FPR NA FDLR MU BUFATANYE BWO KWERA NO KWIRABURA?

Publié le par veritas

Mu kinyarwanda umuhango wo kwera no kwirabura wakoreshwaga mu nzira ebyeri zitandukanye.

 

Kwera no kwirabura ni uruhererekane rw’imihango yakorwaga mu muryango wapfushije umuntu kugira ngo inshuti n’abavandimwe bakomeze kuba hafi abagize uwo muryango, ngo akababaro katabatera kwigunga no gusenyagurika burundu.

 

 

 Ng'uwo umusaruro w'umubano mutindi hagati ya FDLR na FPR: Abana bacu bazakomeza  kuhapfira ! Turabyamaganye !(reba kuri iyo foto) 

 

 

By’umwihariko iyo mihango yarebaga umugore wapfushije umugabo.Kwera no kwirabura byavugwaga kandi ku muntu ukekwaho icyaha gikomeye cy’ubugome kandi we akaba yanga kubyemera. Baramushoraga , ni ukuvuga kumujyana ku mupfumu uragura ngo abe ari we wemeza niba koko yeze (abaye umwere) cyangwa ko yirabuye ari byo kuvuga ko icyaha kimuhama.

 

Amateka y’imibanire ya FPR na FDLR na yo yenda gusa n’ibyo. Muri iyi myaka 10 ishize, FPR yejeje benshi bo muri FDLR, na FDLR yirabuza abatari bake bo muri FPR. Bisa n’amasezerano mu bufatanye. Uwereye hamwe yiraburira ahandi.

 

ZA FDLR NI  EBYIRI (2) ?

 

FDLR yirabura: Iyi ni yo twumva mu kanwa ka Leta y’u Rwanda n’abamotsi bayo iyo bavuga ko bahanganye na jenoside n’ingengabitekerezo yayo mu karere kose k’Ibiyaga Bigari. Bemeza ko FDLR igizwe n’interahamwe zasize zikoze jenoside, ndetse ngo zikaba ziharanira kugaruka mu Rwanda kugira ngo zisoze uwo mugambi mubisha. Iyi FDLR ibarirwamo ba Generali Mudacumura Sylvestre, ba Mbarushimana Callixte, ba Murwanashyaka Ignace n’abandi. Leta y’u Rwanda ntigoheka ihora ishakisha uko bafatwa ngo bashyikirizwe ubutabera kuko ibita abagizi ba nabi. Hari na benshi bari hafi kubigwamo ngo barayishyigikiye. Mu cyegeranyo cyasohotse ku wa 29 ukwakira 2009, Loni mu bufatanye budasobanutse n’amashumi ya FPR yikomye abantu n’imiryango idaharanira inyungu ngo bafatanya na FDLR kandi ari umwe mu mitwe y’iterabwoba. Ibi nta gitangaje kirimo, ahubwo biba urujijo iyo umuntu yitegereje ibibera mu Rwanda hagati ya FPR na FDLR.

 

FDLR yera: Ni iyo tubona itembera mu Rwanda, mu bimodoka by’abayobozi ndetse ibarirwa mu nzego zo hejuru za FPR. Ni FDLR ya ba General Major Paul Rwarakabije, Brigadier Général Jérôme Ngendahimana, Colonel Evariste Murenzi, Major NIZEYIMANA Thaddée, Alphonse Senyoni n’abandi batabarika. Igihe bari bakiri muri Kongo, FPR na LONI babahigishaga uruhindu kuko ngo ari interahamwe n’abicanyi. Nyamara umunsi batahaga mu Rwanda ntawigeze anahigima. Bahise binjira muri FPR ibeza ubuterahamwe n’ubugome, ubu bose bagizwe ba nta makemwa. Iyo binjijwe muri FPR ntibezwa ubuterahamwe bwo muri FDLR gusa, ibeza n’izindi nenge nyamara zihejeje abandi banyarwanda batari bake mu buroko. Urugero rutari kure ni uyu Jérôme Ngendahimana na Evariste Murenzi.

 

Mu Rwanda, FPR yemeza ko Radio RTLM yari rutwitsi, ikaba yarakanguriye abantu gukora jenoside. Abayibereye abanyamakuru nka Velerie Bemeriki bakatiwe burundu, ba Ruggiu bakatiwe n’urukiko rwa Arusha, abavugwa ko batanzemo imigabane nka ba Kabuga barashakishwa uruhindu. Uwakumva ibyo FPR ivuga bijyanye na RTLM ntiyakeka ko icumbikiye bamwe mu bayishinze. Mu batanze imisanzu yo kuyishinga, harimo Jérôme Ngendahimana na Evariste Murenzi n'igihangange Bazivamo Christophe,Ministre akaba na Visi Perezida wa FPR. Koko rero mu nama yo gutangiza RTLM, Murenzi Evariste wari Capitaine, icyo gihe wabarizwaga ku gasanduku k’iposita 85 Kigali, yatanze 50.000 Frw ayanyujije kuri konti ye yo muri Bacar. Naho Ngendahimana Jérôme wabarizwaga ku gasanduku k’iposita 359 Kigali, yatanze 50.000 Frw ayanyujije kuri konti ye yo muri BCR. Nyamara kuko ubu FPR ibakeneye mu mugambi wayo wo kwera, ubihingukije bakugira umunyamatiku. FPR nibarambirwa cyangwa itakibakeneye ni cyo kizaba ikirego cya mbere.

 

FDLR MU GUTABARA FPR.

 

 

Iyo FPR isumbirijwe yayobewe uko ipanga amanyanga yamenyereye, ntihwema kwiyambaza FDLR. Kugeza ubu bisa n’ibyayihiriye, ikibazo ni: kugeza ryari? Ejobundi ubwo Victoire INGABIRE Umuyobozi wa FDU Inkingi yari amaze kotsa igitutu FPR kubera kunenga amafuti yayo, hiyambajwe Major Vital Uwumuremyi.

 

 

Major Vital Uwumuremyi(FDLR) arashinja ibinyoma Victoire Ingabire, urimo amapingu!( reba kuri iyi foto yo hejuru Ng'urwo urutegereje umunyarwanda wese  w'inzirakarengane nakomeza kurebera iyi imikino idasobanutse hagati ya FPR na FDLR ! ) 

 

Yemeye gushinja Victoire Ingabire, FPR imugororera igipangu ku Muhima. Ubwo FDLR iba iramiye FPR.  

Raporo ya LONI(1.10.2010) ivuga ikanasobanura neza ibya jenoside FPR yakoreye impunzi z’Abahutu muri Kongo igisohoka, FPR na bwo yihutiye mu kigeka cyayo cy’ibisubizo. Generali Rwarakabije wahoze ari umuyobozi mukuru wa FDLR nyuma akaza gutaha mu Rwanda ni we basabye kunzenguruka igihugu cyose atanga ubuhamya ko ngo LONI ibeshya, ngo nta bahutu FPR yigeze yica ! Ba Murenzi na Ngendahimana bazengurutse amahanga ngo babeshyuza ibyavuzwe kuri shebuja FPR.

 

Bitera kwibaza uko FPR yari kwitwara mu mihango yayo yo kwera no kwirabura iyo hatabaho FDLR. Ubirebye, iyi myaka 10 ishize FDLR yagobotse FPR kurusha izindi nshuti zayo zose. Ni yo mpamvu Kagame yiyemeje gushakamo abanywanyi b’imena bo kuziba icyuho giterwa n’uko abari basanzwe ari inshuti bagenda bamucikaho buri munsi.

 

Kayumba na Karegeya bamaze guca Kagame mu rihumye ubwo maneko zabo zababuriraga ko rubagera amajanja, FPR yarahagurutse irahagarara. Ikirego gikomeye bashinjwe ni ugukorana na FDLR. Gusa rero hagombaga kuboneka ibimenyetso simusiga bibashinja. Hadaciye iminsi, buri cyumweru batubwiraga ko hatashye umuyobozi wo muri FDLR kandi ko yahamije ubufatanye hagati yayo na ba Kayumba.

 

Ku itariki 28/12/2010 habanje uwitwa Lieutenant Colonel Elie Mutarambirwa

  

Tariki 12/1/2011 hakurikiyeho Colonel Amri Bizimana. N’ubwo yari atashye avuye mu mashyamba y’inzitane ya Kongo, ubuhamya bwe bwageze no ku byabereye muri Afurika y’Uburasirazuba no mu Burayi.

  

Uherutse gufungura ake gaseke ni Colonel Abraham Bisengimana. We ubuhamya yatanze tariki 21/2/2011 burahimbye. Yagize icyo avuga ku muntu wese Leta y’u Rwanda yitirira ko akorana na FDLR, guhera kuri Victoire Ingabire kugera kuri Rusesabagina Paul unyuze kuri ba Kayumba. Ngo yashimangiye ko mu nama yabereye muri Afurika y’epfo tariki 30 Mutarama 2011, Kayumba na Karegeya bagizwe abahuza hagati y’umutwe wa FDLR n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga bawo. Iyo nama ngo yitabiriwe n’abantu bagera ku 10 ikaba yari ihagarariwe na Frank Ntwali, muramu wa Kayumba Nyamwasa, ikaba yari yitabiriwe na bamwe mu bayobozi bo hejuru ba FDLR na bamwe mu bari abayobozi b’ingabo zatsinzwe (ex-FAR) baba i Cape Town muri Afurika y’Epfo. Uyu Abraham ngo yanatangarije abanyamakuru ko Paul Rusesabagina, Théogène Rudasingwa, Gérard Gahima, ndetse n’abahagarariye ishyaka FDU-Inkingi riyoborwa na Ingabire Victoire bakoze inama zitandukanye mu Burayi n’Amerika zigamije gushyigikira imigambi ya FDLR. Usesenguye ibyo yavuze, wakeka ko mu mashyamba ya Kongo ari ho hari ihererekanyamakuru rirambuye ku buryo ushaka kumenya ibibera ku isi ari ho yari akwiye kujya kwiturira!

  

FDLR IVUGURUYE : Version 2011

Ngiyo ishusho ya FDLR nshya nk'uko tubibwirwa(2011)!  (Habuzemo  ifoto ya S.Mudacumura !)

 Aba bantu batubwira gahunda ifatika bahishiye Abanyarwanda ?

 

KUKI ABO FPR IRAMBIWE IBOHEREZA MURI FDLR ?

 

Nk’uko bitangazwa na FPR ubwayo, abashwanye na yo bose ngo bigira muri FDLR. Muri iyi myaka ibiri bamaze kuba igitero: Kayumba, Karegeya, Gahima, Théogène Rudasingwa, None hiyongeyemo na Tribert Rujugiro Ayabatwa.

 

Wagira ngo hagati ya FPR na FDLR hari umuyoboro utuma zihererekanya abanyamuryango b’imena. Igitangaje, ntihagenda abantu baciye bugufi. Baba abava muri FDLR bajya muri FPR, baba n’abava muri FPR bajya muri FDLR ni abanyamuryango b’ikubitiro. Ni urujya n'uruza ruhoraho.

 

UMWANZURO.

 

Niba ibyo FPR ivuga ari byo, twabibyaza iyi imyanzuro ine ikurikira :

 

1. FDLR si Abahutu barenzwe n’ingengabitekerezo yo kumara Abatutsi. Ubu mu buyobozi bwayo harimo Abatutsi gakondo ari bo Kayumba, Karegeya, Gahima, Théogène Rudasingwa, na Tribert Rujugiro Ayabatwa.  Uretse ko hari raporo ya LONI ivugwa n’ibinyamakuru byo mu Rwanda isa naho yunganira Kagame yemeza ko aba bane bari ibyegera bye, ubu bamurwanya, ko nabo basigaye bakorana na FDLR, n'ubwo bo babihakana bwose.

 

2. FDLR ntabwo ikiri umutwe ugamije gukora jenoside nk'uko byavugwaga: ubu yarejejwe. None se tuvuge ko aba batutsi bayirimo bafite umugambi mubisha wo kurimbura bene wabo? Ko Charles Muligande se yivugiye ko ngo umwana w’umugatolika na we avuka ari umugatolika (yagenuraga ko Umuhutu wese ngo avukana ingengabitekerezo !), aba batutsi bo tuzamenya ubuterahamwe babukomora he?

 

3. FDLR si umutwe w’abicanyi n’iterabwoba. Biramutse ari byo koko abamaze gufatwa na FPR bashyikirizwa ubutabera bakisobanura.Nyamara siko bigenda. Iyo batashye babazwa ku bya ba Kayumba, Ingabire na Rusesabagina, sindumva ubabaza ibyo kuba ari abicanyi kuko wenda atari bo. Wowe se haba hari uwo wumvise ko yavuye muri FDLR agashinjwa ubwicanyi, icyaha kikamuhama ?

 

4.Birashoboka ko FDLR ari abicanyi, interahamwe n’umutwe w’iterabwoba nk’uko bivugwa na FPR n’amashumi yayo na LONI ikaba yarabyemeje ndetse igafunga bamwe mu bari mu nzego zayo i Buraya nka Mbarushimana Callixte. Niba ari byo rero, mu Rwanda ni ho ndiri yabo kuko ubuyobozi bwa FDLR bukuru buri mu Rwanda. Bityo, FPR ni icyitso cy’abicanyi n’interahamwe kuko ibabitse mu mbere. Nta mpamvu yo kujya mu mashyamba ya Kongo guhiga abo dusize i Kigali mu mbere kwa Kagame.

Ikindi gishoboka ni uko Generali Mudacumura yaba na we arimo acanga aye makarita. Kugira ibyegera bye muri FPR ni intambwe ya mbere mu kwigarurira u Rwanda. Bityo, binyujijwe ku bufatanye bw’ibanga afitanye na Kagame, tukazakanguka batuviriyeho inda imwe. Uko byagenda kose, ubu aho ibintu bigeze, biragaragara ko imfura za FPR ukuyemo Kagame zibarizwa muri FDLR; naho imfura za FDLR zikaba ziganje muri FPR usibye Mudacumura. Bishobora kuba bituruka ku bushake bwo kwezanya, ariko amaherezo bizavamo kwirabuzanya. Ukurikije rero uko byifashe, mu gihe  ishusho nshya ya FDLR twayibonye hejuru dore n’iya FPR:

 

  

FPR IVUGURUYE:Version 2011

Ngiyo FPR ivuguruye(version2011), iyobora Urwanda muri iki gihe,

 mu nzira y'ikinyoma gikomeje kurindagiza Abanyarwanda !

 

UMUGAMBI

 

Banyarwanda namwe banyarwandakazi, ubu se tuzongera kwemera ko abana bacu bajya gupfira mu mashyamba ya Kongo ngo bagiye guhiga abicanyi bo muri FDLR? Twahereye i Kigali ko mbona ari bo basigaye batuyobora ?

 

Biragaragara ko ikibazo Urwanda rufite atari ubushyamirane hagati y’amoko(Hutu-Tutsi) nk’uko twakunze kubyigishwa. Igisenya iki gihugu ni aba bayobozi bacu bicungiye imbehe zabo gusa, Urwanda rukaba rwarahindutse nk' isoko(market,marché) Interahamwe z’imena n’Inkotanyi nkuru bahuriramo bacuruza amabuye y’agaciro asahuwe muri Kongo kabone n’iyo babanza kumena amaraso atagira ingano y’inzirakarengane z’Abanyarwanda n’Abakongomani. FDLR na FPR ni bamwe, bafite ingengabitekerezo imwe yo kujijisha ngo barashakira Abanyarwanda amahoro kandi nyamara bibereye muri business igamije gukunguhaza abayobozi b’iyo mitwe yombi bonyine. Uhababarira ni nde ? Ni umukene ukandagirwa, agasonzeshwa, akicwa. Niba koko dushaka amahoro no kwishyira tukizana mu gihugu cyacu  dukwiye guhaguruka nk’umuntu umwe tugasenya iyi mitwe yombi(FPR na FDLR) kuko nta kindi imaze uretse guhoza Abanyarwanda mu kangaratete. Nidufatire urugero ku bihigu byo muri Afurika ya ruguru biri mu kwibohoza ingoma z'igitugu zapyinagaje rubanda imyaka n'imyaka. Igisubizo nta handi kiri uretse muri revolisiyo ikozwe na rubanda. Icyo ibihugu by’Abarabu bo mu majyaruguru ya Afrika bagezeho, twe cyatunaniza iki ?

 

Jean Grégoire Kayijuka

Umuhanga mu by'isesengura(Analyste politique)

 

( Source : http://www.leprophete.fr/2011/02/28/fpr-na-fdlr-mu-bufatanye-bwo-kwera-no-kwirabura/ )

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
<br /> <br /> Wowe wiyita ingirwa muhanga mubya politique wunva nta soni biguteye? cyokora muteye agahinda kuko isesengura mukora riteye isoni.<br /> <br /> <br /> <br />
Répondre