Faustin Twagiramungu ati: "Iriya revolisiyo y'urubyiruko rw'Abarabu irashoboka kandi irakenewe no mu Rwanda "(www.leprophete.fr)

Publié le par veritas

Faustin Twagiramangu na Seth Sendashonga

Kwibuka Nyakwigendera Seth Sendashonga (Igice cya 2).

Fawusitini Twagiramungu ati : “iriya Revolusiyo y’urubyiruko rw’Abarabu irashoboka kandi irakenewe mu Rwanda”.

Perezida w’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza, Bwana Fawusitini Twagiramungu, asanga urubyiruko rw’Abanyarwanda rutagomba kurebera ibikorwa mu bihugu by’Abarabu ngo rwicecekere ahari rwibwira ko rutabishobora. Mu buryo busa no guhwitura urwo rubyiruko, yasobanuye uko za revolisiyo zagiye zikorwa hirya no hino ku isi kandi mu bihe binyuranye. Yerekanye ko igihe cyose abaturage bahagurutse bakarwanya akarengane, bagiye batsinda. Ibyo yabisobanuye mu kiganiro yatanze, ku wa gatandatu tariki ya 25 kamena 2011 mu rwego rwo kwibuka intwari Seth Sendashonga wishwe n’ubutegetsi bwa FPR tariki ya 16 gicurasi 1998. Mu by’ingenzi bashingiraho kugirango bigobotore igitugu, Twagiramungu yatsindagiye ko bagomba gushira ubwoba, bakamenya ko bakomeje gutinya ntacyazigera gihinduka, ahubwo ndetse ibintu byazarushaho kuzamba. Yongeye kugaruka ku bibazo by’irondakoko avuga ko Abanyarwanda bagomba kubirenga kuko ntacyo byunguye, uretse gutera imiryane y’urudaca. Ikiganiro cyakurikiwe n’ibibazo byinshi tuzagenda tugarukaho. Tuzabagezaho n’ibindi biganiro bishimishije byatanzwe mu rwego rwo gukangurira Abanyarwanda guhagurukira ibikorwa byatuma igihugu cyacu kigobotora ingoma y’igitugu.

Dore muri make ibyo Fawustini TWAGIRAMUNGU yavuze.

Hashize amezi atandatu abasore n’inkumi, ingimbi n’abangavu, abize n’abataragize amahirwe yo kwiga cyangwa bakiga ntibarangize, abakora n’abadakora bagiye mu mihanda y’umurwa w’igihugu cya Tuniziya basaba umukuru w’igihugu Ben Ali kwegura, hakajya ho ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi isesuye ishingiye ku byifuzo bya rubanda. Intandaro, imbarutso yabaye igitugu cy’abapolisi bafashe umusore wicururizaga imboga k’umuhanda kugira ngo atunge umuryango we, kandi afashe na murumuna we wigaga muri kaminuza, nuko abapolisi bamwirukana aho yacururizaga, imboga ze barazimena, ndetse aranakubitwa. We yahisemo kwiyahura yimena ho lisansi aritwika, ajyanwa mu bitaro, asurwa na Perezida Ben Ali byo kurimanganya, birangiye yitaba Imana. Kuva yitwitse, abaturage ahanini bagizwe n’urubyiruko basohotse mu mazu, bajya mu mihanda basaba ko umukuru w’igihugu n’abo bafatanije cyane umufasha we n’umuryango we “badegaja”, ari byo kwegura bakava ku butegetsi. Indirimbo yo “kudegaja” rero yabaye “impuruza” ikwira ibindi bihugu by’Abarabu, ifata Misiri (Egypte), Libiya, Yemeni, Maroko, Bahareni, Siriya, itaretse na Yorudaniya. Ibya rusimbutse ni Sahudi Arabiya, na twa duhugu tundi bita “Emirats Arabes”; ariko ni agatinze kazaza. Intambara y’urubyiruko rw’Abarabu imaze kuvanaho abategetsi bakomeye babiri : uwo muri Tuniziya na Misiri, abandi nabo baracyarwana ariko barahirita basa n’abasezera, cyane abo muri Yemeni, Libiya, na Siriya. Umwami wa Maroko yemeye guhindura imitegekere, abaturage akaba aribo bazajya batora Ministre w’Intebe, binyujijwe mu mashyaka.

Ubu rero ikibazo kiriho ni ukumenya niba iyi revolisiyo y’ urubyiruko rw’Abarabu ishobora gukwira mu bindi bihugu bifite za demokarasi z’amafuti zishingiye ku gitugu, mbese cyane nko mu bihugu by’Afurika. Ese nk’iwacu mu Rwanda byashobokera urubyiruko nyarwanda rufatanije n’abandi baturage guhaguruka, bakabwira Kagame bati “degaja”? Byashoboka, nk’uko byagiye bishoboka na mbere, bigashoboka no mu bindi bihugu binyuranye no ku migabane y’isi inyuranye, haba muri Amerika ya Ruguru, Uburaya, Aziya, ndetse no muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Abenshi bakunze gukurikira ibyabaye mu bindi bihugu mbere y’ubwigenge bw’ibuhugu by’Afurika na Aziya, bazi ko habaye za revolisiyo zabanjilije iyi revolisiyo y’urubyiruko rw’Abarabu. Reka twibutse iz’ingenzi zizwi kandi zabaye n’intangarugero:

1.Revolisiyo y'Abanyamerika

Abanyaburaya biganje mo cyane Abongereza bamaze gufata umugabane w’Amerika, abenshi bahisemo gutura muri Amerika ya Ruguru, bityo ingoma ya cyami y’Ubwongereza ihagira za “colonies”. Iyi ngoma ya cyami yihutiye cyane gushaka gukiza Ubwongereza ishingiye ku misoro itangwa n’abatuye Amerika. Bageze aho baranga. Bafata intwaro bahangana n’ingabo z’ubwami bw’Abongereza, barazitsinda, bahabwa ubwigenge mu w’i 1783, bashyiraho n’itegeko nshinga rya mbere ryemeza ubutegetsi bwa Republika za Leta zunze Ubumwe z’Amarika.

2. Revolusiyo y’Abafaransa.

Iyi nayo yakuruwe n’ubusumbane, ubwibone bwa cyami n’ibikomangoma byaho byashakaga kwikubira ubukungu bwose bw’igihugu harimo n’amasambu. Ubwo Abafaransa bamaze no kujijukirwa n’ibyo abanyabwenge b’Abafaransa bandikaga banenga ubutegetsi bwa cyami, barahagurutse baraburwanya, kuva muri 1789 bafungura uburoko bitaga “Bastille” le 14/7/1789, hashize ukwezi kumwe hatangazwa Inyandiko ya mbere yo kwemeza uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Hari tariki le 26/8/1789. Nyuma yabwo umusirikare witwa Napoleon Bonaparte yaje gufata ubutegetsi ku ngufu (gukora coup d’Etat), aba umwami w’abami (empereur). Revolisiyo mu by’ukuri yarangiye muw’ 1849 hashyizweho Republika. Revolisiyo y’Abafaransa yasigiye Isi yose umurage ukomeye, cyane cyane “Uburenganzira bw’ikiremwamuntu”.

3. Revolisiyo y’Abashinwa.

Iyi revolisiyo y Abashinwa yatangiye muw’ 1911 ishyiraho Republika, ivanaho ubutegetsi bw’Umwami Nyabami wo mu bwoko bw’abitwa AbaManchu, bari barigize ibihangange. Iyi Republika yayobowe n’umuntu umwe witwa Sun Ya Tsen kugeza 1928, asimburwa n’uwitwa Changai Tchek. Uyu rero yari umutegetsi nawe w’umusirikare ukomeye yarwanye n’Abayapani, ariko bitabujije ko igihugu cye kiba nka coloni y’Abanyaburaya. Ari nayo mpamvu Mao Tse Tong n’abo bari bafatanije, barimo Chu En-Laï, na Deng Siao Ping, bari barize neza ibya revolisiyo y’Abafaransa n’iy’Abarusiya, basanze ari ngombwa kuvanaho ubutegetsi bwariho bakoresheje intwaro kuva muw’i 1928 kugeza muri 1949.

4. Revolisiyo y’Abarusiya.

Iyi revolisiyo y’Abarusiya yavanyeho ingoma y’Umwami Nyabami, ishyiraho Republika zunze Ubumbwe z’Abasovieti. Iyi revolisiyo yabaye kuva mu w’1917 kugeza mu w’ 1919, yakozwe hakurikijwe ibitekerezo byari byaratanzwe n’Abadage babiri, Karl Marx na mugenzi we Frederick Engels, barwanyaga “capitalisme” yari ishingiye ku kunyunyuza imitsi ya rubanda b’abakozi, ikagwiza umutungo ku bantu bake ari nabo bari bafite ubutegetsi. Kugira ngo ubukungu busaranganywe, byabaye ngombwa gukora revolisiyo ya gikomunisiti. Yakomeye cyane mu Burusiya n’ibihugu bituranye bwigaruriye nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose. Bene iyi revolisiyo niyo yakozwe no mu Bushinwa, nk’uko nabivuze mu kanya, hanyuma ikorwa na Fidel Castro na Ernesto Che Guevara muri Cuba.

5. Izindi revoluisiyo zabaye ni izo muri Afurika.

Twavuga iyo mu Rwanda muri 1959, bita revolusiyo ya rubanda rugufi, n’iyo muri Zanzibari muw’ 1964, Abirabura bo muri icyo kirwa bigobotora ubutetegetsi bw’Abarabu bakomoka muri Omani bari barabagize abaja.

Mu Rwanda naho revolisiyo yashoboka kandi irakenewe.

Revolusiyo y’Urubyiruko na rubanda ibera mu bihugu by’Abarabu irashoboka mu Rwanda, tukavanaho ubutegetsi busa n’ ubwo muri Tuniziya, ntanaho butaniye n’ubwa Siriya na Misiri. Gusa dusanga Abarabu bafite byinshi bibahuje :

1.Idini ya Islamu.

2. Ubwoko bumwe.

3. Ururimi rumwe.

4. Umuco umwe.

5. Ishema ry’amateka yabo amwe, bakaba bazi ko n’Abazungu ntacyo babarusha, bahimbye n’imibare ya Al-gibra (iyi mibare dukoresha), n’ibindi.

6. Ikindi Abarabu bazi kwitangira abandi kugira ngo bakire, biri no muri Koruwani. 7. Agahebuzo banga agasuzuguro kandi ntibagira ubwoba.

Kugirango Abanyarwanda bashobore gukora revolisiyo isa n’ikorwa muri iki gihe mu bihugu by’Abarabu hagomba ibi bikurikira :

1.Urubyiruko ruri mu Rwanda no mu mahanga nirumenye neza ko ubutegetsi buriho ari bubi.

2. Kurwanya ubwoba buba mu Banyarwanda kubera umuco wa gihake wabaritsemo.

3. Gushyira hamwe, bakareka gukomeza kugendera ku bitekerezo bishingiye ku moko, bamwe bibwira ko aribo bagomba gutegeka kuko ngo ari rubanda nyamwinshi, abandi bumva ko badategetse nta mahoro bagira. Kwibwira ko ugomba gutegeka kuko ukomoka mu bwoko ubu n’ubu ntacyo byakungura Abanyarwanda uretse kubaheza mu myiryane y’urudaca.

4. Kuvugisha ukuri, ntitubeshye cyangwa ngo tubeshyane nk’uko FPR yatubeshye, aho kutubohoza ahubwo ikaturoha.

5. Gukunda cyane igihugu n’Abanyarwanda tukaba twabapfira aho kubaho mu gasuzuguro k’ubutegetsi bw’agatsiko k’ibisahiranda.

Ubwoba, Amayeri = OYA.

Ukuri, gushyira hamwe n’urukundo=YEGO.

Faustin Twagiramungu.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

ABARWAYE INDWARA YITWA rukokoma MWIHANGANE! UYU MUSAZA KANDI UKOMEYE NTABWO ARIMWE MWAMUROKOYE ! N'IMANA YAMUREMYE YABYIKOREYE! MWARAMWICIYE! MURAMUSEBYA ! MUKORA IBISHOBOKA BYOSE ARIKO
ARACYAHAGAZE BWUMA KANDI ARAHUMEKA !

Ntamuntu numwe uzabuza TWAGIRAMUNGU Faustin ijambo rye, kandi uko byagenda kose niyo yasaza, nta numwe muri iki gihe biteguye kugera ikirenge mu cye! Ngo ubuze icyo ayituka aravuga ngo dore icyo
gicebe cyanyu! Niba ibyo muvuga Faustin Twagiramungu aribyo , mukaba mubona nta gaciro agifite muhangayikishijwe ni iki?

Reka rero mbabwire: Twagiramungu Siwe wirutse kuri prezida wa Tuniziya , uwa Misiri cyangwa ngo abe ari inyuma y'abaturage ba Yemeni na Siriya, mufite agahinda ko abana be mutabamaze , ngo
nabohereze mubice ! IYAKAREMYE NIYO IKAMENA! Gusa abo baturage muhemukira , abo bana b'ababanyarwanda mugira abaja , mukabicira ababyeyi, umunsi bashyize ubwenge ku gihe cyangwa mukabageza
kumurongo utukura ,muzabona aho babera itabi!! urwo rubyiruko murindagiza ruzabirukaho muyoberwe iyo mukwirwa!! Naho TWAGIRAMUNGU we nimumushyire hasi!! Ahubwo mwakagombye kumushimira kuko aba
abagira inama dore ko ari inararibonye,uretse ko amatwi arimo urupfu atumva!

Répondre
M

Abasangiramatiku
b’abanyabitutsi Twagiramungu n’abambari be.

Icyambere rwose wowe Twagiramungu,
wagombye kumva no kumenya ko watatiye igihango ugurisha abanyarwanda mugatsiko k’inkoramaraso, Nta soni ngo intwari SENDASHONGA!!!!, intwari yande se? Ya Rudasingwa na Twagiramungu nabameze
nkabo! Ikigaragara amaraso yamenetse mubireba mubizi niyo ababuza amahoro kugeza igihe muzaryamira ukwabagabo. Ngo Révolution y’abanyarwanda ikozwe n’urubyiruko, itonde , burya si buno,
wadushukaga ngo "TURASHAKA RUKOKOMA" Inda n’ingome nukuri tukabyina naho wifitiye izindi gahunda! Mu Rwanda byarahindutse ubu buri wese araharanira
amahoro n’iterambere ry’igihugu, amateshwa n’amatiku niwme mubisigaranye aho mwagiye kwihisha, naho bazabarambirwa.

Répondre
U

Urwanda si mubarabu byo
ntibishoboka

Rukokoma ni hatari ariko rero ibyo yibwira ko bishoboka murwanda byo byaramurangiranye, kubera ko byashobotse mubihugu by’abarabu
aribesha cyane ko ibibazo byabo ari nk’ibyo murwanda. Beshya abanyamahanga n’abanyarwanda bake bataba murwanda naho abanyarwanda barimugihugu ntibakibeshyeka.Bazi neza perezida kagame abayoboye
neza muri leta y’ubumwe nkuko bamwitoreye bahereye kubyo amaze kubagezaho ,naho abanyarwanda barihanze bakomeje kubeshywa n’abantu nka ba Rukokoma batazigera bayobora kubera imyitwarire yabo
abanyarwanda barabamenye neza n’amagambo mabi menshi gusa nta gikorwa gifatika na kimwe baba bagaragariza abanyarwanda.

Répondre
N

Guhubuka bya rukokoma
s’ibyabanyarwanda

Gutekereza biba byizaUjye wandika
wabanje gutekereza kubera ko Abanyarwanda barahumutse ntibagisinziriye, bazi neza icyo bashaka kandi bazi neza ubafitiye akamaro. Erega burya si buno.Ibintu nk’ubugome, ikinyoma, ivangura ntabwo
aribyo byubaka igihugu.

Répondre
S

1. Rukokoma yaminuje mw’isebanyabuhanga
n’ibinyoma

Uti iki? Amagambo yawe yuzuye urwango!Niba usenga ujye usaba Imana iguhe amahoro mu mutima wawe. Uri umwe mu banyarwanda benshi
barwaye ariko batabizi. Ndashaka kukubwira ko uri umurwayi. Imana yonyine niyo yakiza uburwayi bwawe. Ndumva ku rwego uriho ntacyo wakungura Abanyarwanda uretse kubazanamo umwiryane gusa.

Répondre
M

Twagiramungu reka
gushuka abanyarwanda

Twagiramungu reka gushuka abanyarwanda, kuki wanga amohoro? mbona
wifuza imvururu mu Rwanda. Urwanda iyo rutagira democracy ntabwo uba wariyamamaje mu guhatanira kuba perezida. Wariyamamaje uratsindwa kubera ko abanyarwanda batakwizeye, none urumva ko twakiguha
kugahato. Komeza indi mirimo naho politiki yo yakunaniye kuva kera, ndi nkawe nakwigarurira Imana. Politiki y’ibinyoma ntaho yagejeje abanyarwanda.

Politiki nziza
dufite

Kwiteza imbere, kwiha agaciro, kubana neza n’amahanga, kwiga neza,
ubuzima bwiza

Ubukerarugendo,kwishyira ukizana n’ibindi byinshi byiza muzi
ntarondoye.

Nimugire amahoro mubyo mukora.

Répondre
P

Ndemeranywa na Faustin Twagiramungu ku byo avuga ko no mu Rwanda Revolisiyo ikwiye , ko kandi ishoboka. Igihe ni iki rero rubyiruko na mwe banyarwanda tugahaguruka, tukarwanya ingoma
y'umunyagitugu gaheza Hitler Kagame. Dushire ubwoba, dufate icyemezo, duhaguruke, tuzatsinda nta shiti : Yego birashoboka.

Nimugire amahoro !

Répondre