Mbwire Gito cyanjye( NTIHARABAYO Pascal), Gito cy’undi yumvireho

Publié le par veritas

 F. RUDAKEMWA                                                                                      (Leprophete.fr)

padiri-rudakemwa.jpg

I. Gito cyanjye

Gito cyanjye mbwira ni Pasikali Ntiharabayo. Ejobundi taliki ya  25 Mutarama 2011 yafashe ikiri padiri Théophile Murengerantwari, ikiri Padiri Thomas Nahimana, nanjye atwandikira ikibaruwa ngo cyo kutuburira (mise en garde). Icyo kibaruwa, muragisanga mu nyomeko (annexe) ya mbere y’iyi nyandiko. Ubu ni bwo mbonye akanya ko kumusubiza.

II. Gito cy’undi

Gito cy’undi ni undi wese waba atekereza nka Pasikali. Nkomeje kwizera ko abatekereza nka we ari bake cyane. Gito cy’undi kandi ni ukoresha Pasikali. Ni ukuvuga uwaba yaramutumye ngo atwandikire kiriya kibaruwa cyangwa umukoresha wamuhaye akazi. Numvise ko yaba akora mu cyama, mu nzego zacyo zishinzwe iperereza ; ariko nta gihamya mbifitiye. Ndagirango n’uwo Gito cy’undi na we yumvireho kuko nta muntu watekereza nka Pasikali, nta muntu wamutuma, kireka utamuzi. Simvuze ngo uwamuhaye akazi ahereko amwirukana, gusa ndagirango amenye Pasikali uwo ari we kugirango ejo atazatungurwa. Kumenya ibigwi bya Pasikali bisaba gusoma ibyamwanditsweho na Yustini Nturanyenabo ku wa 6 taliki ya  20 Ugushyingo 2010, ubwo Pasikali yari amaze guhabwa ijambo kuri BBC, agasobanura ko ingabo za Kagame nta bantu zishe muri Kongo. Ibyamwanditsweho icyo gihe, murabisanga ku nyomeko ya 2 y’iyi nyandiko. Biteye ubwoba, ariko ntibihagije kugirango umenye Pasikali uwo ari we.

III. Pasikali ni muntu ki ?

Pasikali Ntiharabayo ni mwene Silasi Nsazurwimo,  akaba murumuna wa padiri Bujeni Dusabirema, umukuru wa paruwasi ya Mibirizi. Bakomoka i Mukoma mu cyahoze ari komini Gafunzo, perefegitura ya Cyangugu ; uretse ko ubu umusaza Silasi afungiye i Cyangugu, naho umukecuru akaba atuye ahitwa ku Kadashya, hafi y’i Kamembe mu mugi wa Cyangugu. Ibyo ariko ntibihagije kugirango umuntu abe yavuga ko azi neza Pasikali Ntiharabayo.

Mu muco no mu mvugo ya kinyarwanda, Pasikali ni bene wa muntu bita “Umwana gito, Bangamwabo, Karyababo” cyagwa se birya bavuga ngo “akamasa kazamara inka kazivukamo”. Ikiruseho ariko, ni birya bavuga mu kinyarwanda ngo “nta muryango utagira ikigoryi” kandi ngo “ibyaye ikiboze irakirigata”. Muri Bibiliya, mu Isezerano rishya, Pasikali yagereranywa na Yuda Iskariyoti igihe Yezu avuga ngo “Umwana w’umuntu aragiye; ariko ariyimbire umwana nyakuvukira kubura uko yigira wamugambaniye. Icyajyaga kuruta kuri we ni uko atari kuvuka” (Mt 26, 24). Sinifuza kuvuga muri iyi nyandiko impamvu Pasikali ameze nka Yuda ; ahubwo n’ubwo batabinsabye, ndagirango nshingane ababyeyi n’abavandimwe be, kuko no kubica, yabica. Ni ikivume, ariko nanone ntawe uvuma iritararenga. Hari ubwo yakwihana, ntazapfe urwa Yuda (Int 1,18).^

IV. Mbwire Gito cyanjye, Gito cy’undi yumvireho

Umuntu wese agira uburenganzira avukana. Nta wundi muntu ubumuha, nta n’ubwo ari Leta ibumuha. Leta ishinzwe ahubwo kububungabunga no guteza imbere ubusugire bwabwo. Bumwe muri ubwo burenganzira ni uko buri wese ashobora kuba aho ashatse, atari mu gihugu cye gusa, ahubwo no ku isi yose. Iyo Gito cyanjye amenya kandi akazirikana ko ubwo burenganzira bubaho, ntiyari kwirirwa ata igihe avuga “iby’inka yarembye”. Na Gito cy’undi yumvireho. Ubundi burenganzira umuntu avukana ni ubwo kuvuga icyo utekereza, cyane cyane iyo ugamije icyiza. Ni byo Yezu yabwiye umugaragu w’umuherezabitambo mukuru ati “niba mvuze nabi, garagaza ikibi mvuze ; niba kandi mvuze neza, unkubitiye iki?”(Yh 18,23). Gito cyanjye rero, nawe Gito cy’undi, mufite uburenganzira bwo kuvuga ko mu Rwanda nta kibazo na kimwe gihari. Mumenye ariko ko n’undi wese afite uburenganzira bwo kuvuga ko hari ibibazo, akabitangira ibimenyetso kandi akerekana uko abona byakemurwa. Ibyo ni byo bita “kungurana ibitekerezo, gushyikirana, kujya inama, kwimiriza imbere ineza y’Urwanda n’iy’Abanyarwanda”. Iyo abo wifatiye mu gahanga bandika cyangwa bagatanga ibiganiro, ni icyo baba bagamije. Gito cyanjye, nawe Gito cy’undi, muzabyumva ryari? Ubanza inzira ikiri ndende!

Imana ikomeze irinde Urwanda.

 

F. Rudakemwa

Tel: 0039.0763732085

Mob : 0039.333.3167336

Email : rdfkm@yahoo.fr.

 

INYOMEKO NO 1

Mar 25 janvier 2011, 17h 17min 39s

Mise en garde.

De :      Ntiharabayo Pascal <pascabayo@yahoo.fr>   

Ajouter dans les contacts

À :       theophilem2001@yahoo.fr      

Cc :      rdfkm@yahoo.fr; nahimanathom@yahoo.fr; rwandanet@yahoogroups.com; imvo@bbc.co.uk; info@igihe.com; diasporaunit@minaffet.gov.rw; dgd@minaffet.gov.rw; info@mod.gov.rw

           

A l’intention de tous les nostalgiques névrosés de la soi-disant “révolution sociale de 1959”

Kuri MURENGERANTWARI Théophile, nkuko ubibona, copy y’iyi nyandiko izagera ku bantu benshi banyuranye, ariko mu by’ukuri ni wowe ireba cyane  kimwe n’abandi bose bashobora kuba batekereza kandi bakora nkawe nise muri rusange” Les nostalgiques névrosés de la soidisant révolution sociale de 1959” Nashatse kandi kubwira muri rusange aba bakurikira:

1.    Tous les nostalgiques névrosés de la soidisant révolution sociale de 1959 résidant au Rwanda ou ailleurs,

2.    (Padiri) RUDAKEMWA Fortunatus et associés,

3.    (Padiri) NAHIMANA Thomas et associés,

4.    Abantu bose bahunze u Rwanda nyuma ya 1994 kubera ibyaha n’amakosa bakoze kandi bashobora gukurikiranwaho n’inzego z’ubutabera zibifitiye ububasha.

Théophile rero, nyuma yo gusoma byinshi mu byo wandika kuva wahunga uva mu Rwanda,ndakwibutsa ibi bikurikira kandi ndashishikariza abantu bose bakunda gusoma ibintu binyuranye biba kuri za websites zitandukanye ko bajya bagira ubushishozi no gusesengura cyane kugirango hato batagwa mu mitego y’abantu nkawe.

1.    Biragoye cyane kuganira no kumvikana n’abantu nkawe: kugirango ibyo bishoboke, bisaba umuntu gusubira inyuma ho imyaka 52 yose, ni ukuvuga kujya mu w’1959, ukumva kandi ukemera bidasubirwaho icyo bise “Révolution sociale de 1959”. Ubu turi muri 2011, nkurikije uko nkuzi neza, wowe na bariya bandi bose muhuje imyumvire nabahitiyemo akazina “ Les nostalgiques nevrosés de la soidisant révolution sociale de 1959”. Rero, reka kujijisha abantu ngo washinze ishyaka(MDPR) ryitwaza ko rivugira umwami kuko rwose imyumvire yawe, ibitekerezo byawe n’ibikorwa byawe ntaho byahurira nagato n’iby’Umwami Kigeli V Ndahindurwa, kuko nawe ubwe (Umwami) nakurikirana neza agasesengura ibyanyu, ntazatinda kumenya neza abo muri bo.

2. Mbere yo kwihandagaza ngo urandikira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, H.E Paul KAGAME, banza ugarure ubwenge, utekereze neza urasanga ahubwo wagombye kwandikira so wakubyaye KARORERO Charles ( ex Bourgmeste wa ex commune GAFUNZO, ex préfecture ya CYANGUGU), Ukamubwira iki rero? Wamugira inama nziza, aho kugirango azasazire muri gereza kubera kwanga kuva ku izima, wamubwira akemera uruhare rukomeye yagize muri GENOCIDE Y’ABATUTSI yo mu 1994 nk’umuntu wari umuyobozi mukuru (Bourgmestre). Hanyuma noneho we ubwe ahubwo akandikira  Nyakubahwa Perezida wa Repubulika asaba imbabazi. Ngirango uribuka neza ko wowe n’abambari bawe mwakoresheje imbaraga nyinshi mutanga za ruswa kugirango Papa wawe KARORERO Charles, MAHIRANE Martin, NSANZURWIMO Silas, KANYARUREMBO, SEKANYAMBO, RUTABURINGOGA, etc, bagirwe abere mu manza zabo ku byo bari bakurikiranweho n’ubutabera ku ruhare bagize muri genocide y’abatutsi 1994, ariko byose nta na kimwe mwagezeho kuko ubutabera bwakoze akazi kabwo.

3. Théophile we, amaraso y’inzirakarengane arasama kandi ku isi hose uzabaze neza nta buhungiro ku bagenocidaires : ibuka abana ba Zipola, ni Nyogosenge wawe akaba neza Mushiki wa So, ibuka ko bahungiye iwanyu mu rugo mukabirukana shishi itabona, bahungiye kuri Paroisse  I SHANGI, niho biciwe. Ibuka inyigisho z’ingengabitekerezo yo kwanga abatutsi So yabahaga mwicaye harya mu gikari iwanyu, ibuka ko nta mututsi wageraga iwanyu ngo ahabwe icyicaro! Ariko uretse n’abatutsi, n’umuhutu mutashakaga ntiyahakandagiraga mu gipangu cyanyu atazanye amaturo yo kwigura ngo abashe agume gutura muri Komine ya so KARORERO Charles Alias NDAKEBUKA, ibuka ko wowe ubwawe wari umwanditsi wa commission yayobowe na So yari ishinzwe kugabagabanya imitungo y’abatutsi bari bamaze kwicwa( amasambu, inka n’indi mitungo) ngo mu rwego rwo guhosha imvururu z’ibisahiranda no kugarura umutekano. Ndakwibutsa kandi ko mu rubanza rwa So n’abambari be, iby’iyi commission

barabyiyemereye mu ruhame, byavuzwe na MAHIRANE Martin.  Ibuka ko mu gihe cyose wabaye Perezida wa AJEGA (Association de la Jeunesse Estudiantine de Gafunzo), uribuka ko utigeze wemera narimwe ko muri Comité nyobozi habamo uwitwa umututsi!

4. Théophile we, ibuka kuko hari byinshi wirengagiza ariko uzi neza ko iyo wihandagaza ngo uravugira Umwami uba uzi ikarita ukina n’icyo ushaka kugeraho. Ubundi mu mategeko mpanabyaha, icyaha ni gatozi, ariko wowe rwose wumviye So mu nyigisho zose yaguhaye z’ubugome, amacakubiri no kwangana, ibi wabishyize mu bikorwa aho wabaye hose ariko cyane cyane aho umariye guhabwa ubupadiri, ibi bizwi neza cyane n’abakirisitu bo mu maparoisses gatolika ya Diocese ya Cyangugu wabayemo. Aho kwamamaza inkuru nziza y’ijambo ry’IMANA, za homelies zawe zabaga zuzuyemo imigani, amacakubiri no kwinuba ugaragaza ko ubabajwe cyane n’uko So afunzwe ngo azira ubusa da!!! Abantu bageze ubwo banga kujya bumva missa zawe, hanyuma bikomeye bakujyana kwibera mu bikari byo kwa Musenyeri Bimenyimana Yohani Batisita!

5. Mu by’ukuri wowe n’abo muhuje ibibazo mwabonye nta mwanya mugifite mu Rwanda muhitamo kujya mu mahanga hanze y’u Rwanda aho mubona ababatiza umurindi mu gusebanya, guharabika, gutoteza no kwibasira umuntu wese mudahuriye ku myumvire mibi igamije gusenya, hanyuma mukajijisha amahanga ko mufite gahunda yo kugarura demokarasi n’ubutabera mu Rwanda kandi mu gihe mwari mutarahunga mwarakoraga uko mushoboye ngo muburezemo gahunda iyariyo yose yashyizweho na  Leta y’u Rwanda hagamijwe kubaka no gutera imbere.

6. Mu gushinga kandi ukanayobora umutwe w’ishyaka rya politiki ( MDPR INTIGANDA) wowe ubwawe, wirengagije ko kuva witwa ngo uri padiri utemerewe kujya mu bikorwa bya politiki, wihaye kandi kuvugira abanyarwanda batagutumye hanyuma ugatinyuka ukabeshya abanyarwanda basoma ibyo wandika muri blog yawe ngo uravuga mu izina ry’Umwami Kigeli V Ndahindurwa. Nyamara rero, ntawe usiga ikimwirukamo, abo mukorana bya hafi bagaragaza neza icyo mugamije, reka rero kujijisha no kubeshya abanyarwanda witwaza izina ry’umwami Kigeli V Ndahindurwa kuko abambari bawe aribo Ntaganda Bernard wa PS Imberakuri, Ingabire Victoire wa FDU Inkingi, Deo Mushayidi n’abandi ntarondoye nta munyarwanda ushyira mu gaciro ushobora kubajya inyuma kuko abanyarwanda ubu bazi gushishoza no gushyira mu gaciro bagahitamo uwabafasha gukomeza inzira y’ubumwe mu mutekano, demokarasi n’amajyambere arambye. Nk’uko bigaragazwa n’inkoramutima zawe aribo Padiri Rudakemwa Fortunatus na

Thomas Nahimana, ishyaka ryawe MDPR Intiganda rishingiye kandi rigendera ku mahame ya MDR Paremuhutu kuko uko mutekereza n’uko mukora birazwi kuva na mbere mukiri no mu Rwanda mutarahunga, kugeza ubu aho guhinduka ngo muve  I buzimu mujya ibuntu mwarushijeho kuba ibirura.

7. By’umwihariko wowe Murengerantwari Theophile, Padiri Rudakemwa Fortunatus na Thomas Nahimana, muri bamwe mu bapadiri bananiwe gukora umurimo batorewe wo kwamamaza inkuru nziza y’ijambo ry’IMANA bagahitamo inzira mbi yo kuyobya abanyarwanda.  Mwiyemeje guharabika Leta y’u Rwanda kuko aho muri hose mushaka gusenya ibikorwa byiza biri mu Rwanda mukwirakwiza politiki mbi z’amacakubiri, inzangano no kugandisha abo mwita abayoboke banyu muvuga ko babaye ingaruzwamuheto. Muribeshya cyane kandi mumenye neza ko nta muntu uba ingaruzwamuheto mu gihugu cye kavukire, nimwe ahubwo muri ingaruzwamuheto mu bihugu by’abazungu kuko mubeshwaho no kubahakwaho mubabeshya ngo mu Rwanda nta demokarasi ihari. Ariko nyamara abazungu bazi neza ko muri les pauvres negro-africains fugitifs.

 

8.    Aho muri hose n’ibyo mukora byose mwita ngo ni ibikorwa bya politiki wowe n’abambari bawe mujye mwibuka neza ibi bikurikira kuko nziko mubyirengagiza mubizi neza:

 

    Ubwinshi bw’abanyabyaha nta n’umwe muri bo bugira umwere kuko icyaha ni gatozi kuri buri wese wagikoze.

    Mu Rwanda hakozwe genocide imwe muri 1994, ni iyakorewe abatutsi bahizwe kandi bicwa kubera kwitwa gutyo nyine, abahutu babiguyemo ni abanze kwifatanya n’abicanyi mu mugambi mubisha wa genocide.

    Nta genocide y’impunzi z’abahutu yakozwe muri DRC( ex Zaire),mu gihe umuryango w’abibumbye wari wananiwe gukemura ikibazo cy’umutekano muke waterwaga n’inkambi z’impunzi zari hafi y’umupaka, habayeho gahunda yo kuvana inkambi z’impunzi hafi y’umupaka w’u Rwanda na DRC ( Ex Zaire) kugirango abanyarwanda b’abacivile babashe kugaruka mu gihugu cyabo aho gukomeza kuba ingwate za ex FAR, interahamwe na leta y’abatabazi yari imaze gutsindwa. Inkambi z’impunzi kandi byari ngombwa ko zisenyuka zikavaho kuko zari zarahinduwe ibirindiro bikomeye bya leta yatsinzwe na Ex FAR n’interahamwe. Buri munsi haturukaga ibitero bigamije kujya kwica abantu mu Rwanda no gusahura imitungo, mu nkambi kandi niho abari abategetsi ba leta yatsinzwe bakoreraga amanama bagamije kunoza politiki na propaganda bakoreshwaga mu mugambi bari bafite wo kuzagaruka mu Rwanda barwana ngo bakureho leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yari imaze kujyaho.

    U Rwanda ubu ni igihugu cyiza kibereye abanyarwanda, ubu u Rwanda rufite inzego z’ubutegetsi ziyobora igihugu ku nzego zinyuranye uhereye hasi ukageza hejuru kandi abayobozi bitorerwa n’abaturage. Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yihaye inshingano yo gushyiraho politiki zitandukanye zo kubaka igihugu bishingiye ku nkingi enye arizo imiyoborere myiza( Good governance) , ubukungu ( Economy) , ubutabera ( Justice), n’imibereho myiza y’abaturage ( Social welfare). N’ubwo mugamije gusenya no guharabika isura nziza u Rwanda rufite, hari abanyarwanda benshi b’inyangamugayo kandi bashyira mu gaciro batazabyemera, twiteguye rero kuvuguruza ibinyoma byanyu kuko tuzi ko nta cyiza mushobora kugeza ku banyarwanda, na kera na kare byarabananiye, ubu rero sibwo mwabishobora.

    Amashyaka ya politiki mushinga kimwe n’amahuriro atandukanye murema iyo mu mahanga ameze nk’imvange y’ibumba,ubutare, umuringa na zahabu, ni imvange idashobora kunoga, nta mugambi ufatika mwageraho kuko nta mpamvu mwabona mwahuriza hamwe mutera u Rwanda. Icyo mukora ni ugukwirakwiza ibinyoma buri wese mu maco ye y’inda no kwihagararaho mu bibazo yifitiye cyangwa ibyo yagize mbere yo guhunga u Rwanda, buri wese muri mwe agerageza kubeshya uwo abonye hafi ye yaba mugenzi we w’umwirabura cg umuzungu.  NIMUSIGEHO RERO KUBESHYA ABANYARWANDA.

 

INYOMEKO NO 2.

RWANDA: UMUNYACYANGUGU NTIHARABAYO PASCAL ARIMO ASHYIRA MUBIKORWA UBUHANUZI BWA MAGAYANE KURI FPR NO KU RWANDA !

Radiyo BBC ivugira mu Bwongereza mu rurimi rw’ikinyarwanda  ndayikunda cyane, itugeza ho ibiganiro byiza kandi biteguye neza, iyo radiyo igerageza gucukumbura inkuru kugirango igere ku muzi wayo. Ibiganiro byiyo radiyo nkunda harimo amakuru ariko ngakunda cyane ikiganiro cy’imvo n’imvano.

Mu kwezi gushize rero radiyo BBC yagiranye ikiganiro n’abantu banyuranye bavuga kuri raporo y’ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamunutu, aho iyo komisiyo ivuga ko ingabo z’u Rwanda zakoze ibikorwa byo guhohotera impunzi z’abahutu b’abanyarwanda bari mu gihugu cya Congo (zaïre) kuburyo ibyaha bakoreye impunzi bigeze imbere y’ubutabera bushobora kubyita itsembabwoko (génocide). Ikintu cyantangaje rero kugeza ubu ni uko muri icyo kiganiro cya radiyo BBC numvisemo ijwi  ry’umugabo witwa  NTIHARABAYO Pascal, ntega amatwi ibyo yavuze byose , noneho bintera kwibaza ! Ese bigenda gute kugirango umuntu atange ibitekerezo bye kuri BBC kirundi kinyarwanda nk’uko uyu Pascal yabikoze , kuko kenshi n’ibitekerezo dutanga Ali youssuf Mugenzi ntashobora kubisoma byose ! Nyje nasanze hari ihurizo rikomeye cyane ryo kumenya uko BBC itoranya abantu batanga ikiganiro iba yateguye ! Haramutse hariho uburyo bwo gutoranya abantu batanga ibitekerezo byabo kuri radiyo BBC , noneho abagomba kuganira bakaba baziranye ntabwo Uwizeyimana Evode yari kwemera kuvugana n’uyu mugabo NTIHARABAYO Pascal, ndetse ndahamya ko na BBC iyo ikimenya neza uwo Pascal ntabwo yari kumwemerera avugira kuri BBC ! Burya abanyarwanda dufite umwihariko, tuvuga ururimi rumwe kandi igihugu ni gito kuburyo kenshi abantu baba baziranye, reka rero mbabwire muri make umuntu BBC yahaye ijambo nk’inzobere ngo avuge akaga impunzi zahuriye nako muri Congo !

  NTIHARABAYO Pascal ni muntu ki ?

Ntiharabayo Pascal yavukiye muri segiteri ya Mukoma ubu yabaye umurenge wa Nyabitekeri, muri komine Gafunzo , ubu yabaye akarere ka Nyamasheke , muri Prefegitura ya Cyangugu ,ubu yiswe intaray’iburengerazuba. Abyarwa n’umusaza witwa NSANZURWIMO Silas  mu muryango mugari cyane kuburyo na mukuwe witwa DUSABIREMA Eugène ari umupadiri muri diyosezi ya Cyangugu mu Rwanda.

Pascal ntiharabayo ndamuzi cyane kuko turi abaturanyi kandi tukaba turi mukigero kimwe k’imyaka, naho yize henshi twabaga turi kumwe. Mu mwaka w’1993, Ntiharabayo Pascal yirukanywe mu kigo yigagamo cya Byimana kubera kubiba amacakubiri mu bandi banyeshuri, cyane ko icyo gihe yiyitaga umwana ukomoka mu muryango MRND yakamiye, ubwo ibyamoko byari bishyushye muri icyo gihe bitangiye no kugera mu mashuri, byabaye ngombwa ko bamufatira icyemezo cyo kumwirukana ! Ubwo yirukanywe ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, itsembatsemba n’itsembabwoko ryabaye mu kwezi ka mata 1994, ntabwo Ntiharabayo Pascal yigaga. Ubwo abantu benshi bo mu bwoko bw’abahutu bahungaga FPR yari imaze gufata igihugu , Pascal nawe yambutse ikiyaga cya kivu ahungira muri Zaïre ariyo Congo y’iki gihe ! Ageze i Congo yahise ajya mu nkambi y’impunzi z’abanyarwanda yitwaga  BIRAVA, Ntabwo Ntiharabayo Pascal yigeze aba i Bukavu nkuko we abyivugira , nta nubwo yigeze anahanyura ahubwo ! Mu nkambi ya Birava Ntiharabayo Pascal yari afitemo ijambo , yahawe mo akazi ko gucengeza mu banyarwanda bari mu nkambi ububi bw’inkotanyi kugeza ubwo abaye umuyobozi wa cellule yabaga hanze y’inkambi yitwaga SHUNGWE. Bitewe ni uko muri iyo cellule naho habagamo impunzi z’abanyarwanda ariko bagafatira ibyo kurya mu nkambi ya BIRAVA  ; pascal kandi yikundiraga gutaramira mu kabare kazwi cyane mu nkambi ya Birava bukamukeraho ; kuba yaragizwe umuyobozi wa cellule ya Shungwe byatumaga abona icyo kugura inzoga kuko mubyukuri yatangaga raporo y’imibare y’abantu ififitse kugirango abone itako ry’umutware !

  Ibitero by’inkotanyi mu nkambi n’uko Pascal NTIHARABAYO yahunze :

Ku italiki ya 13 mata 1995, inkambi ya Birava nibwo yatewe bwa mbere n’inkotanyi , maze inkotanyi zibasira aho ka kabari kari kuko zari zimaze kumenya ko abantu  bakomeye mu nkambi ariho bataramira, icyantangaje cyane , ni uko Ntiharabayo pascal yari muri ako kabari, agira amahirwe yo kurokoka abandi baba imirambo, ariko iyo avugira kuri Radiyo Rwanda na Télévision y’u Rwanda ko FPR nta mpunzi yishe , mpita nemera ko inkotanyi ziroga ! Nyuma yiterwa ry’inkambi ya Birava , twese abari bayirimo na Pascal turi kumwe twashyizwe mu nkambi ya SHIMANGA, ikibazo Pascal yagize ageze Shimanga ni uko atongeye kubona ubuyobozi. Mu mpera z’umwaka wa 1996 , nibwo inkambi zose muri Congo zatewe n’inkotanyi, ubwo n’inkambi twarimo ya Shimanga nayo yaratewe, Ntiharabayo Pascal yahise ataha muba mbere, nta yindi nkambi yigeze ajyamo n’ibyakurikiyeho ntacyo abiziho, ariko iyo ajya kuri radiyo na télevision asobanura uburyo inkotanyi zitishe abantu muri Congo birantangaza cyane ! Abaturage bo bamuzi barumiwe, kandi ibyo byose inkotanyi zibikora kubushake kugirango zigaragaze ko ibicucu biba mu bahutu !

 Ubwo njye nakomeje urugendo rwo guhunga , ariko inkotanyi zidutangatangira mu nzira , ngaruka narimfashe iya Gisangani, nageze mu rugo mu 1997 , Ntiharabayo Pascal amaze umwaka wose yaratashye, arimo acuruza i Kamembe ! Ibindi byose avuga byabaye muri Congo mumenye ko ari ibihimbano gusa ! Naho ubundi ntiyarenze Shimanga ! Ahubwo abaturage usanga batangaye cyane bibaza niba abayobozi ba FPR bashishoza kugirango umuntu nka Pascal abe ariwe baha ijambo ngo navuge ibya congo kandi abantu barageze za Kisangani, TingTing n’ahandi we yibereye mu Rwanda ! Ese ubwo FPR iba ishaka kubeshya nde ?

Burya koko umuntu asiga ikimwirukaho, ntasiga ikimwirukamo !

Iyi nteruro abanyarwanda bakunda kuyikoresha cyane iyo babona umuntu yarashoboye kugera kuyindi ntera y’ubuzima ariko ingeso yari afite ntizishobore kumuvamo ! niko byagendekeye uyu Ntiharabayo Pascal, Aha ngiye gutanga ingero nke cyane zigaragaza uko uyu mugani wigaragaza kuri Pascal.

 

1.Uyu Pascal yasubiye mu ishuri mu mwaka 1998, mu ishuri ryigenga rya APEDUC i Cyangugu, arangiza mu ishami ry’uburezi, ariko ntiyashoboye kwigisha kuko yahise abona akazi mu ruganda rutunganya ishwagara mu Bugarama rwari ruyobowe na  HABARIMANA Célestin, hashize igihe gito nibwo uyu Ntiharabayo Pascal ahimbiye umuyobozi w’uruganda  amatiku, nibwo ahimbiye Habyarimana célestin ibinyoma bikomeye akoresheje inyandiko , azinyuza mubagize mubagize inama y’ubutegetsi y’uruganda barimo nyakwigendera Colennel Cyiza Augustin , na Munyakabera Faustin , maze inama y’ubutegetsi ihita yirukana Habyarimana céléstin ! Ubwo uyu Pascal  Ntiharabayo niwe wasigaye ayoboye urwo ruganda, kuva yatangira kuruyobora yahise akuramo ayo ashoboye, ba nyiri uruganda bagiye kubimenya byarangiye, ubwo baba baramwirukanye ariko n’uruganda ruba rurahagaze !

2.         Uyu Pascal yamaze imyaka 2 mubushomeri, Padiri , mukuruwe Dusabirema Eugène,amufasha kubona umwanya mu kigo cy’impfubyi cya « centre NYAMPINGA » i Butare, nyuma y’igihe gito ahakora, Pascal yatangiye kuzana amatiku ye maze ateranya umuyobozi w’icyo kigo na Musenyeri gatolika w’i Butare, biba ngombwa ko hakorwa inama ikomeye cyane yo gushaka umuzi w’ibibazo, byose bigwa kuri Pascal  Ntiharabayo, ubwo ahita yirukanwa, ariko kubera ko ikigo cyagize ibibazo bikomeye muri ayo matiku ya Pascal byatumye nacyo kiza guhagarara mu minsi mike !

 Nyuma y’ibyo bikorwa bibiri yari amaze gukora, agasiga asenye ibigo bibiri , yagiye kwiga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare. Ubwo yazanye umuryango we (umugore n’umwana) i Butare, kuko ubundi yari yarawusizei Cyangugu.

Ntibyatinze gato, aba ataye umugore we witwa NYIRAHABIMANA Consolée n’umwana yibyariye. Ubu bakaba batagira kivurira i Butare.

 Arangije amashuri ye muby’ubutegetsi bwite bwa leta (administration publique) mu mwaka wa 2008, ajya kwibera umukada wo mu rwego rwo hejuru rwa FPR. Kugirango yemerwe muri FPR byaramugoye cyane, ariko akora uko ashoboye yemera ikiraka bamusabaga gukora !  

 

 

Ni iki Ntiharabayo Pascal yemeye gukora kugirango abe intore yemewe muri FPR ?

Iki ni ikibazo abantu batazi FPR cyane bibaza, ariko abanyarwanda babana nayo buri munsi ntabwo ari ikintu gishya ! FPR yasabye Ntiharabayo Pascal gushinja kumugaragaro ise wamubyaye  NSANZURWIMO Silas icyaha cyo gukoresha inyangamugayo za gacaca amakosa, aziha ruswa ngo zizamugire umwere! Ubwo umusaza bamukatiye igifungo cy’imyaka 2. Mu gihe umubyeyi we yari agiye kurangiza igihano umuhunguwe Pascal yamuhaye, byateye Pascal ubwoba , ahita yigira kwa MUKANTAGANZWA Domitila, ukuriye inkiko Gacaca mu gihugu, abwira uwo muyobozi ko ababajwe ni uko bagiye gufungura se kandi yaramaze imbaga (yishe abantu benshi), nibwo hategetswe ko haba urubanza rwihuse rwo gusuzuma icyo kirego umwana arimo arega umubyeyi we ; igihe cyo kuburana kigeze , imbere y’inteko y’abacamanza ba gacaca n’abaturage bose aba ariwe ushinja se gusa  NSANZURWIMO Silas , KARORERO Charles wari Bourgmestre wa komine Gafunzo na MAHIRANE Martin wari umugenzuzi w’amashuri muri iyo komine  ko aribo bateguye ubwicanyi muri komine Gafunzo yose muri 1994 ! Abantu bose bahise bumirwa, nta nundi mutangabuhamya wabonetse kuko Pascal yavugaga ko inama zaberaga mu cyumba cy’uruganiriro iwabo mu rugo, ahibereye !

 Kubera ubwo buhamya yatanze kumugaragaro byatumye Pascal aba igihangange mu gihugu cyose, araratwa, maze se wamubyaye bamuha igihano cy’akato, ni muri ubwo buryo Ntiharabayo Pascal ubu afite akazi gahemba neza cyane ariko atavuga izina ryako ! ngo ni maneko mu kuru wa FPR !

Nibwo bamubonyemo n’umuntu wafasha Kagame n’abambari be kubeshyuza raporo ya Loni ko abahutu bose baguye muri Congo yari ahari ko bishwe n’abandi bahutu !!

  Umwanzuro :

Ikibazo nshaka kugeza kubantu si uko uriya Pascal Ntiharabayo yakoze biriya byose navuze haruguru kugirango abone imibereho myiza, ahubwo ikibazo nibaza kugeza ubu ni uko FPR ifite abantu benshi bari nkuwo Pascal, ubwo iryo shyaka nako umuryango uzagirirwa ikizere ryari ? FPR ibikora ibizi, uriya Pascal narangiza gukora akazi yasabye bazamushyira aho bashyize abandi kuko batabimukoreye FPR yazahirima nka Ruriya ruganda rw’ishwagara mu Bugarama, cyangwa kiriya kigo cy’impfubyi i Butare !

Ndizera ko ni uyu Ntiharabayo Pascal abizi ko ariko bizamugendekera, sinabura kuvuga kandi ko, imikorere y’uyu Pascal isa niyuzuza ubuhanuzi bwa Magayane aho buvugako umwana azagambanira ababyeyi be, hakazabaho inzangano, abantu bose bakishishanya ! Ngirango niho igihugu kigeze ubu !

Nakwisabira na BBC kutubwira akabanga ikurikiza iyo ishaka gutoranya abantu batanga ibiganiro kuko gushyiraho umuntu nkuyu Pascal ibyiza bari kureka ikiganiro kuko kubaturage bamuzi byateye igisebo BBC dukunda twese ! Ibintu byose rero avuga kuri radiyo na televiziyo by’u Rwanda ntawe byatangaza, kuko yashize amanga kuva yashyira umubyeyi we mu kagozi kandi azi neza ko arengana !

Ntabwo mvuze kuri Pascal ari ukugirango musebye cyangwa mubeshyere, ubibona ukundi nawe azabibwire abasomyi ariko nta mpamvu y’uko namubeshyera kuko nta zindi nyungu mbifitemo, uretse gushaka kumurikira bariya bagabo barimo Evode Uwizeyimana, kimwe n’abandi bavuganaga nawe kuri BBC kumenya mubyukuri umuntu baganiraga uwo ariwe, n’impamvu yatumaga avuga ibintu bidasobanutse umuntu muzima atavuga !

 

Ukuri konyine niko kuzatuma dukira ahasigaye mugire amahoro y’Imana !

 

Inkuru ya Nturanyenabo Justin

Umurenge wa Shangi

Akarere ka Nyamasheke

 

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article