RDC-M23: Igihugu cy'u Rwanda kirashinjwa na ONU kwirasaho kugira ngo kibone uko kinjira mu mirwano kumugaragaro!

Publié le par veritas

http://www.igihe.com/local/cache-vignettes/L600xH347/intwaro_ingabo_nazo_ziri_kubyombo_2_-f6b00.jpgEjo kuwa kane taliki ya 29/08/2013 Madame Mushikiwabo Louise ministre w'ububanyi n'amahaga w'u Rwanda niwe wavuze ijambo twari tumenyereye ko rivugwa na Kagame Paul ryo kugaragaza kumugaragaro ko u Rwanda rugiye kurengera ubusugire bwarwo,ubwo yavugaga iryo jambo nibwo abaturage muri Kigali berekwaga intwaro kabuhariwe zoherejwe ku Gisenyi no ku mupaka w'u Rwanda na Congo kujya kubuza ibisasu biva muri Congo kugwa kubutaka bw'u Rwanda. Kuba ijambo nk'iryo ryaravuzwe na Madame Mushikiwabo ni uko umukuru w'igihugu afite ikibazo muri iyi minsi cyo kuvuga ijambo riremereye nk'iryo! Muri iki gitondo umuvugizi w'ingabo za Congo Olivier Hamuli yatangaje ko igihugu cya Congo kibonye uburenganzira bwo kwinjira kubutaka bw'u Rwanda kuko u Rwanda narwo rwiyemeje kwinjira mu mirwano kumugaragaro!

N'ubwo Ministre Mushikiwabo avuga ko u Rwanda rutagomba kurebera gusa abaturage barwo bicwa n'ibisasu bivuye muri Congo, i New York mu muryango w'abibumbye baremeza ko ibyo u Rwanda ruvuga ko Congo yarashe kubutaka bwarwo ari ibinyoma ko ahubwo amasasu yaguye kubutaka bw'u Rwanda yarashwe n'abasilikare b'u Rwanda bari mu birindiro bya M23 muri Congo kugira ngo u Rwanda rwinjire mu mirwano kumugaragaro, ibyo bikaba byemezwa n'amaraporo menshi yakozwe n'impuguke mubyagisilikare za ONU ziri i Goma.

Ku munsi w'ejo kuwa kane intambara yari ishyushye cyane hagati y'ingabo za ONU zifasha iza Congo muguhangana n'umutwe wa M23 ufashijwe n'u Rwanda. Ingabo za Tanzaniya ziri mungabo za ONU zakoreshanga intwaro nini zirasa bya muzinga zipima 122mm naho ingabo z'igihugu cya Afurika y'epfo zigakoresha indege za Kajugujugu MI 24 bose barasa kubirindiro bya M23/RDF biri ku musozi wa Kibati.

Ingabo z'igihugu cy'Afurika y'epfo ziremeza ko zarashe ku ngabo z'u Rwanda zinjiye kubutaka bwa Congo zigemuriye abarwanyi ba M23 bari i kibati amasasu n'ibindi bikoresho by'intambara, ingabo za ONU kandi zikaba zitangaza ko zashoboye gusenya imodoka yuzuye amasasu zica n'abarwanyi batandatu ba M23 bari mu buyobozi bw'intambara , bemeza ko abandi bantu bishwe muri iyo mirwano ari benshi kuburyo batarashobora kubarura ibyangiritse byose!

(kanda aha usome amakuru arambuye kuri iyi nkuru mururimi rw'igifaransa)

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
Q

bica bande , erega uzaze kurugamba kuko ntacyo uba uvuze ubu , ngo amakuru yavuze ,cyangwa ngo HAMURI YAVUZE , IBYO BYOSE UMUNYAMAKURU MUZIMA , WIYEMEJE KUVUGA KUNTAMBARA ABA ARI KUMWE
N'ABARWANYI KURUGAMBA , NTABWO YANDIKA AMAHOMVU YOGEZA URUHAND RUMWE  , ICYAGARAGAYE WISHIMIRA KUVUGa ngo m23 bapfuye , ngo barashe abarwanyi aba naba utanahahaze kweli, ibyo byose uvuga
ntanakimwe kiba cyabaye ni ibinyoma kuko ntabwo ingabo za south africa zigeze zirasa ku ngabo z;urwanda kuko ntabwo barasa inyoni ,

Répondre
B

Ariko ko ndeba mwishimira intambara mwagizengo nano ni imihoro muzafata mugatema? Intambara irica ngirango murabizi, ahubwo dusengere igihugu cyacu Imana ikirinde izo ntambara.

Répondre