Mu ibaruwa Kagame Paul yahanuriye intwaramiheto ze ko zigiye guhura n'akaga muri uyu mwaka w'2014 !

Publié le par veritas

http://www.igihe.com/local/cache-vignettes/L600xH379/9208945580_db19edccd6_z-dc626.jpgNtibisanzwe ko Paul Kagame yandika ubutumwa bwihariye bwo kwifuriza ingabo ze n’abapolisi be umwaka mushya muhire ! Ubusanzwe Paul Kagame yifuriza abanyarwanda bose muri rusange umwaka mushya abinyujije mu ijambo abagenera mu ijoro ry’ubunani, uyu mwaka rero yakoze agashya abanza gusogongeza intwaramiheto ze ijambo ryo kubifuriza umwaka mushya muhire w’2014,iryo jambo rikaba ryatangajwe n’ibinyamakuru byo mu Rwanda bifite umurimo wo kumwamamaza, ariko iyo witegereje ubutumwa Paul Kagame yageneye izo ngabo ze urasanga ari URUCANTEGE!

Iyo usesenguye neza iryo jambo rya Kagame yageneye abasilikare n’abapolisi be , usanga atabifuriza umwaka mushya muhire w’2014, ahubwo arimo ateguza ingabo ze n’abapolisi be ko umwaka w’2014 ari umwaka bagomba kwiteguramo amakuba menshi ! Kuba Kagame Paul atanga integuza y’ibyago ku ngabo ze n’abapolisi be muri uyu mwaka tugiye gutangira w’2014 ntabwo ari ukwibeshya cyangwa gushaka gutera akanyabugabo ingaboze n’abapolisi be ngo babe maso ,ahubwo ni uko ibimenyetso by’amakuba k’ubutegetsi bwe byigaragaza ! Dore uko Paul Kagame ahanurira ingabo ze n’abapolisi be amakuba muri uyu mwaka w’2014, nk’uko yabivuze mubutumwa yabageneye muri aya magambo,aho agira ati :

«Umwaka wa 2014 uzazana ibyiza byinshi n’ingorane nyinshi. Uko biri kose, tuzahura n’ibigoye byinshi n’ibiduhungabanya, ariko ndizera ko hamwe n’umurava wacu, inararibonye no kudacika intege, tuzatsinda. Uretse no kuba tuzakira izo ngorane ; gukorera hamwe no gukunda igihugu n’ubushake, tuzagera no ku bikomeye, haba ku Rwanda ndetse no ku batuye Isi bose muri rusange.»

Ibyo Kagame Paul avuga nibyo rwose ,umwaka w’2014 agiye kuwutangirana ibizazane byinshi mubutegetsi bwe, gusa ibibazo azahura nabyo biragoye kugira ngo usabe ingabo kubirwanya kuko ibyinshi bituruka ku ngaruka z’imiyoborere ye mibi irangwa n’ivanguramoko rikabije, kugundira ubutegetsi ayoboresha igitugu n’ubwicanyi burenze urugero! Dore bimwe mu bibazo bikomeye kuri Kagame bigomba ibisubizo mu mwaka w’2014 kandi ingabo zidashobora kugira icyo zikoraho :

Demokarasi n’ihohoterwa ry’abanyepolitiki :

http://img.over-blog.com/200x300/2/23/08/90/IMAGES-suite/Photos-suite-2/victoire-ingabire.jpga)Madame Victoire Ingabire : Biroroshye gufunga no gukatira Ingabire imyaka y’igifungo ashaka, ariko ntibyoroshye kumugumisha mu munyororo kandi azi neza ko arengana cyane cyane ko abanyarwanda n’amahanga amuhanze ijisho. Inteko y’abadepite b’ibihugu by’Uburayi yasabye ko Ingabire arenganurwa bitaba ibyo isi yose igafatira Kagame Paul ibihano ! Iki cyemezo cy’inteko y’abadepite gishobora gushyirwa mu bikorwa kandi kikaza kiyongera kubihano byafatiwe Kagame na leta  ye kubera M23/RDF. Kuri iki kibazo cya Ingabire ntabwo igisubizo kizatangwa n’ingabo cyangwa abapolisi ariko ingaruka zo kugumisha mu munyororo Madame Victoire Ingabire zizagera kuri izo ngabo n’abo bapolisi mbere y’abandi banyarwanda bose !

b)Me Bernard Ntaganda : Muri uyu mwaka w’2014 nibwo Me Bernard Ntaganda umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri azarangiza igifungo yahawe na Kagame amurenganyije. Mbese Ntaganda narekurwa azaceceka ntakomeze gukora politiki ? Nakomeza kuyobora ishyaka rye se Kagame azongera amufunge ? Namufunga se bizagenda bite ? Ibisubizo kuri ibi bibazo kuri Ntaganda ntabwo bizatangwa n’abasilikare cyangwa abapolisi ariko icyemezo cyose kizafatwa na Kagame kuri Ntaganda kizagira ingaruka nziza cyangwa mbi kubasilikare n’abapolisi be mbere y’uko zigera kubandi banyarwanda bose.

Capture-copie-2c)Gutaha mu Rwanda kwa Twagiramungu Faustin- Rukokoma :Mu mwaka w’2013 Twagiramungu Faustin yashatse gutaha ngo akorere politiki mu Rwanda, Kagame Paul amwima impapuro z’urugendo zimwemerera kwinjira mu gihugu kandi kugeza ubu Kagame Paul ntarashobora gusobanura impamvu abuza Rukokoma gutaha. Twagiramungu nawe yavuze ko uko byagenda kose azajya mu Rwanda mu nzira zose zishoboka azanyuramo ! Yavuze kandi ko atazataha wenyinye, ngo azatahana na RUKOKOMA yanditse munyuguti nini cyane kuburyo n’impumyi zizashobora kuyisoma ! Mbese byagenda bite muri uyu mwaka w’2014 abanyarwanda babyutse mu gitondo bakabona Rukokoma ari guhaha mu isoko ry’i Nyarugenge nk’abandi banyarwanda bose ? Kagame azamwica ? Azamufunga… bizagenda gute ? Igisubizo k’ibi bibazo kuri Rukokoma si ingabo zizagitanga ni Kagame , Uburyo azakemura ikibazo cya Rukokoma bizagira ingaruka nziza cyangwa mbi mbere na mbere ku ngabo ze n’abapolisi be !

d)Ndi umunyarwanda : Iyi gahunda ya « Ndi Umunyarwanda » ya Kagame yagaruye kumugaragaro ivanguramoko Kagame yahishe imyaka hafi 20 yose, ubu abanyarwanda barimo bagendana ipfunwe, mu minsi mike abahutu baratangira kwamburwa utwabo duke bari bafite ngo bari gutanga icyiru kubatutsi ! Iyi gahunda ya « ndi umunyarwanda » imaze kugaragaza urwango rukabije ubutegetsi bwa Kagame bwanga abahutu ariko butaretse n’abatutsi kuko nabo bari guhatirwa gutanga imbabazi ku bahutu batagize ikibi babakorera ! Ese umunsi umwe abaturage bivumbuye bagatera hejuru bakavuga akarengane kabo bizagenda gute ? Ntabwo ingabo n’abasilikare bashobora kubahagarika kandi amaherezo bizaba ! Ngira ngo urugamba nk’urwo rwaba ari umwaku kubasilikare no kubapolisi ba Kagame !

Ikibazo cy’imitwe ya gisilikare irwanya ubutegetsi bwa Kagame n’impunzi :

Buriya Kagame yarahiye arahisha kubera ikibazo cya FDLR, ntagisubizo ashobora kukibonera ndetse n’ingabo ze ntacyo zishobora kubona. Mu minsi yashize mwumvise ko umutwe udasanzwe w’ingabo za ONU muri Congo (monusco) watangaje ko warangije kurwanya FDLR muri Kivu y’amajyaruguru ; urwo rugamba rukaba rwararangiye ntamusilikare numwe wa FDLR ufashwe, nta ntwaro nimwe yafashwe, nta musilikare numwe wa FDLR wishyize mu maboko y’ingabo za ONU n’iza Congo cyangwa ngo yicwe, nta muturage numwe wahohotewe n’urwo rugamba … akaba ari ubwa mbere ku isi habayeho urugamba rwa gisilikare rw’amahoro nkurwo ONU irwanye !

FDLR Jeunes

Igisubizo abasilikare bakuru b’umutwe wa ONU batanze kuri urwo rugamba ni iki «Ingabo za ONU zagiye kurwana na FDLR zisanga aho zikeka ko ariho FDLR iri yarahavuye kera, Monusco yakoresheje za ndege zitagira umupilote bita drones , basanga abasilikare ba FDLR bivanze n’impunzi nyinshi bashinzwe kurinda zirimo : abana , abagore n’abasaza kuburyo kurwanya FDLR bisaba kurimbura abaturage bose kugira ngo ushobore kugera kubasilikare ba FDLR, umwanzuro akaba ari uko hagomba gushakwa ibindi bisubizo byo gukemura ikibazo cya FDLR hadakoreshejwe imbaraga za gisilikare ! »

Birumvikana ko ONU izasaba Kagame kugirana ibiganiro na FDLR ndetse n’amashyaka ya politiki ari hanze kugira ngo FDLR n’impunzi z’abanyarwanda ziri hirya no hino ku isi zitahe, birumvikana ko Kagame azafunga umutwe akanga kugirana ibiganiro n’abo batavuga rumwe ; amahanga yose duhereye ku bihugu bituranye n’u Rwanda akazashinja Kagame Paul guhungabanya umutekano w’akarere kose bitewe n’uko yanga gushyikirana n’abanyarwanda nkawe ku miyoborere y’igihugu cy’u Rwanda ! Birumvikana ko buri wese ashobora kwibwira ikizakurikira ako gasuzuguro ka Kagame ! Ntabwo ingabo na polisi bya Kagame bizashobora gukemura iki kibazo cya FDLR kuko byagerageje imyaka 17 birananirwa kandi ubu bikaba bidashobora no gukoza ikirenge muri Congo !

http://rwandarwiza.unblog.fr/files/2012/02/images_FDLR___A_rebel_fighter_from_the_Democratic_Forces_for_the_Liberation_of_Rwanda_543726366.pngNtabwo kandi ari FDLR yitwaje intwaro gusa irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, hari n’umutwe wa RUD nawo ufite ibirwanisho ; kugira ngo ejo n’ejobundi hatavuka undi mutwe mushya birasaba Paul Kagame gushyira ubwenge ku gihe muri uyu mwaka w’2014 naho ubundi ijoro rishobora kumubyarira igihunyira !

Nyakubahwa Paul Kagame , gerageza ufungure umutwe ureke kubika urusyo ku ngabo n’abapolisi bawe , ibi bibazo biri mu gihugu cyawe ntabwo bisaba siraha (imbunda) kugira ngo bikemuke, birasaba gucisha make,abanyarwanda bose bakagira uruhare mu kubaka igihugu cyabo aho kuzapfa ushenye nibyo uvuga ko wubatse ! Ntabwo ingabo z’inkotanyi arizo zifite ibibazo ahubwo ni wowe ufite ikibazo kandi nureba nabi izo ngabo n’abo bapolisi wita abawe bashobora kuzaca akenge bagatabara igihugu ushaka koreka bifatanya n’abandi banyarwanda bashaka impinduka mu gihugu!

Ubwanditsi !

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Komera KIRABIRWA we! Ibyo uvuga ni ibyawe gusa !! Umugabo RUKOKOMA kuba atarapfuye akaba akiriho kandi yivugira ntakabuza agomba kugira uruhare rukomeye mumpinduka y'ubutegetsi bw'u Rwanda , mu
gifaransa Twagiramungu Faustin bamwita "homme incontournable"! None se niba atarashakaga kujya mu Rwanda kuki Kigali itatubwiye ko yamuhaye ibyangombwa byose by'inzira
nk'umunyarwanda akanga gutaha? ushobora kwivugira ibyo ushatse byose ariko ntibishobora guhindura ukuri kw'ibintu! Imyaka 20 tutarabona undi RUKOKOMA urabona ari mike? None se urashaka kutubwira
ko RUKOKOMA ariwe wabujije Kagame kumuha ibyangomba ngo adataha akanamubuza no kubivuga? biramutse ari uko bimeze RUKOKOMA yaba akomeje kubarusha imbaraga kandi mufite ubutegetsi !!!

Répondre
K

Kudataha kwa Rukokoma si ikibazo kizabera Kagame amakuba, kuko ibyo Rukokoma yakoze ari ikinamico. Yarazi nezako atazataha, kubera impamvu zitandukanye zirimo iyo gutinya ko bamugira nka Ingabire
(ubutwari buke), kuba arwaye indwara ntashatse gutangaza ituma ahora arihafi yabaganga babizoberewemo, ibyo bikaba bitamushobokera mu rwanda. Twagiramungu arimo ariyamamariza kuri Veritas nkaho
ariyo izaugeza kubutegetsi. Nabanze agire nabarwanashyaka 20 mu ishyaka rye.

Répondre