Nyakubahwa Donald KABERUKA na Maître RWANGAMPUHWE François nibo Balideri bakura Abanyarwanda mu rwobo agatsiko katuroshyemo.(www.leprophete.fr)

Publié le par veritas

Donald Kaberuka ni we muyobozi ukwiye uru Rwanda

Muri iyi minsi, kuri uru rubuga hanyuzeho ibitekerezo byinshi bishya nakunze gusoma. Ariko icyo nahaye agaciro kurusha ibindi ni ubushake bwagaragaye bwo kwerekana amazina y'abantu bashobora gufasha Abanyarwanda kuzahura iki gihugu bakagikura mu rwobo FPR ya Kagame yagitayemo. Nanjye ndifuza kwerekana abagabo babiri nzi neza kandi bakunzwe bihagije n'Abanyarwanda. Aba bombi, niba ari intwari nk'uko tubazi, ndabasaba gutinyuka bakinjira mu kibuga cya politiki, ibihato bibabuza gukorera Abanyarwanda bigakurwaho, bakajya imbere, tukababona maze tukabakurikira. Abo bagabo bombi b'ingirakamaro cyane ni Nyakubahwa Donald Kaberuka na Maître Rwangampuhwe François.

I. KABERUKA Donald

1.Yavutse taliki ya 5/10/1951. N'ubwo arengeje ya myaka 50 Zelote yavuze akaba ubu afite imyaka 60 y'amavuko, Donald Kaberuka ni umuntu ucyifitemo ubusore butangaje mu mutwe no ku mubiri kandi mu by'ukuri ibyerekeye gukorera igihugu akaba yarabitangiye kera.

2. Donald Kaberuka Arajijutse cyane, yize amashuri yo mu rwego rwa kaminuza muri Tanzania no mu Bwongereza. Afite impamyabushobozi y'ikirenga , Doctorat en Sciences économiques yakuye muri Kaminuza y'i Glaslow muri Ecosse. Ni specialiste de la finance internationale.

3.Donald Kaberuka yakoreye Urwanda byinshi byiza ariko cyane cyane kuva yaba Ministre des finances et de la plannification économique(1997-2005) yakoze uko ashoboye ngo ateze igihugu imbere mu by'ubukungu: gusana igihugu nyuma y'intambara na jenoside, kugabanya ubukene no kongera iterambere.

4.Nyamara kuva Donald Kaberuka yakurwa ku mwanya wa Ministre akoherezwa guteza imbere Banki Nyafurika itsura amajyambere (BAD), nibwo iterambere ry'u Rwanda ryatangiye gukendera, Agatsiko kayobowe na Paul Kagame gatangira gusahura igihugu no kwikubira ibyiza byacyo katitaye ku bukene bw'abaturage.

5.Donald Kaberuka arakunzwe cyane muri BAD abereye Perezida kuva muri 2005(uwo mwanya yarawutorewe) , kandi koko birazwi ko ari umuntu w'imico myiza, utaranganwa umuco mubi wo KWIKUBIRA, akaba umugabo ushishikajwe n'icyateza abaturage ba Afurika yose intambwe igaragara mu majyambere.

6. Donald Kaberuka ntashinjwa kunyereza ibya rubanda ahubwo yaranzwe no kurwanya cyane abarangwaga n'ako kageso , aho yayoboye hose. Iyo ikaba ari n'imwe mu mpamvu z'ingenzi zatumye akurwa ku mwanya wa Ministiriri mu Rwanda akoherezwa hanze y'igihugu kugira ngo adakomeza kubangamira Paul Kagame n'Agatsiko ke , kuko bo gusahura ibya rubanda babigize umwuga.

7. Donald Kaberuka ntiyijanditse mu bwicanyi.

Iyi ngingo irakomeye. Mu gihe bimaze kwemerwa na bose ko nta muntu ufite ibiganza bijejeta amaraso y'Abanyarwanda uzongera kwishyira imbere ngo aratuyobora, Donald Kaberuka we afite ibiganza byera de ! Niba hari uwo yaba yariciye azamvuguruze ku mugaragaro.

8.Donald Kaberuka afite ubunararibonye mu byerekeye ubukungu mpuzamahanga. Aho gukomeza kuyoborwa n'impumyi zituvana mu bukene zitwerekeza mu butindi, Donald Kaberuka afite inzira nyinshi yanyuramo, azi imiryango yose yakomangaho , igihugu cyacu kikazamuka mu bukungu butarundanije mu biganza by'Agatsiko konyine ahubwo busaranganyijwe n'Abanyarwanda bose.

9.Donald Kaberuka azi neza Paul Kagame n'Agatsiko ke: azi aho ibintu bipfira kandi ntayobewe uko byakosorwa, iterabwoba rigashira mu gihugu, abanyarwanda bakongera guhumeka umwuka w'ubwigenge mu Rwagasabo.

Muri make, Donald Kaberuka rwose ni we Muyobozi ukwiye U Rwanda, turi benshi hano i Kigali, tumusaba ko umurimo mwiza akora muri BAD yawusoza bwangu akagaruka mu gihugu cyamwibarutse, akadufasha kukizahura. Aramutse yemeye agafatanya n'abandi banyarwanda b'indakemwa mu mico no myifatire, bajijutse, batishoye mu bwicanyi, bafite ubushake bwo kubaka iki gihugu, nta kabuza, Urwanda rwahatorera agatege, rukayoboka inzira y'amajyambere.

II. Maître RWANGAMPUHWE François

Uyu mugabo ashobora kuba ari we ukunzwe n'Abanyarwanda benshi muri iki gihugu. Rwangampuhwe yavukiye mu cyahoze ari Komine ya Rukondo,paruwasi ya Cyanika mu BUFUNDU (Gikongoro), ahanga mu 1945. Yahungiye muri Kongo Kinshasa ahagana 1963 aba ariho yigira amashuri yisumbuye na Kaminuza.

Kuva FPR yatangira, Maître Rwangampuhwe yarayikoreye cyane, aho imariye gufata ubutegetsi muri 1994, atahuka mu Rwanda.

1. Rwangampuhwe ni umuntu ujijutse akagira n'ubumenyi buhanitse mu byerekeye kuyobora igihugu. Afite impamyabushobozi mu by'amategeko(Droit).

2.Rwangampuhwe yanga urunuka akarengane : icyo agaya cyane ubutegetsi bwa FPR ni akarengane karenze urugero Agatsiko gakorera Abanyarwanda. Iyo akaba ari yo mpamvu yahisemo kutamaranira gufata imyanya y'ubutegesti nk'abandi akaba yarihitiyemo umurimo wo kunganira Abanyarwanda imbere y'inkiko (Avocat).

3.Yunganiye benshi mu manza zinyuranye kandi bagatsinda..Kubera iyo mpamvu, Maître Rwangampuhwe afite umwanya ukomeye mu mitima y'Abanyarwanda benshi cyane.

Icyo tumusaba ni uko yamenya ko igihe cye kigeze cyo kujya ahagaragara agatabara iki gihugu kuko akarengane gakomeje kuba kenshi. Imiborogo y'Abana b'U Rwanda bari ku ngoyi y'Agatsiko yageze mu bushoroshori bw'ijuru: Barasenyerwa utururi twabo izuba riva, baramburwa udusambu twabo, barafungwa bazira imitungo yabo, baricwa kubera ko ari abakene bakaba basigaye bafatwa nk'umwanda mu mujyi wa Kigali, hari benshi bamaze imyaka irenga 17 bafunze nta madosiye bagira....ako karengane kose nta wundi wakadukiza atari wose Maître Rwangampuhwe François.

Fatanya n'abandi bagabo bashishikajwe no kubaka u Rwanda rubereye abenegihugu bose, Abatwa ,Abahutu n'Abatutsi. Kandi rero birashoboka . Uko byamera kose, Abanyarwanda turi benshi twiteguye kugushyigikira. Jya mbere, turi kumwe.

Mpakaniye Jean Bosco, Kigali

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Ni byiza kuduha amazina y'aba bagabo babili, ngo bashobora gukura igihugu cyacu mu rwobo Kagame n'agatsiko ke bagishyizemo. Birashoboka ko ali abagabo koko. Gusa icyo umuntu atakumva, niba babona
ibilimo kuebra mu Rwanda byose, aho abantu barengana, bakicecekera, ninde ushobora kubashyigikira, ninde ushobora kubatora niba amatora aramutse abaye, asize baliya balimo kuborera mu munyururu
bazirako balimo kurwanya kumugaragaro kaliya karengane ? Hali abanyarwanda benshi, bali mu Rwanda no hanze, bagerageza kuvugisha ukuli, bagerageza kurwanya iliya régime, bityo ndahamya ko umuntu
utigaragaza muli iki gihe ibintu bikomeye, kuzigaragaza nyuma, n'ubwo yaba yalize amashuli ameze ate, bizamugora. Intwali igaragara aho rukomeye. Utagaragara ubu ni uko ali ntibindeba, ni uko
abalimo kurengana ntacyo bibabwiye. Tuzaba tubireba, gusa diplome sizo zizashyirwa imbere. Murakoze.

Répondre