RDC-Rwanda: Ingabo za Kagame na FPR inkotanyi zikomeje kwigarurira igice cy'ubutaka bwa Munigi hafi ya Goma mugihugu cya Kongo!

Publié le par veritas

http://freeuganda.files.wordpress.com/2009/04/rpf18.jpg?w=788Ingabo z’ibihugu bituriye ibiyaga bigari zidafite aho zibogamiye mukugenzura umupaka w’u Rwanda na Kongo kimwe n’umupaka wa Kongo na Uganda nta kizere zigifitiwe. Ubu ingabo za Paul Kagame zimaze iminsi zarigaruriye ubutaka bwa Kongo kuva aho umutwe wa M23/RDF utsindiwe, Kongo yagejeje icyo kibazo ku mutwe w’ingabo zishinzwe kugenzura umupaka ariko ntacyo kugeza ubu ziragira icyo zikora kuri icyo kibazo kandi n’u Rwanda ubona ntacyo birubwiye !

Ubwo butaka bwa Kongo bwigaruriwe n’ingabo za Paul Kagame RDF buherereye mu karere ka Munigi ,izo nkotanyi zikaba zikambitse kubirometero 3 gusa ngo ugere ku kibuga cy’indege cy’i Goma. Izo ngabo za Kagame zikaba zimaze iminsi muri ako karere kandi zikaba zitwaje intwaro nyinshi kandi zikomeye ! Mu minsi ishize umuyobozi w’akarere ka Nyiragongo yagiye kureba niba koko ibyo abaturage bavuga aribyo, maze akigera mu karere ka Munigi abona izo ngabo za Kagame Paul zibereye kubutaka bwa Kongo nkaho ziri iwabo ! Mu gihe yabivugaga abantu ntibabihaye agaciro cyane ariko igitangaje ni uko kugeza ubu izo ngabo za Kagame zikiri kubutaka bwa Kongo, ibyo bikaba bifatwa nk’igikorwa cy’ubushotoranyi kuri Kongo.

Ingabo ziva mu bihugu bitandukanye zishinzwe kugenzura umupaka uhuza ibihugu byombi zagiye kureba aho abasilikare b’u Rwanda bari kubutaka bwa Kongo, bageze mu karere ka Munigi, kubutaka bwa Kongo bahasanga abasilikare b’u Rwanda ; ingabo zishinzwe kugenzura umupaka zavuganye n’uyoboye izo ngabo za Kagame ababwira ko abayobozi be bakuru bamubujije kugira icyo atangariza abashinzwe kugenzura umupaka w’u Rwanda na Kongo ! Kubera iyo mpamvu umutwe w’ingabo ushinzwe kugenzura umupaka uhuza ibihugu byombi wananiwe gutanga raporo y’uko ibintu byifashe kuko ugomba kuvugana n’u Rwanda kuri icyo kibazo mbere yo gutanga raporo,none abo kireba bose bakaba barabaye ibiragi !

Ntagushidikanya guhari ko leta  ya Kigali yavogereye ubutaka bwa Kongo kuko n’uyoboye izo ngabo zigenzura umupaka yarabyiboneye , n’umusilikare w’u Rwanda uyoboye abandi boherejwe kubutaka bwa Kongo ntiyabibeshyuje ! Iki gikorwa cyo kwinjira kubutaka bwa Kongo si ubwambere u Rwanda ndetse n’igihugu cya Uganda bigikoze , gusa ikibazo umuntu yakwibaza ni ukumenya ngo bizabageza kuki ? Barashaka iki ? niba u Rwanda rwarinjiye muri Munigi gushaka FDLR ntayo bazabona kuko bageze n’i Kinshasa barayibura ! Niba binjiyemo kugirango basahure amabuye y’agaciro nabwo ntacyo bitanga kuko Munigi siho ibirombe biri ! Niba binjiye kubutaka bwa Kongo kugira ngo batere ubwoba nabyo ntacyo bizatanga kuko ubu Kongo yamaze gushira ubwoba nyuma y’agasuzuguro kamaze imyaka myinshi ! None mubyukuri u Rwanda rurashaka iki muri Kongo ?

Igihugu cya Uganda nacyo kinjiye mu gihugu cya Kongo kigarurira akarere ka Mambassa ho muri Ituri igihe kingana n’amezi abiri, nyuma abagande baje guhambira barataha basobanurako bibeshye , ngo bibwiraga ko bari kubutaka bwa Uganda ! Wasanga na Kigali ariko itekereza ! Ikibwira ko kuba Kongo ari nini Munigi ihita ihinduka u Rwanda !

Muri iki gihe uriya mutwe w’abasilikare bava mu bihugu binyuranye ushinzwe kugenzura umupaka w’u Rwanda na Kongo uyobowe n’umu jenerali ukomoka mu gihugu cya Uganda , iyo witegereje neza usanga uyu mutwe ntacyo umaze uretse kujijisha , igisigaye akaba ari aho kwibaza ati amaherezo azaba ayahe ? Amasezerano yo kudashyigikira imitwe irwanya kimwe mu bihugu bigize ibiyaga bigari ntagaciro agaifite cyane ko noneho ingabo ziri guhungabanya uwo mutekano ari izibihugu zivogera ubutaka bw’ikindi gihugu !

Dukurikije ubushotoranyi n’umujinya Kagame na Museveni bafite nyuma y’itsindwa rya M23/RDF, umenya intambara ya Kabiri izaba ihuje ibihugu kumugaragaro kandi ikazarangizwa n’uko ubutegetsi bwa gashozantambara bwa kigali na Kampala buvuyeho !

Iyi nkuru veritasinfo yayikuye kurubuga :7sur7.cd

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
D

mugabanye ingenga bitekerezo my friend

mujye mwandikamakuru, mureke propaganda

ibyobitekerezo ntanahamwe byabageza, abantububara fungutse ntabwo batwarwanibitekerezo by individual person with rwong edea like you

try to chut up

Répondre
S
Ayo makuru aramutse ari ukuri, byaba biteye isoni mu gihe leta y' u Rwanda irimo ikangurira abaturage ngo kuvugisha ukuri nyamara yo ikaba igihakana ko nta ruhare ifite mu guhungabanya umutekano wa
DRC.
Répondre
M

Aliko uretse no gusakuza, njye nsingaye nibaza uko abantu bagize kiliya gihugu batekereza. Bameze nk'imali yandagaye ku karubanda. Igihugu  kizima gifite abantu kikavogerwa uko umwanzi
yishakiye, ngo bali muli za diplomatie. N'ububwa bulimo, kandi ngo "iby'abapfu birya abapfumu". Paradoxal, ni ukumva Museveni ngo ni médiateur! Aliko uretse ubucucu koko.....Njye simbyumva, kandi
siniteguye no kumva indi explication yose iyo aliyo yose. Ahubwo nibemere  bashyirwe kuli ligne na régime ya Kigali. Igisilikali kigira raisonnement ya gi civile, .....binyibutse le 31
octobre 1990 bya Serubuga n'ibindi byose bililimba ngo " inyangarwanda twazikubise inshuro", nyuma y'amezi abili gusa Ruhengeli ikorerwaho assaut.....nali mpibereye, nubu sinumva ukuntu prison
yafunguwe kandi 10h30 mu gitondo inkuru yali yamenyekanye, abantu twese twirukanwa mu mu mihanda kuburyo 13h ntawali ukigaragara mu muhanda:" habaye couvre-jour". Niba ali ukwibagirwa vuba, niba
ali ubucucu karemano, sinumva uko abantu batafatiye isomo limwe.

Répondre