Yemera ko adakwiye kunegwa akanenga abandi. Kagame ari mu gihe abantu banenga ubutegetsi bwe basigaye bafite ingufu zirenze izo yibwiraga mbere, ibi bisigaye bigaragarira mu bisobizo asubiza iteka iyo abajijwe gusobanura ibyo abamunenga bamuvugaho,agaragaza ko adahakana ko bariho ahubwo avuga ko abamunenga ari bacye ugeraranyije n’abamushyigikiye. Yatangiye abamunenga bose abahimbira ibyaha. Mu biganiro yakunze gutanga mu itangazamakuru ritandukanye yakunze kugaragaza ko atiteguye gushyikirana n’abamunenga, ahubwo agahora ashaka ibisobanuro bisiga icyaha abatavuga rumwe nawe. Ibyo byagiye bigaragarira mu mvugo ze, asobanura iki kibazo cyerekeranye n’igitugu yakunze kuvugwaho. Mu bihe bishize iteka ikibazo cy’abanenga ubutegetsi bwe cyagiye kiba ikibazo cy’umwihariko w’abahutu. Icyo gihe igisubizo yatangaga cyari uko abamunenga bose ari abakoze jenoside bakaba barahunze ndetse agasaba amahanga kubafata ngo babamuzanire mu Rwanda. Uko iminsi yagiye ishira, hagiye hagaragara n’abatutsi bagiye banenga ubutegetsi bwe, icyo gihe igisobanuro cyatangwaga kw’ari ukuvuga ko abo batutsi ari ibisambo byasahuye umutungu w’igihugu. Ibi bisobanuro yagendaga abitanga ari nako agenda yimenyekanisha hirya no hino aciye mu itangazamakuru ryo hanze yigaragaza nk’umuntu mwiza, amafaranga yatanzwe ntagira ingano, ahabwa itangazamakuru mu kumenyekanisha ubutegetsi bwe neza no gutwikira igitugu cye kurubuga mpuzamahanga. S’ibinyamakuru gusa, kuko ngo n’amashyirahamwe y’igenga bivugwa ko yayahaga agatubutse mu rwego rwo kumugira intwari bamuha ibikombe yagiye ahabwa, ( imiyoborere myiza, guteza imbere ikoranabuhanga, n’inindi). Uko iminsi yagendaga ishira byagiye bigaragara ko nubwo ahabwa ibyo bikombe byose , abanyarwanda benshi ariko bagenda batishimira ubutetsi bwe, ibyo byagagazwaga n’ihunga ry’abantu beshi bakoranye nawe. Amaze kubona ko abahutu n’abatutsi batangiye gufatanyirizahamwe kunenga ubutegetsi bwe, yatangiye kuvuga ko noneho abamunenga ari abarwanya ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, ariko bigaragarako ibyo byose byagiye bita agaciro bitewe n’aho abanenga imitegekere ye bageze bumvikanisha amakosa ye mu kubangamira uburenganzira bw’abanyarwanda. Ibyo byaje noneho kurenga imbibi z’abanyarwanda atangira kunengwa n’imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bw’ikiremwe muntu. Ijwi ry’iyi miryango ryaje ryunga mu ry’abanyarwanda beshi bari bamaze igihe kirekirekire bataka, maze abamunenga batangira kugira agaciro kurubuga mpuzamahanga. Ibi byatumye ahindura uburyo bwo kwisobanuro, ku miryango mpuzamahanga akavuga ko ari abantu badafite icyo bamaze, ko ari abashaka kwishakira umugati gusa bamubeshyera ko ari umunyagitugu, agatsindagira ko ngo ibibazo by’abanyarwanda birebwa nabo ubwabo. Mu kiganiro Kagame yahaye BBC ( have your say) abajijwe kukibazo cy’abamunenga, n’igitugu ashinjwa, yisobanuye ko imiryango mpuzamahanga idafite uburenganzira bwo kumunenga ngo kuko ibibazo by’abanyarwanda bireba abanyarwanda. Umunyamakuru yamubajije ko abanyarwanda beshi nabo bavuga ko banenga imiyoborere ye kandi bakaba batabaza buri gihe berekana agahinda kabo. Asubiza ko ngo abamunenga ari bacye ugeraranyije n’anyarwanda batuye u Rwanda. Yafashe bugwate abanyarwanda bari mu gihugu. Kagame yafashe bugwate abanyarwanda batuye mu gihugu, ababuza kuvuga, abima itangazamakuru, babura ijambo yemwe n’amashayaka yose amunenga ayakumira muri politiki y’u Rwanda , ibyo bigaragazwa n’abanyapolitiki bafunze bazira kumunenga. Gukumira abanyarwanda muri politiki no gufunga amajwi yose amunenga, yashakaga kugaragaza ko abamunenga ari abamuhunze gusa. Gufata bugwate aya majwi yose bikaba bisobanura ko igihugu kiri mu mwijima w’icura burindi aho asigaye asobanura igitugu cye yitwaje gufunga iminwa y’abantu bose bari mu gihugu, cyane ko ushatse kumunenga wese yicwa cyangwa se agahimbirwa ibyaha. Kuko abanyarwanda bari mu gihugu basa n’abari mu buroko ahitamo kubabeshyera ko bashyigikiye ibikorwa bye, akabigira igisibanuro n’umutaka yihishiramo igitugu cye. Mu byukuri rero Kagame amaze kubona ko amahanga amaze kumumenya ndetse akaba atakibasha gutanga ibisobanuro ku miyoborere ye mu gihe mbere yabeshyeraga abamunenga ko ari abanyabyaha, ubu yahinduye imvugo asigaye avuga ko abamunenga ari bacye ugeranyije n’abamushyigikiye, ariko abantu beshi bakomeza kwibaza aho iki kigeraranyo agikura kuko abandi bemeza ko mu Rwanda akarengane ari keshi kuburyo abashyigikiye Kagame ari abari mu kazu ke gusa, abandi kubera umubabaro baterwa n’igitugu cye batamwumva ariko babuze uruvugiro. Arwanya amahanga amunenga akemera ko anenga abandi afite ukuri Nkuko twabivuze haruguru, ibisobanuro atanga burigihe iyo bamubajije kukibazo cyo kunengwa n’amahanga, harimo n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu, avuga ko abo atari abanyarwanda, ko ikibazo cy’u Rwanda kigomba gucyemurwa n’abanyarwanda, ariko abakurikira nira hafi politiki ye bavuga ko akunda kwivuguruza, cyane ko avuga ko abanyamahanga badafite uburenganzira bwo kumunenga, ariko akemera ko abandi bagomba kurwanywa n’amahanga. Ibyo yabyemeye igihe yabajijwe ku kibazo cya Libye, avuga ko kuba Kadhafi yaratewe n’ibihugu by’amahanga ari ngobwa, kandi abamuteye bafite ukuri, ibyo kandi yanabyemeye ubwo Amerika yari igiye gutera Irake. Ibi rero kubantu bakurikirana politiki ye hafi, bavuga ko buri gihe arangwa no kwivuguruza mu mvugo ze, kuko hamwe aba yemera ko amahanga arwanya abandi ba perezida, ariko we ntakorweho akavuga ko ibibazo by’igihugu cye bigomba gucyemurwa gusa n’abaturage be. Beshi bemeza ko yabagize ingwate akaba azi neza ko batagifite ubwinyagamburiro bushobora gutuma bamurwanya, ababifitiye ubushobozi bari hanze agakomeza kubashakira ibyaha bigamije kubasebya. Mupenzi. |