Ibigeragezo birakomeje kuri Kagame: Abasilikare 400 b'u Rwanda bari muri M23 bamaze guhunga kandi baratanga n'ubuhamya !
[ndlr : Byavuzwe kenshi kandi n’impuguke za ONU zirabyemeza ko u Rwanda arirwo rwaremye umutwe wa M23 ; abantu bamwe bakabifata nko gusebanya ; nyamara abana b’abanyarwanda boherejwe muri uwo mutwe ubu nibo bari kubyivugira ! Ubu abinkwakuzi muribo bagera kuri 400 bamaze gutoroka umutwe wa M23 bahungira mu gihugu cya Uganda. Ubuhamya bahaye radiyo mpuzamahanga ya BBC usanga bwuzuza raporo z’impuguke za ONU. Igitangaje ni uko u Rwanda rwo ruvuga ko abo batanga ubuhamya ari ababeshyi bahunga u Rwanda bagashaka kuruharabika kugira ngo bahabwe ubuhunzi ! Biramutse ari uko bimeze, abategetsi b’u Rwanda baba bemeye ko ibyo impunzi zivuga by’uko mu Rwanda ntamahoro ahari aribyo kuko abantu bakomeje kuruhunga ! Umuryango wa HCR waba nawo uhatereye ibaba ! Gusa njye nagira inama u Rwanda ko guhakana ko rudafite abasilikare muri M23 ari ugusetsa uvuye guta nyina, ahubwo rwari rukwiye kuvuga ko abanyarwanda bijyana muri M23 kugira ngo babone impamvu zo guhunga u Rwanda ! ]
Abanyarwanda bane babwiye BBC ko igisirikare cy'igihugu cyabo cyabohereje ku ngufu kujya kurwanira inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 urwanya leta muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Baravuga ko bahunze imirwano ubu bakaba bari muri Uganda aho barimo kwaka ubuhingiro.
Umwe muri bo yavuze ko hafi 90% (ndlr: umwe mubabajijwe we yavuze 95%) by'abarwanyi b'umutwe wa M23 ari abasirikare b'Urwanda.
Undi, wigaga ubuganga mu Rwanda, yavuze ko igihe yari muri M23 yavuye bagenzi be barenga 300 bari bakomerekeye ku rugamba.
Leta y'Urwanda yahakanye kenshi ko itera inkunga umutwe wa M23.
Umuvugizi w'igisirikare cy'Urwanda, Joseph Nzabamwita, yavuze ko abo bagabo ibyo bavuga babihimbye kugirango babone ubuhungiro.
Kanda aha cyangwa kuri iyi foto wumve uko BBC itugezaho ubwo buhamya
Source : BBC