Rwanda:Général Laurant Nkunda yaba yishwe kubera gukekwaho gushaka kwishyira mu maboko y'ubutabera !

Publié le par veritas

http://freelaurentnkunda.files.wordpress.com/2014/01/drcongo-unrest-nkunda-speech-kongo_tittel2.jpg

                                 Général Laurent Nkunda

 

Inkuru iri kuvugwa cyane muri aya masaha ya nyuma ya saa sita mu karere k’ibiyaga bigari ni iyerekeranye n’urupfu rw’umujenerali witwa Laurent Nkunda. Umurambo w’uyu mu jenerali ukaba wasanzwe iwe mu rugo kandi bikaba bivugwa ko yarashwe amasasu atatu mu gatuza.

 

Ikinyamakuru « direct.cd » kiravuga ko umusilikare wo mu rwego rwa ofisiye mu ngabo z’u Rwanda utashatse kwivuga amazina yemeje ko Laurent Nkunda ashobora kuba yishwe n’inzego zishinzwe umutekano z’igihugu cya Congo Kinshasa ari nacyo gihugu cy’amavuko cya Laurent Nkunda. Kugeza ubu ari inzego z’ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda ari n’inzego z’ubuyobozi bw’igihugu cya Congo nta rwego narumwe muri izi zombi rwari rwagira icyo rutangaza kuri uru rupfu ! Andi ma         kuru menshi ari gutangwa n’inzego z’iperereza z’u Rwanda arimo avuga ko urupfu rwa Général Laurent Nkunda ari ikinyoma nk’uko bikorwa ku italiki yo kubeshya yo kuwa 01/04/ za buri mwaka !

 

Amakuru « veritasinfo » ikura mu nzego z’iperereza z’ingabo za FPR aremeza ko General Laurent Nkunda yishwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda kuko yari atangiye gutera ikibazo gikomeye leta y’ u Rwanda kuburyo ibye byari kuzarangira nk’ibya Bosco Ntaganda wishyize mu maboko y’urukiko mpuzamahanga, bikazaviramo  abayobozi Rwanda gushinjwa ibyaha bafatanyije !

 

Urupfu rwa Laurent Nkunda rwihutishijwe n’inama yabereye muri Angola ku italiki ya 24 ni ya 25/03/2014 yatumijwe na perezida w’icyo gihugu Josée Edouardo dos Santos uyobora umuryango mpuzamahanga  w’ibihugu by’akarere k’ibiyaga bigari (CIRGL) . Muri iyo nama u Rwanda rwari ruhagarariwe na Paul Kagame rwasabwe kubahiriza amasezerano yashyiriweho umukono Addis Abeba yo kugarura ituze n’amahoro mu karere k’ibiyaga bigari. Paul Kagame yashatse kumvikanisha ko abahoze ari abayobozi b’abarwanyi ba M23 na CNP batagomba koherezwa muri Congo kuko bahawe ubuhungiro bwa politiki nk’uko Afurika y’epfo ivuga ko yabuhaye ba Nyamwasa, nabo rero bakaba bagomba gufatwa nkabo ntiboherezwe muri Congo !

 

http://static.ladepeche.fr/content/media/image/350/2009/01/23/photo-1232688890440-1-0.jpgAbakuru b’ibihugu bari muri iyo nama basobanuriye Kagame ko ingingo nyinshi z’amasezerano y’Addis Abeba zivuga ko nta gihugu na kimwe kigomba guha ubuhungiro abahoze ari abarwanyi b’imitwe irwana muri Congo ko niba yarabikoze agomba guhita abambura ubwo buhungiro akabasubiza igihugu cya Congo ; perezida w’Angola kandi yongereyeho ko ikibazo cya FDLR kigomba kuzasuzumwa neza mu gihe ikibazo cy’abarwanyi ba M23 bahungiye mu bihugu bya Uganda n’u Rwanda bazaba basubijwe muri Congo bityo icyo kibazo kikaba kivuye mu nzira !

 

Général Laurent Nkunda yayoboraga umutwe wa CNP washyigikirwaga na Kagame Paul mu ntambara warwanaga muri Congo, mu gihe Général Laurent Nkunda yari agiye gufata Goma ,imiryango mpuzamahanga yarasakuje cyane bitewe ni uko yicaga abaturage benshi ,byabaye ngombwa ko Kagame amufata akamufunga, amusimbuza Bosco Ntaganda mu mwaka w’2009, nawe ubu akaba ategereje kuburanishwa n’urukiko mpuzamahanga ruri i La Haye mu gihugu cy’Ubuhorandi. Ntabwo rero byari korohera Kagame ko Nkunda jya kuburanira hamwe na Ntaganda bitewe n’amabanga menshi y’ubugome basangiye ! Uretse n’uyu wishwe n’abandi bakuru b’abarwanyi ba M23 na CNDP barye bari menge amaherezo ni ukubica kuko Kagame Paul ntazemera basubira Congo !

 

Byari bizwi ko Laurent Nkunda afunze, nyamara ibyo ntibyigeze bibaho ahubwo Kagame yari yaramuhaye akazi muri ministeri y’ingabo ashinzwe ishami ry’ibinyabiziga (charroi), none dore biravugwa ko yiciwe  mu rugo rwe, yafunguwe ryari ? Kuvuga ko igihugu cya Congo aricyo cyaba cyishe Nkunda ni ukuyobya amarari kugira ngo u Rwanda narwo rwerekane ko n’ibindi bihugu bijya kwica impunzi zabihunze mu bihugu byo hanze nkuko Kagame abikora ; nyamara abahimba ibyo binyoma bari mu Rwanda ntibavuga niba ari Congo yagiye kwica Semadwinga wari ubereye se wabo  Laurent Nkunda ku Gisenyi bamuhoye ko akorana n’abarwanyi bo muri M23 bari bashyigikiye Laurent Nkunda bakanga Bosco Ntaganda !

 

 

Ubwanditsi.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article