KIGALI: GUTABARIZA ABATURAGE BATEGEKWA KWIMUKA MU MUJYI WA KIGALI NTA NGURANE BAHAWE

Publié le par veritas

RwandaNk’uko tutahwemye kugaragaza ko Leta ya Kigali ikomeje guhohotera abaturage ibaturaho gahunda zitunguranye kandi zibagiraho ingaruka mbi zikomeye, ubu ikigezweho n’abaturage bagera ku bihumbi icumi (10.000) ngo bagomba kuba bavuye mu byabo mu mujyi wa Kigali bitarenze kuwa 31 Werurwe 2013.

Nk’uko byatangajwe kuwa 27 Werurwe 2013 nyuma y’inama Meya w’umujyi wa Kigali, Bwana NDAYISABA Fideli yari yahuriyemo n’abategetsi bakuru b’umujyi ndetse n’abuturere twuwugize, aba baturage bahawe iminsi itatu (3) gusa yo kuba bashatse ahandi bimukira. Abo baturage akaba abo mu murenge wa Gitega n’umurenge wa Kimisagara yo mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Kimihurura,umurenge wa Gisozi n’umurenge wa Gatsata yo mu karere ka Gasabo n’ahandi.

Impamvu zatanzwe zo kubimura igitaraganya nta n’ingurane bahawe ngo ni ukurinda abo baturage kubangamirwa n’ingaruka z’ibiza nk’uko byabaye mu minsi yashize aho imvura yaguye ari nyinshi maze za ruhurura zigatwara ibintu ndetse n’abantu bamwe bakaba barahasize ubuzima.

Ibi ariko bikaba bibaye nyuma y’uko mu minsi ishize, abayobozi b’imirenge n’ab’ uturere bandikiye abo baturage ndetse hamwe haba n’amanama babamenyesha ko bagomba kwimuka bakava aho batuye bitarenze igihe cy’iminsi mirongo cyenda (90). Ubwo rero bakaba barategekaga ba nyiri amazu gushaka ahandi bimukira, naho abapangayi nabo bagashaka ahandi bakodesha.

Ishyaka PS IMBERAKURI rikaba risanga kuba Leta yagira koko impungenge z’umutekano w’aba baturage ari ikintu cyiza kigomba gushimirwa kandi ko ari inshingano zayo. Gusa, Ishyaka PS IMBERAKURI risanga ubu buryo Leta yahisemo bwo kwirukana aba baturage nta n’ingurane bahawe ari ubwo kwamaganwa kubera iki gikorwa kibangamiye uburenganzira bw’ibanze bw’aba baturage bwo « kugira aho batura » mu gihe bahatirwa kwimuka nta handi berekwa ho kwerekera ndetse n’icyo « kugira ikibatunga » mu gihe aha babirukana ariho bakuraga ikibatunga kandi akaba nabwo nta nguranwa babonye. Kwitwaza ko ngo ubutaka ari ubwa Leta nta shingiro na busa bifite yuko iyo Leta nayo ntiyabaho idafite abaturage.

Igitangaje kandi, n’uko aba baturage bagiye kwirukanwa hashize iminsi mike gusa aba bayobozi b’umujyi wa Kigali batangaje ko abatuye umujyi wa kigali mirongo ine na batanu kw’ijana (45%) bari munsi y’umurongo w’ubukene, n’ukuvuga ko badashobora kubona idolari rimwe (1$), rihwanye n’amafranga magana atandatu na mirongo itanu (650 Frw) ku munsi yo kubatunga. Aba bategekwa kwimuka kandi bose bari muri iki cyiciro. Ni gute rero Leta yaba itekereza ku baturage bayo hanyuma ikabona abantu bari bafite aho batuye, basigaye barwana no kubona ikibatunga, nabyo bibagoye, maze yarangiza igafata icyemezo cyo kubirukana imbokoboko. Birumvikana ko hejuru y’icyo kibazo gisanzwe cyo kubona icyo kurya hiyongeyeho n’icyo kubona aho batura, ndetse n’ibindi bijyana nabyo (kwivuza, amashuri y’abana, n’ibindi). Aka niko gaciro rero duhora dukangurirwa ? Cyangwa ahubwo n’uburyo bwo guca bamwe mu mujyi ngo usigare ari akarorero.

N’ubwo kandi Leta yitwaza ibiza byabaye mu minsi ishize, ikigaragara n’uko iki gikorwa cyateguwe cyera. Habanje gushyirwaho amategeko ko ibishanga ari ibya Leta, bityo ko abantu bahatuye nta burenganzira na busa bahafite. Nyamara se mu gushyiraho aya mategeko, abashingamateka kandi ngo aribo ntumwa za rubanda bigeze bibaza ikibazo cy’abaturage bari bahatuye mbere y’uko ayo mategeko ajyaho ? Ahubwo se Leta ntiyahindukiye igasaba abaturage kwandikisha imitungo yabo, harimo n’ayo masambu, hanyuma igatangira kubaca imisoro ikurikije iryo barura. Niba se Leta yarumvaga iyo mitungo atari iyabo, kuki yaba yarabasabye gusorera ibintu bitari ibyabo ? Iyo aba baturage baba barakoze amakosa yo gutura cyangwa gushyira ibikorwa byabo aho baba barabimenyeshejwe icyo gihe. Ikigaragara n’uko iryo barura ryagaragaje abaturage n’imiturire yabo, none hakaba hatangiye gahunda zo kwigizayo bamwe nta mpamvu zigaragara zishingiweho.

Ishyaka PS IMBERAKURI risanga ahubwo Leta yagombye gufata ingamba zo gutunganya aho hantu ku buryo ikumira uko ishoboye ingaruka z’ibiza nk’ibyabonetse. Ubushobozi burahari, habura ubushake. Niba se kandi Leta yo isanga ibyiza ari uko abo baturage bagomba kwimuka, nibafashe kwimuka ibagenera aho bimukira n’uburyo bwo kuhimukira bibakwiriye. Niba se tugeze aho umutegetsi runaka azajya yitsamura ati abaturage bari aha n’aha ndabirukanye, harya agaciro turirimba kari he ?

Ishyaka PS IMBERAKURI riributsa kandi ko icyi gikorwa kije gikurikira ibindi nk’ibyo kwimura abantu mu Kiyovu, ku musozi wa Rubavu aho abaturage bagiye bimurwa bakajya kurwarira amavunja muri shitingi, mu butindi ntawe ubitayeho, nyamara aho bavuye ntihagire umushinga uhakorerwa. Ntitwakwibagirwa n’abari bimuriwe ku Ruyenzi, none naho bakaba bongeye kuhirukanwa ngo kuberako ibyangombwa by’ibanze byo kuhaba bitarahagera.

Harya kwirukana umuturage akava munzu ye agashorwa muri shitingi ngo niyo nzira y’iterambere ry’ibihumbi bibiri na makumyabiri (vision 2020) ? Nyamara Leta yagombye gusubiza amaso inyuma ikareba buryo ki abaturage ba Kimihurura bataye umuyobozi wabo mu nama ejo bundi ubwo yabakanguriraga kuva mu byabo nta mperekeza babonye.

Dufatanye muri iyi ntambara y’urukundo,ubutabera n’umurimo.

Bikorewe I Kigali kuwa 29 Werurwe 2013

BAKUNZIBAKE Alexis

Visi perezida wa mbere

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M

AHUBWO SE KO UBUTAKA ARI UBWA LETA KANDI UMUNTU MBERE YO KUBAKA ABANZA KUGURA IKIBANZA. KUKI NIBA LETA IZAKISUBIZA KUKI ITAGITANGIRA UBUNTU

Répondre
K

Nyamuneka Nyakubahwa Madame Minisitiri w'Ibiza no Gucyura Impunzi tabara vuba uhagarike ikiza cyitwa "NDAYISABA N'UMUJYI WA KIGALI AYOBORA" kigiye kwangaza imiryango 10 000 y'abanyarwanda none
bakaba bagiye kuba impunzi ziyongera ku mubare munini w'impunzi ushinzwe gucyura.

Dore ko wowe usanzwe uzi ubuzima bubi bw'impunzi nawe ukubutsemo vuba aha.

Répondre
K

Nyamuneka Nyakubahwa Madame Minisitiri w'ibiza no gucyura impunzi tabara vuba ikiza cyitwa "NDAYISABA N'UMUJYI WA KIGALI AYOBORA" kigiye kwangaza imiryango 10 000 y'abanyarwanda bakaba bagiye
kwiyongera ku mubare munini w'izindi mpunzi ushinzwe gucyura.

Dore ko wowe usanzwe uzi neza ubuzima bubi bw'impunzi nawe ukubutsemo vuba aha.

Répondre