Rwanda: Mfite ubwoba ko umwaka w'2014 ushobora gusa n'umwaka w'1994 !

Publié le par veritas

Kaga-habyara.pngMu gihe twatangiraga uyu mwaka w’2014, umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yoherereje inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda zigizwe n’ingabo z’igihugu na polisi ubutumwa bwihariye bwo kubifuriza umwaka mushya w’2014.Paul Kagame yagize ati : « Umwaka wa 2014 uzazana ibyiza byinshi n’ingorane nyinshi. Uko biri kose, tuzahura n’ibigoye byinshi n’ibiduhungabanya, ariko ndizera ko hamwe n’umurava wacu, inararibonye no kudacika intege, tuzatsinda »

Paul Kagame akivuga iri jambo, nyuma y’iminsi 2 gusa nibwo Colonel Patrick Karegeya yahotorewe  mu gihugu cy’Afurika y’epfo maze abayobozi b’u Rwanda si ukuyicuranga bayica umurya bishimira ko bishe umwanzi w’igihugu. Tugitangira uyu mwaka kandi nibwo abaturage benshi b’igihugu cya Congo bisutse mu mihanda bishimira inkuru y’impuha y’uko ngo Paul Kagame yitabye Imana !

Igisubizo cya Kagame kuri abo bose batamwifuriza ibyiza cyaje kihuta cyane maze mu giterane cy’amasengesho yo gusangira ibyiza by’igihugu, Kagame Paul yagaye cyane abaministre be barimo bisobanura nabi bavuga ko batishe Karegeya ! Kagame Paul mu mvugo yo kunnyega izo nkoramaraso ze yavuze ko ntawundi muntu wari kubicira umwanzi kandi ko ibihugu birimo bimugayira icyo gikorwa ngo nabyo bibikora incuro 1000 kurusha u Rwanda !Ariko igitangaje ni uko mu cyumweru gishize ari mu gihugu cy’Ubusuwisi imbere y’abazungu Kagame yatitiye kurusha abaministre be akiha kubeshya avuga ko ngo atariwe wishe Karegeya ngo ariko ko yashimishijwe n’iyicwa rye !

http://ikazeiwacu.unblog.fr/files/2014/01/perezida-kagame-numugaba-mukuru-wingabo-gen-nyamvumba-basezerana.jpgNubwo Kagame yari amaze kwica Karegeya kandi akavuga ko n’abandi banyepolitiki bagomba gukurikiraho ko ari ikibazo k’igihe gusa ntibyabujije amashyaka FDLR, PS Imberakuri na RDI Rwanda Rwiza kwishyira hamwe ngo bihuze imbaraga, ubwo kandi intumwa idasanzwe y’umuryango w’abibumbye ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwa muntu bwo kwishyira ukizana yasesekaye mu Rwanda ihurujwe n’ijambo  Paul Kagame yavuze taliki ya 12/01/2014 ryo kurimbura umuntu wese wagaragaje kunenga ubutegetsi bwe !

Nyuma y’ibyo byose hatangajwe ku mbuga za interineti ishingwa ry’umutwe mushya wa gisilikare wo kurwanya leta y’u Rwanda witwa CFCR uyobowe na Dr  Général de Brigade Mupenzi Jean de la Paix , n’ubwo amashyaka byitwa ko yashyize umukono kuri iryo tangazo yihakanye uwo mutwe, uwuyoboye we yemeje ko uhari. Nyuma y’iryo tangazwa ry’undi mutwe w’ingabo niho hatanzwe igitekerezo cy’uko abanyarwanda aho kongera guteza intambara mu gihugu bakongera kwica abaturage nko muri 1994, ahubwo abo bashaka kurwana bagomba gucunga bakarasa Kagame wenyine kuko ariwe nyirabayazana w’ibibazo !

Iki gitekerezo cyo guhitana Kagame maze ibintu byose bikaba bigiye mu buryo cyahise kinyibutsa uko umwaka w’1994 wagenze ! Paul Kagame yaracunze ahanura indege yarimo perezida Habyarimana Juvénal wari uvuye gushyira umukono ku masezerano yo gushyiraho leta y’inzibacyuho yaguye yarimo na FPR ! Harya icyo gihe ko hahanuwe indege yarimo abantu bacye cyane barimo perezida washinjwaga kudindiza ishyirwaho ry’inzego byagenze gute ? Muribuka abanyarwanda bapfuye uko bangana ? Ubu se uwahanura kagame wenyine mu ndege, uratekereza ko intore ze zakorera iki abaturage badafite na gitabara ? Buri wese abyibazeho !

Nyuma y’imyaka 20 abanyarwanda bicwa n’ubutegetsi bwa Kagame na FPR ,biragaragara ko uyu mwaka w’2014 utangiye usa n’umwaka w’1994, ku italiki ya 5/01/1994 nibwo Habyarimana Juvénal yarahiriye kuzaba umukuru w’igihugu wa leta FPR nayo yagombaga kuba irimo ariko ntibyabujije ko yicwa na FPR ku italiki ya 6/04/1994 kugirango yigarurire ubutegetsi bwose . Mushobora kureba uko icyo gihe kirahira cyagenze , abakuze mwihanganire kwibuka abantu mwakundaga muri politiki y’u Rwanda bishwe bakatuvamo ; abato nabo barebe uko abayobozi b’icyo gihe bari bahagaze kandi bamenye ko hafi ya bose barimbuwe, bityo bashobore gufindura amarenga y’ibihe dore ko kenshi byisubiramo !

Kanda aha urebe umuhango w’irahira rya perezida Habyarimana ku italiki ya 5/01/1994.

Kamali Vincent

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A

Nyamara uyu Kagame muvuga ngo azapfa ejo cg ejobundi, muribeshya. Dore yapfuye keraaaaaaaaaa!! ni uko agihagaze gusa.

Répondre
L

Murakanga bande? Ko mutinya gupfa mukishimira guhangana? Ntarugamba rutagira imirambo biba bibi iyo imyinshi ari iyo ku ruhade rwawe.

Mwavuze ngo; "Kagame aramutse apfuye intore ze zatumara tukabura udutabara" mwe muzaba muri he? Ese niba ari ntabufasha muzaduha mwaretse kuyirasa!! Murakoze

Répondre