Me Evode UWIZEYIMANA ko yasabye imbabazi z’abo yakomerekeje kuri BBC!Azazisaba ryari abo yakomerekeje ku « igihe.com » ?

Publié le par veritas

http://www.izuba-rirashe.com/fichiers_site/a2497net/contenu_pages//me-evode-uwizeyimana-arasaba-imbabazi-abababajwe-n-ibyo-yavugiraga-kuri-bbc_530a475b52543_l643_h643.jpgIyo wumvise amagambo avugwa na Me Uwizeyimana Evode muri iyi minsi wibaza koko niba agira umurongo wa politiki agenderaho kuko arangwa no guhuzagurika no kwivuguruza bya hato na hato, kandi akaba ari wamuntu ukoresha amagambo akarishye akenshi arangwamo n’ibitutsi no kwishongora gukabije.

Nta mwaka urashira atutse Leta y’u Rwanda  akayandavuza ngo ni agatsiko k’amabandi nibindi byinshi umuntu atarondora , none uyu munsi ari i Kigali (ku cyumweru taliki ya 23/02/2014), arimo aratuka amashyaka yose yo muri opposition ngo ni za boutiques, ndetse akihandagaza akadukira n’abayobozi b’amashyaka akabashinja ibyaha bamwe ngo n’abagenosideri abandi ngo n’abashukanyi abandi ibisambo cyangwa abicanyi , ariko igitangaje nuko atagaragaje we uwo yariwe muri abo,  dore ko yari umwe mu bashize ishyaka RDI Rwanda rwiza , abenshi bakaba bemeza ko akora politiki ya mpemuke ndamuke cyangwa politiki yo kwihinduranya nk’uruvu. Ibi byose birashimangirwa n’amagambo yatangarije mu kinyamakuru cya FPR cyitwa IGIHE.COM , aho yihanukiriye akavuga ko amashyaka yo muri opposition ngo ari nka za boutiques,  ndetse anashinja abayobozi bayo ibyaha bitandukanye, aha umuntu akaba yakwibaza niba ari umunyapolitiki uhamye cyangwa niba ari nyamujya iyo bigiye.

Usubije amaso inyuma gato ukumva amagambo yavugiye ku maradiyo mpuzamahanga akiri muri RDI  ukayagereranya nayo avuga ubu ari mu Rwanda uhita ubona ko uyu mugabo ari umunyabinyoma wo kurwego rwo hejuru kandi akajya aho inda imweretse!

Aha wakwibaza uti : « ko asabye imbabazi abo yakomerekeje kubera amagambo yatangarije kuri BBC Gahuzamiryango  abo yakomerekeje kubera inkuru yatangarije mu kinyamakuri  Igihe.com   azizabasaba ryari? », dore ko amagambo akoresha yose aba ari rutwitsi. Abanyarwanda baragowe rwose namwe nimwerebere abantu nkaba bigize abavugizi ba rubanda,  mwibaze aho baba babaganisha bigira abantu bazi gukora za analyse politique,  none mwivuyemo nk’inopfu , ndaburira abanyepolitiki bameze nka Evode Uwizeyimana ko bavanamo akarenge hakiri kare kuko ubu abanyarwanda bamenye gushishoza aho kwirirwa mubeshya iyo za amerika na Europe kandi abenshi mushorewe n’inda zanyu.

http://www.izuba-rirashe.com/fichiers_site/a2497net/contenu_pages//me-evode-uwizeyimana-arasaba-imbabazi-abababajwe-n-ibyo-yavugiraga-kuri-bbc_530a475b52664_l643_h643.jpgAbakorera politiki muri opposition namwe mwari mukwiye kwisuzuma kuko akenshi hari nabimwe muba mwagizemo uruhare ugasanga bibakubise hasi mwabikerensaga. Ndaburira Evode Uwizeyimana  ko ako karimi gasize umunyu  umenye ko FPR  ishobora kugasiga urusenda mu kanya nkako guhumbya , kuko ntabwo yakwihanganira izo ndimi z’ubucurama.

Niba wibuka uva muri RDI ukiha kwandagaza umusaza Twagiramungu kubereko yaramaze kubavumbura wowe na mugenzi wawe Patrick Ndengera ko mwarimo kumugambanira none wadukiriye na FDU inkingi n’andi mashyaka,  nagira nkubwire ko urugendo rwawe  rutarangiye ariko nturamenya aho uzerekeza ubutaha.

Hari  ibice bitatu by’abanyapolitiki bibi cyane bikwiye kwamaganwa :

-Icya mbere ni abakora politiki yivangura iryo ariryo ryose yaba amoko, uturere, igitsina  n’ibindi,

-Icya kabiri ni abakora politiki bakurikiye indonke.

-Icya gatatu ni ukubigira byose , aha rero ho nagahomamunwa. Aha kandi niho usanga abanyapolitiki benshi , ari naho Bwana Evode uwizeyimana abarizwa.

Abanyarwanda barasabwa gushishoza,batazongera kugwa mumutego wabanyapolitiki nkaba,  kuko bo icyo bashyira imbere ni inyungu zabo,  kabone niyo bazigeraho mumivu y’amaraso.

Evode ku Itahuka

Bikorewe i Kigali kuwa 24/02/2014

Source :Kamarampaka.com mu Rwanda

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
J

UJYA KWICA IMBWA,  AYEREKA INYAMA!!! FPR YIKUNDIRA  ABAHUTU B’IBIGWALI BAHUZAGURIKA NKA EVODE UWIZEYIMANA. UYU EJO YAVUMIRAGA KUGAHERA FPR, NONE  ARAYIRAMYA APFUKAMYE
AKANAYISABA IMBABAZI!!! FPR YAMWAMBITSE UMUDENDE  W’UBUBWA N’ UBUGORYI, ARI NAWO BAZAMUNIGISHA IGIHE BAZABA BATAKIMUKENEYE. CYANE CYANE KO ARIHO YIVURUGUTA MUMABANGA YABO!!!

Jean MUSAFIRI

Répondre
A

Evode agomba kuba afite uburwayi mu mutwe kuko umuntu muzima ntiyakora ibyo arimo!! Birenze kwitwa amaco y'inda, ahubwo ni ikibazo cy'uko ari muzima cg arwaye

Répondre