INDUNDURO Y’IBIHE : Kagame atangiye kurashya imigeri, abazi ubwenge bakwihutira kumwitaza ! (leprophete.fr)

Publié le par veritas

Kagame ati : Abo twitaga abagiraneza , si bo , ahubwo  ni abarwayi!

Kimwe mu bimenyetso byerekana umuntu ugiye kwitaba Imana ni uko asambagurika, akarashya imigeri, agata ibitabapfu….. Uwahoze ari Perezida Paul Kagame niho ageze ! Ingoma ye icyuye igihe ! Disikuru yabwiye abo bari kumwe mu muganda, taliki ya 26/11/2011, mu murenge wa NDUBA, akarere ka GASABO irasa n’aho ari iyo gusezera ku Banyarwanda ! Koko rero ishobora kuba ari yo mbwirwaruhame ya nyuma akoze. Reka tuzirikane  bimwe mu bimenyetso byerekana ko  Kagame acyuye igihe.

1.Uruzinduko rw'Abategetsi babiri bakomeye b’Abanyamerika mu gihe kitarenze amezi abiri.

Madame Susan Rice uhagarariye Leta zunze ubumwe za Amerika muri Loni yaje gusura u Rwanda , kuva taliki ya 23 kugeza ku ya 27 Ugushyingo 2011 akurikiye Bwana Jonnie CARSON, Intumwa idasanzwe ya Perezida Obama, na we wari uherutse mu Rwanda. Izo nzinduko zombi zegeranye kuriya zerekana ko hari ikibazo gikomeye . Izo ntumwa za Perezida Obama zagenzwaga n’iki ?

Susan Rice yabivugiye ku mugaragaro :  Amerika yishimiye amajyambere u Rwanda rwagezeho ariko umusingi igihugu kigomba kubakirwaho ni DEMOKARASI. Yaratinyutse abwira Kagame ibitagenda neza kandi bisenya igihugu bigatesha n’amajyambere yagezweho agaciro : iterabwoba rikabije rituma abanyarwanda badashobora kuvuga icyo batekereza; kurigisa , gufunga no kwica abanyamakuru n’abanyapolitiki batavuga rumwe na Kagame…jenoside yakorewe Abahutu muri kongo, guteza intambara z'urudaca zigamije kwiba amabuye y’agaciro ya Kongo, n’ibindi !

Ibi ni byo byatumye Amerika yoherereza Kagame intumwa zije kumuburira ko niba akomeje gufunga umutwe ntafungure urubuga rwa politiki, iminsi ye irangiye. Madame Rice yeruriye Kagame amubwira ko asigaye abereye abagiraneza bamushyize ku butegetsi umuzigo uremereye cyane, ubu bakaba bariyemeje kuwutimbura hasi ugasandara. Aya magambo yateye Kagame ubwoba cyane, niyo yasubizaga mu ijambo yavugiye mu Karere ka Gasabo ejobundi ku wa gatadatu taliki ya 26/11/2011.

2."Abagiraneza ntibabaho » , ni "abarwayi bo mu mutwe "!

Igitekerezo cy’ingenzi Kagame yagejeje ku Banyarwanda(yirinze gukoresha icyongereza cyane kugira ngo abazungu batabyumva !) ni uko nta cyizere agifitiye Abazungu bamufashije kugera ku butegetsi. Muri make yarabatutse abihanagurizaho kuko yabise ba Gashakabuhake, babandi  bavuga ngo: «  ibi ngibi ni byiza ariko... Ariko iki ? Buriya ariko icyo ivuze kitagaragara ni nko kuvuga ngo ’ariko aba Banyafurika bashaka kugira ubwigenge, oya bagomba kuguma hariya, tukaguma tubahetse nk’umuzigo tukabaturira aho tubashakiye’. Nicyo bivuze buriya nta kindi ; baravuga ngo uyu muntu nafashe ukuboko winyagambura arajya he ? Eeh ! Kuko aragufashe, kuko iyo agutunze aragufashe, agufashe ukuboko,agukoresha ibyo ashatse, aho abishakiye. Iyo winyagambura umwiyaka, ibi ngibi baba bavuga ni nko kuvuga ngo ubu uyu arajya he ? Uyu nguyu dutunze dushaka kugira icyo dushaka ko aba arajya he ? »

Kubera kubura aho apfunda umutwe,  Kagame afashe ikibazo cye cyo kubera umuzigo abamuhaye ubutegetsi, agihinduye ikibazo cy’Abanyafurika bose cyo kuba nta bwigenge bagira ! Muri make, abazungu bamusaba gufungura urubuga rwa politiki no kwemera demokarasi, arababonamo "abarwayi bo mu mutwe", ngo "bafite ikibazo ", ahisemo guhangana n’abazungu, mu nta mbara y'ubwigenge. Aragira ati:«Turashaka kubaho, turashaka kwibeshaho. Turashaka kwigenera ibyo tukomba kwigenera, ibyo dushaka. Turashaka ubwigenge. Niyo ntambara iriho, ntiwibwire ngo hari ikindi kibuze, nta kindi ! Iyo utigenga cyangwa iyo utitunga ntabwo wigenga. Ibindi byose ubigenerwa n’abagutunze, iyo bimeze bityo nta gaciro umuntu aba afite . Umuntu utunzwe n’abagiraneza nta gaciro agira ; abagafite, abakiha, abashaka kukakugenera ni babandi nyine bagutunze ».

Ahari noneho Kagame agiye yamenya ko nta gaciro afite, ko uko ari yabigizwe n'abagiraneza ! Nibwo yabimenya !

3.« Ubu se rwose umuntu azagire ate » ?

Jonnie Carson intumwa idasanzwe ya Obama, yabwiye Kagame ko agomba kureka igitugu akemera demokarasi isesuye mu Rwanda kandi akareka gutera akavuyo muri kongo, yabyanga Amerika ikamuceka hasi !

Kagame ageze hahandi umwana arira nyina ntiyumve ! Ibyaha yakoze ni byinshi kandi birakomeye ku buryo abamugabiye ingoma batagishoboye kumwihanganira ! Abamushimagizaga ngo ni umutegetsi w’igitangaza nibo bamuhindutse uyu munsi none abuze iyo akwirwa ! Mu gihe abazungu bari bakimuharaye Paul Kagame yashinze ijosi asuzugura Abenegihugu, arakubita, arafunga, arica….Yaranzwe no gusahura umutungo w’igihugu ashyira akayabo k’amafaranga ku makonti ye bwite, agura amadege, yubaka amahoteli n’imitamenwa hirya no hino ku isi ! Ibyo byose yabikoraga yibwira ko azaba icyamamare ubuziraherezo, none atangiye kwivugisha ngo “ubu se rwose umuntu azagire ate ?”  Nagende agishe inama ba Tom Ndahiro, Fred Ibingira ,ba Wilson Gumisiriza ...!Si bo bajyanama be bazwi ?!

4.Akanwa karya ntiwumve, kavuza induru ntiwumve.

Kagame ari gutakira abaturage, ababwira ko bari mu kaga kuko abazungu batakimwumva ! Gusa aratangazwa n'uko abaturage batumva ibyo avuga ndetse bikaba bisa n'aho batabyitayeho ! Aho kumutega amatwi barasinzira! Kagame arasa n'uwacitse ururondogoro, akeneye uwamwumva, ariko abaturage ntibamukurikira! Arabivuga muri aya magambo : "Reka nsoreze aha ngaha ntabasinziriza, mushobora gusinzira, nshobora kubabwira byinshi mugatangira gusinzira ....." Badasinzira se ! Impamvu irumvikana: barananiwe, barashonje, Kagame ubwe yarabaruhije cyane !  Kagame yamenyereje abaturage ko ibibazo by'igihugu bitabareba! Rimwe nibwo abaturage batinyutse kumubwira icyo batekereza,  hari mu matora ya 2003:  bitoreye Twagiramungu, bityo baba beretse Kagame ko adakwiye kubabera umuyobozi kuko ari umwicanyi n'umujura kabuhariwe! Kagame ntiyumvise ubwo butumwa, yikomereza kwica  rubanda nabi uko yishakiye ! None abonye agezweho , aragira ngo abaturage yimye ijambo imyaka 18 yose bamumarire iki ? Yariye igihugu wenyine , nagire n'ubutwari bwo kwirengere ingaruka z'ibyaha bye wenyine! Ubwo Nyir'umuringa aje, Kagame natege amaboko, cyangwa se atege ijosi barice! Abaturage ntacyo bamumarira kuri ibyo bibazo bye bwite!

5. Hakorwa iki ?

N'ubwo Kagame yibaza iki kibazo, ibisubizo bibiri atanga ,ntibihagije kuko bisa n'amatakirangoyi masa no kujijisha !

Icyambere ni uko amaze kuvugana na Carson yihutiye gusubiza Kongo toni 85 z'amabuye y'agaciro yari yarasahuye! Uretse ko zahabu na diyama bitagaragaye mu mabuye yasubije Kongo!

Igisubizo cya kabiri Kagame atanga kiratangaje : Ngo gukora UMUGANDA ni byo bizamukiza abazungu ! Gukora umuganda se byakijije nde  ko na Perezida Habyarimana wawuhimbye bitamubujije kwicwa na Kagame !

Bishatse kuvuga ko Kagame nta gisubizo gishyitse afite, cyangwa se ntashaka kwemera igisubizo nyakuri : kwemera demokarasi mu gihugu. Muri make Kagame agomba kuva ku butegetsi, ni wo muti, ibindi ni amashyengo!

Na none ariko, Kagame aracyafite chance imwe gusa. Mu mabanga 77 ya politiki twamugiriye inama y’uko yava ku butegetsi atagombye kuhasiga agatwe ! Yongeye agasoma ubwo butumwa yenda hari icyo byamufashaho. Ndi nka we natekereza abana banjye n’umuryango wanjye, ngasubiza Abanyarwanda ibyabo mu nzira y’amahoro na demokarasi, maze nanjye bakandeka nkiberaho.

6.Kagame azasimburwa na nde kandi ryari ?

Ikindi cyerekana ko igihe cya Kagame kirangiye ni uko Ibihugu byose by’ibihangange biherutse guhindura abari basanzwe babihagarariye mu Rwanda.  Amerika yahinduye ambasaderi wayo, yohereza n’ingabo zayo i Bugande. Ubufaransa nabwo bwasezereye Ambasaderi wabwo witwa Kontini wari warihinduye umuvugizi wa Kagame, bwohereza Ambasaderi mushya. Aba ni abaje gutegura impinduka no kwakira ubutegetsi bushya.

Uwashishoza neza yasanga nta mezi atandatu Kagame asigaje ku butegetsi. Igihe Ishami rya Loni ryita ku mpunzi (HCR) ryemezaga ko impunzi z’Abanyarwanda zigomba kuba zatashye iwabo mu gihe cy’amezi atandatu, byagenuraga ibizaza !

Ubu rero amahanga yo yarangije guhindura ipaji, ingoma ya Kagame irabarwa mu mpitagihe ! Hategerejwe ko abanyapolitiki batavuga rumwe na Kagame bagira bwangu bagashyiraho urwego rwa Comité Rwandais de Transition Nationale,kugira ngo abe ari rwo ruhabwa ubutegetsi. Abanyapolitiki ba Opozisiyo nibakomeza kuzarira aba bazungu ntibajya babura amaturufu ! Ntibabura Igisumizi bafata hariya i Kigali, bakagiha abantu bagifasha , bakacyihera ubutegetsi ! Na none iyo nzira ntacyo yazakemura ku bibazo abenegihugu twatewe n’ingoma ya Kagame n’Agatsiko ke.

Umwanzuro

(1) Uku kwezi kwa 12 /2011 ntikwagombye gushira Opozisiyo itarashyiraho ruriya rwego rwa CRTN ruyihuza.

(2) Ukwezi kwa Gashyantare 2012 kwagombye gusiga abiteguye gukina politiki bari hanze bamaze gusesekara mu Rwanda kuko gukinira hanze y’ikibuga nta gikombe bitanga !

(3) Umwaka wa 2012 uzasigira Abanyarwanda ubutegetsi bushya !

(4) Kereka Kagame yikubise agashyi, akagira bwangu, agahita afungura imfungwa zose uhereye ku banyapolitiki nka Victoire Ingabire, Deo Mushayidi, Ntaganda Bernard, Ntakitutinka, Niyitegeka, n'abandi; akarekura n'abanyamakuru kandi agafungura burundu urubuga rwa politiki, amashyaka ya Opozisiyo akagira uburengazira busesuye bwo gukorera mu gihugu. Icyo gihe nawe yaba asubiye mu kibuga….naho ubundi,impindutamatwara yo yaje, nta gishobora kuzayisubiza inyuma !

Zelote Mahoro.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N

Mutesi we, urababaje cyane wowe uteshwa umessie wanyumutwe n'uko bavuze ukuri kuri uwo wita messie wanyu. Wigeze ubona un messie utuka abayoboke be ngo ni amazirantoki, ngo ni ibikeri, ngo
ni amasazi azicisha inyundo, etc... Ibyo ni ibitutsi bisohoka gusa mu kanwa k'abashumba nk KAGAME, batigeze barerwa, mbese bazapfa bakiri ibirara mu mutwe. Kuko burya ngo bazirunge zange zibe
isogo. Erega si ukurara mu amavilla nkayo muri hollywood atuma wawundi wagize imyaka 10 yambaye ubusa, agakura ararana n'inka aragira, zimugangaho, azinyaraho, ngo baranazendaga, akaraba amaganga
yazo aisiga ibivuta byazo binuka, ibyo rero byo kuba ibihugu byibikomerezwa byaribeshye bikamuha ubutegetsi kumbehe, ngo ni uko avuye muri ubwo butindi bwubworo, akarara mumagorofa, akambara
ipatalo iteye ipasi yabera, ibyo sibyo bishobora kumugira "umuntu" ! Wapiiiii! Muzarinda mupfa mukiri babandi. Imbere yacu muzahora mukiri abo tubasuzugura cyane, cyane cyane ko mutashoboye kuger
ibuntu ngo namwe muhinduke abantu, kuko ni ibintu bibarenze, ntimubishoboye. Nizo nka mwararanaga nazo, ubanza ahubwo arizo zabaragiraga, arizo bashumba banyu, arimwe nka ! Ca doit être ça !

Répondre
M

Wa kigore we kiyita NGALULA MARTHE, Kagame uzapfa umwigejejeho. Agaciro abanyarwanda tumuha urakazi wowe. Urukundo tumufitiye abanyarwanda uraruzi uretse mwe yatsinze mugata ubwenge, mukaba
muvugisha ibitutsi n'urwango gusa. Ufite uburere ntiwavuga ayo magambo. Ku munyarwanda w'i Rwanda Kagame c'est notre messie, uretse mwe mwirirwa mwiruka imisozi. Uretse wowe ntawutazi aho
atugejeje, kandi ntimuzamushobora azahora abatsinda igihe cyose, No kumutuka gutyo ni intsinzi kuri twe abanyarwanda bareba kure. Ziba ibyo bitutsi byawe, widutukira UMUKURU W'IGIHUGU wa njiji
we.

Répondre
I

Yewe ZELOTE we uteye agahinda!!!!! Uravuga ibyo urota. Harya ngo utanze amezi atandatu KAGAME akaba yavuyeho. Mbega indoto we!!! Uteye agahinda.  KAGAME arahari sha mpaka 2017, nuzamusimbura
kandi siyo CRTN yawe urimo kurota. Kuba mu mahanga ubanza bituma umuntu ata ubwenge. Uba mu Rwanda nta na idée y'ibyo wavuga. Erega uribeshya na KAGAME uwo bakuroze gutuka siwe ufite ubutegetsi
bw'u Rwanda wenyine, arayobora miliyoni cumi n'imwe z'abanyarwanda zmuri inyuma. Ubu se ayo mezi atandatu utanze nta n'inyoni ikopfoye umutima wawe ntuzahagarara. Ingabo zawe FDLR zose zirataha
buri munsi, abapoliticiens ba kera bose barisuganya gutaha batanguranwa n'ayo mezi atandatu yawe. Aho ntugiye gusigara mu muhanda wenyine. Nyamuneka wirota, taha nk'abandi, KAGAME uramurenganya,
ari muri systeme iyobora. Wenda uracyatekereza mu bya rubanda nyamwinshi, byararangiye wo kanyagwa we, iby'amazuru byagiye urwanyomberi. Abanyarwanda bose babaye intore. Wirota, wita igihe cyawe,
ibya CRTN ni ugusetsa abantu!!!!!! Umunyarwanda yarahindutse. Hari ka mutuelle nibura se woherereje umuturage umwe wa hano mu gihugu! Hari akanyana se wamuhaye ngo yikenure. Abo bazungu se
babashuka nibura hari utueuros baguhaye ngo uhe umudugudu umwe amashanyarazi. Donc uzicara i Burayi, ushore indoto ngo tuzakujya inyuma. Yewe pole sana. Turagutegereje dans 6 mois na CRTN yawe.
Urashaka kudusubiza TINGITINGI. NTITUZAKWEMERERA.

Répondre
N

Nikose, mumbabarire mumbwire ! Ruriya rugore mbona inyuma ya KGOME hirya gato hitaruye ni Janet NYIRAMONGI ? Arikose, nta bajyanama agira ngo bamubwire imyambaro akwiriye kwambara. None se umuntu
uziko ateye nkumufuka wa jenerali (kera niko bayitaga), nta rukenyerero agira, aratinyuka agacomeka ipatalo, reka ibitako wagira ngo ni imitumba ya cya giti cya nyamunini bita baobab, bigiye
kuyituritsa, uruboko rwo rungana na wa mutiba pasitoro yihishemo bamufashe yagiye guswagira ambanya umugore wumuturanyi ! Mbega mbega, ruband ni ba NYIRANTIBIMENYA koko ! Mugire inama, azajye
yiyambarira imishanana, nabwo akenyerere ku mashati ahisha biriya biboko n'ibicece n'ibivuta, cyanwase yirundarunde muri bya boubous, bityo areke guhemukira ubusilimu ! Ese buriya iyo yambaye
ubusa aba ameze ate da ? Biriya bivuta bigiye guturitsa iriya pataro biba bijejeta ibinure gusa gusa .... Mbega bibi !!! Azagerageze kugabanyirizaho kariya kagabo ke ! reka ibitako birafatanye
kugeza mu mavi, buriya hagati yabyo haranuka ! Wagorwa KAGOME wagorwa ! Ariko agakoko nkawe ntakindi kigukwiriye, ngo ibisa birasangira !

Répondre