RDC: Umucamanza w'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha yateye utwatsi ikifuzo cyo gufungura by'agateganyo inkoramaraso Bosco Ntaganda !

Publié le par veritas

http://www.rfi.fr/sites/filesrfi/imagecache/rfi_43_large/sites/images.rfi.fr/files/aef_image/2013-03-26T110700Z_1169346234_GM1E93Q1GYU01_RTRMADP_3_WARCRIMES-NTAGANDA-COURT_0.JPGBosco Ntaganda umwicanyi kabuhariwe uregwa kuyobora imitwe y'abicanyi mu gihugu cya Kongo atumwe na Paul Kagame yatanze ikifuzo murukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruri mugihugu cy'Ubuholandi cyo gusaba ko yaba arekuwe by'agateganyo akazaburana ibyaha aregwa ari hanze. Imbere y'umucamanza umwe rukumbi witwa Ekateriva Trendafilova, icyo kifuzo cya Ntaganda cyatewe utwatsi, Bosco Ntaganda akaba agomba kuguma mu munyururu wa gereza mpuzamahanga iri mu gihugu cy'Ubuholandi kuko aramutse agiye hanze ashobora gutoroka ubutabera, akaba ashobora gushyira iterabwoba kubatangabuhamya cyangwa akaba yagira uruhare mukuzimanganya ibimenyetso!

 

Ku italiki ya 28 werurwe 2013 nibwo Bosco Ntaganda yishyize mu maboko y'ambasade y'abanyamerika i Kigali maze asaba ko yoherezwa i La Haye mu Buholandi imbere y'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwari rwaratanze impapuro ebyiri zose zo kumuta muri yombi kugira ngo aburane ibyaha byo guhohotera ikiremwa-muntu yakoreye mu gihugu cya Kongo. Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwatanze impapuro za mbere zo guta muri yombi Bosco Ntaganda mu mwaka w'2006 aho ashinjwa gufatanya na Thomas Lubanga mu kwinjiza abana bato ku ngufu mu mutwe w'abarwanyi mu ntambara zabaye mu karere ka Ituri muri Kongo mu mwaka w'2002 na 2003.

 

Impapuro za kabiri z'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha zisaba guta muri yombi Bosco Ntaganda zatanzwe mu kwezi kwa Nyakanga 2013, urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rukaba rushinja Bosco Ntaganda ibyaha byo guhohotera ikiremwa-muntu birimo: Ubwicanyi, gusambanya abagore ku ngufu, ubuhotozi, ubwicanyi bw'abaturage b'inzirakarengane, gusahura abaturage,kugira abagore abacakara bo gusambanywa n'ibyaha by'intambara.

 

Umwunganizi muby'amategeko wa Bosco Ntaganda avuga ko uwo yunganira ashobora kuburana ibyo aregwa ari hanze bitewe n'uko Bosco Ntaganda atigeze ahunga ubutabera,akaba yaragize uruhare mugushaka ko amahoro yaza muri Kongo yiyemeza kwinjira mu ngabo z'icyo gihugu kandi kuba yarishyiriye ubutabera akaba ari ikimenyetso kiza cy'uko ashaka gufatanya n'urukiko. Umwunganizi we M.Desallier yakomeje avuga ko Bosco Ntaganda adashobora gutoroka kuko kuva ku italiki ya 20/08/2013 nta rupapuro rw'inzira agira bityo akaba adashobora kurenga igihugu cy'Ubuholandi.

 

Ku italiki ya 18/11/2013, umucamanza Trendafilova yavuze ko ibisobanuro uwunganira Bosco Ntaganda atanga bidafite ireme kuko hashize imyaka 6 yose Bosco Ntaganda yaratangiwe impapuro zo kumuta muri yombi kubera gushakishwa n'urukiko; muri icyo gihe cyose akaba atarigeze agira ubushake bwo kwishyira ubutabera;ahubwo akaba yaritanze bitewe n'uko yakizaga amagara ye kuko yashoboraga no kwicwa kandi hakaba harabaye gukoresha igitutu cy'amahanga kuri leta y'u Rwanda kugira ngo yemere ko agezwa imbere y'ubutabera! Kubera iyo mpamvu ,umucamanza yafashe icyemezo cy'uko Bosco Ntaganda agomba kuburana ibyo aregwa afunze!

 

 

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article