KURI PAUL KAGAME IGITUGU N’IKINYOMA BYAHINDUTSE UMWAMBARO WO GUSERUKANA

Publié le par veritas

 

Iyo bamubajije ku bitagenda mu Rwanda, ahinduka nk'intare!

Ubusanzwe, umuntu agira amafuti yiyiziho, yaba agomba guseruka mu bandi akagerageza kwifata no kwigenzura. Ni byo mu kinyarwanda bita kwiziga n’ikinyabupfura. Ariko wagira ngo ku bayobozi bakuru ba FPR ibyo by’ikinyabupfura ntibibareba nk’aho kuri bo bitakibaho. Mbere yuko tugera ku bya Nyakubahwa Perezida Pahulo Kagame, reka tubibutse ko tariki ya 5 Kamena 2010, Tito Rutaremara fondateur wa RANU yaje guhinduka RPF, yatumiwe mu kiganiro cyari kiyobowe na Ally Yussuf Mugenzi. Abakurikiye iki kiganiro muribuka ko uyu Rutaremara yashatse kukiyobora ku ngufu, hafi no gutuka umunyamakuru. Umunyamakuru yajyaga kumubaza undi ati “reka mvuge ndaza kuguha umwanya wo kumbaza”. Ibi yabisubiyemo inshuro 4 zose. Umunyamakuru nta ko atagize mu kwihangana ariko biba iby’ubusa. Byaramurenze ageze aho abwira Tito Rutaremara ati “ndakubaha uri umuntu mukuru ariko sinagutumiriye kunyigisha uko nkora umwuga wanjye, no wallah”. Ababyumvise twabanje kugira ngo Rutaremara kubera izabukuru yaba yibagiwe ko BBC atari Radio Rwanda ko ari Radio mpuzamahanga y’Ubwongereza. Twasanze twaribeshye, ahubwo ni akari muri FPR. Kagame ni we wabitwumvishije ko kutagira ikinyabupfura atari umwihariko wa Rutaremara ko ari “ikibaranga” cya FPR.

Tariki 22 Werurwe 2011, Kagame yatanze ikiganiro kuri BBC kuri programu yitwa ngo “have your say”, bivuga ngo “ijambo ni iryawe”. Umunyamakuru wa BBC wavugaga icyongereza akivugana “accent” ya kinyafurika yatangiye porogaramu ye asubiramo ibigwi bya Kagame bivugwa n’abamurata, hanyuma asoza amubwira ibyo abamunenga bamuvuga. Umunyamakuru arangije hakurikiyeho umwanya w’ibibazo byanyuzwaga kuri telefoni cyangwa facebook na Twitter.

 

I.KWIHINDURA UKUNDI KWA KAGAME

 

Ibibazo byabajijwe umuntu yabishyira mu bice bibiri. Igice cya mbere cyabaye icy’abamuvuga ibigwi byo kumurata nk’umuntu wayoboye igihugu nyuma y’ibihe bikomeye bya jenoside, ubwo ariko nyuma yaho umunyamakuru yamuhaye umwanya wo kugira ngo agire icyo atangaza ku bibazo birebana n’ibibera mu bihugu bimwe bya Afurika. Ibi bibazo Kagame yabishubije atuje, ndetse rimwe na rimwe akanyuzamo ukumva mbese asa n’umwenyuye ndetse ntatinye no gukubita agatwenge.

 

Igice cya kabiri cyarimo ibibazo bigaruka ku bitagenda neza mu Rwanda. Ari ababaza ibyo bibazo, cyangwa se umunyamakuru ubwe, iyo bageraga kuri kimwe muri bene ibyo bibazo bigaragaza ibitagenda mu Rwanda wumvaga Kagame ahinduye ijwi, agahindura n’imvugo, ukumva ko na bimwe byo kumwenyura biyoyotse ko ahubwo agomba kuba azinze umunyanya, agahinduka nk’ikirere kirimbanyijemo imvura igiye kuroha amahindu n’umuyaga. Ubwo kumwenyura bikarigita akihinduramo undi Kagame wawundi w’umukurankota; agatukana, agaca mu ijambo abamubaza, akabavugiramo wumva rwose harimo umujinya cyane nk’iyo agira ati: “nimurekeraho” cyangwa ngo: “murimo muratinda”, kandi atari we ushinzwe kuyobora  iki kiganiro kuri BBC!    

 

II.IBIBAZO BYAMUNYUZE AKABISUBIZA ATUJE

 

Ku kibazo cyo muri Libiya, yavuze ko ashyigikiye umwanzuro w’umuryango w’abibumbye ngo kuko ikibazo cyari kimaze kurenga. Gusa yanenze kuba ari hariya honyine umuryango w’abibumbye utabaye kandi atari ho honyine hari ibibazo nka biriya muri iki gihe. Ikindi yabajijwe ni icya Côte d’Ivoire, bamubaza niba abona hashobora kuba jenoside nk’iyo mu Rwanda arasubiza ngo n’ubwo bidahuye neza ariko hari aho ibibazo byombi byenda gusa.

 

Yasubizagaga ibibazo bimushimishije, bamuvuga ibigwi, abasubiza atuje , akanyuzamo agakubita agatwenge !

Ikibazo cyamushimishije kuruta ibindi ni icy’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka nyuma ya jenoside n’inzira ndende rwanyuzemo. Umunyamakuru yamubajije ibanga akoresha mu migambi ye yose. Kagame yagishubije atuje, akaba ari na cyo yatinzeho kuko yamaze umunota n’igice avuga wenyine. Ikindi kibazo yashubije atuje ni icyo kuba yahindura itegekonshinga bityo akiyongerera mandat. Yashubije ko azakurikiza ibyemejwe n’Abanyarwanda. Aha umunyamakuru yifuje ko avuga yego cyangwa oya maze Kagame na we amubera ibamba. Yibanze ku cyo kuvuga ko akurikiza ibyemejwe n’Abanyarwanda.

 

Abanyarwanda avuga ni babandi bamutora ku kagambane ke na Perezida wa Komisiyo y’amatora, wa “munyabwenge” wiyita Professor Doctor Karangwa bagatsinda amatora batatowe. Ubwo rero nibyumvikane ko nyuma y’imyaka irindwi ya mandat, Kagame atazatinya kwiyongeza indi mandat, bitaba ibyo agafata ikamba rye akarishyira ku mutwe w’umuhungu witwa CYOMORO bakangisha ko yagiye kwiga mu ishuri Perezida w’Amerika witwa Eisenhower ngo yizemo ryitwa West Point ho muri USA, muri Leta (state) ya New York. Nyamara Kagame aribeshya kubera ko n’iyi mandat kugira ngo nayo azayirangize hazaba aha mana. Naho Cyomoro we agombe asubize amerwe y’ubuyobozi bw’Urwanda mu isaho, kubera ko ubutegetsi bwa cyami bwaraciwe mu Rwanda bityo bugenda nk’ifuni iheze. Ikindi ntitwaba twaranze ingoma ya cyami y’Abanyiginya ngo tugiye kwemera iy’Abega. Byaba ari amahano.

 

III.IBIBAZO BITAMUSHIMISHIJE AGASHAKA GUTUKANA

 

1.Ikibazo cy’imibereho y’abanyeshuri muri Université nyuma yo gukurirwaho amafaranga yo kubafasha cyabajijwe n’uwitwa Burasa. Muri make yashubije ko ayo mafaranga atari uburenganzira bw’abo banyeshuri, bityo rero ngo kuba yarakuweho si igitangaza, cyane cyane ko azashorwa mu yindi mishinga yo guteza imbere uburezi.

Nyamara twese tuzi neza ko iki gisubizo cye ari ikinyoma cyambaye ubusa.Ukuri ni uko ariya mafaranga yambuwe abanyeshuri yarangije kujya mu mifuka y’abayobozi, kugira ngo babone ayo baguramo indege nka za jet 2 Kagame yiguriye mu mutungo w’igihugu.Icya kabiri : kuvuga ngo si uburenganzira bw’abana b’Abanyarwanda kugira ngo bashyigikirwe babone uburyo bwo kwiga nta ngorane mu gihe hari abandi Leta ikomeza guha ibyangombwa byose ngo bige nta mpungenge (ntitwatinya kuvuga ko ari Abatutsi), mu gihe kandi abana b’abategetsi biga mu mashuri y’akataraboneka mu Rwanda no mumahanga, cyane muri USA, UK, ku mutungo w’igihugu, birerekana umurongo wa politiki iyi ya Leta ya Paul Kagame yafashe : hari igice cy’abana (abakene biganje mo Abahutu) batakigira uburengazira bwo kwiga! Ibi si ibyo kwihanganirwa !

 

Kagame aremeza ko abanyeshuri b'abakene nta burenganzira bafite ku mfashyo bahabwaga na Leta. Ngo hagomba kwiga bana b'abakire gusa !

Ntabwo ari ibyo kwihanganirwa koko! Kubera ko Leta ya Kagame ifite uburiganya n’amayeri ahanitse cyane agamije gucamo Abenegihugu mo ibice, Abatutsi akaba aribo batera imbere muri byose, mu bukungu, mukazi ka Leta, mu mashuli, mu kwiga muri za univerisite (kaminuza) z’amahanga, mu buyobozi bw’ingabo z’igihugu, mu gihe Abahutu bashyirwa ku ruhande , abo bagiriye akabanga bakamera nka bya “bigarasha”ngo nibo Rwarakabije bambaye imyenda ya gisirikare y’imirato, bagakanura amaso basa n’abahanzweho na shitani, cyangwa bareba nk’aya mashusho y’ibumba.

 

Abatutsi nabo bizewe bagatezwa imbere n’ubu butegetsi bwa Kagame barimo inzego zinyuranye, kubera ko mu by’ukuri muri bo abahoze mu Rwanda barokotse ni mbarwa . Koko rero Perezida Pahulo Kagame afite amayeli menshi yo kuzavaho Urwanda arurekeye mu maboko y’agatsiko k’“Abassajya”.  Ibi bizatera ingorane mu myaka izakurikiraho, kubera ko Abatutsi bacitse ku icumu batanze ibitambo kugira ngo Kagame afate ubutegetsi batazemera na busa kuyoborwa n’’‘Abassajya” baje baririmba intsinzi, bakangisha ko bahagaritse jenoside yamaze amezi atatu yose abantu batemwa nk’ibyatsi, babujije ababishoboye kuyihagarika bababwira ko babafata nk’umwanzi, cyangwa ngo jenoside yararangiye kandi igikomeza! Mu gihe abarokotse bari mu maganya menshi, Abassajya bafashe  igihugu hanyuma bigira mu byo kwisahurira umutungo, biharira imyanya yose myiza mu bucuruzi no mu buyobozi bw’igihugu!!

 

Birumvikana ko Abatutsi bacitse ku icumu bagiye gufatanya n’Abahutu biciwe n’Interahwamwe mu gihugu n’abiciwe n’Inkotanyi muri Congo bagasobanura uburyo bumva igihugu cyayoborwa mu mahoro n’ubwumvikane. Iyo witegereje neza iyi “APARTHEID” yadukanywe “n’Abassjya” barangajwe imbere na Perezida Pahulo Kagame ikwiye kwitabwaho, ikarwanywa amazi atararenga inkombe.

 

2. Ikibazo cy’impinduka mu bihugu by’abarabu. Uwitwa Mugenzi wavugiraga i London ho muri UK ( umenya kandi ngo aziranye na Kagame), yamubajije niba ibibera mu biguhu by’abarabu bidashobora no gushyika mu Rwanda. Aha Kagame yatangiye kurakara no kuzamura ijwi. Amusubiza ko kuri we impamvu y’ibibazo biri muri biriya bihugu ari uko abayobozi ntaho bari bagihuriye n’abaturage (disconnected) naho mu Rwanda bikaba bitashoboka kuko abayobozi n’abaturage batahiriza umugozi umwe kandi byose bakabijyaho inama. Ikibazo umuntu yakwibaza: niba ibi avuga ariko biri, kuki abivuga arakaye kandi atukana ? Ikindi Kagame yirengagiza ni uko bene iyi miyoborere iri mu Rwanda bayikopeye muri Koreya ya Ruguru nyamara bikaba bizwi ko Abanyakoreya batishimiye ubutegetsi bwaho ndetse bakaba batanejejwe n’imibereho yabo. Gusa Kagame icyo arusha Kimil Jong ni uko we azi amanyaga yo kurigisa umutungo w’igihugu cy’Urwanda no gushuka Abazungu abanezeza kandi akabaha n’inzira yo kudaha umutungo wa Kongo yitwa ko ngo iharanira demokarasi (byahe byo kajya !).

 

Ibi kubisubiza arakaye ntawe byagomye gutangaza! Keretse utumva imyitwarire y’Abanyagitugu. Iteka umunyagitugu ariyemera, akagira ngo arusha abandi ubuhanga muri byose, akumva ko mu miyoborere y’igihugu ntawamuhiga (ntawamurusha) ko kandi Abenegihugu bamukunda byo kuba bamupfira! Biratangaje kubona Pahulo Kagame na we yishuka akibwira ko akunzwe n’abaturage asenyeraho amazu bakarara rwantambi, cyangwa abaturage abwira ko atabonye akanya ngo abice abamare bataramuhungira muri Kongo, bose abita abicanyi! Biratangaje ariko bikanerekana ko Kagame afata Abanyarwanda nk’ibicucu. Ese ye, abumva icyongereza ntabwo mwumvise uburyo Perezida wa Libiya witwa Muammar Kaddafi yabwiye abanyamakuru barimo bamuhata ibibazo bati kuki Abanyalibiya bamwe bakurwanya, abasubiza agira ati: “Mwebwe ntacyo muzi cya hano muri Libiya, Abanyalibiya bose uko bakabaye baranyikundira” avuga mu cyongereza ati: “They love me all”. Kandi ubwo yabivugaga abaturage bafashe intwaro, batangiye kumuhiga!

 

Kadafi ati :Abanyalibiya bose baranyikundira! Urubyiruko rwa Libiya ruti:Uragatsindwa n'Imana , dégage !

N’ubwo Perezida Kagame yiyerurutsa avuga ko ashyigikiye icyemezo mpuzamahanga cyo kurwanya Kaddafi ngo atamara abasivili b’Abanyalibiya, yari akwiye kumwegera akamubaza agira ati: “ko nanjye, Abanyarwanda love me all” nzabigenze nte igihe nikigera kugira ngo amahanga ntafatire imigambi yo kumpagurukana nkawe?

 

Rero Kagame we yibwira ko ubwo kwica abasivili b’Abanyarwanda yabigize umwuga, yumva ba shebuja ntacyo bamutwara! Nyamara aribeshya ibihe biha ibindi. Igihe kirageze cy’uko nawe yaca bugufi agatega amatwi, bityo agafungura amaso akamenya ko Sakindi bucya yabyaye ikindi. Igihe cyo kuvuna umuheha ba Tony Blair na Bill Clinton bakamusabira undi cyararangiye. Abasoma bibuke ko ikinyamakuru cyandikirwa i London giherutse kwiyama Tony Blair kimubuza gukorana na Kagame cyise umwicanyi n’umujura. Ntabwo ubundi mu myaka itatu ishize ibintu nk’ibi byari kwandikwa muri “The Times” of London. Agapfa kaburiwe n’impongo. Ubundi Kagame akarya ari menge!!

 

Iki kibazo cyamuteye ubwoba kuko gisa no kwicira ijisho Abanyarwanda batagangajwe n’ingoma y’igitugu ya Paul Kagame. Mu kugisubiza Kagame yarabeshye rwose kuko mu Rwanda abategezi n’abaturage ntibatahiriza umugozi umwe. Hari igice kinini kigizwe n’abakene bakomeje gutindahara, hakaba n’agaco k’abaherwe “b’Abassajya” bigaruriye ibyiza by’igihugu, bakaba bituriye New Kigali (“Sun City”) mu gihe icyaro gituwe na 90 %  cyahindutse amatongo n’amarimbi.

 

Iki kibazo cyateye Kagame uburakari ntabwo ari uko kitagomba kubazwa ahubwo ni uko yumvise ko ibintu bikomeye ko ibiba ahandi “byamushyikira”mugani w’Umurundi. None se Abanyarwanda bo ni ibimuga ku buryo batashobora kujya mu mihanda? None se bo bazahorana ubwoba batinye Kagame nk’aho babaye impongo zigomba kwiruka iyo zibonye cyangwa zumvise intare itontomye? Gutanga ibitambo ni ngombwa mu ntambara yo kwibohoza ingoyi n’ingoma y’igitugu. Ntabwo Abarabu ari bo bababaye bonyine n’Abanyafurika nabo barababaye. Abaturage barababaye muri Gabon, Congo Brazza, Cameroun, n’ahandi..., ariko mu Rwanda ho bikaba agahebuzo.

 

Nyamara igihe kirageze ko abaturage bumva ko bagomba kurwanira uburenganzira bwabo. Birazwi ko Perezida Pahulo Kagame abonye Abanyarwanda bisutse mu mihanda kimwe no muri Yemen, Siriya, Misri, Tuniziya, Libiya, yakora ibyo asanzwe akora: kwica abasivili nk’uwica inyamaswa. Nyamara kwica sicyo gisubizo. Aba Boers muri Afrika yepfo barishe, Kaddafi n’abahungu be barimo barica, muri Yemen na Siriya aba Perezida barimo barica, ariko bazavaho. Mu bihe byose n’ahantu hose byaragaragaye:“amaraso y’inzirakarengane ni yo rupfu rw’ingoma z’igitugu !

Ibihe byarahindutse : Umunyagitugu arica abenegihugu baharanira ubwigenge, amahanga agahita amuhagurukira akamurasa !

 

Na Kagame azavaho, dore ko ntagahora gahanze. The wind of change is blowing”. Ibibera mu bihugu by’amajyaruguru y’Afurika ntibizahagarikwa n’ubutayu bwa Sahara, bizatugeraho mpaka!

 

3.Ikibazo cy’ubwisanzure bw’itangazamakuru, umunyamakuru wishwe kimwe ni icy’abafunzwe.

Bigeze aha umujinya worongeye urazamuka, asubiza umunyamakuru amukankamira, ati “ibyababayeho ntibyaturutse ku kuba ari abanyamakuru, ahubwo ni ukuba ari abagizi ba nabi” (they commited crimes). Ku birebana n’umunyamakuru Rugambage Jean Leonard leta yajyaga ivuga ko ngo yishwe n’abagizi ba nabi, twahise tugwa mu kantu kuko amagambo ya Kagame ahubwo avuga ko we yishwe kuko yari umugizi wa nabi. Mu yandi magambo, leta yamwishe mu rwego rwo “kumuhana”!

 

4. Ku kibazo cya Raporo ya Loni yiswe Mpping Report igashyirwa ahagaragara tariki ya 1 y’Umukwakira 2010 imurega jenoside yakoreye Abahutu bari barahungiye muri Kongo n’Abanyekongo ubwabo: Kagame yabaye nk’uriye karungu, asubiza avuga ko iyo “Report” ibyayo byarangiye, ko we (Kagame) yarangije kumvisha Loni ko ibyanditswemo ari amafuti, kandi ko Loni yabyemeye. Ubwo Kagame yararakaye abwira uwamubazaga icyo kibazo: ngo “niba wowe wumva iyo “Report” igifite agaciro : that is your business”. Ubwo mbese muri make Kagame yigize nyoni nyinshi avuga ko ibi bitamureba. Umunyamakuru abajije niba azemera kugana inzira y’urukiko, Kagame yari amuhitanye amwita igicucu muri aya magambo: “It’s your problem, nonsense!”

 

Nyamara iyi raporo igaragaza ibyaha bikomeye Kagame yakoreye Abahutu bari impunzi muri Kongo, ikindi ni uko “bishobora kwitwa jenoside biramutse byemejwe n’urukiko”. Birumvikana ko kubwira Kagame ko yakoreye jenoside Abahutu bigomba kuba bimukorogoshora ahantu kubera ko biramutse byemejwe bityo ibye byaba birangiye. Nyamara ni ay’ubusa, amaherezo ya Kagame ni ugufungwa. Nadafungwa ari muzima, azakatirwa urubanza n’iyo yaba yaritabye Imana. Icyaha ntigisaza hasaza uwagikoze, cyane icyaha cya jenoside kizamubera umuzigo w’amabuye aremereye azajyana mu mva. Aramutse ari muzima kizamubera umusaraba azaheka kugeza imbere y’abacamanza mpuzamahanga bazamucira urwo gufungwa agataha mu buroko mpuzamahanga i Hague (La Haye) agasangayo Charles Taylor wayoboraga Liberiya. Ku mubaza bene iki kibazo ni ukumuhemukira, kubera ko kimurya!

 

5. Ku Kibazo yabajijwe n’umugore wa General Nkunda mu rulimi rw’igiswahili (hakoreshejwe isemura).

Général Laurent Nkunda : Kagame yamufasheho ingwate, mu nyungu ze bwite!

 

Ngo General Nkunda afunzwe imyaka ibiri, akaba adashyikirizwa ubutabera kandi bakaba batakimwemerera gusurwa, ko nawe nk’umudamu we bamwimye uruhusa rwo kumusura. Kagame yashubije ko nta bushobozi afite bwo kugikemura kuko ngo kireba politiki n’ubutabera. Gusa ngo baraganira na Kongo ngo barebe uwamucira urubanza hagati y’u Rwanda, RDC cyangwa ikindi gihugu cya gatatu.

 

IV.KAGAME YUMVA KO IKINYAPUPFURA ATARI NGOMBWA

 

Mu magambo yashubije umunyamakuru n’abamubazaga ibibazo atishimiye, hagarutsemo ijabo “nonsense” inshuro eshanu. Reka turigarukeho. Iri jambo mu cyongereza rishobora kuvuga byinshi. Mu ruhande rumwe, rishobora gusobanura ko umuntu avuze amafuti ibi mu gifaransa bita “bétises”. Gusa rero, rishobora no kuvuga mu buryo buziguye ko ibyo umuntu avuze nta gaciro, ntacyo bivuze, bisa no kuvuga ko ubivuze ari nk’igicucu. Iryo jambo risobonura kimwe n’andi magambo akunda gukoresha nka: useless, senseless, stupid...yo mu rwego rw’imvugo irenze umupaka w’amagambo yaturuka mu kanwa k’umuntu w’umunyacyubahiro cyangwa wiyubashye. Bikaba bisa n’aho Kagame ikinyabupfura dukesha uburere bwiza we yakigize “ntibindeba” cyangwa “simbikozwa”. Kumva umuyobozi w’igihugu asubira muri iri jambo aribwira umunyamakuru incuro eshanu biteye impungenge.

 

Ntabwo ndi umujyanama wa Perezida Kagame ariko byaba byiza kudasubiza abantu ashaka kubatuka no kubereka ko ntabwenge bagira, akagira icyo abenshi bita “diplomcy”. Nonese ko twumva ngo azobereye mu bya “communication”, kuki ibizami by’iyo “communication” bikunze kumutsindira ku ma rdio na TV. Muribuka Perezida Kagame atomboka akemera ko yishe Perezida Habyarimana asubiza ikibazo yari abajijwe n’umunyamakuru wa BBC ushinzwe porogramu yitwa “Hard talk” ,yaravuze: “I don’t care”, “niba yarapfuye yaramaze twari mu ntambara”. Habuze iki ngo Paul Kagame akorerwe amahugurwa yo kujya yifata, dore ko akunze kwisama yasandaye? Imvugo ya “It’s your business”, “It’s not my business”, cyangwa “It’s not my problem” ntabwo ari imvugo y’umuyobozi ukunze kwivuga ibigwi bya “accountability” na “responsibility”. Agomba guhindura imvugo, atagombye kuyihinduzwa n’Abenegihugu barambiwe ibyishongoro bye.  

 

 V.KAGAME YIHAYE IMPAMYABUSHOBOZI NK’UMUNYAGITUGU

 

Ngira ngo hari abarebye Kadafi kuri TV bakurikira disikuru ye ubwo imyivumbagatanyo yatangiraga mu gihugu cye. Yagaragaye kuri Televiziyo avuga ijambo n’umujinya mwinshi ku buryo hari aho yageraga akazamura ijwi tukagomba kumanura "volume" ngo ibyuma byacu by’indangururamajwi bitangirika. Mu kiganiro yagiranye na BBC, Kagame wagira ngo hari icyo apfana na Kaddafi. Ariko mu mihigo yabo, Kagame yahize Kadafi.

 

Niba hari ufite kiriya kiganiro ndamusaba gukora umwitozo woroshye. Icya mbere ni ukugura akamashini gapima uburemere bw’urusaku (décibel) cyangwa se kuri Ordinateur ifite ibi byitwa equalizer. Njye nakoze uyu mwitozo ngera ku bisubizo bikurikira. Ikiganiro iyo gitangiye ugashyira indangurura majwi za Radiyo ku bipimo 100, umunyamakuru wabazaga Kagame ijwi rye ryumvikanira hagati y’ibipimo 96 na 107. Ibisubizo bya Kagame ku bibazo bimushimishije biri hagati ya 95 na 103. Ibisubizo ku bibazo bitamushimishije ari na ho yagiye acishamo agatukana biri hagati y’ibipimo 105 na 116. Iki ni ikimenyetso ndahinyuzwa cy’umuntu uvugana umujinya urenze urugero. Nguwo uwemeza ko mu Rwanda hari uruvugiro kandi ko ngo yihanganira abatavuga rumwe na we!

 

UMWANZURO

 

Kagame hari ibibazo atashatse gusubiza kandi bikomereye Abenegihugu n’igihugu cyacu muri rusange. Ibyo bibazo by’ingenzi ni bibiri:

 

1.Ikibazo cyo kwishyurira abana b’Abanyarwanda bashaka kwiga akabyirengagiza, kirakomeye cyane. Kagame arashaka ko biyishyurira kandi azi neza ko ba se na ba nyina nta mitungo bafite, ko nta n’akazi bagira, bivuze ko nta “revenus” bagira, hanyuma akanga ko biga! Kuri we  abana b’abakire ni bo bonyine bagomba kwiga, kandi azi neza ko abo bakire abenshi ari abavuye hanze, abandi Banyarwanda yarabagize nk’abaja mu gihugu cyabo, bakamburwa ibyabo, abandi bakaregwa amafuti, abandi  bagafungwa bazira ibyabo. Ikibazo kirakomeye cyane, kandi kizakomeza guhembera ubushake n’ingufu z’abashaka ko ibintu bihunduka muri “paradizo”ya Kagame.

 

2.Ikindi kibazo ni icyerekeye “Mapping Report”. Perezida Kagame iyo “Report” yayiteye ishoti. Aravuga ko yumvishije Loni ko ibyanditsemo ari amahomvu. Ariko se “Enquête” ya Juge Jean-Louis Bruguière irega Kagame ko yishe Perezida Habyarimana na mugenzi we Perezida w’Uburundi bikaba imbarutso ya jenoside yakorewe Abatutsi, izaba “bure” na “Mapping Report” ibe “ibipapuro” kandi Kagame yarakoze jenoside yarimbuye Abahutu ngo n’ubwo igomba kwemezwa? Kuyemeza si ukundi:  KAGAME AGOMBA KUREGWA N’ABANYARWANDA agashyikirizwa inkiko. Harabura iki ngo bikorwe ?    

 

Kamanayo Justin

Akarere ka Rusizi, Rwanda

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
<br /> <br /> Ikibazo cy’imibereho y’abanyeshuri muri Université<br /> <br /> <br />  <br /> <br /> <br /> Kuba U Rwanda barakuyeho buruse<br /> kubera iki mwunv’arikibazo koko? Leta yu Rwanda ibereyeho abaturage kuba yarafashe icyo cyemezo ni kunyungu z’abanyarwanda bose. Ahubwo tujye dushimira iyi Leta kuba mubasha kwiga nta minerval<br /> mwishyura jye mbona iki aricyo kintu cy’ingenzi. Mukwiye guhaguruka mukiga naho ubundi guhora mwunva ko bazahora babatamika ntabwo<br /> bizabafasha na gato, nitwige gukora tugabanye induru. <br /> <br /> <br /> <br />
Répondre
M
<br /> <br /> kuba yahindura itegekonshinga bityo akiyongerera<br /> mandate<br /> <br /> <br />  <br /> <br /> <br /> Ibi ntanubwo twabitidaho, kuba abaturage baramutoye 93% ntukubera ko bazi neza aho yabakuye naho amaze<br /> kubageza, kandi ibi nta ntubwo bigaragarira Abanyarwanda gusa nabanyamahaga barabibona. Iyi amandate niragira abaturage bakimushaka ndumva nakizababuza kubimusaba ko yakongera<br /> kubayobora.<br /> <br /> <br />  <br /> <br /> <br /> <br />
Répondre
M
<br /> <br /> Perezida Kagame kuba<br /> yarashubije kubyiza amaze kutujyezaho atuje kuri BBC, nabwo icyo arikibazo ahubwo iyo uzineza ko ibyo uvuga ari ukuri kandi bigaragarira buri muntu wese birashimisha<br /> cyane. Ibyiza Perezida Kagame amaze kutujyezaho n’ibyinshi nawa bivunga ngo abiragize.<br /> <br /> <br />  <br /> <br /> <br /> Kuba yaravuze ko ashyigikiye umwanzuro w’umuryango w’abibumbye cyo gutera Kadaffi yarakoze kubera<br /> ibyabaye murwanda byaribikwiye kubera abandi urugero. Ntanarimwe rero Perezida Kagame azashyigikira umu perezida wahandi aho ariho hose kwiregagiza igaruka nkizabaye mu Rwanda. Ese niba abandi ba<br /> Perezida batabyemeranya ho nawe ko nawagurutse ngo ahe Kadaffi umusada ahubwo bose ko bicaye bareberera? Kubera iki bicaye nuko bataragwirwa niryo nshyano ryo gutakaza abaturage batangira ingano<br /> bazira ubusa. <br /> <br /> <br /> <br />
Répondre
U
<br /> <br /> Twebwe abanyarwanga Perezida<br /> Kagame tumubonamo kuba inyagamugayo, ntagereranywa. Igihugu cyacu cyu Rwanda kiri mubihugu byemewe cyane kw’isi kubera imiyoborere myiza, interambere ryihuse, umutekano kuri buri munyarwanda<br /> nabanyamahanga mugihugu, kuba rero harabashaka kubibona uko bitari nakazi kabo. Twebwe nkaba nyarwanda bari mu gihugu turishimye kandi turanashimira Perezida Kagame ibyo amaze kutugezaho. Iki<br /> babaje ntuko abirirwa basakuza bataba no mugihugu, ese nkabo bamenya gute ibyiza biba murwanda kandi barahise mo kuruhunga?<br /> <br /> <br /> <br />
Répondre
N
<br /> <br /> UBUTEGETSI BW'IKINYOMA:<br /> <br /> <br /> Abanyarwanda bafite akaga ko kuyoborwa n'ibisambo n'ababeshyi , noneho bikaba bibi cyane kuko ari n'abicanyi ruharwa, abanyarwanda n'abanyamahanga bagiye bumvishwa igihe kinshi<br /> ko umutwe wa FDLR uri kuri liste y'ibyihebe, ariko amakuru yatangajwe kuri izi mbuga ndetse na BBC ikibariza nyirubwite wakoze ubushakashatsi yerekanye ko FDLR nta hantu na hamwe iri kuri liste<br /> y'imitwe y'ibyihebe haba muri Loni haba muri USA. Aha rero niho hagaragaza impamvu Kigali yishyiramo itangazamakuru ryigenga kandi rivugisha ukuri kuko rinyomoza ibinyoma byabo bigatuma abaturage<br /> bahumuka. Ubwo se INGABIRE na ba KAYUMBA baracyakomeza kubita abafatanya n'umutwe w'ibyihebe ni ubwo byari byarabananiye kubyerekana?<br /> <br /> <br /> Ikindi kinyoma rero kibabaje ni ukumva Kagame abazwa kuri raporo ya Loni yitwa mapping ivunga kubwicanyi bw'impunzi z'abahutu muri Congo, agatinyuka kuvuga ko iyo raporo ntacyo ikivuze ! Ese hari<br /> indi raporo ya LONI yakozwe ivuguruza iyo yakozwe, nyamara dufite amakuru y'uko muri iyi minsi uhagarariye Congo muri Loni yemeje ko iriya raporo kubwicanyi bw'impunzi ari ukuri kuzuye ko ahubwo<br /> Congo isaba Loni kuyifasha gushyiraho urukiko rwo gucira imanza abakoze ubwo bwicanyi, ubwo rero abanyarwanda bazakomeza kujya bumvishwa ngo leta yacu na Kagame wacu barakunzwe<br /> 100%, burya rero ngo uwububa abonwa n'uhagaze!!<br /> <br /> <br /> <br />
Répondre