RDC: Hasigaye amasaha 24 imirwano igatangira i Goma hagati ya M23/RDF n'ingabo za ONU !

Publié le par veritas

Monusco.png

                                                    Izi ni ingabo za BIF i Goma

 

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 31/07/2013 urubuga rw’ingabo za ONU muri Congo monusco ruratangaza ko umuyobozi mukuru w’umutwe udasanzwe w’ingabo za ONU uzwi ku izina rya BIF (Brigade d’Intervention de la Force de Monusco) Gen.Brig MWAKILOMBWA James ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru mpuzamahanga kuwa kane taliki ya 25/07/2013, abatangariza ko umutwe udasanzwe w’ingabo za ONU witeguye gutangira akazi kawo. Uwo mutwe ukaba waratangiye gukora ku mugaragaro taliki ya 30/07/2013 ndetse ingabo za ONU muri Congo zikaba zahise zitanga integuza ku mutwe wa M23 y’uko ugomba kuba washyize intwaro hasi cyangwa ukikura mu duce dukikije umujyi wa Goma abarwanyi bawo barimo mbere y’amasaha 48 ni ukuvuga mbere yo kuwa kane taliki ya 01/08/2013 saa kumi z’amanywa ; bitaba ibyo imirwano yo kwirukana uwo mutwe igatangira !

 

Ingabo za ONU muri Congo zikaba zavuze ko umuntu wese witwaje intwaro atari umusilikare wa Congo agomba gufatwa nk’umwanzi w’amahoro ; ubu urugamba rwo kumurwanya rukaba rutangiye ! Iyi taliki ya 30/07/2013 niyo taliki  indege zitagira umupiloti za ONU zigomba kugenzura umupaka w’u Rwanda na Congo zitangira gukora ! Urugamba rwa mbere rwo kurwanya M23 ruzatangirwa n'abasilikare ba Tanzaniya n'Afurika y'epfo.Mu nama iherutse muri ONU yigaga ibyerekeranye n'umutekano mu karere k'ibiyaga bigari, igihugu cy'Ubufaransa cyavuze ko ingabo za ONU muri Congo cyane cyane umutwe wa BIF ugomba gukora akazi kawo ko kurwanya M23 n'indi mitwe ! Ubusanzwe M23 na Kagame bifuzaga ko iriya taliki ya 30/07/2013 igera barafashe umujyi wa Goma izi gahunda zose zikaburizwamo ! Ingabo za Congo zerekanye akazi gakomeye ko kwirukana abarwanyi ba M23 bashyigikiwe n’u Rwanda.

 

M23 n’u Rwanda nabyo ntibyicaye ubusa

 

Mu gihe ingabo za ONU ziteguye guhangana na M23 u Rwanda narwo ntirwicaye ubusa ;igihugu cy’u Rwanda na Uganda byohereje intwaro nyinshi n’abasilikare benshi mu mutwe wa M23. U Rwanda rwohereje intwaro n’abasilikare benshi mu karere ka Nyiragongo kagenzurwa na M23 naho igihugu cya Uganda cyohereza abasilikare benshi n’intwaro nyinshi mu karere ka Beni gaherereye mu majyaruguru ya Kivu ; aya makuru akaba yemezwa n’imiryango itegemiye kuri leta iri mu karere kagenzurwa na M23. Andi makuru yemeza ko u Rwanda rwohereje ubu abasilikare benshi ku Gisenyi bagomba gutabara M23 muguhangana n'ingabo za ONU i Goma

 

Ingabo za ONU zigiye gutangira urugamba rwo kwirukana imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo ariko izo ngabo za ONU zikavuga ko zishyigikiye ko iyo mitwe ishyikirana n’ibihugu yaturutsemo ; mu byukuri urasanga izo ngabo za ONU zisa nizigiye kurinda umujyi wa Goma na Sake gusa ahandi hakaguma mu maboko y’abarwanyi hategerejwe umwanzuro wo kwemeza igitekerezo cyatanzwe na perezida Kikwete cy’uko ibihugu by’u Rwanda ,Uganda na Congo bigomba gushyikirana n’imitwe ibirwanya, inama yo kwiga icyo kibazo ikazaba mu kwezi kwa cyenda 2013 muri ONU! Hagati aho ingabo za Congo ziri mu mirwano muri Kivu y’amajyepfo n’inyeshyamba zikomoka mu gihugu cy’u Burundi !

 

 

Kanda aha cyangwa kuri iyi shusho urebe uko indege zitwara zikoreshwa

Drone.PNG


 

Ubwanditsi


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article