NOHERI : Amahoro ya Kristu nasabe mu mitima yacu. Padiri Thomas.

Publié le par veritas

Dukuze Imana Umubyeyi mu byishimo bya Roho

 

Ku  bemera Kristu , Noheli ni umunsi mukuru ushingiye kuri iri banga rikomeye :IMANA YIGIZE UMUNTU ! Hariho benshi bibaza icyo Imana yashakaga kugeraho : ni uko se kuba umuntu ari byiza kurusha kuba umumalayika ? Imana yakunze iki mu muntu ?

 

Nta gisubizo mfite. Icyakora ingaruka z’iryo hame ry’ukwemera ku myumvire yacu ni nyinshi cyane. Ndibanda kuri imwe muri zo :

 

I.Agaciro gakomeye Iyomwijuru yashatse guha Muntu


 Hambere aha umuhanga w’umugereki mu byerekeye gutekereza (philosophe) witwa Protagoras (yabayeho hagati ya 490 na 420 mbere y’ivuka rya Yezu Kristu) yarihoreye ati « L’HOMME EST LA MESURE DE TOUTE CHOSE », ni ukuvuga ngo « Muntu ni we ugena byose, muri iyi si ». Nk’uko amateka abitwereka, hari  abatari bake bakomeje kujya batangaza  ko uyu muhanga yavuze ibidahuye n’ukuri kw’ibintu, nuko ndetse hakabaho n’aberekana ko imvugo nk’iyi ari iy’umupagani utazi ko Iyomwijuru ariyo igena byose! Nyamara umunsi mukuru wa Noheli ushimangira kiriya gitekerezo cya Protagoras, ndetse ukagishyira mu rwego rw’amahame adakuka!

 

II.« Byose bikorwa n’abantu »


Nkiri umwana muto, hari ibintu byinshi nabonaga nkibwira ko ari amayobera : uko amashanyarazi ateye,  aho imodoka ikura ingufu zo kwiruka, uko indege ipima amatoni menshi ijya mu kirere ntihanantuke, uko umwana asamwa kugeza avutse….

 

Hari ibyo nemeraga nk’aho ari ubuhanga bwaturutse mu ijuru : icyo data cyangwa mama avuze cyose, icyo umwarimu abwiye abanyeshuri, icyemezo Burugumesitiri afashe, icyo Padiri avuze cyose….

 

Hari ibyo numvaga ko ari ukuri kudakuka kandi kwahozeho iteka : amategeko igihugu kigenderaho, ibyemezo by’umukuru w’igihugu kabone n’iyo byaba birenganya rubanda….

 

Aho mariye kuba mukuru :


(1)Naratangaye cyane umunsi namenye ko burya “Byose bikorwa n’abantu”nka njye nawe! Ntihakagire ukubeshya: ibyo tubona hano ku isi byose…byose uko bingana…bikorwa n’abantu. Ababikora kandi kenshi baba bashyize imbere inyungu zabo bwite , babikora babizi neza cyangwa se basa n’abasinziriye !

 

(2)Rimwe mu mabanga akomeye yavuye mu ijuru nkaba ndyemera n’umutima wanjye wose ni uko : Imana yigize umuntu ! Ibi bikaba bishatse kuvuga ngo : Burya Imana yacu ni Umuntu ! Imana y’umuntu ni undi ! Abantu twese turi Imana. Mbega inkuru nziza !

 

(3)Ikibazo aho kivukira ni hamwe gusa : Kumenya ko njyewe ndi Imana ni byiza cyane ariko ntibihagije ! Ngomba kumenya kandi nkemera ko ndatuye kuri iyi si njyenyine, ko na mugenzi wanjye ari Imana nkanjye.

 

(4)Ibyo tubamo hano mu isi ni intambara y’urudaca hagati y’Imana nyinshi, buri Mana ikarwanira kwambura izindi ubumana kugira ngo ibusigarane yonyine, hanyuma ibone uko ihaka izindi Mana!

Nyamara kubera ko twese mu by’ukuri tunganya ububasha(ubumana) , nta we uteze gutsinda burundu urwo rugamba. Tuzahora dushihurana ubuziraherezo ?

 

III. IBANGA RYA NOHELI 

 

Imana ntizishobora kubana ziticaye ngo zishyikirane : Kuganira no kumvikana ,Dia-logue"Au commencent était le VERBE" (Jn1,1), bishatse kuvuga ngo : inkingi nyakuri, ishingiro ry'amateka y'umukiro w'abantu ni UKUGANIRA ! Kuganira abantu barebana mu maso ni bwo buryo bwonyine bwatanga AMAHORO muri Benekanyarwanda. Gushyira imbere inyungu z’Agatsiko zonyine (=guterana umugongo) nta kindi bishobora kubyara uretse intambara z’urudaca nk'izo tumazemo imyaka myinshi. Umunsi Abanyarwanda bemeye guhindukira bakaganira barebana mu maso (conversion), bakumvikana  ko bose ari Abanyarwanda kimwe, nta nyagupfa nta nyagukira, bagafatanya guhitamo inzira zibanyuze zo kurema no gucunga neza INYUNGU RUSANGE (inyungu zifitiye bose akamaro), batibagiwe no gufata ingamba zo kurengera inyungu z’abantu ku giti cyabo…..uwo munsi bazahimbaze Noheli bizihiwe !

 

Umwanzuro


Noheli ni umunsi mwiza cyane kuko utwibutsa ko Iyomwijuru yarambitse ibirwanisho hasi, ikaba itagikeneye guhangana na Muntu, ahubwo ikaba yarafashe gahunda yo kumera nka we kugira ngo bakunde bavuge rumwe. Abagifitiye Iyomwijuru umujinya n’urwikekwe bibwira mu mitima yabo ko ihora ibacunga, yandika amakosa bakora hato na hato,  kugira ngo  ibabuze kwiberaho mu mahoro n’umunezero uko babishaka, barayirenganya ! Abayirakarira ngo irabahana ikaboherereza ibyago, barayibeshyera. Ibyo byose bikorwa n’abantu : abantu nibo bafite urufunguzo rw’amahoro basonzeye. Abanyarwanda bashatse amahoro bayagira. Nanone ariko niba bakomeje guhembera umuriro, ntuzabura kubatwika !

 

Noheli nziza ku Munyarwanda wese,cyane cyane uwumva ko ufitanye ikibazo n’Iyomwijuru: 


Wowe watindahajwe ukaba udafite icyo ugaburira abana,

Wowe uri mu buroko kandi urengana,

Wowe uri mu marira no mu cyunamo kuko wiciwe,

Wowe urara mu mbeho kuko wasenyewe akaruri,

Wowe munyeshuri wicaye kuko Leta yakuvanguye ikanga kugutera inkunga,

Wowe utagira kivurira na kivugira,


Kanguka werekeze umutima ejuru: Si Iyomwijuru yagennye ako KARENGANE ugirirwa, ahubwo byakozwe n’abantu, abo wowe wita abayobozi bawe nibo babigena batyo, kandi abantu nkawe nibo bashobora guhaguruka bakabihindura, nawe ukabaho neza nk’abo ubona bariho neza kandi ntacyo bakurusha….! Ahari abantu ntihagapfe abandi.


Noheri Nziza.

 

Padiri Thomas Nahimana

Uhagarariye Inama y’Ubwanditsi bwa

www.leprophete.fr 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article