Rwanda: Hagati ya Habyarimana Juvénal na Faustin Twagiramungu, ni nde muri abo bagabo bombi wakoze amakosa yatumye Inkotanyi zifata igihugu?
Kuwa gatandatu taliki ya 11 Gicurasi 2019 mu kiganiro cya radiyo "BBC Gahuzamiryango" cyitwa "Imvo n'imvano", Bwana Faustin Twagiramungu yasobanuye ku buryo burambuye uburyo yarokotse ubwicanyi na jenoside byabaye mu Rwanda kuva muri Mata 1994; icyo kiganiro kirashimishije kucyumva cyane ko Twagiramungu ariwe muntu wahigwaga cyane muri icyo gihe kugirango yicwe kubera ibitekerezo bye bya politiki; abantu benshi bakaba bibaza uburyo yarokotse! Kuwa gatandatuta taliki ya 18 Gicurasi 2019, BBC Gahuzamiryango yongeye gukora ikindi kiganiro cy'"imvo n'imvano" nabwo itumira Faustin Twagiramungu kugirango asubije ibibazo binyuranye yabazwaga n'abakunzi ba radiyo BBC Gahuzamiryango kubisobanuro yatanze mu kiganiro kibanza cyo ku italiki ya 11.
Mu kiganiro cya mbere, Twagiramungu yasobanuye ku buryo burambuye uko we ubwe yarokotse ndetse asobanura n'uburyo umuryango we warokotse muri Mata 1994, muri icyo kiganiro ambasaderi JMV Ndagijimana nawe yatanze ibisobanuro byarushijeho kunganira ibyo Faustin Twagiramungu yatanze mugusobanura uburyo umuryango we warokotse cyane ko Ndagijimana nawe yagize uruhare mu kurokoka k'uwo muryango. Muri icyo kiganiro Twagiramungu yavuze ko ibyo Kabarebe yabwiye urubyiruko by'uko yakijijwe n'inkotanyi ari ikinyoma cyambaye ubusa! Kuwa gatandatu taliki ya 18 Gicurasi 2019, mu kiganiro cya kabiri cy'imvo n'imvano, Bwana Faustin Twagiramungu yasubije ibibazo abakunzi ba BBC bamubajije; ibyo bibazo bikaba byaribanze cyane cyane mu kumenya uburyo y'injiye muri leta ya FPR-Inkotanyi, impamvu yayivuyemo ndetse Twagiramungu agira n'icyo avuga kumagambo y'abamushinja ko ariwe wahaye igihugu inkotanyi!
Mu kiganiro cyo kuwa 18 Gicurasi 2019, Twagiramungu yasabobanuye ko yabaye ministre w'intebe muri leta ihuriweho na FPR Inkotanyi muri Nyakanga 1994, akaba asobanura ko uwo mwanya atawusabye Inkotanyi, ahubwo ko yawugiyemo abisabwe n'ibihugu bikomeye (Amerika n'Ububiligi) ndetse n'ibihugu byo mu karere k'ibiyaga bigari (Uganda na Tanzaniya) bitewe n'uko izina rye ryari ryanditse mu masezerano y'amahoro y'Arusha, bityo ibyo bihugu bikaba byarifuzagako nyuma y'uko FPR yari imaze gutsinda urugamba rw'amasasu, hajyaho "leta y'ubumwe bw'abanyarwanda" nk'uko yari itegenyijwe mu masezerano y'amahoro y'Arusha. Mbere y'uko Twagiramungu yinjira muri leta yarimo inkotanyi, yabanje kugirana ibiganiro na bamwe mu bakuru b'ibihugu byegereye u Rwanda. Leta ya mbere Twagiramungu yari abereye ministre w'intebe yari igizwe n'amashyaka ya : MRD, PSD, PL, PDC na FPR.
Twagiramungu yavuze ko impamvu zatumye ava muri leta yarimo FPR mu mwaka w'1995 ari 2: Impamvu ya mbere, ni uko abasilikare ba FPR Inkotanyi bakomeje kwica abanyarwanda hirya no hino mu gihugu. Twagiramungu akaba yarasobanuye ko icyo kibazo cy'ubwicanyi bw'inkotanyi cyakuruye impaka mu nama y'abaministre, bigatuma Paul Kagame wari warihaye umwanya wa Vice-prezida agira uburakari maze afata icyemezo cyo gusohoka muri iyo nama; mbere yo kuyisohokamo Kagame yavuze ko Sendashonga na Twagiramungu aribo bagomba gushingwa ikibazo cy'umutekano kuko barega inkotanyi yari abereye umuyobozi kwica abaturage! Impamvu ya kabiri Twagiramungu yavuze yatumye ava muri iyo leta, ni uko nta jambo yari ayifitemo nka ministre w'Intebe, akaba yari ameze nk'indorerezi; ijambo rikaba ryari rifitwe na Bizimungu Pasteur nka perezida na Paul Kagame nka vici Prezida kandi atariko byari biteganyijwe mu masezerano y'amahoro y'Arusha!
Muri icyo kiganiro, uwitwa Nkusi yabajije Twagiramungu ikibazo gikurikira, yagize ati: "Iyo utarwanya Habyarimana, ntabwo inkotanyi zari kuza ngo zinjire zigire ikivi, hanyuma zitobore igihugu cyitwa u Rwanda". Mu kumusubiza Twagiramungu yavuze ko atigeze ategeka Habyarimana gushyiraho amashyaka menshi kandi ko atari gushyiraho ayo mashyaka noneho ngo Twagiramungu arebere gusa areke kuyajyamo! Twagiramungu yemera ko yarwanyije Habyarimana ku buryo bwa politiki, ko nta mbunda yari afite zo kurwanya inkotanyi! Twagiramungu yavuze ko abatekereza ko yahaye igihugu inkotanyi barimo bakina politiki ishaje kandi y'ibinyoma. Twagiramungu avuga ko abantu bagomba kujya bemera kubwirwa ukuri niba koko bashaka demokarasi.
Habyarimana na Kanyarengwe nibo bahaye igihugu inkotanyi!
Hashize imyaka irenga 25 hakwizwa amagambo y'ibinyoma no guharabikana y'abantu bemeza ko Twagiramungu Faustin ariwe wahaye igihugu inkotanyi, ese ibyo bivugwa kuri Twagiramungu ni ukuri? Ndasaba nkomeje abayobozi b'ikiganiro cy'"imvo n'imvano" kuri BBC gahuzamiryango kudutegurira ibiganiro mpaka kuri iki kibazo cy'abantu bavuga ko Twagiramungu ariwe wahaye igihugu inkotanyi, maze ukuri kukajya ahagaragara urubyiruko rw'u Rwanda rugasobanukirwa ukuri nyako kuri icyo kibazo. Niba koko Twagiramungu yaragize uruhare mu guha igihugu inkotanyi, urwo ruhare rwe nirushyirwe ahagaragara maze impaka zishire!
Ariko iyo umuntu asesenguye amateka ya politiki y'u Rwanda, usanga hari igice cy'abanyarwanda bari mu butegetsi bwa Habyarimana bashaka guhisha amakosa bakoze yatumye igihugu kigwa mu maboko y'inkotanyi maze bakajijisha rubanda babeshya ko Twagiramungu ariwe watanze igihugu! Uwo Twagiramungu yari afite ubuhe bubasha buruta ubwo perezida yari afite butuma atanga igihugu? Ese hari amabanga Twagiramungu Faustin yari asangiye na Habyarimana hanyuma akamuca inyuma ayo mabanga akayaha abanzi b'igihugu? Inkotanyi zagabye igitero ku Rwanda mfite imyaka 20, icyo gihe nta mashyaka yari mu Rwanda (01/10/1990), amashyaka yatangiye gukorera ku mugaragaro mu Rwanda mu mpera z'umwaka w'1991, icyo gihe nibwo izina Twagiramungu Faustin ryatangiye kumvikana mu banyarwanda. Ni muri icyo gihe kandi Kanyarengwe Alexis, Bizimungu Pasteur na Kajeguhakwa valens bari bamaze umwaka wose baragiye gufatanya n'inkotanyi urugamba rwo kurwanya Habyarimana kandi byari bizwi neza ko abo bagabo bagiye kwifatanya n'inkotanyi bari inkoramutima za Perezida Habyarimana Juvénal. Izo nshuti ze magara akaba arizo zashyiriye Inkotanyi amabanga yose y'ubutegetsi bwa Habyariamana ndetse zitwara n'amafaranga menshi zasahuye muri leta ya Habyariama ziyashyira inkotanyi zikajya kuyaguramo intwaro zikomeye zarimbuye abanyarwanda. Ese uruhare rwa Twagiramungu Faustin muri ubu burangare ni uruhe?
Nyuma y'ubwigenge bw'igihugu cy'u Rwanda bwatanzwe ku italiki ya 1 Nyakanga 1962, repubulika ya mbere yari iyobowe na Perezida Grégoire Kayibanda w'umusivile; muri icyo gihe mu basilikare bakuru u Rwanda rwari rufite, harimo abasilikare bakuru 2 bakomeye aribo Alexis Kanyarengwe na Habyarimana Juvénal bagize uruhare rukomeye mu kurwanya ibitero by'inyenzi zashakaga guhirika ubutegetsi bwa repubulika ya mbere kugirango zimike ubwami mu Rwanda. Izo nyenzi zatsinzwe burundu ariko zigenda zikubita agatoki ku kandi, zivuga ko zirukanywe na Kayibanda, Kanyarengwe na Habyarimana, ariko ko amaherezo zizagaruka zigafata u Rwanda. Abo basilikare bakuru bombi bakoze ikosa rikomeye ku italiki ya 5 Nyakanga 1973 bahirika ubutegetsi bwa Kayibanda ndetse bakora n'ibyaha bikomeye byo kumwica kimwe n'abaministre bo muri repubulika ya mbere. Inyenzi zari mu buhungiro zimaze kumva amakuru y'uko Habyarimana yakuye Kayibanda k'ubutegetsi zarishimye cyane kuko zamutinyaga cyane. Ese Twagiramungu Faustin yaba ahuriye he n'ayo makosa yo guhirika ubutegetsi no ku kwica abanyepolitiki bazanye repubulika na demokarasi mu Rwanda?
Habyarimana na Kanyarengwe birukanye inyenzi nibo bagiye no kuzishaka baziha ubutegetsi!
Habyarimana amaze gufata ubutegetsi yabaye inshuti magara ya perezida Micombero w'Uburundi wahaye ubuhungiro inyenzi zari zarirukanywe na Habyarimana nyuma y'ubwingenge kandi Micombero akaba yari amaze gukora jenoside y'abahutu b'i Burundi (1972), abarundi bacitse ku icumu bakaba barahungiye mu Rwanda, ubwo bwicanyi Micombero yakereraga abahutu b'i Burundi nta somo bwahaye Habyarimana. Ubwo bushuti bwa Habyarimana na Micombero bwakomereje no kubandi ba perezida b'abatutsi bayoboye Uburundi bituma inyenzi zahungiye mu Burundi zibona umwanya wo gutegura abana babo mu mutuzo mu gikorwa cyo gutegura intambara yo gufata ubutegetsi mu Rwanda. Habyarimana kandi yari inshuti magara ya Mobutu Seseko wayoboraga Zaïre, inyenzi zahungiye muri Zaïre zabayeho mu mudendezo ndetse Mobutu aha uwitwa Bisengimana (umututsi w'impunzi) umwanya wo kuba umujyanama we! Ni ukuvuga ko amabanga yose Habyarimana yavuganaga na Mobutu yabanzaga kunyura kuri Bisengimana wafashije inkotanyi cyane mu rugamba rwo gufata u Rwanda. Inkunga iruta iyo ku nkotanyi ni iyihe? Ayo makosa yose yo kureka inyenzi zikabaho mu mudendezo mu bihugu bikikije u Rwanda niyo yatumye zifata igihugu mu buryo bworoshye, intambara inkotanyi zatangije mu mwaka w'1990 yari intambwe ya nyuma yo gufata igihugu kuko gahunda zose zari zararangije gukorwa! Habyarimana yari yarahaye inkotanyi umwanya n'uburyo bwo gutegura intambara mu mutuzo! Ayo makosa Habyarimana yakoze niyo atuma Paul Kagame ahora ashoza intambara mu bihugu byose byo ku isi kugirango abuze impunzi zamuhunze umutuzo watuma zishobora gutegura intambara yo kumukura ku butegetsi!
Mu mwaka w'1979, Kanyarengwe Alexis yashwanye na Habyarimana bituma ahunga igihugu; mu mwaka w'1985 Habyarimana nka perezida w'u Rwanda yahaye imbunda nyinshi ndetse n'ubundi bufasha Yoweli Kaguta Museveni mu ntambara yarwanaga muri Uganda yo gufata ubutegetsi. Perezida Obote wayoboraga Uganda muri icyo gihe yagiranye ibiganiro na Habyarimana, amubwirako abana b'impunzi z'abatutsi bari muri Uganda bagiye gufasha Museveni intambara yo kubohoza Uganda. Obote yasobanuriye Habyarimana ko agomba kwirinda gufasha Museveni kuko namara gufata Uganda, abo bana b'abatutsi bazatera u Rwanda! Izo nama Obote yagiriye Habyarimana yarazirengagije maze afasha Museveni ku buryo busesuye ngo ari kubagarira yose! Izo ntwaro Habyarimana yahaye Museveni nizo inkotanyi zafashe maze zitera u Rwanda! Ubwo se ni iki Habyarimana atakoze ngo afashe Inkotanyi mu gufata igihugu? Ni ikihe gikorwa nk'iki Twagiramungu yakoreye inkotanyi kuburyo ariwe bavuga ko yahaye inkotanyi igihugu?
Habyarimana yari azi neza ko abasilikare Museveni ari kurwanisha ari abana b'inyenzi yirukanye mu gihugu, none se yumvaga ko abo bana b'inyenzi bazamukunda? Nyuma yo kubohoza igihugu cya Uganda, Habyarimana yakoze irindi kosa ryo kujya mu muhango wo guha amapeti abana b'inyenzi (Inkotanyi); amakuru yavuzwe n'ibinyamakuru byinshi byo muri Uganda yemeza ko muri uwo muhango, Fred Gisa Rwigema yabwiye Habyarimana ko u Rwanda rugize ba Général Major babiri; ni ukuvuga Gén.Major Rwigema na Gén.Major Habyarimana Juvénal! Ntabwo iryo jambo ryakanguye Habyarimana ngo yumve ko Rwigema umubwiye ayo magambo ari umwana w'inyenzi kandi azi neza ko zavuze ko zizafata u Rwanda zikagarura ubutegetsi bwa cyami! Nta nubwo Habyarimana yibutse amagambo Obote yamubwiye! Uburangare nk'ubu se nabwo bugomba gushinjwa Twagiramungu?
Ku italiki ya 01/10/1990, inkotanyi zagabye igitero ku Rwanda, Habyarimana avuga ko yatunguwe. Nyamara perezida w'igihugu aba afite amakuru yose ahabwa n'inzego z'iperereza ry'imbere mu gihugu no hanze y'igihugu. Niba Habyarimana yaratunguwe n'igitero cy'inkotanyi ni ukuvuga ko inzego zishinzwe umutekano za leta yari ayoboye zitakoraga. Ni gute Habyarimana yari gutungurwa kandi yari azi neza ko abana b'inyenzi yirukanye mu Rwanda mu w'1963 bari mu ngabo za Uganda? Mbere y'uko Inkotanyi zigaba igitero ku Rwanda zari zaracengeje abatekinisiye bazo mu gihugu cyose zinyuze ku batutsi bari mu gihugu. Abatutsi bari imbere mu gihugu bohereje abana babo kujya kurwana mu nkotanyi ndetse batanga n'imisanzu, ibyo byose byakozwe mu mutuzo abaturage bari gukora animation n'umuganda mu ishyaka rimwe rukumbi rya MRND, inzego zishinzwe ubutasi mu gihugu no hanze yacyo zisinziriye. None se icyo cyuho inkotanyi zanyuzemo nacyo kigomba gushinjwa Faustin Twagiramungu? Ari Twagiramungu na Habyarimana ni nde muri abo bagabo bombi wari ufite inshingano zo kurinda ubusugire bw'igihugu koko?
Ibintu byarushijeho kuba umwaku mu gihe Kanyarengwe wafatanyije na Habyarimana kurwanya inyenzi mu myaka yaza 60, bagafatanya guhirika ubutegetsi bwa repubulika ya mbere muri 73, agaragaye ko ariwe muyobozi w' inkotanyi (abana b'inyenzi yirukanye)! Kuba Kanyarengwe ariwe wari uyoboye inkotanyi kandi bizwi ko yangaga urunuka inyenzi, abantu bose bahise bumva ko Inkotanyi ari abantu bazima, bashaka ineza y'igihugu. Ni uwuhe munyarwanda washoboraga guhakana ko Kanyarengwe atarwanyije inyenzi?Kanyarengwe niwe watumye abanyarwanda benshi bagirira ikizere inkotanyi; amakuru menshi yavuzwe mu mwaka w'1992 kandi yakundaga kuvugwaga no muri za mitingi z'ishyaka rya MRND yemezaga ko Habyarimana yavuzeko aho guha ubutegetsi abanyenduga azabuha inkotanyi, ibi byahitaga byumvikana mu matwi y'abaturage ko inkotanyi ari abantu beza! Ikindi kibazo cyagaragaje ko Habyarimana yari yararangije kugotwa n'inkotanyi ni uko abasilikare bakomeye bamufashije gufata ubutegetsi ku ngufu mu mwaka w'1973 bari mu nkotanyi : Kanyarengwe Alexis, Lizinde Théoneste, Biseruka..., aba bose ntabwo bajya bavugwa ko aribo batanze igihugu kandi aribo bari bafite amabanga ya Habyarimana, ahubwo hakavugwa Twagiramungu mu rwego rwo kujijisha!
Kanyarengwe na Habyarimana bafatanyije kwirukana inyenzi, bafatanya guhirika ubutegetsi bwa repubulika ya mbere, nibo bongeye guhurira ku meza amwe Arusha bari gushyira umukono ku masezerano yo guha inkotanyi (abana b'inyenzi) ubutegetsi! Ubwo Inkotanyi zagabaga igitero cya gisilikare ku Rwanda, Habyarimana yakoze irindi kosa rikomeye ryatumye inkotanyi zibona icyuho cyo gufata ubutegetsi ku buryo bworoshye.
Mu mwaka w'1991 Habyarimana yiyemeje gukurikiza politiki y'amashyaka menshi abisabwe na perezida w'igihugu cy'Ubufaransa François Mitterrand, yemera gukurikiza inama yamugiriye, ntabwo ari Twagiramungu Faustin wategetse Habyarimana kwemera politiki y'amashyaka menshi! Kwemera amashyaka menshi kandi ari mu ntambara y'amasasu n'inkotanyi byashyize Habyarimana mu ihurizo rikomeye ryo kurwana intambara y'amasasu yari imuhanganishije n'inkotanyi n'intambara ya demokarasi ishingiye ku mashyaka menshi. Birumvikana ko nyuma y'imyaka 18 abanyarwanda bahatirwa kujya mu ishyaka rimwe rukumbi rya MRND bari banyotewe no kubona ubwisanzure bwo kujya muyandi mashyaka! Ikibazo cyarushijeho gukomerera Habyarimana kuko abanyepolitiki bari bayoboye amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi bwe babonye umwanya wo kujora no kuvuga amakosa yose yakozwe na Habyariamana kuva yajya ku butegetsi. Kuri iyi ngingo niho abantu bamwe bikoma Twagiramungu Faustin kuko yatinyutse guhangara Habyarimana akamubwirako yakoze amakosa menshi kandi akaba ananiwe bityo akaba agomba kuva kubutegetsi vuba na bwangu!
Kuba Twagiramungu yaravuze amakosa y'ubutegetsi bwa Habyarimana ntabwo ari ikosa kuko muri demokarasi niko bigenda, umuyobozi w'ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi avuga amakosa ubutegetsi buba buri gukora ndetse akavuga n'uko ishyaka ayoboye rizakosora ayo makosa niba abaturage barigiriye icyizere bakaritora. Birantangaza cyane iyo abantu bavuga ko Twagiramungu yari kuba umuyobozi w'ishyaka ritavuga rumwe na MRND ariko bakamusaba gushyigikira MRND! Ese hari umunyepolitiki uzwi warwanyije ubutegetsi ariko akanashyigikira ubwo butegetsi icyarimwe? Ese iyo Twagiramungu aza kuba MDR Power byari gutuma inkotanyi zidafata ubutegetsi?
Ibi ni ibitekerezo byanjye ntanze kuri iki kibazo cyo kuvuga ko Twagiramungu ariwe wahaye igihugu inkotanyi, nkaba nizeye ko abandi banyarwanda babibona ukundi nabo batugezaho ibitekerezo byabo bityo amakuru y'ibihuha no guharabikana tukayasezerera burundu! Sinarangiza ntongeye gusaba ubuyobozi bw'ikiganiro "cy'imvo n'imvano" kuri radiyo BBC Gahuzamiryango kudutegurira ikiganiro mpaka kuri icyo kirego gishinjwa Twagiramungu ndetse na nyirubwite akazahabwa umwanya wo kwisobanura kuko twagize amahirwe adasanzwe Imana ikamurokora.
Umusomyi wa "veritasinfo"