ali Bongo ngo kubera isabukuru y'italiki y'amavuko ye!

Misa yatangiye mu mutuzo ariko Padiri ageze mu gihe cyo gusabira Ali Bongo Ondimba imvururu ziravuka! Abakristu bavuka muri Gabon bari bitabiriye iyo misa bahise batera hejuru bavuga ko Ali Bongo atagomba gusomerwa misa bitewe ni uko ari umwicanyi n'umunyagitugu kandi akaba atari umukristu gatolika ahubwo ari umuyisilamu! Ikindi gice cy'abakristu cyasabye ko iyo misa ibaho cyahise gitera hejuru kivuga ko abo bari kwamagana iyo misa bari gutuka Imana!

Padiri warimo usoma misa yahise ahagarara maze havuka imvururu zo gusunikana no gutukana biratinda. Umukristu wo muri Gabon yagize ati: "Ali Bongo ni umwicanyi, yishe abaturage benshi bo muri Gabon, twandikiye kiriziya zose zo mu bufaransa tuzimenyesha ubwo bugome ndetse twandikira na Papa ariko muri abo bose nta numwe wasubije, none baratinyutse ngo bari gusoma misa yo gusabira umwicanyi Ali bongo!"

Uretse izi mvururu zimeze nk'imyigaragambyo zabonetse muri misa yo gusabira Ali Bongo, abanyafurika baba i Paris bahinduye uburyo bwo kubwira abafaransa akarengane abayobozi b'igihugu cyabo bakorera abaturage b'Afurika bafasha kandi bashyigikira mu buryo bwose abayobozi b'abanyagitugu n'abicanyi bayoboye ibihugu by'Afurika kuko babasahurira umutungo w'Afurika!

Kanda aha urebe amashusho yafatiwe kuri telefone yerekana uko misa yo gusabira Ali bongo yajemo imvururu!

Veritasinfo

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A
Ngaba abanyafrika, tump navuga ko ikwiye kongera gukolonizwa mugashavura.
Afrika warakubititse
Répondre
J
Turasaba president Nkurunziza kwitonda atagwa mumutego wa museveni uhora wiyoberanya nk'uruvu. museveni ni shitani mumumenye arashaka kwica Nkurunziza nkuko yishe Habyarimana na Ntaryamira. Museveni niwe wakoze ibishboka byose atinza inama kugirango bwire baze kubona uko bahanura indege hatabona gutyo ntihagire urabukwa abayihanuye.
Turasaba Nkurunziza guhama mugihugu ntiyigere ahirahira afata indege ngo yongere gusohoka mugihugu kuko umugambi wo kumwivugana urabandanyije.
Uwo mugambi abawuri inyuma ni abazungu, kagame, buyoya, museveni na kabila.
Mukomeze mute muri yombi abakekwaho kwica ndadaye ariko cyane cyane muhige Buyoya niwe wamwishe ntabacike mumufate mumumese.
https://www.youtube.com/watch?v=4qxgcADJJO4
Répondre
Y
Kwivuguruza, contradictions:
1.Amahanga birayacanga iyo bumva ngo muduhe abantu bacu batahe kuko ari amahoro numudendezo bagya kubona bakabona nabandi baturumbukayo biruka!
2.Bibaza impamvu utakiruhutsa kandi ukize abantu babi babicanyi ahubwo ugahora ushyiramo namafaranga yo kugya kubakangurira gutaha kandi ari babi kyane ndetse wari wanabakize hanyuma bibaza bati se ubu baba bashaka ko basubirayo kwica abandi nanone!!!
3.Babahozaho za maneko ngo barebe koko ko abo bantu ari ubikoko byinjiye iwabo nkuko bahora babibwirwa!! Barategereza ngo barebe koko ko abo bantu ari inkozi zibibi kabuhariwe bagaheba!! Ahubwo bagasanga barusha na bamwe mu bakavukire imico myiza nabyo bikabacanga!!
4.Iyo basomye zimwe mu reports zivuga ku rundi ruhande kandi zarakozwe na international experts basanga ari contrary yibyiza no kwitaaka bivugaho!!
5.Bibaza inyungu iba muguhorana umuhangayiko yuko abantu bari hanze kandi kurundi ruhande abandi boroherezwa kubona viza ngo nabo bagye hanze!!
6. Bibaza impamvu hashorwa amamiliyoni mu program zo kugaruka kureeba!! Ibihugu byinshi ntibikora ibyo kuko hari umugani uvuga ngo akeza karigura!! Bivuze ngo ntibirirwa bakabunza. In swahili it says" kizuri chajiuza kibaya chajitembeza"
I am sorry ntawe ntutse ahubwo numvise tunengwa gutyoo!!
Répondre
M
Muvemumagambo mukukubiteumubi kagome
Répondre
U
COMMENTS

President |Yoweri Museveni and H.E Paul Kagame of Rwanda. The Kigali administration has rubbished claims that its citizens are seeking refuge from Rwandan government in Uganda (FILE PHOTO)

KIGALI – The Rwandan government has described as unacceptable comments by Uganda’s ministers that the Kampala regimes hosts many Rwandans disguised as refugees, a setback to efforts by the two countries to mend relations.

During a session of the East African Legislative Assembly in Kampala recently, the Minister of Relief and Disaster Preparedness, Eng Hillary Onek, referred to Rwanda as “a cup of porridge that is cold on top but too hot inside,” during a session of the East African Legislative Assembly (EALA).

“These countries create a perception that they are peaceful yet their people are fleeing,” he added.

Mr Musa Ecweru, the State Minister of Relief and Disaster Preparedness, also alleged that Uganda hosts many Rwandans disguised as refugees.

“Most of them came when the present RPF government was in power. They are running away from the system that is in Kigali now,” Mr Ecweru told EALA members.

Rwanda has not taken the comments lightly and pledged to address them with the Ugandan government.

Rwanda State Minister of Foreign Affairs in charge of the East African Community Affairs Oli
Répondre

MINISTER WA UGANDA ANKUYEHO: Ngo ka RDA ni nka
IGIKOMA NUGIKOMBE ngo usabga HEJURU BIKONJE ariko wajya HASI UGASANGA ARI UMURIRO.

Muri make UGANDA iti: NUKUBABONA BIYOROBEKA ARIKO NI ABAGOME HASI.

During a session of the East African Legislative Assembly in Kampala recently, the Minister of Relief and Disaster Preparedness, Eng Hillary Onek, referred to Rwanda as “a cup of porridge that is cold on top but too hot inside,” during a session of the East African Legislative Assembly (EALA).
Répondre
R
PK Pilato Rwabujindiri ashatse yakwitonda cyane akareka gukomeza kumena amaraso y’inzirakarengane. Kuva le 1/10/90 yicaaaaaaaa kugeza uyu munsi wa none. Aka kagabo ibi bintu kari gukora ni ubukunguzi ku gihugu cyose. Ubu bwicanyi Pilato ari gukora bugamije: 1/- gutera ubwoba abanyarwanda

2/- guhahamura abatavuga rumwe nawe. Urugero: igihe akeba umutwe wa Rwisereka byatumye Frank Habineza akizwa n’ayo yameze yigira iburayi arahunga. Mu gushaka kwirukana Ingabire mu gihugu mu cyayenge Pk yivuganye Boniface.

3/- gupima ingufu z’Abanyarwanda niba bashobora gukomeza gutinya bakamenyera urupfu cg se niba bashobora kwisuganya bakikiza isaligoma.
Répondre
N
Ibintu byacu by' ABANYARWANDA ni ibintu biteye ubwoba . Iyo bigeze mubiyita ko bize kandi ari za njiji Kagame akunda kuvuga birasra bigasizora. Numvise amatiku ari Hagati yu iwyita Professeur Mureme na Sylvestre Nsengiyumva amatiku mu by' ukuri ashingiye kuguhangana kubijyanye naza Diplome zabo , nasanze ibyo bapfa nta kamaro bidufitiye twe rubanda muri ikigihe twugarijwe nu umwicanyi ufite amayere na amacenga ateye ubwoba.Nkurikije ibyo uwitwa Ntaganzwa yavugaga kubijyanye n' uko azi Mureme , ndetse akemeza ko Dilpome afite yazikuye mu mashuri akomeye kandi azwi bityo ibyo avuga akaba ari ukuri, ndumva Ntaganzwa yibeshya cyane kuko ntashuri kwisi rihindura umuntu ( Charactere) , maze avemo marayika , igihe ari Devil. Abantu bakoze kandi nubu bakiduhemukira ni abo biyita ko bize cyane kandi bose bafite za titles academic zo muri za Universities zitandukanye. Sinzi niba uyu ntaganzwa ari Umututsi , ariko nkurikije ibyo yavuze ndumva nta kuntu atari umututsi ugerageza kwerekana ko Uwo Munyamateka Kagame yari marayika ku buryo ibyo yanditse bidasubirwaho bityo , kubera ko atariho hari le continuateur wa manutse mu ijuru akaza gukomeza ayo mateka ya Kagame. Biragoye kunyunvisha ukuntu umuntu uvugako ari professeur kandi wize kunga Abanyarwanda abikora ashyinze ishyaka akaryita Kayindiste. Sinzi niba uyu mu professeur afite gutekereza. Reka byemere niba koko ariyo strategy biza muri ayo mashuri akomeye mwavuze. Njye icyo mbona gikomeye ni uko Uyu professeur ari muri kagatsiko kari muri opposition ya Kinani kimaze imyaka ni imyaniko gipfuye ariko hakaba hari nubu bakicyitiranaya na Kagame uyoboye U Rwanda. Ntaganzwa yavuzeko aho bari bihishye na Mureme ko Mureme yavuze ko abari kwica Abanyarwanda bazatsindwa. Aha ndunva yaravugaga interahamwe na batibona muri iryoshyaka rya Mureme ( Ndugiste, Kayibandiste)> Ibi binyereka rwose ko ibyo his Excellence yavuze ko injiji nyinshi ziri mubize aribyo. Sinzi niba uwo professeur cg se Ntaganzwe barasomye igitabo cya Judi River , cg se ngo bakore za recherches scientific babaze icyo Cl del ponte bazize babirukana nk' abayobozi baruriya Rukiko Rwashyiriweho Abahutu n' ubwo hari impumyi zize zitabibona.Abatekinisiye bavuga muri icyo gitabo barabeshya? Ese nta Bagogwe bagiye bicwa na les infiltres Tutsi kugirango bishyirwe kuri Habyara? Ni kuki kugeza ikigihe ihanurwa Ry'Indege ritajya hagaragara kandi ariryo ntandaro ya Genocide yakore Abanyarwanda?Ubuse koko niba aba bantu barize ntabwo babona akarengane turiho kuberako hari abagambayi bene wacu bari gufasha abo Bazungu kumara abanyafurika? Ntekereza ko nka Professeur icyi hutirwatari ukujya kwandi ku muntu atabimubwiye( Gusebanya), ahubwo icyo twari tumutezeho ni ukwerekana gahunda ndende y' ababbazungu bafite yo kutumara batitaye aho tuvuka n' amaoko yacu nubwo batangira kuri les plus faibles d' esprit babakoresha nyuma bakazakurikiza les resistant.Kimwe cyanyobeye niba koko aribyo ni ukuntu Mureme Ahabwa ibihembo n' Urwanda Rumushimira ibyo yandika.Soit basanze bibafitiye akamaro, cg se ni umushyahara w' umukozi ukrera mukwaha kwa FPR. Numva atari akwiye cyane ku Rwanira Amateka Ya Kagame Alexis kurushya uko yaba aharanira ibyo Kayinda ya Rwaniraga byo kubohoza Rubanda. None izo nyandiko zanyu na za analyse mwiri rwamo zimariye iki bariya bari ku ingoyi ya Kgame? Cg se Mwishyimiye ko bapfa bishyur abishwe muri 94 na bene wabo bafatanije n' abazungu? Niba ibi mutabyumva mwari mukwiye gusubiza izo diplome mugasubira mu kiburamwaka, kuko diplome nkiyo ikwiye yenda Sankara.Njye mbona Intamabara yacu ari insobe kuko irimo amacenga ataeye ubwoba. Marara ati nigute bambuza kuvugana n' abampiga ngo menye imigambi yabo? Ntawe uzi ibyo bavugana niba atari feed back baba basaba kubijyanye na akazi abakozi babo baraimo. Mureme ati" Nshinze Ihsyaka ryise Kayibandiste , Ndugiste, ese buriya Professeur yumva ari uwuhe muganda atanze wo kunga izo nzira karengane zigwa mumutego w' anayamurengwe? ubuse ni ugufasha umukiga ni umunyenduga kwiyunga? Ninde ubifitimo inyungu? ninjye na Mureme cg se FPR. nONE MUREME Apfuye uyu musi tuzajya tumwibuka nk' umunyamateka mwiza wagize icyo amarira Abanyarwanda muri Rusange? Ese abao banyenduga batumye Mureme kubavugira ngo abateranya na banyarucari bo mu rukiga?imikorere nkiyo niyo Ntaganzwa avugako atarya indimi? Murmva koko mutisebya cyane nk' abantu bize? Icyo mbona kigaragara ni uko udashyobora gutwika inzu ngo uhishye umwotsi. Mbwire Mureme nu undi wese kureka gutwera amakimbirane ari hagati y' udutsiko duto dukomoka mu bice by' Urwanda ni ibibazo byabo personel? Niba abao ba Mureme nabamwe batwita TURI LES REVULOTIONELLES, bafite ikibzo na HABYARA BIRIRWAGA BASANGI DORE KO NJYE NTA NAMUZI KUKO NO MURI ZA ANIMATION TUAMWEGERAGA Basaenge azuke bamwice ahari apfuye kabiri bagira amahoro yo mumutima. Nta muntu ushobora guhisha urwango kabone n' ubwo yaba yarize bingana bite. Twe ntabwo twize cyane ariko you can't hide kuko rimwe mwibwira ko muri kubeshya ugasanag mwibeshye. Rwose Mureme nabonye umeze nk' ukora murusyo niba atari imvi ni ifu yuzuye mu mutwe wakagobye gushyira ubwenge kugihe ukagira icyo ukorera Abanayrwanda muri rusange . Niba kandi hari indi tittle academic uri gukorera , bityo Matieres za Alex Kagame akaba arizo wumva zagufasha kuyibona, twemerere utubwire ko uhuze nkatwe tuguteze ho byinshi nka Professeur , twigwarize. Sylestre kuba yarashatse kugorora amateka mushyaka kugoreka kubera inyungu personel za nyu ntabwo ya kagombye kwi basirwa , keretse niba mubyo babigishije , bibaha uburenganzira bwo gucecekesha abandi, bityo amateka akaba monopole y' abantu bamwe undi ugize icyo ayavugaha akitwa umujura muri politic. Iyo plitic siyo umunyarwanda ategereje muri ikigihe. Rwose murahemuka mubeshya mwibwirako turi injiji. Ngo " Utazi uwbenge ashyima ubwe" Ndamaze niba mbabwiye uzarakara azaturike.
Répondre

Gasana Anastase yanditse kuri Facebook ye avuga ko perezida wa leta y'abatabazi witwa Sindikubwabo Theodore, nawe yari umututsi.
Niyo mpamvu abahezanguni b'abajenosideri nta na rimwe bajya bavuga izina rye. Uwo bahora bavuga ni Bagosora kandi Bagosora ntiyari perezida wa Repubulika.

Ngo na perezida w'interahamwe witwa Kajuga Robert, ndetse na perezida w'abapawa witwa Karemera Edouard, na bo bari abatutsi.
Répondre
K
Soma neza inyo Gasana yanditse kuri facebook ntiyigeze avugamo Karemera Edouard, yavuze Karamira Frodouald..
K
Soma neza inyo Gasana yanditse kuri facebook ntiyigeze avugamo Karemera Edouard, yavuze Karamira Frodouald..
K
Soma neza inyo Gasana yanditse kuri facebook ntiyigeze avugamo Karemera Edouard, yavuze Karamira Frodouald..
I
Ibibi birarutana niba Abafransa bateza akajagali muri Afrika ariko nibura abantu bakora imyigaragambyo yo kubyamagana mu Bufransa bakemererwa. Agahebuzo ni Amerika mwari mwumva muri amerika bakora imyigarambyo yo kwamagana ibibi bakora ? Cg ababigerageje bahita baraswa kumanywa yihangu ndetse ntakuvuga nibyabaye kuko nawe uhita wicwa ako kanya.
Nagirango mumenye ko ibibi birutana, ikindi kandi ahantu heshi abafransa bakoronije bagiye bahasiga akantu urugero nkamashuri, imihanda, nutundi dufasha twafasha abaturage baho. Naho aho abanyamerika bakoronije bahasiga iki? Uretse kuhasiga bahagize umuyonga, barimbuye abantu baho, bahasahuye, bahakoze za Genocide.
Hari ikindi abanyamerika bakora aho bakoronije?
Répondre
A
Ubufaransa bugumije guteza AKAJAGARI muri AFRICA
Répondre
I
1) Urukiko rwa LONU rwa Arusha rwasohoye raporo ruvuga ko jenoside y'abahutu n'iy'abatutsi zateguriwe muri CONFERENCE DE MULINDI (mu nama yabereye ku Mulindi).
2) Urwo rukiko rwavuze ko iyo nama yabaye mu kwa 3 kwa 1994.
3) Urwo rukiko rwa LONU rwa Arusha rwavuze ko mu bitabiriye iyo nama, harimo Kayumba Nyamwasa na bagenzi be.

https://blogs.mediapart.fr/michel-robardey/blog/050618/le-genocide-rwandais-eu-sa-conference-de-wannsee1
Répondre
R
Niba koko RNC yifuza kuyobora IZIRUKANE KAYUMBA
N
Ibi birerekana neza uko "RUKARABANKABA Kagome Pilato" nawe bizamugendekera amaze gupfa. Ibye we bizaba bibi cyane kuruta ibya "Ali Bongo". Niba ari umuntu ufite abanzi kuri ino si ni "Kagome Pilato nako "KANYWA MUSAYI", muri cya kirimi cyabo, bavanye "iBUSAGYA" aribyo kuvuga ngo "KANYWA MARASO".
Répondre
A
Perezida Kagame yasabye Minisante na Polisi guhagurukira mu maguru mashya ikibazo cyo KWITUKUZA
Amakuru Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 25 November 2018 Yasuwe: 8305
Facebook61TwitterMessengerGoogle+WhatsAppEmailSMSPrint
PRINT
Perezida Kagame yasabye Minisante na...
Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yasabye ko ikibazo cyo kwihindura uruhu ‘KWITUKUZA’ Minisiteri y’ Ubuzima na Polisi y’ u Rwanda bagihagurukira kuko bifite ingaruka ku buzima.

Yabitangirije mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Twitter kuri iki Cyumweru tariki 25 Ugushyingo 2018.

Yagize ati “Bifite ingaruka mbi ku buzima n’ ibindi birimo no gukoresha ibinyabutabire bitemewe. Minisiteri y’ ubuzima na Polisi y’ u Rwanda bakwiye kubihagurukira mu maguru mashya”

Perezida Kagame yabikomoje ku butumwa uwitwa Fiona Kamikazi Rutagengwa yashyize kuri Twitter agira “Ntekereza ko Ikigo cy’ ubuziranenge na Minisiteri y’ ubuzima bakwiye gutangira ubukangurambaga bwo kurwanya kwitukuza kuko birimo gufata indi ntera”

Inzobere mu bijyanye n’ uruhu zigaragaza ko kwitukuza uruhu bigira ingaruka ku buzima zirimo no kuba uwabikoze yarwara kanseri y’ uruhu.

Si Perezida Kagame gusa wagize icyo avuga kuri Tweet ya Fiona Kamikazi

Maurice Kayisire yavuze ko kwitukuza ari ikibazo cy’ umuryango mugari atari ikibazo cy’ abagore gusa.

Yagize ati Umugabo yabwiye umugore ati ariko wazabajije abandi bagore icyo bisiga. Bleaching is a societal problem, not a problem for women alone !!!"

Ikigo cy’ Ubuziranenge RSB yavuze ko ubukangurambaga bwo kurwanya kwitukuza busanzwe ndetse ko bukomeje uko byagenda kose

Uwitwa Ngango yashimiye Perezida Kagame avuga ko kwitukuza atari ibintu by’ i Rwanda

Uwita Gakuba yavuze ko kwitukuza ari ikimenyetso cy’ uko umuntu yataye ibimuranga no kutigirira icyizere.
Répondre
A
Muri byabinyamakuru bya agatsiko Paualo Kagame yasabye polisi na Minisante guhagurukira Abatutsikazi bitukuza dore ko anaribo bafite agafaranga ko kugura ayao mavuta. Ariko mu misi yashyize hari local Radio yo muri Uganda ya koraga marketing ( isoko) yamamaza ibicuruzwa bishay muntu, ihamagarira abagabo cayne midle men( ibikwerere) kkubagana muri iryo soko. Iryo Soko ntarindi ni Iry' Abatutsikazi b' Abanyarwanda bari kugurisha either 800,000 Ugandans money ku bagabo bakeneye abagore bavuye mu Rwanda. Jye mbona bidakwiye kuko nubwo kwiyandarika biri mu mico yabo , nti byakagombye kugeraho bacuruzwa nka amatungo ndetse bikanyuzwa kuri Radio, maze ngo igihugu giceceke nkaho ntakintu cya baye. Iyo radio iherereye mugace kitwa Mitiyana kari muri Ugandas. Niba nta kindi kintu kibyihishe inyuma nko gucengeza abarwanyi b' ingengabitekerezo muri Ugandans , nta mpamvu niwme nabo yatuma Kagame na Agatsiko baceceka ahubwo bakihutira gusaba polis gufata abari kwisiga. Kimwe mu bikurua abagabo ni uburanga, kandi nti mushyobora kuboheraza hariya badafite iyo attracion physique , ubwo mission ntabwo yatungana. Nubwo nta Mukobwa w' Umuhutukazi urimo, ariko ibyo byose bikorwa mu izina ry' Abanyarwandakazi bityo uwari we wese ba mufata nk' imari yo gukinisha gato ubundi bakajugunya. Ndasba rwose Abayeyi b' Abatutsi gushaka ubundi buryo bwo kurwana ariko bakreka kwandagaza abana babo no gukoza isono umuryango mugari w' Abanyarwandakazi. First Laday we yumva abana yirirwa avuganira ku isi leta ibashoye mu bibazo nki ibyo ngo barasigasira ingoma ya his excellence idahirima. Kuki rwose mutagira imbabazi, ngo namwe mwishyire mucyimbo cy' abao bana. Habonetse umwana w' umukobwa wari ugiye gukoresha igitaramo cyo gusambana, numvishe mwahagurutse murabyamagana cyane kandi koko nibyo , ariko uwo mwana mubyo yavuze harimo ikibazo cy' ubukene, kandi we yagomaba kubikorera mu gihugu atagiye kuka rubanda ngo is imwote.None musanga ubwo aribwo buryo bwo gufasha abacikacumu , mubahindura inyagazi zo kubangurirwaho imfizi zi is yose ngo muri gushyaka makuru. Kuki mugira ubome ugasanga mugiye kuba cyagisiga cy' urwara rurerure cyimenye inda?Abatutsikazi bazheranwa n' ubujiji buvanze n' amarangmutima kugeza ryari? Ese nti mwabona ukuntu mwari abagore biyubashye igihe mwarongorwaga n' Abahutu nubwo infidelite yanyu ari akandare! Koko mugiye kubangamira ibicuruzwa byigenzi mu bitwarira umwanya w' amatangazo ngo murarata za kimero? Ubuse ninde murimwe ufite ubwiza nk' ubwi intama ko yo iyo igize ikbazo nyirayo yinwera isupa. Serious girls nubwo mwaduhumukiye but we care about you kuko dufite ubu muntu nti mwakagombye kugezaho , you are unique to this world.
Répondre
A
Nshyigikiye abatavuga rumwe na Bongo. Umwisilamu w’umwicanyi asabirwa missa muri gatolika gute? Harya abo yivuganye bo basabiwe misa? Imfubyi n’abapfakazi bajagata igihugu cyose basabiwe misa I Paris? Genda Afrika ukomeje kwisuzuguza kabisa. Ese ubundi aba bicanyi bategeka Afrika kuki batubaka ibitaro byiza mu bihugu byabo bakaba aribyo bivurizamo? Shame on you mwa ngegera mwe ngo ni za perezida kandi muri abicanyi n’abajura gusa. Puuu sha nzibera iburayi mpaka.
Répondre