Igitutu cya leta y'abicanyi b'i Kigali nticyabujije inama y'impuguke n'abashakashatsi guteranira mu ngoro y'inteko ishingamategeko y'Ubufaransa!

Publié le par veritas

ingoro ya Sena y'igihugu cy'Ubufaransa

Ntibisanzwe! Abicanyi b'i Kigali bafite umugambi wo gucecekesha isi yose nk'uko bacecekesheje abanyarwanda bose bakabahindura ibiragi n'ibikange! Kuva aho hatangarijwe ko ku italiki ya 9 Werurwe 2020 mu ngoro ishingamategeko y'Ubufaransa umutwe wa Sena, hateganyijwe ikiganiro kizahuza impuguke n'abashakatsi banyuranye; icyo kiganiro kikaba cyari gifite insanganyamatsiko igira iti:" Afurika y'ibiyaga bigari: Imyaka 60 y'umubabaro utagira agahenge" (Afrique des Grands Lacs: soixante ans de tragique instabilité). Leta y'abicanyi ba FPR  iyoboye u Rwanda muri iki gihe yahagurukanye n'iyonka maze yitabaza ububasha bw'ikuzimu kugirango iburizemo icyo kiganiro, ariko ibikorwa byayo byabaye iby'ubusa kuko kuri uyu wa mbere taliki ya 9 Werurwe 2020, icyo kiganiro cyashoboye kuba nk'uko cyari cyateguwe kandi kitabirwa n'abantu barenga 100 harimo na Perezida wa Sena y'Ubufaransa"Gérard Longuet". 

Iki kiganiro cyahangayikishije umwicanyi Paul Kagame bitewe n'uko iyo bavuze umutekano mucye mu karere k'ibiyaga bigari ahita yumva ko ariwe bagiye kuvuga kuko azi neza ko ariwe wazanye urupfu muri ako karere! Kugirango ashobore guhagarika icyo kiganiro cy'impuguke n'abashakashatsi, Kagame yiyambaje umuhutu witwa "Iyamuremye Augustin" perezida wa sena y'abidishyi be kandi akaba ari n'umukwe wa  Théodore Sindikubwabo wabaye perezida wa Leta y'abatabazi muri Mata 1994 ubwo inkotanyi zari zimaze kwica Perezida Juvénal Habyarimana. Iyamuremye rero yandikiye ibaruwa perezida wa sena y'Ubufaransa amusaba kuburizamo icyo kiganiro ngo kuko kizayoborwa n'abantu bahakana kandi bakanapfobya jenoside yakorewe abatutsi! Kagame yitabaje kandi inkomamashyi zo muri "Ibuka" ziba mu Bufaransa, yitabaza ibinyamakuru nka: "jeune afrique" na "France 24 " n'ibindi ndetse anahagurutsa Mushikiwabo ngo ashyireho ake kugirango baburizemo icyo kiganiro ariko byose byafashe ubusa kuko icyo kiganiro cyashoboye kuba.

Aba ni bamwe mubatanze ibiganiro muri sena harimo : Charles Onana, JMV ndagijimana ...hagaheruka Madame Judi Rever

Inshuti z'umwicanyi Kagame zikaba zihangayikishijwe n'uko ubwicanyi bwa Kagame bukunze kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga noneho bwavugiwe ahantu hakomeye muri sena y'Ubufaransa, kimwe mu bihugu by'ibihangange kuri iyi  si kandi gifite ikicaro gihoraho mu muryango w'abibumbye ONU! Mu byukuri icyateye ubwoba abicanyi b'i Kigali, ni uko impuguke n'abashakashatsi banyuranye bemezako Paul Kagame ariwe wakomye imbarutso ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ubwo yahanuraga indege ya perezida Juvénal Habyarimana taliki ya 6/04/1994 kandi akanakora na jenoside y'abahutu kuva i Byumba (1990) kugera i Matadi muri Congo (1998); ibyo bikaba byaragaragajwe na "Adrien-Charles Onana" kimwe n'umunyamakuru "Judi Rever". Muri icyo kiganiro Madame Judi Rever yagize ati: "Kuzirikana akababaro kagiriwe abanyarwanda bo mu moko yose utavanguye no kugaragaza ubwicanyi bwakozwe na buri ruhande, ni ikintu cy'ingenzi kizazana ubwiyunge nyakuri mu banyarwanda kandi kikazasiga umurage w'amatekanya meza arimo ukuri ku Rwanda rw'ejo hazaza".

Iyi mvugo ya Madame Judi Rever, ihuye n'ibisobanuro by'indirimbo ya Kizito Mihigo yise "igisobanuro cy'urupfu", iyo ndirimbo akaba ariyo yateye uburakari bukomeye umwicanyi Kagame agahita ategeka ko Kizito yicwa akubiswe agafuni ku italiki ya 17/02/2020! Abashakashatsi bari mu kiganiro muri sena ya y'Ubufaransa i Paris, bagaragaje ko leta ya Kagame yahinduye ijambo "gupfobya jenoside yakorewe abatutsi" igikangisho kugirango hatagaragazwa uruhare rwe mu mahano yagwiririye u Rwanda. bamwe mu ba senateri b'abafaransa bavuze ko aho kugirango Kigali isabe kubirizamo ibiganiro bivuga kuri jenoside yabaye mu Rwanda ko ahubwo iyo leta yagombye kujya yitabira ibiganiro nk'ibyo igasobanuramo ukuri kwayo cyangwa se nayo igategura ibiganiro byo gusobanura ukuri kwayo! Ikibazo aho kiri ni uko nta kintu na kimwe abicanyi b'i kigali bafite cyo kuvuga kandi ibintu bikaba bizarushaho kubakomerana mu gihe abacikacumu b'abatutsi bazatinyuka bagatera hejuru bakavuga ko bishwe kandi bakomeje kwicwa na FPR-Kagame.

Tubitege amaso.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article