Rwanda :Ese koko ubuzima abanyarwanda babayemo muri iki gihe buhuye n’ubwo Magayane yahanuye?
[Ku mbuga nkoranyambaga hari kunyuraho ubutumwa bugufi umunyepolitiki «Innocent Biruka » agaragazamo uburyo abanyarwanda babayeho muri iki gihe. Iyo usomye ubwo butumwa (message) bwa Biruka, usanga bujya gusa n’inyandiko yasohotse mu kinyamakuru « Kanguka » mu mwaka w’1989 ; iyo nyandiko ikaba yaravugaga ubuhanuzi bwa Magayane! Muri ubwo buhanuzi bwa Magayane harimo igika kimwe kigira kiti : «Uko bizamera ingoma ya Rwabujindiri igeze mu marembera : Hazabaho isubiranamo ry’abiyicaje ku ntebe. Hazabaho inzara, agahiri n’agahinda no kwiyahura. Hazabaho urwicyekwe, yewe n’umwana azatinya se na nyina ; hazabaho amarira yuzuye intango ku bari mu bihome. Hazabaho ibisahiranda birya akaribwa n’akataribwa… ». Bwana Innocent Biruka nawe aravuga uko ubuzima bw’abanyarwanda bumeze muri iki gihe ! Ese ibyo avuga ni ukuri ? Dore uko abitubwira :]
BANYARWANDA MWARIHANGANYE !
Nimuhorane Imana !
Mwihanganiye ibitutsi: kwitwa igicucu kandi uzi ubwenge, ukitwa ikigoryi kandi uri intyoza, ukitwa igipinga kandi wemera Imana, ukitwa imbwa kandi ntawe ugutunze, ukitwa impumyi kandi urikanuye, ukitwa umujyinga kandi uri umujyambere, ukitwa interahamwe kandi uri intama y’Imana, ukitwa umwicanyi kandi wararokoye abantu, ukaba umucakara kandi uri iwawe, ukaba umunyamahanga kandi uri i Rwanda ;
Mwihanganiye itekinika: ukabwirwa ko uri mu muvuduko w’iterambere ukikiriza kandi usama umuyaga, ukabwirwa ko uri Singapour ukikiriza kandi urwaje bwaki, ukabwirwa ko warokowe jenoside ukikiriza kandi uwo ubikubwira ari we watanze abawe ;
Mwihanganiye kunyagwa ibyanyu: bakaguca indishyi mbonezamusaruro zishingiye ku busa, bakagusenyera ku maherere ukishyura cya gikoko ngo ni Kateripirari, bakakwishyuza amadeni utariye ukaryozwa ibyo utazi, bagateza cyamunara ibyawe utaburanye ;
Mwihanganiye inkoni: ugakubitirwa mu maso y’umugore n’abana ngo ufite umwanda kandi ari ubukene, ugaterwa imigeri ya botine n’inkoramaraso y’umudasso ngo ntiwagiye mu kiriyo kandi wowe iminsi yawe yose ari ikiriyo, ugakubitwa na « mudugudu » ngo ntiwatanze mituweli kandi ari uko waciye ukubili n’icyitwa ifaranga;
Mwihanganiye umunyururu: ugafungwa uzira amavuko utagira icyaha, ugafungwa uzira ibitekerezo byawe nyamara ab’ibikorwa by’ubuhonyozi bidegembya, ugafungirwa uwari ukugize nta kibi uzi yakoze.
Banyarwanda, bavandimwe, twatojwe gukubitwa umusaya umwe tugatega n’uwundi, aliko uyu muco ukwiye gucika i Rwanda, kuko kworora ubusumbane n’akarengane nacyo ari icyaha, kuko twese Imana yaturemye mu ishusho ryayo. Nimumenye ko mufite uburenganzira ntavogerwa, uwo ari we wese ushaka kububavutsa mumwiyame kabone n’ubwo yaba yitwaje itegeko rya Leta, kuko ubutegetsi ni ubwa rubanda kandi mbere na mbere Leta ni mwebwe.
Innocent Biruka, 20/02/2019