Rwanda: Kuki Papa François asabwa gusubira ku cyemezo yafashe cyo kugira Mgr Antoine Kambanda karidinali?

Publié le par veritas

Mrg Antoine Kambanda ahoberana na Paul Kagame

Biteganyijwe ko ku italiki ya 28/11/2020 i Roma ku kicaro gikuru cya kiliziya Gatolika ariho Nyirubutungane Papa François azakora umuhango wo kwimika ku mugaragaro abasenyeli 13 yazamuye mu ntera akabashyira ku rwego rwa karidinali (cardinal). Muri abo bakaridinali bashya 13 harimo umusenyeri w'umunyarwanda witwa Antoine Kambanda nawe wagizwe karidinali, ariko iyo ntera yashyizweho ntabwo abanyarwanda bayivugaho rumwe kuburyo bishobora kugira ingaruka zikomeye kuri kiliziya y'u Rwanda.

Kuri iyi taliki ya 1/11/2020 hakaba hari inyandiko iri ku rubuga rwa interineti irimo ihamagarira abanyarwanda kuyishyiraho umukono, iyo nyandiko ikaba isaba Papa François gusubira ku cyemezo yafashe cyo kuzamura mu ntera Mgr Antoine Kambanda akagirwa karidinali. Muri iyo nyandiko iri mu rurimi rw'igifaransa  yashyizwe ku rubuga na Padiri Théophile Murengerantwari,  hagaragaramo impamvu zituma bamwe mu bakristu gatolika b'abanyarwanda basaba ko Papa François agomba gusubira ku cyemezo yafashe cyo kugira Antoine Kambanda karidinali; zimwe muri izo mpamvu twavuga izi zikurikira:

1.Musenyeri Antoine Kambanda ni maneko w'ishyaka riri ku butegetsi rya FPR- Inkotanyi kuva iryo shyaka ryashingirwa muri Uganda no mu bitero ryagabye ku Rwanda kugeza ubu. Ibyo bitero bikaba byararimbuye imbaga nk'uko bivugwa mu gitabo cya Judi Rever. FPR kandi yakomye imbarutso ya jenoside y'abatutsi ubwo Paul Kagame uribereye ku isonga yatangaga itegeko ryo kurasa indege ya perezida Juvénal Habyarimana taliki ya 06/04/1994.

2.Kubera ubushuti bukomeye Musenyeri Antoine Kambanda afitanye na Paul Kagame, yirengagije nkana igikorwa cy'ingenzi cyo gushyingura mucyubahiro Musenyeri Vincent Nsengiyumva wishwe na FPR kandi akaba yariyemeje kwimura catedral ya St.Michel akayikura mu marembo y'urugo rwa Kagame akayijyana ku Muhima ahahoze gereza ya 1930 atabigishijemo inama abakristu.

3.Mgr Kambanda ntabwo ashobora gutinyuka gutunga agatoki ibikorwa by'ubwicanyi bw'abaturage buri gukorwa na FPR kuko ari umuyoboke wayo kimwe n'ibikorwa byo gusenyera abaturage bagashyirwa ku gasi nta ngurane bahawe. Kambanda ntabwo ashobora kugira ubutwari bwo kwamagana amagambo yavuzwe n'umuyobozi wa Ibuka watangaje ku mugaragaro ko ababikira b'abatutsikazi bagomba gusambanywa bagaterwa inda kugirango babyare abatutsi! 

4.Kuba Mgr Kambanda ari maneko wa FPR bituma yitwara nk'ikirura mu ntama muri kiriziya gatolika. Nkuko Musenyeri Barnabas, Gapangwa na Ngabu bahawe ibihano bitewe n'uko bari bashyigikiye ku mugaragaro FPR, Musenyeri Antoine Kambanda nawe agomba guhabwa ibihano bitewe n'uko ari umukozi w'abicanyi ba FPR-Inkotanyi.

Iyo nyandiko irangiza ibwira Papa François ko mu gihe abakristu ba kiliziya y'u Rwanda batarakira ibikomere by'uko yakiriye ku meza y'i Roma umwicanyi ruharwa n'umunyagitugu Paul Kagame mu mwaka w'2017, ubu bongeye gushengurwa n'uko Mgr Antoine Kambanda maneko wa FPR Inkotanyi agizwe karidinali muri kiriziya gatolika!

Kanda hasi aha usomeye iyo nyandiko mu rurimi rw'igifaransa ku buryo burambuye:

Uri mu batemera ko Mgr Antoine Kambanda yagirwa Cardinal? Sinya iyi Pétition nta mususu!

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article