CLUB RDI-PARIS : Agatsiko kafashe Abanyarwanda ho INGWATE kagomba kurekura ubutegetsi mu maguru mashya!

Publié le par veritas

Alphonse Rukundo, Umuyobozi wa Club RDI Paris

 

 

Source:leprophete.fr

 

Mu nama yabahurije i Paris, taliki ya 29.10.2011, abasore b’Intarumikwa bagize Club RDI yo mu Bufaransa bongeye gusuzumira hamwe uko Agatsiko kayobowe na Paul Kagame gakomeje kurenganya Abanyarwanda mu buryo bunyuranye : kubasenyera amazu, kubaca amafaranga menshi cyane arenze ubushobozi bw’abaturage, kwima abanyeshuri ba kaminuza amafaranga ya buruse,kwambura abaturage imirima yabo igatwarwa n’abavantara ,kwambura abaturage ibishanga by’imiceri bigatwarwa na Kagame ubwe n’abagererwa be gusa , kwirukana ba kavukire mu mu mugi wa Kigali bagasenyerwa amazu bakamburwa n’ibibanza byabo….muri make barasanga u Rwanda rwarahinduwe akarima bwite Agatsiko kayoboye FPR gasarura uko kishakiye, mu nyungu zako gusa.

 

2.Ibi byose byiyongera ku muco mubi wo kuniga demokarasi ugaragazwa no gufunga abanyamakuru bigenga n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’Agatsiko. Urubanza rwa Victoire Ingabire, umuyobozi wa FDU Inkingi rukwiye gukoza isoni Leta y’Agatsiko kandi rukereka Abanyapolitiki bose badashyigikiye uko Kagame akomeje gutoba u rwanda ko igihe ari iki cyo gukora politiki yo gufasha rubanda kwigobotora ingoyi y'acanyi ba FPR-Inkotanyi.

 

3.Bayobowe na Alphonse Rukundo, barebeye hamwe uko ibihugu byinshi by’Afurika n’iby’Abazungu bihagaze muri iki gihe, basanga igihe cy’impinduramatwara mu Rwanda ari iki ngiki.

 

4.Bibukiranije ko Paul Kagame n'Agatsiko kamufasha gutoteza Abanyarwanda gashakishwa n'inzego z'ubutabera mpuzamahanga kubera ibyaha bikomeye by'ubwicanyi n'iterabwoba bakoze birimo guhanura indege ya Perezida Habyarimana ari nayo mbarutso ya jenoside yakorewe Abatutsi, hakiyongeraho na jenoside yakorewe Abahutu mu mashyamba ya Kongo nk'uko LONI yabyemeje muri Raporo Mapping.

 

5.Bongeye kungurana ibitekerezo ku kaga impunzi z’Abanyarwanda zirimo muri iki gihe, cyane cyane izinyanyagiye mu bihugu by’Afurika , basanga bagomba kuzishishikariza kwitegura gutaha mu Rwanda, ariko bikaba bigaragara ko zitagomba gutaha zubitse umutwe, Kagame n’abambari be bazikwena !

 

Ahubwo, nk’uko n’inzego mpuzamahanga zibyemeza, mu mezi atandatu ari imbere, hagomba kuba hakozwe ibishoboka byose kugira ngo uwo Abanyarwanda bakomeje guhunga ari we Paul Kagame n’Agatsiko ke k’abasirikari b’abicanyi ruharwa bave mu nzira.

 

6.Kubera izo mpamvu zose, Abanyarwanda aho bari hose nibamenye ko « Abaturage bahindurwa abacara ari uko babyemeye. Iyo bahagarukiye rimwe bakabyanga, uwahekwaga arigenza » !

 

Abanyarwanda nibamenye ko noneho ubu igihe kigeze cyo guhagurukira rimwe nk’umuntu umwe , BAKAVUDUKANA umunyagitugu uturahwemye kubabuza amahwemo, dore imyaka ibaye 17 ! Ibyo kandi ntibisaba imbunda z'akataraboneka n’indege z’intambara ! Umunyarwanda wese asohokanye akabando yitwaza, Ibifaruru bya Kagame ntibyabona umwanya wo gusubira i Bugande, aho byateye bituruka ! Abwirwa benshi….

 

Umwanzuro


1.Abasore bagize RDI-Paris bongeye gushimangira icyizere bafitiye Faustin Twagiramungu, Umuyobozi w’ikirenga wa RDI Rwanda Rwiza bakanamwizeza ubufatanye buzira amakemwa mu mugambi mwiza wo gusezerera burundu ubutegetsi bubi bw’Abasilikari b’Indobanure zaturutse Uganda none bukaba bwarasubije Abanyarwanda mu buja. Igihe kirageze ngo Ubutegetsi bwa Kagame bucibwe mu Rwanda maze bugende nk’ifuni iheze.

 

2. Club RDI Paris itewe ishema n’imishyikirano ubuyobozi bukuru bwa RDI bukomeje gukora hirya no hino, mu banyarwanda n’abayobozi b’ibihugu by’amahanga kugirango abadashyigikiye Kagame n’agaco ke bashyireho urwego rubahuza, kugira ngo amahanga abone uko arushyigikira mu gukuraho Ingoma y’igitugu ya Kagame yafashe Abanyarwanda ho ingwate.

 

3. Club RDI Paris ikaba yifuza ko hakorwa ibishoboka byose, urwo rwego rukajyaho mu buryo bwihuse kandi rukagaragaramo amashyaka yose ya opozisiyo kuko burya nta shyaka na rimwe ridafite ingufu zashyigikira impinduramatwara mu Rwanda.

 

4.Club RDI Paris ishyigikiye ibidasubirwaho umurongo-shingiro w’ishyaka RDI Rwanda Rwiza , ryemeje ko tugomba gutangira kwitegura kujya gukorera politiki mu Rwanda kugira ngo dufatanye n’Abaturage gucagagura ingoyi y’ubucakara bwazanywe na Paul Kagame n’Agatsiko ke.

 

N.B (Note interne): UKO NABONYE ABAGIZE CLUB RDI PARIS


1. Maze imyaka 17 yose nifuza kubona abanyapolitiki b’Abanyarwanda, bashobora gutanga icyizere cy’uko ibintu bishobora guhinduka mu Rwanda ! Ni ubwa mbere mbona abagabo bakiri abasore, SANS COMPLEXES, bafite ubushake, barangwa n’umurava, bazi icyo bashaka, …bateranye bavuga ko biyemeje guhangana na Leta ya Kagame n’Agatsiko ke, ku mugaragaro ! Muri make, nkurikije ubushyuhe bumeze nka rukuruzi numvise muri abo basore, navuga ngo : Le combat à visages découverts vient de commencer ! The wind of change is blowing….


2.Ikindi cyantangaje ni ubumenyi abo basore bafite mu bya politiki. Nabonye bose bafite ubuhanga budasanzwe dore ko hafi ya bose bize n’amashuri afitanye isano n’ibyo kuyobora ibihugu (Droit, sciences politiques, administration, philosophie, économies, sciences militaires….). Nahise mbona ko icyadindije politiki y’u Rwanda ari uko hagiye hakorwa Politiki ya CYIMEZA gusa ! Benshi mu banyarwanda bibwira ko politiki yubaka igihugu ikorwa n’ubonetse wese, kugera no ku musirikari utazi gusoma no kwandika kabone n’iyo yaba yuzuye inyenyeri ku ntugu ! Ushaka kumenya akaga politiki ya cyimeza izanira abenegihugu , yareba uko u Rwanda ruhagaze kuri mteremko muri iki gihe !

 

3.Ikindi niyumvisemo gikomeye : Burya koko umuyobozi wa RDI Rwanda Rwiza ntabwo yabeshye ubwo yagendaga hose avuga ko Club RDI ziriho, ko zirimo abasore bafite ingufu zo gukora politiki nshya ! Iryavuzwe rero ndabona ritashye, niba no mu zindi Club RDI (ngo no mu Rwanda zirahari n’ubwo kugeza ubu zakoraga rwihishwa !) harimo abasore nk’abo nabonye muri Club RDI Paris, Kagame natangire azinge akarago, ingoma ye isigaje amazuba make !

 


VUGUZIGA Philemon

Correspondant w’Urubuga www.leprophete.fr i Paris.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article