RDC : Indi mitwe yitwaje intwaro muri Congo nayo irasaba kujya mu mishyikirano hagati la leta ya Congo na M23!

Publié le par veritas

http://www.philip-photos.com/images/congo/-pou0597-bd.jpg

Umuvugizi w’imitwe igera ku 10 yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo yatangaje ko iyo mitwe yifuza kujya mu biganiro hagati ya Leta ya Congo n’inyeshyamba za M23. Uwitwa Joseph Assanda uhagarariye imitwe 11 y’aba Maï- Maï barwanira muri kivu y’amajyepfo yatangarije AFP ko bafite impamvu nyakuri zatumye bafata intwaro bakaba basaba nabo gushyirwa mu biganiro bihuza leta ya Congo n’umutwe wa M23.

 

Imishyikirano ihuje leta ya Congo n’umutwe wa M23 yatangiye mu ntangiriro z’ukwezi k’ukuboza 2012 bisabwe n’inama nkuru y’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari nyuma y’aho M23 iviriye mu mujyi wa Goma yari yarafashe ikawumarana iminsi 11. Jesph Assanda avuga ko Uganda ishinjwa kuba itera inkunga umutwe wa M23 bityo imishyikirano ikaba itagombye kubera muri icyo gihugu ndetse na Uganda ntibe umuhuza muri iyo mishyikirano kuko ibogamye !

 

Umuyobozi w'umutwe wa Maï-Maï  Kirikicho BwanaLongangi-Kanyare yavuze ko atumva impamvu umutwe wa M23 wabyawe na CNDP yahoze ari inyeshyamba ikinjizwa mu nzego za leta yahabwa ijambo kandi yarikuye muri iyo leya maze ikayirwanya bo ntibarihabwe kandi ntacyo bakoze ! Kanyare arasaba leta ya Congo kwita ku bibazo by’indi mitwe ifite intwaro iri muri Congo . Iyo mitwe 10 y’abamaïmaï yishyize hamwe iherereye i Kalehe muri kilometero 100 mu majyaruguru y’umujyi wa Bukavu.

 

Abamaïmaï barifuza ko leta ya Congo yakwemera amagarade y’abasilikare babo bari mu mashyamba mu karere k’i Burasirazuba bwa Congo bityo iyo mitwe nayo ikiyemeza gufasha leta ya Congo mu kugarura umutekano muri Kivu , umukuru wa maïmaï avuga ko ubushobozi babufite kuko babweretse ingabo za Congo ubwo bazitabaraga , Maïmaï igahagarika umuvuduko w’inyashyamba za M23 mu mujyi wa Sake ubwo M23 yashakaga kujya gufata umujyi wa Bukavu !

 

 

Veritasinfo.fr  

 


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article