Major Dr Rudasingwa Théogène ati :"Ndasaba imbabazi umuryango wa Seth Sendashonga..."(www.leprophete.fr)

Publié le par veritas

Madame Cyrie Sendashonga na Dr Theogene Rudasingwa

Kwibuka Nyakwigendera Seth Sendashonga

Ku wa 6 le 25/6/2011, i Buruseli (Centre de Rinck, 7, Place de la Vaillance) habereye ikiganiro cyateguwe n’ishyirahmwe ISCIdasbl (Institut Seth Sendashonga pour la Citoyenneté Démocratiqueasbl) ryiyemeje kwakira no kugeza ku Banyarwanda n’abandi bose bakunda Urwanda umurage w’ubutwari n’ibitekerezo bya Nyakwigendera Seth Sendashonga. Hari mu rwego rwo kwibuka imyaka 12 iryo shyirahamwe rimaze rishinzwe n’imyaka 13 ishize Seth SENDASHONGA yishwe. Abafashe ijambo kuri uwo munsi ni :

1) Dogiteri Major Théogène RUDASINGWA, wabaye umunyamabanga mukuru wa FPR, ubu akaba ari umunyabanga nshingabikorwa w’ishyaka Ihuriro ry’Abanyarwanda (RNC),

2) Bwana Faustin TWAGIRAMUNGU wabaye ministri w’intebe (1994-1995), ubu akaba yarashinze kandi ayobora ishyaka ryitwa RDI-Rwanda Rwiza,

3).Bwana Jean-Baptiste Nkuliyingoma wabaye ministri w’itangazamakuru (1994-1995), akaba aherutse gutangaza mu kwa 5 kw’uyu mwaka igitabo cyitwa “Inkundura. Amateka y’intambara ruhekura yakuyeho igitugu ikimika ikindi”, La Pagaie, Orléans, 2011.

4).Bwana Joseph Ngarambe, umuhanga mu by’ubukungu, akaba n’umwe mu bashinze ishyaka Ihuriro ry’Abanyarwanda (RNC),

5).Mr Ruhumuza Mbonyumutwa, umunyamakuru (Jambo News),

6). Madame Astérie Mukarwebeya, wo mu rugaga mpuzamahanga rw’abari n’abategerugori baharanira demokarasi.

Bwana Jean Baptiste NKULIYINGOMA yagize igitekerezo cyiza cyo kugeza ku basomyi b’urubuga www.leprophete.fr ibikubiye mu kiganiro buri wese yatanze. Uyu munsi turabagezaho icya Dogiteri Major Théogène RUDASINGWA, hazataho icya Faustin TWAGIRAMUNGU, hanyuma rero n’ibindi bikazakurikira.

Twibuke ko Seth Sendashonga yabaye ministri w’ubutegetsi bw’igihugu mu w’1994, akegura muri Kanama 1995, akaza kugwa i Nayirobi yishwe le 25/6/1998.

I. Major Dr Rudasingwa Théogène yasabye imbabazi umuryango wa Seth Sendashonga.

Mboneyeho akanya ko gusaba imbabazi ku giti cyanjye, kandi ku mugaragaro, Cyrie Sendashonga n’abana ba Seth Sendashonga....yishwe nkiri mu mulyango wa FPR na leta yayo, yewe ndi no mu buyobozi bw’iyo leta...

Aya magambo aremereye yavuzwe n’uwahoze ari umunyamabanga mukuru wa FPR, Major Dr Théogène Rudasingwa, mu biganiro byabereye iBuruseli mu Bubiligi ku wa gatandatu tariki ya 25 Kamena 2011 mu rwego rwo kwibuka imyaka 13 Seth Sendashonga amaze yishwe. Ibyo biganiro byari byateguwe n’umuryango udaharanira inyungu witiriwe Seth Sendashonga, ISCID asbl, mu magambo arambuye akaba ari Institut Seth Sendashonga pour la Citoyennté Démocratique. Hari n’abagize umuryango wa Nyakwigendera Seth Sendashonga. Mu butumwa Dr Théogène Rudasingwa uyobora ishyaka RNC yanyujije kuri terefoni kandi bukumvikana neza mu cyumba cyaberagamo ibiganiro. Nyuma yo gutangaza uko yashimaga ibitekerezo byiza bya Sendashonga, yavuze ko bibabaje cyane kuba uwo mugabo yarishwe n’abo yafashije mu rugamba rwo kurengera uburenganzira bwabo.

Dore iby’ingenzi Théogène Rudasingwa yavuze:

Nyakwigendera Seth Sendashonga twahuye bwa mbere umulyango we utwakiriye iwe mu rugo mbere yo gusinya amasezerano ya Arusha mu mwaka 1993. Nari ndi kumwe na Paul Kagame nabandi bagenzi bacu bo muri FPR. Twakiriwe neza muri uwo mulyango, baratuzimanira, baduha naho kuruhukira mbere yuko tugana Arusha, duciye inzira y’umuhanda, twambukira Namanga ku mupaka wa Tanzania na Kenya. Sendashonga yari mu modoka ye y’igitare ya BMW, imbere yacu yicaranye na Paul Kagame. Jye n’abandi twari mu modoka ya landcruiser inyuma, y’umugabo nawe wari utuye Nairobi witwa Aimable Rumongi.

Ndahamya ko Seth Sendashonga yari afite icyizere na benshi mu Banyarwanda bari bafite, ko Abanywaranda babonye amahoro, kandi imitegekere yu Rwanda igiye guhinduka, tukabona igihugu twisanzuramo, tugasabana, mu Rwanda twese Abahutu, Abatutsi n’Abatwa dufite uburenganzira bungana. Sendashonga, Twagiramungu n’abandi benshi mu Bahutu bari biyemeje gufatanya na FPR-Inkotanyi (yashinzwe kandi yigwijemo impunzi z’ Abatutsi) bari bafashe “risk” iremereye.

Icyo cyizere ntabwo cyamaze kabiri. Ari Twagiramungu, Sendashonga n’abandi, Paul Kagame na FPR barabananije, guverinoma bayivamo rugikubita. Igiteye agahinda ni uko Sendashonga yaje kwicwa na Paul Kagame yakiriye mu rugo iwe, akamuherekeza mu mugambi wo gusinya amasezerano ya Arusha, akemera no kuba muri leta y'inzibacyuho. Ntabwo Sendashonga yaje mu mulyango wa FPR cyangwa muri goverinoma ashaka amaramuko. Yari afite inyota y'uburenganzira busesuye kuri buri munyarwanda.Yazize ukuboko kwica kwa Paul Kagame, ubu wihaye kuba Perezida w'u Rwanda, kandi ukuboko kumaze guhitana benshi kugeza kuri aya magingo.

Ubu rero ubwicanyi, iterabwoba, ikandamizwa, n’igitugu byaraganje mu Rwanda. Abanyarwanda baricwa mu Rwanda no hanze yarwo. Abanyarwanda baracyari impunzi, ari nazo Kagame ashakisha gucyura ku ngufu ngo azishyire ku ngoyi nk’abandi Banyarwanda bose afashe nk’ingwate mu gihugu. Abanyepolitike barafunze. Nta tangazamakuru ryigenga ribaho mu Rwanda. Imiryango nyarwanda (civil society) ntikoma. Abaturage barashonje, bahiye ubwoba. Ubutabera bwabaye ubwo Kagame yihitiyemo, bubangamiye Abanyarwanda bose ariko cyane cyane Abahutu. Imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu (Amnesty International na Human Rights Watch) yarayitutse muri iyi minsi kuko itangaza akababaro k’Abanyarwanda, ngo ni "nonsense, pathetic", ati, "I do not give a damn!". Iyo hagize inkuru ivuka ivuga kw’ihanura ry'indege ya Perezida Habyarimana, biramenyerewe ko Kagame avuga ngo "I don't give a damn", agasaza imigeri. Abaturage bafite ubwoba kugeza n’aho abari mu mahanga bavuga bongorerana ngo Kagame atabumva.

Amasomo tuvana muri ibi ni ayahe?

Leta z’uRwanda uko zasimburanye (cyami, gikoroni, cyane cyane MDR-PARMEHUTU, MRND, na FPR kuva 1959 ), muri “degree” zitandukanye, zakunze kugaragaza ibi bikurikira:

1) “Criminalization of the state”. Aho leta yakarengeye abaturage niyo ibahohotera, ikabahindura ibicibwa, ikabica, ikabafunga, ikabatorongeza.

2) “Capture of state by one ethnic clique”. Leta ifatwa n’agatsiko gashingiye ku bwoko, ariko mu byukuri gaharanira inyugu zako bwite, ntigaharanire inyungu z’ubwoko bwose uretse n’Abanyarwanda.

3) “Over-centralization of power in the hands of the ruler”. Ubutegetsi bwose, na za “institutions” biba mu maboko y'umutegetsi umwe, yaba umwami, guverineri, cyangwa Perezida. Umukuru w'igihugu arica agakiza.

4) “A dis-engaged and marginalized citizenry”. Abaturage bahindurwa inkomamashyi, bemera gukurikira no kuyoboka, nta ruhare bafite mu miyoborere y'igihugu n'ubuzima bwabo.

Dushobora kubohoza u Rwanda tutamennye andi maraso:

Twakora iki kugirango duhagarike ibi tuvuze hejuru? Duce mu nzira y'intambara y'amasasu cyangwa iy'amahoro? Ntabwo turaharanira amahoro bihagije. Sinzi ko turageza na 10% mu guharanira amahoro Abanyarwanda benshi bifuza kandi bategereje. Dushoboye gukora ibishobotse byose, n'ingufu zose z’Abanyarwanda, ibyo duhatanira twabigeraho tutagombye kumena andi maraso y'urubyiruko n’izindi nzirakarengane z’Abanyarwanda. Cyokora, bidashobotse, Kagame n’agatsiko ke bagatsimbarara ku butegetsi bagashoza intambara, byaba byiza Abanyarwanda n’abanyamahanga basobanukiwe gashozantambara uwo ariwe. Kuri aya magingo uwaha Abanyarwanda intwaro sinzi uwo barasa. Ese ntitwarasana ubwacu? Intambara iramutse ivutse, byaba byiza noneho Abanyarwanda bose (Abahutu, Abatutsi, Abatwa) barwanye n’agatsiko ka Kagame aho kuba intambara hagati y'amoko.

Kwibuka nyakwigendera Seth Sendashonga na benshi bamaze gutakaza ubuzima kugeza ubu, bidusaba guharanira ibyo barwaniye kandi bakabipfira. Sendashonga yaguye ku rugamba. Yanze kubaho bisanzwe ( living a stale life). Yaharaniye u Rwanda rwa bose ( Abahutu, Abatutsi, Abatwa). Sendashonga yari afite ubuhanga budasanzwe n'ishema ry’icyo yaricyo, kandi arenga ibibazo by'amoko bikituranga kugeza na n’ubu.Yasize impfubyi n'umupfakazi kandiyaraharaniraga gutsinda burundu kugirwa impfubyi, gupfakazwa, n’ubuhunzi bumaze igihe kirekire mu Rwanda. Twe abagifite ubuzima reka dukomeze urwo rugamba kugeza igihe tuzarutsindira. Kandi tuzarutsinda!

Mboneyeho akanya ko gusaba imbabazi ku giti cyanjye, kandi ku mugaragaro, Cyrie Sendashonga n’abana ba Seth Sendashonga. Ntabwo nigeze ngambanira Sendashonga kandi nta ruhare na ruto nagize mu iyicwa rye. Icyakora, uyu muvandimwe yishwe nkiri mu mulyango wa FPR na leta yayo, yewe ndi no mubuyobozi bw’iyo leta. Ni muri ubwo buryo bwa ‘collective responsibility’ nsaba imbabazi kandi ndashidikanya ko Cyrie n'umulyango wose wa nyakwigendera Sendashonga uzimpa. Yesu ati, "nimusaba muzahabwa!".

Murakoze.

Dr. Maj. Rudasingwa Théogène

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
B

Les cadavres profanés de Kibuye

Je ne voudrais pas revenir sur ce que tout le monde a dit sur ce reportage, ni même sur la valeur des déclarations des prisonniers.

Mais hélas ! J’ai regardé avec stupeur le comportement d’un homme imbu d’autorité et de certitudes, un homme qui pourrait réinventer la guillotine si l’occasion lui était donnée. C’est
Monsieur Gauthier, adoré par les uns et honni par les autres pour son rôle oh combien important dans le Rwanda de Kagame....

Son discours de va-t-en-guerre et son acharnement démesuré sur ses « génocidaires » risque d’atténuer la gravité des actes commis et mettre en doute la cause qu’il prétend
défendre..

Ngo ukunda umwana kurusha nyina abashaka kumulya ! Et si c’était le cas ?

Je voudrais aussi le voir pleurer sur les morts de Byumba ou de Ruhengeri massacrés par ses amis du régime du FPR. IL doit le savoir n'est-ce pas?

Parlons d’actes, de gestes qui ont crevé l’écran hier soir.

J’ai été choqué, heurté voire brisé le cœur par le traitement qu’il a infligé aux cadavres.

Cette attitude méprisante à l'égard des cadavres, ce voyeurisme ignoble, sa sensibilité plus médiatique que réelle  m’a fait douter de tout et de lui!.

Qu’il poursuive les présumés génocidaires, j’en conviens c’est son droit et d’ailleurs un devoir louable s’il était accompli dans les règles du droit et de la morale.

Mais qu’il malmène les corps des cadavres en les mettant en pièces détachés, sans aucune précaution, ni une certaine décence, dépasse l’entendement.

Vous l’avez tous vu balancer les fémurs, les crânes, tirer les membres des corps comme un charognard ! Non ! Quel respect pour les morts dont il prétend réhabiliter la mémoire ?

La cause qu’il défend ne serait-elle pas plus importante que ces malheureux, morts pour rien? Non  pour le pouvoir me dit-on !

Pourriez-vous me dire de quel droit fait-il cela ? Qui a autorisé cette profanation ?  Décidément le Rwanda est gouverné par des
inconscients qui ont perdu tout le sens de l’humanité et de la dignité.

Au rythme où vont les choses, bientôt chacun pourra se servir, à qui le crâne, à qui le thorax, à qui la colonne vertébrale, etc..pour remplir les musées ou servir de matériels didactiques dans
les écoles privées occidentales des amis du Président!

J'espère qu'on en est pas encore là!

Nul part ailleurs personne ne peut agir de la sorte ! En Serbie, en Croatie, où il y a eu un reportage identique, les corps des morts ont été respectés. Ce respect s'arrête sur les
frontières de mon pays à cause ou grâce à ce Monsieur!

Les cadavres rwandais sont inférieurs aux autres cadavres ?

Il doit y avoir une raison que la raison ne comprend pas !

Je suis indigné !

Répondre
P

Rudasingwa ni umugabo kuko yemera gusaba imbabazi z'ibyo atanagizemo uruhare. Na Kagame n'inkoramaraso ze yari akwiriye kubabera urugero bagahinduka, bakicuza,maze bagasaba imbabazi. Niba
Kagame akomeje kwinangira, birakwiye ko abanyarwanda twese tumuhagurukira, tukamurwanya inkundura twivuye inyuma.

Nimugire amahoro !

Répondre
K

Ndabona INTORE umutima uri mu mutwe kubera ubuhamya bwatanzwe na RUDDASINGWA kuri SENDASHONGA! none se mwa ntore mwe muragira ngo bigende gute? FPR yabeshejweho n'ikinyoma kugira ngo irimbure
abandi! bamwe ngo Sendashonga yashakaga kuba prezida , abandi bati Twagiramungu azapfa atayoboye... tuvuge ko ibyo byose aribyo ariko se nibyo bitanga uburenganzira bwo kwica umuntu?

Gushaka kuba umuyobozi se bihanishwa igihano cy'urupfu!! FPR muzaba mwumva akayo igihe cyose izakomeza kubeshya amahanga , naniyo mpamvu imanza mpuza mahanga ishoza izajya izitsinda yiyushye
akuya kuko ibintu bakora aba ari ibifitirano! Nk'ejo nabonye film yanyuze kuri France 2 (ubwo kagame yarebye mu ntoki za bariya banyamakuru), wajyaga kumva ukumva umunyamakuru arihanukiriye ati
noneho tubonye ubundi buhamya bukomeye , wajya kubona ukabona bazanye umuntu ufungiwe génocide!! Byaransekeje ngwa hasi! None se umuntu bifitiye bumva yavuga iki? ejo havuze abanyururu n'abacitse
ku icumu noneho ibyaha bavuze ni uko bavuga ko babonye abantu bapfa ntibagire icyo bakora ? None se FPR yo yabonye abo bantu bapfa bamwe inabica , ifite n'intwaro yakoze iki ngo hatabaho
jenoside! Rero ngo yahagaritse jenoside ,! iramutse yarayihagaritse noneho nta mpamvu yo kuvuga ko habaye jenoside! ibinyoma nkibi bizarangira FPR ijyana nabyo!

Répondre
B

Ariko kuki umuntu ukoze icyaha agafatwa agafungwa mwunva ko Leta y’uRwanda
yamureganyije.

Ese mwambwira niba hari igihugu kitagira abanyabyaha cyangwa
infungwa kumugabane w’isi? Ariko Rudasingwa yakwicara agahimba ikinyoma cyambaye ubusa mukagifata nk’ukuri? Keretse mudatekereza.

Inama nabagira, nuguhaguruka mukitandukanya n’icyaha, ubundi
mugaharanira kuvugisha ukuri munateza igihugu cyanyu imbere. Naho kwigira inzererezi muhunga igihugu cyanyu cyiza ntaho bizabageza uretse kubambura ubupfura dore ko aribwo buranga Abanyarwanda
bukuri.

Imana ibagirire neza.

Répondre
M

Yewe mbega Rudasingwa, ugeze habi kabisa. Ngirango igihe wamaze
muri leta y'u Rwanda nta kintu byakumariye muburyo bwo kukungura ubwenge. Kuba ntacyo uzageraho byo
urabibona, n'ubwo wahisemo kwigira nyoni nyinshi ariko uzi ho gacye uko intambara zirwanwa. Ni uko mbona inzara igiye kuzakwica utabonye uko muzatsindwa haba mu magambo cyangwa
kurugamba.

Ariko nakwifuje ko uramba ukazabona uko ibyo bintu wirirwa uvuga
bitagira epfo na ruguru nta gaciro bigifite ndetse biteze kuzagira mu Rwanda rw'iki gihe. Simbona abantu bavuga ibintu nk'ibyo uvuga wowe nabo mufatanyije ibitekerezo nkibyi nterahamwe mwagaruka
gutegeka u Rwanda, cyereka wenda isi yashize nta bantu bakiba mu Rwanda.

Répondre
S

NTACYO BIZABAGEZAHO

Ariko bantu mukomeje guharabika no kunenga Perezida Kagame mwunva
koko ibi bizabagezahe. N’iki atakoze ngo arwazerwaze imyitwarire yanyu n’imikorere yanyu
idahwitse yanabaviriyemo guhunga igihugu.

Perezida Kagame ibyo akora byo nibyo avuga n’umugabo w’indakemwa.
None se koko mumuziza ko yabohoye Abanyarwanda, akabaha amahoro, akabaha iterambere, akabaha imibereho myiza, n’iki mumuziza? Ese mubona mwebwe haricyo mwahindura kumyunvire yabanyarwanda
bishimiye ibyo bamaze kugezwaho.

NTIMUKABE INDASHIMA

Nitureke rero kuba indashima imbere ya Perezida Kagame, ahubwo tumutere ingabo mu
bitugu. Aho kwirirwa musakuza, muharabika, muhimba ibinyoma akenshi iyo bidaturutse ku
irondakoko, biterwa n'irondakarere byabamunze
imitima.

Mukwiye gutega amatwi, kuko uwo tubabwira ntitwamubariwe ahubwo
tumuzi kuva kera ibikorwa bye bivuga kurusha amagambo yanyu. Ikimenyi menyi nibyo bihugu bibaha akagati biramuzi neza cyane, mwarangiza mukinyuraguramo, cyakora nta soni mwigirira.

Sitwe twenyine tumuzi ahubwo n’abanyamahanga baramuririmba kugeza
aho baza kumusaba ngo bamubere abajyanama bakuru. Umuntu nka Tony Blair muzi kuntu yayoboye ubwongereza mwirirwa mwihishahishamo, ubu avuga urwanda kurusha mwe banyarwanda kuko araruzi ibyiza
rwigejejeho.

Répondre
M

Nibarize Rudasingwa abanyarwanda utaharaneye ukuri kwabo
n'uburenganzira bwabo ukiri muri leta kandi wari ubishoboye ubunibwo ubagiriye impuhwe kubera ko wavuye muri leta hanyuma yo gukora amanyanga. Ukiri muri leta warebaga inyungu zawe bwite
izabanyarwanda utazitayeho umaze gukora amafuti bakuguyemo uti ndaharanira inyungu zabanyarwanda ese abanyarwanda wataye murizo ngorane uvuga kuki utifatanije nabo muri izo ngorana kugira ngo
ubafashe kuzikuramo utabataye ngo ujye mu buhungiro.

Répondre
M

Genda Rudasingwa we urabeshya peee, ibinyoma byawe turabimenyereye kandi n'ibyadufata uko bukeye uko bwije uba
ucura imigambi yo kubeshya kugira ngo ubone amaramuko ugenda usabiriza. Kubeshya nabwo ariwo muti niba wumvu ushaka guhinduka ukava ku binyoma nkuko ubibeshya kuki utemera ugasaba imbabazi
abanyarwanda bose ukerura ukavuga ibyo wabakoshereje harimo guhuguza umutungo w'igihugu n'ogusuzugura abayobozi maze ukareka kwirirwa ubneshya abanyarwanda unasebya umuyobozi wigihugu kubera
impamvu zawe bwite. Perezida yitorewe nabaturage kubera ikizere bamufiye hamwe n'ibyiza amaze kubagezaho none uririrwa umuharabika kuko atatumye ukora amafuti yogusahura umutungo wa leta yiba
ushaka democracy kuki utaza mugihugu ukiyamamaza ugahangana nkuko abandi babikora ukareka kubikorera mubwihisho. Nakugira inama yo gusaba imbabazi ukihana ibyaha byawe ugaha abanyarwanda amahoro
maze tugafatanya kubaka igihugu cyacu.

Répondre
T

Dutekereza kwiteza imbere kurusha amatiku y'aba bagabo

Dushishikajwe no kwiteza imbere kurusha kureba amatiku atubaka. Mbese abanyarwanda bafashe mumifuka ntibakore bakareba amateshwa yandikwa koko ntibakwicwa n'inzara. Bazi gukora niyo mpamvu bazi
gutandukanya ibinyoma n'ukuri

Ibinyoma babizi kurusha ibindi bintu bibaho

Icyo Rudasingwa yavuga, Kayumba, Rusesabagina, Gahima n'abandi nkabo nta wagitega amatwi kabiri uretse abatekereza nabi nkabo. Banyarwanda nta nzara y'ibinyoma,amatiku, uburiganya dufite ahubwo
dushonje kwiteza imbere kurusha aho tugeze ubu, nicyo cyadufasha naho amatiku no kwigira mwiza ntanikiro nakimwe byakugereza munzu yawe.

Noneho wageze kumupfakazi, yewe uzerera nka roho mbi ndemeye

Inkunga waba waramushyiriye se, ngo tumenye ko umwitayeho, ibigambo gusa se barabirya? kwigira umwere ko Seth yapfuye se urabirusha abakoranye nawe muri FPR utarambara na kaluvati, igire mwiza
abatarakumenya bazakumenya.

Umupfakazi uramushakaho iki?nta mugore ugira, izo mpuhwe nya, urasaba imbabazi z'ukuntu ari wowe wamwishe cyangwa se urigira umwere uharabika abandi. Genda barakumenye.

Répondre
B

Perezida Kagame yigisha abantu gukunda igihugu, kwihangira imirimo, kwihesha agaciro, no kumenya icyo dushaka. None se mwokagira urwanda rwiza mwe ubu uyu Rudasingwa we aratwigisha iki koko,
amacakubiri yatwubakira se?

Ukuntu nabonaga Rudasingwa, namubonagamo umusoda waba serious, yooo, sinarinzi ko ateye kuriya weeee, mbega uburiganya bw'indengakamere!!!!!

Ubu ngubu abantu batari baba ba Docteurs BARABISHONJE CYANE aho uwabaye Docteur ndetse ari afande ubu yahisemo kujya kwigisha amacakubiri n'ibinyoma kubahakanyi b'igihugu mbega ibyago. Umubyeyi
wawe ntako atari yaragize ngo umenye ubwenge uve mubujiji, gusa ubu ndemeza ko abantu bakuzi bicuza no kuba barakumenye kuko bakuzi utarangirika cyane.

Igihe cyo guhinduka kiracyahari Dr. aho kuba ikigwari ubuzima bwangye bwose, nahitamo kwibera umunyarwanda wo murugero. nta butwari bw'ikinyoma.

Répondre
S

Rudasingwa niba usenga wihute wicuze ibyaha kuko umaze gukabya kabisa icyaha cyo kubeshya no guharabika, niba wizera ijuru koko ubona uzarigeramo?Niba urupfu rwa Seth rukuri mukiganza reka
kubeshyera Perezida Kagame, wowe wenyine kumwanga ayoboye urwanda sibyo bizatuma arekeraho gukora ibyiza byinshi kubanyarwanda nkibyo amaze kurugezaho, guma muri l'antiquite.

Nimukomeze mumuvuge buriya murarushaho kumugira icyamamare, erega abo mubwira nabo baramuzi ko ari Intwari yakoze byinshi byiza bahita bababonamo utubazo twanyu bwite kandi dushingiye kunzara
n'inda nini.

Major, utinyuka akajya mumatiku abasirikare bato nka ba Privates bakora neza akazi kabo bakaba igihugu bakigejeje heza wumnva nta soni ufite. An officer,
ntekereza ko niryo petit wari warahawe bari baribeshye kabisa. Local Defence mwiza ukora akazi ke neza uko bikwiriye, ararusha umunyamatiku wigeze kuba offisiye nka Rudasingwa.

Uyu Rudasingwa, Nta muco, nta kinyabupfura agira, gusa ibinyoma byo bakwiriye kuzabimuhera umudari w'ikoranakinyoma wo murwego ruhanitse.

Amahoro

Répondre
M

Rudasingwa ARABESHYA, N'UMUNYABINYOMA MUZAMUMENYA MURI RNC

Birababaje umunyandanini nka Rudasingwa ashinja FPR kwica SENDASHONGA

Hariho iyihe ntambara kugirango FPR yice Seth, ahubwo umudamu wa Seth nafatire hafi birashoboka ko Rudasingwa yaba afite uruhare mu kwica Seth kuko kw'ifaranga barandahiye ngo ntiwamugendana, ayo
n'amateka ye azwi kuva Ibugande abamuzi sindibuvuge byinshi. Abagizi ba Nabi bakore ubugome mwe muti ni FPR, ariko ni ryari muzatinyuka mukanavuga aho FPR yabakuye, bamwe murabizi uko mwari
mumeze(No hope for Life) ariko irabareze ibahaye amata,ibiryo, amazu, amashure none mumaze kurengwa muti FPR ntakigenda.

Urwanda ruratuje rurimo ruriteza imbere amatiku ntacyo atubwiye.

Umutima nama w'umuntu niwo umubwira ibyo agomba gukora no kuvuga, nimukomeze muyiharabike ariko murabizi mudashidikanya ko yabahaye byose kugeza nubu ibyo mubona murabibona kubera FPR, n'abo
mwita ngo n'inshuti zanyu z'abanyamahanga zibaha twa Hamburgers ndemeza ko mwamenyanye muri muri mission za FPRE none ubu mwamaze kwigira ba Political Analysts ngo hari byinshi bitagenda, mwaba
mwarananiwe gutanga ibitekerezo byanyu byiza niba munabifite noneho mwamara guhemukira igihugu mukaba aribwo mubona ibitagenda? Stop POLITICAL HYPOCRACY ibyo byarashaje.

Inama nziza mwazibuze mugikorera urwanda ubu murarondogora

Muzabe nk'abashinwa bo bati nyigisha kuroba ntume ifi ya buri munsi kuko byakuvuna kugaburira umuntu buri munota. Nimukomeze mugabuze mubanyamahanga mujya mwibeshya yenda ko ari abavandimwe
banyu.

Izo nama mwirirwamo ngo murashaka Demokarasi iraba murwanda, muzabaze neza aho mwahungiye, ntibavuga nkibyo mwihandagaza mukavuga, baraboshya mugashyuha mukavuga ibitavugwa muriyandarika kandi bo
bakunda byacitse.

Nta utema ishami ry'igiti yicayeho

Nimukomeze muteme ishami ry'igiti mwicayeho, munsi abo bavandimwe babahindutse nibwo muzamenya icyo iyo mvugo ivuze.Ahantu heza hatari igihugu cyawe mbese wahakura hehe, kubeshwaho n'iposho,
welfare fees(allowances) koko umugabo  wirirwa asabiriza yarayoboraga... Inda nini ni mbi cyane kabisa

Madamu Seth, komera ibyago wagize ariko ureke kwumva ubukana, ibinyoma, n'iharabika ry'iyo ndyarya kuko FPR yagize Seth Ministre siyo yamuhemukira.

Rudasingwa muzamumenya ibinyoma bye

Rudasingwa ntimumuzi, mugihe kitari kirekire azaba yabahindutse namwe abasebye nkuko ubu asebya FPR, MUMWITONDERE NIWO MUCO WE WO KUBESHYERA ABANDI KUGIRANGO AGARAGARE NK'UMUNTU MWIZA.
YARAMENYEKANYE MURAMWIBESHYAHO

Nimugire Amahoro

Répondre