Perezida Kagame muri gahunda yo gucuruza abanyeshuri b’Abanyarwanda!

Publié le par veritas

Abasinziriye nimukanguke: isaha irageze, Kagame agomba kuva ku butegetsi!

 

source: leprophete


 

Bimaze kumenyerwa ko Kagame n’Agatsiko ke ntacyo bakora batagamije kugikuramo ifaranga ! Wagira ngo hari uwabatumye amafaranga! Kuri bo ubuyobozi bw’igihugu ni umwanya bitoraguriye wo gukama igihugu, bagahinduka abaherwe bo n’imiryango yabo gusa! Ibyifuzo bya rubanda rugufi ntacyo bibabwiye, umuturage utinjiza ifaranga kuri Konti ya Kagame ntacyo amaze!

Uwo murongo wa politiki yo gucuruza Abenegihugu ugaragarira mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu ariko uyu munsi nderekana gusa ibyerekeye amashuri.


 1. Musenyeri Smaradge Mbonyintege ati : “Ababyeyi n’abarezi turahangayitse ku burere bw’abana bacu” 


Aya magambo ya Musenyeri umushumba wa Diyosezi gatolika ya Kabgayi akaba ahagaririye n’Inama nkuru y’Abepiskopi gatolika b’u Rwanda  ni amagambo akomeye cyane. Musenyeri aratabaza mu izina ry’ababyeyi bose n’abarezi badashora kubumbura umunwa ngo bivugire kubera gutinya Leta. Muri make arashyira ahagaragara ibibazo bine by’ingenzi biteye impungenge zikomeye:


(1).Uburezi bukomeje kugenda busubira inyuma


(2) Leta ntiyitaye ku rubyiruko na gato, ntishishikajwe no kurushakira ejo hazaza heza.


(3)Abanyeshuri bumva basa n’imfubyi kubera ko Leta nta gahunda nzima ibafiteho bashakira ubuhungiro mu biyobyabwenge n’ubusambanyi.


(4) Aho kugira ngo Leta ifate ingamba nzima zafashe abo bana kuva mu ngeso mbi , yahisemo kubanyanyagizamo za kapoti, bigasa n’aho ibashishikariza kuzikama mu busambanyi n’ibiyobyabwenge ku buryo budasubirwaho.


Iyi ngingo ya 4 irerekana nyine ko Leta ya Kagame , nta kindi kizima ihishiye urubyiruko,ko ahubwo ibafiteho imigambi mibisha,  ibyo akaba aribyo bihangayikishije ababyeyi n’abarezi nk’uko Musenyeri Smaragde yatinyutse kubyerekana.


Ibyo kandi Musenyeri Smaragde atinyutse kubishyira hanze mu gihe Minisitiri w’intebe mushya yari aherutse  gutangaza ku mugaragaro ko urubyiruko rurangije amashuri ruzajya rukora imirimo y’uburetwa, umwaka wose, nta gihembo! Ni nde muntu ushyira mu gaciro utakuka umutuma yumvise icyemezo nk'iki ?


2. Gahunda yo gukuraho Internat.


Twese turibuka uko Leta ya Kagame yabanje gukuraho Buruse ku banyeshuri bigakaminuza, maze benshi mu bana b’abakene ubu bakaba bararetse amashuri bakicara .Turibuka ko  bamwe muri bo  bihebye bakagera ubwo bafata icyemezo cyo kwishyira mu kagozi, abandi bakajya bitura hasi mu ishuri kubera inzara. Abatavugwa kandi nibo benshi ni ababuze epfo na ruguru maze bishora mu busambanyi n’ibiyobyabwenge kubera guta umutwe! Ibyo byose ntacyo bibwiye Leta ya Paul Kagame.


Noneho ahubwo Leta ya Kagame igeze n’aho ifata icyemezo cyo gukuraho internat kugira ngo itazongera kurihira abana bo mu mashuri yisumbuye icumbi ! Ubwo se noneho hasigaye iki ko bisa na byabindi bavuga mu gifaransa ngo “le divorce est consommé”, hagati ya Leta ya Kagame n’urubyiruko?


Kuvuga ngo Leta yisubiyeho kuri iki cyemezo ni ugutebya kuko tuzi neza ko Kagame atajya asubira inyuma iyo yamaze gufata icyemezo kireba ifaranga! Muri make dore icyihishe inyuma y’icyemezo cyo gukuraho internat :


(1)Amafaranga Leta yatangiraga abanyeshuri ku icumbi niyo ya mbere akenewe ! Azajya he handi uretse kuri Konti bwite ya Paul Kagame? Nta soni agira, turamuzi neza!


(2)Ko abana benshi biga kure y’iwabo, baziga bate badacumbikiwe? Ni ukuvuga ko Kagame afite uko ateganya kuzabyitwaramo !


(3)Kagame arateganya GUCURUZA bariya banyeshuri bose, buriya yarabaze asanga agiye kubavomamo akayabo k’amafaranga!


 

ICYITONDERWA:


Dore uko biteganije:


(1)Internat za Leta zigiye kuvaho burundu maze amasosiyete ya Kagame ku giti cye atangire gahunda yo kubaka za Homes impande y’ibigo byose by’amashuri yisumbuye, ahasigaye guverinoma itegeke abanyeshuri bose kuzicumbikamo ku gahato kandi bariha amafaranga menshi ! Ayo mafaranga nta handi azaruhukira uretse mu mufuka wa Paul Kagame! Ni ubucuruzi nk’ubundi, Kagame si Caritas!


(2)Biteganijwe ko abana b’abakobwa bafite agasura keza bazatoranywa, bacumbikirwe mu bigo bifunze (Maisons fermées), bigenzurwa n'abambari ba Kagame, kugirango bajye bashumurizwa abaherwe b’abanyamahanga basuye u Rwanda, maze ubwo busambanyi bwinjize amadovize! Gusa ayo mafaranga nta handi azashyikira uretse mu mufuka wa Paul Kagame! Aya ni amakuru y'impamo yatugezeho anyuze mu nzira ntakwirirwa ndondora. Kandi n'ubundi ibyo bigo bifunze Kagame n'abambari be bamaze igihe babigerageza,ubutaha nzababwira aho biherereye muri Kigali.


Abagira ngo ibi tuvuze hano ni impuha, bibuke uko Kagame yubatse uriya mutamenwa we uri i Kigali ahahoze gare routière yo mu mugi, yarangiza kubaka agasaba  Umujyi wa Kigali gushyiraho amategeko  ahatira abaturage n’abanyamahanga gusesa amasezerano bari baragiranye n’ababakodeshaga amazu kugira ngo bakunde bajye gukodesha iriya nzu ya Perezida Kagame, ku giciro gihanitse we ubwe yishyiriyeho ! Inyungu z’umuturage ntacyo zibwiye Kagame, inyungu ze bwite nizo zubakirwaho amategeko ayobora u Rwanda! Nta handi ku isi amahano nk'aya aba uretse mu Rwanda rwa Kagame!


3.Kuki nta minisitiri w’uburezi Kagame arashyiraho ?


Ubwo aherutse guhindura guverinoma, benshi batangajwe ni uko nta minisitiri w’uburezi ushyizweho ! Hari abibwiraga ko uwo mwanya uzigamiwe Pierre Celestin Rwigema wagomba gutahuka bidatinze! Ko Rwigema yatahutse ariko ntahabwe uwo mwanya! Uzigamiwe nde ?


Impamvu nta yindi, haracyashakishwa umuntu w’ikinyabwoba uzemera kujya kuyobora iriya minisiteri ariko mu by’ukuri agiye gucururiza Kagame.  Uwo muntu najyaho muzitegereze imikorere ye muzahita musobanukirwa. Iriya minisiteri Kagame yayiteye imboni, ngo igomba gukamwa kurusha izindi mu gihe kiri imbere ! Abatazi Kagame neza reka mbibire akabanga: Kuri Kagame hari ibintu bitatu gusa bifite agaciro :


Icyambere: ifaranga


Icya kabiri: IFARANGA


Icya gatatu: IFARANGA


Naho iby’amarira y’abaturage bashonje ntacyo bimubwiye na gato. Wagira ngo nta mutima agira!

 

Umwanzuro


Kuva FPR-Inkotanyi yafata ubutegetsi uburezi n'uburere bw'urubyiruko  ntibyahwemye gusubira inyuma. Minisiteri y’uburezi yagiye ihabwa abayobozi badashoboye akazi, bafata ibyemezo byinshi bihubukiwe kandi bivuguruzanya ! Minisiteri y’uburezi yaranzwe n’AKAJAGARI, ntawakwirirwa abijyaho impaka. Umusaruro w’ako kajagari uragaragara:


(1) Benshi cyane mu bana bacu basigaye barangiza secondaire batazi gusoma no kwandika, bakaminuza Licence batazi kwiyandikira ibaruwa isaba akazi!


(2) Abarimu nibo bakozi ba Leta bafashwe nabi cyane ku buryo buteye agahinda kandi nta gahunda iriho yo kubafasha! Ngo icyo bazira ni uko batinjiriza Kagame amafaranga ! Ariko impamvu y'ukuri ituma bacupizwa ni ukugira ngo bahore biruka inyuma y'icyo kurya babure umwanya wo kumurikira rubanda , bayereka akarengane igirirwa, banayihwiturira kwibohoza!


(3) Kwiga ntacyo bibwiye abari ku butegetsi kuko benshi muri bo nabo ubwabo ari inkandagirabitabo ! Niyo mpamvu Minisiteri y’uburezi iri kwinjizwa muri gahunda yo gucuruza, ndetse ngo na dipolome zirajya zigurwa nko mu isoko!


(4)Paul kagame n'Agatsiko ke bafite umugambi mubisha wo gukora uko bashoboye kose bakabuza abana ba rubanda rugufi kwiga, kugira ngo batazatera imbere. Mu gihe basenya amashuri yo mu Rwanda , bohereza abana babo kwiga muri kaminuza zigezweho zo mu Bulayi na Amerika kandi barihirwa n'igihugu!


(4) “Le divorcé est consommé” hagati ya KAGAME n’urubyiruko rukomoka kuri rubanda rugufi, nta cyiza rukwiye kumutegerezaho. Urubyiruko twese twari dukwiye guhaguruka tugatangira imyigaragambyo simusiga, kugeza dukijije Abanyarwanda uyu mugabo Paul Kagame, akava ku butegetsi ataroreka igihugu bidasubirwaho:umuntu urya ntahage, ntazagera aho akajya arya n’abantu ?


 

Silas Mboneyabo, Umwarimu muri KIST 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article