INTORE N’INTERAHAMWE BITANIYE HE ?

Publié le par veritas

Intore zo mu Bufaransa-copie-1

Muli 1992 Ishyaka MRND ryali ku butegetsi rimaze kubona amashyaka bitavugaga rumwe  aryokeje itutu, ryahise lishyiraho umutwe w’interahamwe . Ubwo ngo rwitwaga urubyiruko rwa MRND rwali rugamije gucengeza amatwara ya MRND mu baturage,no kulinda umutekano , cyane bahiga ibyitso by’inyenzi.

Icyakulikiyeho murakizi kwali ukwica abatutsi babita ibyitso by’inyenzi alizo zari inyeshyamba zarwanyaga gouvernement ya Kigali. Ingoma ya  MRND niya  FPR  kubihereranye n’imitwe izishamikiyeho  zirasa kandi zibihuliyeho.

Ubutegetsi bw’Agatsiko buliho ubu; bukoresha intore  kugira ngo bushobore kugenzura abahutu n’abatutsi batavuga rumwe nabwo. Uyu ni umugambi wa Kagame wo gucamo  abanyarwanda ibice kugira ngo  akomeze abategekeshe igitugu.

Mu gitugu habaho kubeshyerana,uguhakilizwa  n’ibindi bintu byose bituma abaturage bahera mu bucakara. Uwo mutwe ukuliwe na RUCAGU Bonifasi mu Rwanda. Ubu rero FPR  ikoresha bamwe mu bahutu bali mu mahanga  kugira ngo bagende bavuga ko ubutegetsi bwayo kimwe n’ubwicanyi yakoze  ali nta kibazo biteye.

Ko abantu bo muli diaspora  bajya gushora imari mu Rwanda. Cyane cyane ikoresha zimwe mu mpunzi ngo zaba zarabonye ubwenegihugu  bwaho zahungiye zikiyibagiza ko icyo bahunze kigihari. Intore rero si ikibazo cya Hutu tutsi ahubwo n’uburyo bwo kugenzura aho uwakwataka ubutegetsi  bwa  FPR yaturuka aho aliho hose.

Urugero ni  mu mujyi wa Lyon mu Bufransa  ahazwi cyane  kuba abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali.

Ubutore bwa Bwana NUBAHIMANA Aburahamu

Uyu mugabo ukomoka ahahoze hitwa i Nyakabanda ya Gitarama yageze mu bufaransa muri 2003, aho yavugaga ko ahunze Kagame n'inkotanyi zamwiciye umuryango zikawumara, harimo mukuru we wari Konseye i Nyakabanda zishe ku mugaragaro, (nyamara apfa bamuhaye abasirikare bajya kumushyingura, bivugwa ko yishwe n'abacengezi), umuhungu wa mukuru we wishwe n'uwari Burugumestri wa Kanombe Kalinamaryo.

Mbere yo guhunga  Nubahimana yari ashinzwe komisiyo y’ubukungu ya Gitarama. Ngo yifuzaga kuzahangana na Marigarita Mukansanga mu matora yo kuyobora Gitarama.

Yari umucuruzi w'ibirayi n'ibishyimbo, ariko atangiye guhomba kugeza ubwo mbere y'uko ahunga gato muri 2002, yafashe assurance arangije atwika dépôt ye yari mu nzu yo kwa Mupagasi, bucya ajya kurega ngo assurance imwishyure, urubanza rwabaye rurerure.

Akimara kubona icyangombwa cy'ubuhunzi 2006, ntiyahwemye kongera gukorana n'Inyenzi yavuze ko ahunze, bimwanga mu nda atangira gusubira mu Rwanda muri 2009.

Uruhare rw’igitsina mu butore bwa FPR

NUBAHIMANA yari yarataye umugore basezeranye witwa Mukarushema Béata, mushiki wa kure w'uwahoze ari Meya wa Muhanga Bisetsa Augustin nawe witwa ko  yahunze kubera ko yari amerewe nabi ubu akaba atuye aho bita Strasbourg.

Bamaze igihe gito basubiranye kubera itegeko mukotanyi yamushyizeho, kugira ngo amugenzure ku gikorwa cye cyose  cy’ubutore mu Bufransa atazatatira indahiro yagiliye imbere y’icyama.

Uwo mugore rero ni ukumubarirwa, ni ruharwa mu bwicanyi, abamuzi akora i Kagbayi ku bitaro ngo yari yaramaze abana b'abagore bazaga kuhabyarira ari abahutu.  Kandi nyamara afitanye abana  n’umugabo w’umuhutu ni nko kwicuza  icyatumye ashaka mu bahutu.

Ikindi azwiho ni uko yamaze abakozi b'i Nyakabanda yakoranaga nabo ku ivuriro mbere y'intambara, abafungisha ngo ntibamuhishe, abandi ngo bamutwaye ivalisi yari yuzuye amajipo. Mu mujyi wa Lyon niwe ushinzwe ubukangurambaga bw’intorekazi.

Nubahimana inyuma ya Kagame.

Ubu ikigaragara cyane ni uko uyu mugabo ari intore ikomeye cyane. Ni ikirumirahabiri, kuko iyo ari mu batutsi aba avuga ko nyina ari umututsikazi wari warashatswe n'umuhutu (ni ikinyoma), yajya mu bahutu n'abazungu bamwe na bamwe ati ndi umuhutu, biterwa n'iyo abashakaho amaramuko kugira ngo bamuhereze, kuko ari indushyi Leta ya Kagame yajujubije.

Urugero ni nk'igihe muri 2011, muramu we KWIFASHA Alexis wahoze ayobora ishuri ryisumbuye rya Muhanga yahunze kubera ko gacaca ya Gahogo yari imaze kumukatira imyaka 17, Nubahimana akirirwa abwira abazungu ko rwose FPR imereye nabi umuryango we uri i Rwanda, ko muramu we bamuhize akaba yaraburiwe irengero, asaba uwamuha prise en charge n'itike ngo azane mushiki we Claudina ku buryo bwihuta.

Ku ifoto yasohotse ku igihe.com ubwo Kagame yakoraga urugendo mu Bubiligi, Nubahimana agaragara aho yicaye ku cyapa kigaragaza abavuye muri France. Mu mpera z'umwaka wa 2010, nibwo yagiye mu Rwanda arihiwe itiki na FPR, acumbikirwa muri Hotel Mille Collines kuko yari mu mafunzo yo kuza kuneka abanyarwanda batuye Lyon, icyo tuzi ni uko ngo yaba yarabwiye Kagame ko abahutu  batuye Lyon batagomba kumutera ubwoba, kuko bose ari abanyenda, abasinzi  bishwe n'inzoga (divayi na byeri), nta kandi gatima bagira, ndetse n'ibyo bateganya gukora nta banga bagira igihe ashakiye cyose arara abimenye.

Uyu Nubahimana  yagiye muli iyo nama yitwaje listi y’abantu batavuga rumwe n’ubutegetsi , n’abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu  ngo bagenda basebya ubutegetsi bwa Prezida Kagame .

Icyakurikiyeho ni uko ambassaderi yagiye  gukoresha inama LYON Nubahimana aba uwa mbere gushishikariza abanyarwanda gutaha, ngo umutekano ni wose, ngo bazagende leta y'u Rwanda ibahe uburyo bwo gukora imishinga, ngo rwose byose ni munange.

Birazwi ko mu gutegura urugendo rwa Kagame i Paris, INYUMBA Aloyizia yamushatse kenshi kugira ngo ashishikarize izindi ntore zose kuzajya i Paris gukomera  amashyi umwidishyi Kagame, cyane cyane abahutu.

Utuzi twa Nziza.

Ikiri mu kuvugwa ubu ni uko ubwo Nubahimana aherutse mu Rwanda mu kwezi kwa munani uyu mwaka, we n'umugore n'abana ngo baba barahawe kuri twa tuzi twa Nziza tugenewe abahutu b'inda nini batuye Lyon, n'intagondwa z'abatutsi zanze kuyoboka Umwidishyi mukuru Nyilicyubahiro perezida Kagame.

Mu rwego rwo kujijisha kugira ngo abone uko yiyegereza abantu, yitwaza ko yagize agisida ya moto  akavuga ko rwose iyo accident ari FPR ngo yashatse kumwica Imana igakinga akaboko, ko ndetse aho agiriye mu bitaro i Kabgayi atatinzemo kuko yumvaga nta mutekano afite, bamutsindamo, bigatuma anagaruka muri France huti huti agasiga umugore n'abana mu Rwanda ngo atazahasiga ubuzima. Nyamara nyuma ya accident yamazeyo ibyumweru bibiri yirirwa yidegembya ajya mu manama za Kigali gufata ubutumwa bw’icyama. Ngayo nguko, ngo ibuye ryabonetse ntiriba rikishe isuka, murarye muri menge.

Ubu amanama menshi abera iwe, hakunze kuba harimo insoresore zoherejwe na Kigali, ziza ziyita impunzi,  abatutsikazi bibana, n'abahutu batunze abatutsikazi .

Turasaba dukomeje  abatuye mu Bufransa  n’ahandi hose ku isi kwitondera ikibazo cy’intore, uwamenya aho ziherereye yatungira abandi agatoke, bagakiza amagara yabo.

Mugisha Aimable, Lyon

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M

Ndumva mwarahahamutse mukwiye kurekeraho ibyo bikorwa byanyu kuko murisazisha bwangu!Inama mbagira n'uko mwasenga Imana ikabahishurira igikwiye gukorwa naho ubundi muzikanga umutima uhagaze pe

Répondre
K

Porokireri Nsanzuwera yavuze ko interahamwe zatangiye mu 1992 nk'urubyiruko rw'andi mashyaka yari ari mu Rwanda. Cyane cyane ngo haba hari hagamijwe guhanga n'urubyiruko rw'amashyaka nka
MDR yari afite abayoboke. François Xavier Nsanzuwera ubu ukorera impamyabushobozi ihanitse mu Bubiligi yavuzeko ubwo yari porokireri i Kigali yiboneye ko interahamwe zageze aho zikigarura
umujyi wa Kigali ndetse n'amakomini awegereye. Ngo mbere gato y'uko itsembabwoko ritangira, ibikorwa by'ubugizi bwa nabi bisanzwe byasaga n'aho byahagaze bisimbuwe n'iby'interahamwe ku
buryo abakozi kimwe n'abatuye umujyi wa Kigali, uwo mutwe w'insoreresore zitwaraga gisirikari wari warabahahamuye.

Porokireri Nsanzuwera yavuzeko Parike ya Kigali yigeze gushyiraho komisiyo kugirango yige imikorerere y'interahamwe. Iyo komisiyo ngo yasabye ko zaseswa,
nyamara ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu ivugako ibyo bitakorwa hakurikijwe amategeko, kuko interahamwe zitagiraga ubuzima gatozi bita mu gifaransa personnalité juridique

Répondre