Ntimucike intege .Musemakweri J.D (www.leprophete.fr)

Publié le par veritas

Amahoro araharanirwa

Kera nta n’ubwo FPR yemeraga ko yishe abantu. Yakoreshaga iterabwoba rirenze imyumvire kugirango hatagira n’ubivuga. Aho ibihe bigeze, ntigishoboye kubihakana, ntigishoboye no kubuza abantu kubivuga; iturufu isigaranye ni ukuvuga ko abo yishe bagombaga gupfa. Ariko iyo turufu nayo yatangiye guhinduka ikigarasha, ndetse ikigarasha gicitse. None se ubu, Banyarwanda, Banyarwandakazi, tubigenze dute ?

1.Tumenye kwitabariza, dutabarize n’abacu.

Telefone zigendanwa zimaze gukwira henshi; abantu bagera kuri internet baracyari bake, ariko umubare wabo ntusiba kwiyongera, itumanaho riratera imbere. Guceceka ntacyo byatwunguye, ahubwo byatumye dukomeza kwicwa nabi. None rero guhera ubu, nubona uwawe cyangwa umuturanyi wawe atwawe intambike n’abasirikari, abapolisi cyangwa intore z’iyi ngoma ya Kagame, tabaza vuba na bwangu. Andikira Kagame kandi umenyeshe imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ibinyamakuru bitabogamiye kuri leta ye ko wamwandikiye. Nugira ubwoba ukicecekera, n’abandi bose bakicecekera, uwo muntu wanyurujwe bazamwica kandi babanje kumwigirizaho nkana. Muri aya mezi ashize, iyo imiryango y’abagabo 2 b’i Butare, ari bo Lambert Havugintwari na Aloys Mafurebo idatabaza, ubu abo bagabo bombi baba bararangije kwicwa kera.

2. Dutange ubuhamya ku bazimiye kera.

Mu gihe dukora uko dushoboye kugirango hatagira ugihumeka wongera kuzimira, nimuze dutange ubuhamya ku bashimuswe kera, bakaburirwa irengero. Hari ubwo baba bakiriho, yenda ntibabe bacyishwe. Niba barishwe kandi, hari ubwo twamenya aho ibisigazwa byabo biri, nk’uko twamenye ko umurambo wa Musenyeri Fokasi Nikwigize wajugunywe kuri Goma muri “Lac Vert”, ko Agustini Cyiza, Yohani Uwayezu, Nkurikiyinka Venusiti, n’umucuruzi w’i Gitarama witwaga Karambizi biciwe mu kigo cya gisirikari cya Kami i Kigali, imirambo yabo ikajugunywa mu byobo rusange bihari. Icyiza cyabyo ni uko uburi kera abahanga bashobora kuzakoresha uburyo buhanitse bwo guzumisha icyo bita mu magambo ahinnye y’igifaransa “ADN”, bakajya bamenya ibisigazwa bya buri wese, bigashyingurwa mu cyubahiro. Ikindi cyiza ni uko abicanyi bagira ubwoba, bakareka gukomeza kwica, kandi uburi kera bakazashyikirizwa ubucamanza. Ubundi buhamya bugomba gutangwa ni uburebana n’abantu bafashwe baregwa icyaha iki n’iki bakoze cyangwa se batakoze, bagafatwa, bagafungwa, ntibaburanishwe ; ahubwo bagakubitwa, bakicishwa inzara, bakigirizwaho nkana ku buryo bubi bwose bushoboka; hanyuma babona ko batazakira, bamwe batangiye kujya bituma amaraso, bakabarekura ngo bajye kugwa mu rugo. Ubwo buhamya nabwo bugomba gutangwa.

3. Dufatanye:

Igihe hagati y’umwaka w’1999 n’uw’2000 Musenyeri Agusitini Misago, umwepiskopi wa Gikongoro, yafungwaga mu bintu by’amaherere, abepiskopi bagenzi be barasimburanaga kujya kuvuga misa buri cyumweru ku Gikongoro kuri katedrali. Abakristu mu Rwanda hose bakoresheje ibiterane by’amasengesho, ndetse basaba na misa zo kumusabira. Igihe cyose yagombaga kujya mu rukiko kuburana, habaga hari umwepiskopi mugenzi we nibura umwe waje kumushyigikira no gukurikirana uko biri bugende. Siniriwe mvuga ibyo kumusura muri gereza no kumugemurira. Ibyo iyo bitabaho, yari kwiheba kubera kumva abandi bamutereranye, umutima ukaba wahagarara, abanzi be bakishima bavuga ngo “n’Imana ubwayo iramuhannye”. N’aho ubundi byatumye agira imbaraga, araburana kugera atsinze. Iyo atsindwa, hari gufatwa n’abandi bepiskopi uhereye kuri Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa, arkepiskopi wa Kigali. Iyo usomye amateshwa nk’aya Tom Ndahiro, ubona ko n’ubu bakimurwaye. Ariko rero “agati gateretswe n’Imana ntigahungabanywa n’imiyaga”. None se, uzabona abicanyi ba FPR barenganyije umuntu, wicecekere kubera ubwoba, ubwo ntubona ko ejo ari wowe uzaba uramukiwe?

Iyo hari inyamaswa yavuye mu ishyamba, ikirara mu matungo cyangwa ikajya aho abantu batuye bayirukana bate? Bakoma akamo, ikagira ubwoba, igasubira mu ndiri yayo. Naho ugize ngo “yateye kwa Kanaka, iwanjye ntirahagera, reka niturize”, ubutaha yazatera iwawe hakabura ugutabara. Uko gukoma akamo bose icyarimwe, twabigereranya n’imyigaragambyo. Kwigaragambya muri iyi minsi, ubanza bidashoboka mu Rwanda. Aho ba bicanyi bazuyaza kurasa abigaragambije, bakabamara ? Mu gihe tugitegereje ko bizashoboka, reka twifatanye kuri buriya buryo  bundi, kandi nta tegeko tuzaba twishe. Naho ubundi dukomeje kwituramira twazashira uruhongohongo.

4. Twirinde gutatanya ingufu:

Abatahiriza umugozi umwe ntibatongana”. Abanyarwanda bose bumva ko ibintu bigomba guhinduka ku neza mu rwababyaye bari bakwiye gushyira hamwe. Byatuma bagira ingufu nyinshi cyane. Abari mu Rwanda n’abari hanze; Abakiga, Abanyenduga n’Abashi; Abahutu, Abatutsi, Abatwa, n’Abanyamahanga bafashe ubwenegihugu bw’Urwanda, abakunda Urwanda bose. Aba bantu bose bashyize hamwe, buri wese agatanga umuganda wo gukora icyo ashoboye; umwe agaturuka iburyo, undi ibumoso, undi imbere, undi inyuma, ibintu byahinduka, kandi ku neza.

5. Duhorane icyizere:

Mu bushishozi no mu bwenge bwabo, abakurambere bacu baravuze ngo “n’iritari iri ryarakeye; nta gahora gahanze; umutware yicarira intebe, undi ayibajisha; gutwara (gutegeka) ntawe byananiye, kireka uwo babyimye”. Ibi twabirengaho koko tukiheba? Kireka tudafite ukwemera.

Umwanzuro:

Icyambere cy’ibanze ni uko aho ibihe bigeze ari ngombwa ko Abanyarwanda twese twahagurukira gukurikira amakuru. Nimwumve amaradiyo y’amahanga, musome ibinyamakuru bitandukanye. Mwikomeza kumva ibinyoma bya FPR byonyine. Utajya i bwami ngo abeshywa byinshi. Iyo utazi aho amakuru ageze FPR igupakiramo ibihuha, ibinyoma n’ amagambo yo gusebya abo ishaka kwivugana nk’uko yabimenyereye.

Icya kabiri ni ukumenya kwigomwa. Kwigomwa igihe, kwigomwa udufaranga, kwigomwa inyungu z’akanya gato; ariko uzi icyo ugamije.Amaherezo tuzatsinda ingoma y’igitugu ya Paul Kagame n’abambari be.

Tugire amahoro, Banyarwanda.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
B

Nibyo, intambara yo kubohoza igihugu cyacu ni iya twese. Ba ntibindeba aho bali bamenye ko bibeshya.  Kurwanya ingoma y'igitugu ya FPR ni iy'umunyarwanda wese ukunda ukuli. Ubwo kagame
aheruka muli Université Nationale i butare yasabye abanyeshuli guhaguruka bakandika, bakanyomoza ibivugwa kuli internet. Iyo urebye neza uzanga hali abumvise iryo jambo rya Kagame, hali
abatangiye kujya bandikaza commentaires bigaragara ko ali iz'abantu balimo kwiga kwandika, tout en défendant l'indéfendable. Uretse kubeshya ingoma ya Kagame umuntu yayirengera ahereye he
? Niba umuntu avuze ko FPR ali abicanyi, umuntu yavuga ko atali abicanyi abihereye he ? Abashoboye kwandika, abafite amakuru, abafite ibintu bikeneye kujya ahagaragara nimufate amakaramu
n'impapuro, kandi ibibi FPR yakoze bitarajya ahagaragara biracyali byinshi cyane, byose bikeneye gutangazwa. Ngaho Imana ibalinde.

Répondre
K

Iyi nyandiko ya Musemakweri irumvikana, na bariya banyarwanda bari hirya no hino ku isi , bagomba kunyura iyi nzira, babona umuntu wabo ahohotewe bakitabaza abayobozi baho bari kandi bakabigeza
no kumiryango ishinzwe uburenganzira bwa muntu n'itangazamakuru!

Iyo ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe  isuka! FPr imenyereye ikinyoma, gukorera mu bwihisho no guhisha imirambo byose bigasozwa n'iterabwoba! namwe nimukoreshe uburyo bugaragaza ayo mayeri
yose!

Twese tuzatsinda!

Répondre
P

Ni byo koko,ibi uvuga ni ukuri"Uburenganzira buraharanirwa".Abanyarwanda dukwiriye kurushaho gushyira hamwe mu kurwanya ingoma y'inkoramaraso.
Uti gute? Buriya Polisi,LDF cyangwa abasirikare bahohoteye umuntu,abaturage twese tugasakuza, tukabaza icyo azira ntibabikomeza.Tureke kuba inkomamashyi(ngo turabaha amashyi) na ba
Nsekambabaye(ngo tubasekere kandi dushenguka dushira). Ikindi,ufite amakuru y'akarengane wese ajye agerageza kuyatangaza, cyane kuri internet. Byaba byiza amakuru amwe n'amwe akangura abaturage
agiye abageraho( hakemprimwa impapuro ziriho amakuru zigashyirwa aho abaturage batagera kuri internet bazazibona bakazisoma,bityo twese tugakangukira rimwe:"Abazajya mubishobora
mujye mubikora mutyo.")
NIMUGIRE AMAHORO.

Répondre