RDC-Rwanda: Kuki Kagame Paul yiyemeje gusuzugura Barack Obama, akaba yiyemeje gukomeza intambara muri Congo?

Publié le par veritas

Obama.png[Ndlr :Amakuru dukesha abayoboke ba FPR i Kigali akanashimangirwa n’ibinyamakuru byandikirwa hanze aremeza ko Paul Kagame ubu yiyemeje kwiyoborera urugamba muri Congo, akaba yiyemeje gusuzugura abanyamerika bamusaba kwifata akareka gutanga inkunga yo gufasha umutwe wa M23. Ubu muri Congo hari agahenge nyuma y’ifatwa ry’ingambi ya Rumangabo ariko impande zombi ziri kwisuganya, kagame ari gukusanya imbaraga ze ahitwa Kiwanja; Kagame Paul ubu asigaye anyarukira kenshi mu Ruhengeri kureba uko urugamba ruhagaze kuko yiyemeje kwiyoborera urugamba,arashaka kwica abasilikare bakomeye b’ingabo za Congo ndetse n’iza ONU ziri i Goma, ikimubabaje cyane si abasilikare be bishwe ahubwo n’ikirombe gikomeye cy’amabuye y’agaciro kiri i Rutshuru cyitwa Lueshe, Kagame akaba yarariye umwenda w’amafaranga menshi abazungu bacukura amabuye muri icyo kirombe kuburyo atongeye kugifata abo bazungu bamwiyicira ! Ngako agahangayiko n’agasuzuguro atangiye gushyira kuri perezida Obama umusaba guhagarika intambara ! Inkuru dukesha « ikaze iwacu » iradusobanurira neza  impamvu icyo kirombe gihangayikishije Kagame Paul]  

 

Nkuko mu maze iminsi mubisoma ku Ikaze Iwacu, ko M23 na RDF bari gutsindwa intambara bo ubwabo bashoje ku ngabo za Congo, FARDC, ubu noneho, FPR yasanze nta gisigaye, uretse kongera gukoresha intwaro yayo itajya itonda ingese, ariyo jenoside.


Amakuru Ikaze Iwacu ikesha Radio Okapi, aravuga ko M23/RDF, yateguye ubwicanyi bwo kurimbura abaturage mu mugi wa Kiwandja, muri Rutchuru, kugira ngo izabone uko isakuza isi yose ko, abatutsi bari kwicwa na FARDC, ingabo za MONUSCO zirebera.


Abacurabwenge ba FPR ngo bakeka ko nibabikora gutya, bizatuma haba impaka zikomeye, ku kazi MONUSCO ikora muri Congo, cyane cyane ko n’abaturage ba Kivu y’amajyaruguru rimwe na rimwe bajya binubira ko itabatabara. Ubwo rero FPR ngo yo ikaba itazihanganira kubona abantu bicwa nko mu Rwanda, muri ’94. RDF izahita igaba igitero simusiga muri Congo ijye guhosha ubwicanyi, ubwayo izaba iri gukora, maze ibe yinjiye muri Congo ku mugaragaro, M23 ibe irangiriye aho.


Abakurikiye amagambo y’abayobozi ba leta ya FPR bose, bazi ko ntako batagize ngo basebye ziriya ngabo za MONUSCO, cyane cyane, uriya mutwe wihariye ufite inshingano yo kurwanya imitwe yitwaje intwaro. Ariko rero, umuntu ntiyabura kwibaza impamvu nyayo ituma FPR isizora ubu ibonye ko ingabo za FARDC zigiye kwigarrurira na Rutchuru yose.


Bizwi neza ko imwe mu mpamvu M23/RDF irwana muri Congo ari ukugira ngo FPR ibone uko isahura umutungo kamere wa Congo. Rutchuru rero ni kamwe mu duce twa Congo imana yihereye amabuye y’agaciro y’ubwoko bwose. Si amabuye gusa, kubera ko Rutchuru igira n’ubutaka bwera cyane, ndetse n’amashyamba, ubu Gen James Kabarebe agerereye. Agace ka Rutchuru kari kugutuma FPR itakigoheka ni LUESHE. Abantu bakwibaza bati:

 

i Lueshe hari iki?


Lueshe ni akarere ko muri Rutchuru, muri rusange katazwi cyane muri Congo, ariko kakaba kazwi ku isi, cyane cyane mu bihugu byateye imbere, kubera ibuye ry’agaciro ryahavumbuwe ritaba ahandi ku isi, bikaba byaratumye abahanga muri Chimie baryitirira aka karere. Iryo buye ryitwa LUESHITE. Abakurikira cyane iby’ikoranabuhanga bazi ko guhera mu 1998-2001, abanyenganda b’isi yose bakundukiye muri Congo gushakayo Coltan, ibuye ryari rikenewe cyane, kubera ukuntu rikorwamo ibyuma bigakomera cyane. Coltan niyo bakoresha bacura, za Playstation, Ipods, za mudasobwa zigendanwa ndetse na za telefoni zigendanwa zikomeye nka za Iphones.


 Nubwo bwose Coltan yari ikunzwe cyane ntibyamaze igihe, kubera ko mu mpera ya 2001, ariho, u Rwanda rwari rusigaye rucunga agace kose k’uburasirazuba bwa Congo, rwatangije imirimo yo gucukura rya buye twababwiye haruguru i Lueshe. Iri buye rikigera ku isoko ryahise ryirukana Coltan, kugeza na nubu Coltan yabaye amateka ugereranije n’inkubiri yari izanye ku masoko mpuzamahanga.


Ninde wavumbuye iri buye i Lueshe?


http://www.entraide-developpement.ch/wp-content/uploads/2011/04/Photo-mines-de-cassiterites.jpgI Lueshe nkuko twabibabwiye hejuru ni muri Rutchuru, akaba ariho havumbuwe iri buye ridasanzwe rikozwe mu byo bita muri Chimie, PYROCHLORE. Agace gacukurwamo iri buye kakaba ari isambu y’isoyiyete yitwaga SOMIKIVU (Société Minière du Kivu). Impamvu Lueshe yabaye nk’igitangaza nuko havumbuwe vuba cyane ugereranyije n’ibindi birombe biri muri Kivu y’amajyaruguru.


Ngo hari mu 1986, ubwo umuzungu wakoreraga umuryango udaharanira inyungu (ONG), tutashoboye kumenya izina neza, yarimo yitemberera i Rutchuru, aho yari aje ashaka guhura n’umupadiri waruhatuye. Yaje kugera ahantu abona hari gucumba umwotsi kandi nta muriro bigeze bahacana, ahita abona ko hari ikintu kidasanzwe. Yabibwiye uwo mupadiri, bahita bafata icyemezo cyo kuzana umuhanga uvuye mu Bubiligi ngo abarebere iby’uwo mwotsi.


Uwo mubiligi yaraje asanga koko hari ikintu kidasanzwe, ahita abimenyesha abanyamerika bo muri NASA (National Aeronautics and Space Administration). NASA niyo yakoze inyigo y’ubwo butaka, nyuma y’imyaka ibiri n’ukuvuga 1988, bavuga ko bavumbuye ibuye rishya, baryita « Lueshite ». Iri buye ubu rikoreshwa cyane mu gucura ibyogajuru, indege z’intambara, ibikoresho byifashishwa mu kubaka imiyoboro ya petroli (Oil Pipelines), n’ibindi byuma bikaze.


Lueshe ihuriye he na FPR?


Mbere y’uko intamabara yo kubohoza Zaïre itangira, Mobutu wari perezida icyo gihe yari yaratangiye umushinga afatanyije na SOMIKIVU, wo gutangira gucukura Lueshite. Nyamara ntibyamuhiriye, kubera ko mu 1996, intambara ya AFDL yateye, imirimo ntaho irakageze. Iyi sosiyete SOMIKIVU ni iy’abadage, ikaba yari  ikuriwe n’uwitwa Karl Heinz Albers. Uyu mugabo yaguze we ku giti ke iki kirombe cya Lueshe mu 1993, yaguze imigabane y’abandi bari bafatanyije sosiyete, kubera ko batangiye kutizera  ko bazunguka, bitewe n’intambara zari zadutse muri ako gace zitewe na FPR, icyo gihe yarimo iteza akaduruvayo hagati y’abatutsi n’andi moko atuye Rutchuru na Masisi.

http://ikazeiwacu.unblog.fr/files/2013/07/gertler-earns1.jpg
                                  Gertler Earns, umucuruzi w'umuyahudi wa Diamant ya RDC ku isi


Laurent Désiré Kabila akimara gufata ubutegetsi muri ’97, yahise asesa SOMIKIVU, Mr. Albers aba abihombeyemo. Kabila  yagurishije ikirombe cya Lueshe n’undi muzungu ukomoka muri Autriche witwa,  Michael Krall, wahise afungura isosiyte yise Edith Krall Métal Congo SCARL muri ’99. 


Ariko Albers ntiyicaye gusa, yahise ajya i Kigali kuvugana na FPR akaga yahuye nako; hadaciye kabiri, FPR nayo Kabila aba ayirikanye i Kinshasa. Uyu Albers yahise afatanya na FPR kwihimura Laurent Kabila. Ari mu bantu batanze akayabo ko kugura intwaro APR yarwanishije, muri ’98, icyo bise « intambara ya 2 ya Congo ». APR ikimara kwigarurira Kivu yose, Albers yarongeye asubirana ikirombe cye, aho yakoranaga na FPR binyuze muri RCD-Goma.


Kuva mu 2000 Albers yahise atura i Kigali, aba umuterankunga ukomeye cyane wa FPR. Albers niwe wagurishije Coltan ya Congo mu mahanga. Ubushakashatsi Ikaze Iwacu yakoze, bwerekana ko 85 % ya Coltan ya Congo yagurishijwe na Albers, ayinyujije i Kigali. Niyo mpamvu mu ntambara zose zabaye muri Kivu, FPR yagombaga gukora uko ishoboye ikarinda Rutchuru yose, ariko ikigamijwe ari ukurinda Lueshe ya Albers. Abakoze business na Albers ni benshi cyane muri FPR, ariko uzwi cyane ni Tribert Rujugiro, ubu ubarizwa mu buhungiro muri Afrika y’epfo.


Uyu Rujugiro yaketse ko yashoboraga gukora business na Laurent Nkunda igiye yayoboraga CNDP, ntamenye ko « Big Brother », Paul Kagame aba areba ibyo barimo. Muri 2008, Rujugiro yashutse Nkunda ngo avuge ko ashinze ishyaka rye kandi ko agiye kurwana ngo afate Congo yose. Kagame ntiyabarebeye izuba bombi, umwe yamwohereje  kwa ngara, undi ubanza ubu abarizwa mu bitaro i Kigali.


Hejuru twigeze kubabwira ko Laurent Desiré Kabila yari yirukanye Albers, agurisha Lueshe na Michael Krall. Ukurikije uko intambara za Congo hagati ya ’98 kugeza na n’ubu, zagenze, uyu Michael Krall ntiyigeze acukura i Lueshe. Muri Mutarama 2001,  icyizere Krall yari afite cyayoyotse burundu, kubera ko, Laurent Desiré yishwe na Kagame ku kagambane na Albers, kugira ngo basibanganye burundu amasezerano yari hagati ya Michael Krall na leta ya Congo. Uyumugabo nawe ari mubarekereje ko FPR na Joseph Kabila bava ku butegetsi agahabwa ibye yaguze na leta ya Congo.


Kuva aho Joseph Kabila afatiye ubutegetsi, Albers yabonye amahoro, aracukura, none ubu n’umuherwe w’akataraboneka, inganda zikomeye z’isi niwe zihanze amaso. Albers yahise aba uvuga rikijyana kwa Kagame FPR nayo akayikorera icyo yifuza cyose. Kandi ni mugihe Kagame niwe wahesheje Albers ubwo butunzi butagira ingano. Albers niwe wakoresheje ingufu z’amafaranga afite yumvisha igihugu cye, Ubudage, ko kigomba gufunga Ignace Murwanashyaka, Straton Musoni n’abandi ba FDLR baba mu Budage, tutibagiwe na Callixte Mbarushimana uba muri France.


Abatari bazi impamvu ari ubudage bwonyine bufunga aba FDLR, ubu barayimenye. FPR na Kagame muri bya binyoma byabo, bumvisha Albers ko FDLR ifashe ubutegetsi mu Rwanda atazongera gucukura Lueshite i Rutchuru, maze nawe agasya atanzitse.

http://ikazeiwacu.unblog.fr/files/2013/07/lueshite.jpg
                   Ngiri ibuye "Lueshite", Kagame yiyemeje gutsindaho agahanga!

 

Albers niwe wakoze lobby mu bafaransa abinyujije kuri Bernard Kouchner, bafata Rosa Kabuye mu Budage, bamukinisha cinema, kugira ngo FPR imenye ibiri mu idosiye y’umucamanza Brugiere, washyiriyeho abasirikari bakuru ba FPR impapuro mpuzamahanga zo kubafata, kubera bashinjwa ihanurwa ry’indege yari itwaye perezida Habyalimana muri ’94. Albers niwe winjije Kagame mu miryango y’abayahudi ( juifs) bamufashije guhagarikisha ama rapports yose amurega ibyaha by’ubwicanyi yakoreye muri Congo (Mapping report).


Albers niwe wahuje Kagame, Joseph Kabila n’umuherwe wo muri Israel witwa Gertler Earns, ubu niwe ugurisha Diamant yose ya RDC ku isi (Exclusivité de Diamant congolais). 


Ariko nta gahora gahanze abantu bose Kagame yahemukiye yitwaje ko Albers azamuvugira, bamaze kuba benshi cyane, none nabo barashaka kurenganurwa. Mu bababaye cyane harimo ingabo za Congo zifashwe nabi cyane kandi amafaranga atabuze. Ubu FARDC zahagurukiye kurwana ku busugire bw’igihugu cyazo, none na Lueshe yaritunze Kagame na FPR, yarafashwe.


Albers ubu ngo ntavana telefoni ku gutwi, abaza Kagame uko biri bugende,  Lueshite ye imunyuze mu mitwe y’intoki.  Kagame nawe ntasinzira. Yabuze ayo acira n’ayo amira. RDF irambwiwe intambara, bananiwe kurinda Lueshe. Lueshe niyo Kagame na FPR baba barwanaho, bakabeshya abatutsi ngo barabakunda ngo bazabarwanira kugeza ku wa nyuma. Byahe byo kajya!


Kagame arabigenza ate ko RDF byanze neza neza! Abasanzwe bazi umubano wa FPR na Albers, bemeza ko Kagame kubera kumutinya biza kuba ngombwa ko agaba igitero ku mugaragaro muri Congo, kugira ngo atabura intama n’ibyuma. Tubitege amaso, niba Albers we azemera kurwana iyi ntambara irimo ibihangange byinshi, ndetse bimwe binamurusha amaboko ya politiki, cyangwa niba azafata icyemezo cyo kuva i Kigali burundu akareka Kagame na FPR imbwa zikabashoka? FPR yari yarigize nka cya kinonko cyo mu cyi, kigirango imvura ntizagwa, ariko Paul Kagame we ubanza hari udutonyanga tumaze iminsi tumugwaho!


Mureke turebe icyo iminsi itubikiye. 

 

Source : ikaze iwacu

 


 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
B
<br /> Iyo nyandiko yuzuyemo ibinyoma n'ibihimbano, turayamaganye!!!!!!!!<br />
Répondre