Rwanda: Igihugu cy'ubwongereza cyahagaritse inkunga cyateraga u rwanda!

Publié le par veritas

http://www.africatime.com/data/nouvelles/274556.jpgMinistere ishinzwe amajyambere mpuzamahanga y’igihugu cy’Ubwongereza yatangaje ko ihagaritse inkunga ya miliyoni 25 z’amayero (hafi miriyari 20 na miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda) yagombaga guhabwa  u Rwanda muri uku kwezi k’Ukuboza 2012.

 

Icyo cyemezo cyo guhagarika iyo nkunga yajyaga mu ngengo y’imari y’u Rwanda, Ubwongereza bukaba bwaragifashe bitewe n’uko raporo y’impuguke za Loni igaragaza ibimenyetso bifatika kandi bidashidikanywaho by’uko igihugu cy’u Rwanda cyagize uruhare mu gushinga umutwe wa M23 n’indi mitwe iteza umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo kandi u Rwanda rugaha iyo mitwe inkunga ya gisilikare mu kurwanya leta ya Congo.

 

Raporo yashyizwe ahagaragara na Loni mu cyumweru gishize ishinja u Rwanda na Uganda gutera inkunga umutwe wa M23 n’ubwo ibyo bihugu bikomeza kubihakana. Igihugu cy’ubwongereza kikaba ahubwo cyongereye inkunga yacyo giha igihugu cya Congo (miliyoni 18 z’amayero) kugira ngo icyo gihugu gishobore gufasha ibihumbi by’impunzi byakuwe mu byabo n’iyo mirwano.

 

Kuri uyu wa gatanu abantu batandukanye baremeza ko ingabo za M23 zatangiye kuva mu misozi ikikije umujyi wa Sake , uwo mutwe kandi ukaba ugomba kuva mu mujyi wa Goma wafashe ku italiki ya 20/11/2012  nkuko byemejwe n’inama y’i Kampala.

 

Ministre w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda avugako guhagarikira u Rwanda imfashanyo ataribyo bizagarura amahoro muri Congo, nkuko abitangariza mu kinyamakuru cyabaye umuzindaro wa leta y'u Rwanda igihe.com. Iyo mvugo ya Mushikiwabo iragaragaza ko u Rwanda rwiyemeje gusahura Congo no kwica abaturage b'icyo gihugu kugira ngo ibyo rwibye yo bizibe icyuho cy'imfashanyo rwahabwaga n'ibihugu by'amahanga! Kuri Mushikiwabo ngo impuguke za Loni ni abaswa!! Igitangaje ni uko u Rwanda rudatanga raporo nyayo yakozwe n'abahanga rwemera ivuguruza iyo impuguke za Loni zakoze !

 

Source : Africatime

 


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article